Imibanire Ubuzima

Nkore iki ngo nanjye nkundwe?

Gukunda no gukundwa ni ibintu bibiri biba byiza iyo bigendanye nyamara ntibizagutangaze kumva hari umuntu uvuga ati mbona abantu bose banyanga, baranzira haba mu kazi no mu baturanyi, mu gihe hari undi usanga abato n’abakuze bamwishyikiraho

Ibi kandi biba mu ngeri zose, abayobozi, abaganga, abarimu, abakozi, rubanda rusanzwe, hose usangamo abantu b’ibyiciro bibiri

Kimwe mu kizakwereka ko ukunzwe aho uri; ni uko mu gihe udahari uzasanga babaririza, niba ari aho ukora bati turaza ari uko ahageze…

Gusa gukundwa burya bisaba ko nawe ubigiramo uruhare waba ubizi cyangwa utabizi.

Uyu munsi tugiye kurebera hamwe ingingo usabwa kuzuza kugirango ubashe kongera abagukunda n’abakwishimira kandi urasanga kuzuzuza bitagoye, Nubwo nanone twese tutoroherwa n’ibintu kimwe

  1. Buri gihe girira abandi uko ushaka kugenzerezwa

Ese umuntu agututse cyangwa agusuzuguye wumva byagushimisha? Niba igisubizo ari OYA, nawe iyo mico niba wari uyiyiziho nicyo gihe ngo uhinduke. Nugera mu bihe bikomeye, aho usabwa kugira icyo ukora jya wibaza uti ese ari jyewe nakifuza ko ibi babinkorera? Umwanzuro uzafata niwo uzakwereka niba wakundwa cyangwa utakundwa.

  1. Fasha abandi

Uwo wabuze umuganiriza, uwo ugukeneyeho inama, ubufasha bwaba ubw’amaboko cyangwa amafaranga, uwo ukugannye yashobewe, umwakira ute? Ku bizera Imana gufasha niri mu nshingano zabo z’ibanze kandi bigendana n’urukundo rwitwa ITEGEKO RY’IZAHABU
Uko ufasha mu byoroshye cyangwa ibikomeye, niko nawe uba utuma imitima myinshi ikugana.

  1. Sabana

Gusabana bituma benshi bakwishyikiraho. Wikumva ko wageze mu rwego utaganira n’umukozi wawe cyangwa utataramana n’umuturanyi. Gusabana haba mu byishimo no mu byago, kwegera abandi nabo ukabafungurira inzugi z’iwawe mu mutima bizakongerera inshuti

  1. Menya kumva abandi

Nta kinezeza nko kubwira umuntu ukabona ko aguteze amatwi kandi ashishikariye kukumva. Gusa nanone menya kumva ariko wirinde kuvuga cyane cyane ibitakureba kuko abakugana bakakubitsa ibanga baba bashaka inama n’ubufasha bwawe. Ibi bizatuma bakubonamo ingenzi

  1. Menya gushima

Umuturanyi yaguze ikibanza, yarangije ishuri, uwo mukorana azamuwe mu ntera, ibyo ntibikwiye kugutera ishyari kuko buri wese agira igeno rye. Ahubwo muri ibyo byishimo byabo ifatanya nabo, ubereke ko unejejwe n’ibyo bagezeho. Ababyaye, abakoze indi minsi mikuru inyuranye, ifatanya nabo muri ibyo byishimo.

  1. Kunda abandi

Twabivuze tugitangira ngo uko wifuza kugirirwa banza nawe ubigirire abandi. Niba ushaka gukundwa banza nawe ubakunde. Nubigira inshingano undi nawe akabigira inshingano, bizaba igikorwa ngirana nuko ukunde kandi ukundwe

  1. Ba wowe ubwawe

Hai igihe wakiyorosa urundi ruhu kugirango ugire abo unezeza nyamara nibigera aho ugaragaza wowe nyawe abakwibeshyeho bazakwanga banakwangishe abandi kuko uba ugaragaye nk’indyarya. Uwo uri we, niba ubona ko bidakwiye hinduka ariko ntiwihishire. Ahantu hose, muri byose igaragaze uko uri ni naho ugukosora azabona aho ahera kandi ugufasha akabona aho abihera

  1. Ikunde

Ujya gutera uburezi arabwibanza nyine. Banza nawe wikunde, wigirire impuhwe, wiyiteho nibwo uzabasha gukurura abandi bakagukunda nawe. Kandi erega uko wiyitaho ni naho ubonera ibyiza byawe ukabiteza imbere naho ibibi bikuriho (imico mibi) ukabasha kubigendera kure no kubirwanya.

NKWIFURIJE KUGIRA INSHUTI NZIZA NYINSHI

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s