Inkuru ndende

UMUCUNGUZI Agace ka 35

Nyuma y’amezi 3

Tete: Cheri, ibintu ngiye kukubwira sinzi uko uri bubyakire gusa jyewe nananiwe kubyakira rwose

Tito: ntuntere ubwoba Cherie. Ni ibiki byakubayeho ukaba wananiwe kubyakira se ubwo?

Tete: Jyewe rwose maze igihe ntabona imihango. None mu gitondo naguze test ndipima nsanga ndatwite. Ibaze gutwita ndi umukobwa koko

Tito: (Aririmba) Mbega ngo biraba byiza bikananyura umutima. Ukwiye amashimwe Mana imirimo yawe irantangazaaaa. Uratwite se koko cyangwa ushaka kunyumva gusa?

Tete: Ese ko mbona bigushimishije koko kandi jyewe numva nabuze amahoro? Ariko uzi gutwitira mu rugo wowe?

Tito: Harya iwanyu ni hehe? Nshaka guhita njya gufata irembo nkanabasaba itariki tuzakoreraho ubukwe. Icyo nari ntegereje ndakibonye ubu rwose n’ejo jyewe ubukwe nabukora

Tete: Ngo gute se koko? Ubukwe butunguranye? Urumva ibyo ari nde wabyemera ubwo?

Tito: Ntabwo butunguranye kuko jyewe byose namaze kubitegura, icyo nari ntegereje ni ukumva ko utwite. Rwose ni cyo kintu cyari cyaratumye ntatangaza itariki y’ubukwe.

Tete: Ariko uzi ukuntu gushaka ibishyingiranwa bitwara igihe, gushaka abazanyambarira, guteguza iwacu n’ibindi byose urumva byatwara igihe kiri munsi y’amezi abiri byibuze?

Tito: Reka dutegure neza itariki ahubwo, tumenyeshe abantu hakiri kare. Ibirongoranwa si kamara kuri jyewe, kuko iwanjye urahazi, byose ndabifite. Ubwo rero reka dupange ibikenewe, itariki, ndumva nta bindi bisigaye.

Nyuma y’andi mezi abiri

Duteraniye hano twese ngo duhamye urukundo hagati ya Tito na Muteteri, urukundo bifuje guhamiriza imbere yacu maze bagahitamo kunga umurunga w’urukundo maze bakiyemeza kubana akaramata umwe akitwa bwana undi akitwa madamu. Niyo mpamvu nshaka kubasaba guhaguruka maze umukwe akambika umugeni impeta ihamya urukundo amukunda, umukwe na we akabigenza gutyo

Abari aho bahise bakoma amashyi y’urufaya, abagore impundu barazivuza, maze ibirori birakomeza mu byishimo bidasanzwe kandi banezerewe cyane bose. Mu birori byo ku mugoroba, uwari ayoboye gahunda yiciye akajisho Haba aho yari ari nuko aba araje abyina buhoro buhoro aba apfukamye imbere ya Sandrine wari uri iruhande rw’abageni, amwereka impeta maze DJ aba acuranze indirimbo yitwa Marry me ya group Urban boyz, yo muri za 2013. Abari aho bose bahise batuza, nuko Sandrine atunguwe, yabuze icyo akora n’icyo areka, dore ko yari azi neza ko ibyo bintu Haba atabikora nkuko bahoraga babiganiraho.
Gusa ntabwo yari kwanga impeta ahawe n’umuntu akunda kurenza abandi, nuko aramuhagurutsa aba ari we upfukama amuhereza ukuboko ngo amwambike ya mpeta.

Haba na we yarabyanze aramuhagurutsa nuko ayimwambika bose bahagaze. Abari muri iyo soiree dansante y’ubukwe bahise bose bakoma amashyi, akamo karavuga nuko ibirori bikomeza mu byishimo ntagereranywa.

Batashye Sandrine yaherekeje Haba, nuko amubaza icyatumye akora ibintu basanzwe barumvikanyeho ko badashobora gukora

Haba: Ikintu iyo Atari kibi, ntabwo kugikora hari icyo biba bitwaye. Kandi numvaga nshaka kugira surprise ngukorera mbere y’uko dutangaza itariki y’ubukwe bwacu. Ubu koko wumvaga kuzabwira abantu ngo tugiye kubana, bakabona save the date cyangwa invitation, ari byo byari bizima? Rwose nturakare nabikoze mbishaka kandi ndumva nta nka naciye amabere.

Sandrine: nanjye igihano ndi buguhe iri joro nta kintu ndi buguhe rwose ubimenye. Uzi ko nahindukiye nakubona upfukamye nkenda guhirima koko n’iyi kanzu ubona nambaye. Ahubwo reka nyikuremo ndumva umwuka ugiye guhera. Kwambarira abageni ubanza na rwo ari urugamba.

Yagiye mu cyumba guhindura imyenda, Haba na we ntiyihanganye yahise yinjira asanga asigaranye ikariso gusa. Yatangiye kumukorakora no kumusoma, undi na we aba arafashwe, aba amufashije na we kwikuramo ikositimu yari yambaye, baba bagiye mu bwogero kubanza koga, ariko ntibigoye boga ngo basohoke ahubwo bakiri mu bwogero, Haba yahagaritse ukuguru kumwe kwa Sandrine kuri siege ya WC ifunze, nuko aba arinjiye igikorwa aragikora neza nk’uko yari yaragiye abihugurwamo na Tito, dore ko we yari inararibonye muri icyo gikorwa cyo mu buriri.

Birangiye bagiye mu cyumba barihanagura neza bararyama dore ko bari bananiwe.

Nyuma y’amezi 5

Sandrine: Cheri uzi ko nshobora ariko kuba ntwite? Mperuka imihango mbere y’ubukwe bwacu

Haba: Ibyo bintu byaba ari inyamibwa rwose. Icyakora ubukwe bwacu bwagenze neza wa. Wabonye Abraham na Cherie we ukuntu bari babukereye?

Sandrine: Disi mushiki wawe kubera inda wabonaga atibasha, gusa na we yahaserukanye umucyo. Nzamubaza aho yadodeshereje iriya kanzu nanjye inda nikura nzayidodeshe njye nyambara mu birori. Ese we wari ubizi ko papa azaduha inka ko wari warubatse ikiraro?

Haba: Oya ahubwo byarantunguye. Njye nacyubatse kuko numvaga nshaka kuzaba umworozi nimara kugira urugo. Ahubwo ukuntu yahise aduha inka rwose wa mugani wagirango yari abizi ko ikiraro gihari. Ahubwo ni ukuzajya gukura ubwatsi vuba

Sandrine: Icyakora cheri mu buzima wambereye isomo rikomeye nzakwiga, nkwigireho nanakubere umunyeshuri. Mbese nako sinzi. Wangaruriye icyizere mu buzima, watumye mba umuntu wundi, none umpaye urugo, umpaye dipolome, ugiye kungira umubyeyi, Mana sinzi nako pee.

Haba: Imana yabonye ko umugabo adakwiye kuba wenyine imuremera umufasha umukwiriye. Ni wowe yandemeye kandi imigambi yayo ni yo ituma tunyura mu nzira runaka kuko iba ibizi neza ko ari ho hari igeno ryacu. Iyo udafata gahunda yo kwiyahura simba narakumenye, ariko kubera Imana kwiyahura kwawe kuvuyemo kubana kwacu no kuzabona abadukomokaho. Burya ntukihebe ugihumeka kuko iby’Imana biza utabizi.



Nyuma y’amezi icyenda

Abraham: Mwakoze mwese kwitabira ibi birori byo kwita izina umwana wa Haba ndetse na Sandrine. Mu kuri nubwo twese twahawe umwanya buri wese agafata akanya akavuga izina yumva uyu mwana akwiye kwitwa ariko murabizi izina nyaryo ritangwa n’ababyeyi b’umwana. Ni yo mpamvu nshaka gusaba Haba agahaguruka akatugezaho amazina bahisemo kwita umwana wabo

Haba: Murakoze. Mbanje kubashimira mwese kuba mwaratubaye hafi muri ibi bihe byose haba mbere y’ubukwe, umunsi w’ubukwe na nyuma yaho. Byose murabizi ko iyo tutabagira bitari gushoboka. Gusa naje kumvikana na Cherie wanjye ko umwana wa mbere ari we umwita izina. Ubwo rero, reka musabe atugezeho izina yise umwana wacu w’umukobwa.

Sandrine yarahagurutse ahagatiye umwana nuko afata ijambo, gusa yari afite ikiniga cy’ibyishimo

Sandrine: Ntabwo mfite byinshi navuga byo gushimira abavandimwe Haba na Mama Chris, ari we mushiki we Tete ndetse na mushuti wabo Abraham kubera ko iyo hataba ahabo ubu simba nkiri muri iyi si. Benshi wenda inkuru yanjye murayizi ariko ku batayizi, cheri wanjye twahuye nafashe umwanzuro wo kwiyahura. Gusa sinari nzi ko uwo munsi nari nzi ko ari uwo kuva ku isi ahubwo wabaye uwo gutangira ubuzima bushya kandi bwiza ubu ndimo, mbanamo na we. Mu kuri sinabona amagambo nabivugamo ariko ubuzima nanyuzemo ni amateka, gusa ihumure nahawe na bo ryatumye ndushaho kwishimira no gukunda ubuzima. Ubu ngubu ndi umugore ushima, mpimbaza Imana uko bukeye n’uko bwije kandi ndi umuhamya wo guhamya ukuboko kwayo ko iyo kukigukomeje nta na kimwe waba. Kubera intege nke zanjye numvaga ndambiwe isi kandi ntakiyishaka ntanashaka kuyibaho ariko ubu nuzuye ishimwe n’imbaraga nyinshi.
Ntizimbye mu magambo rero, uyu mwana nahisemo kumwita UMUCUNGUZI HABA Hope
Buri zina rifite igisobanuro cyaryo. Kumwita Umucunguzi ni uko nacunguwe nkanacungurwa n’uwo ntari nzi, akaza kumpa ibyiringiro by’ahazaza ari na ho nakuye izina rya Hope. Naho Haba ryo ni izina rihinnye rya Habagusenga umugabo wanjye, nahisemo kurihina kuko bihita bisobanura ikindi kintu kirenze, Haba Hope, cyangwa Haba Ibyiringiro, kuko iyo hatari ibyiringiro nta na kimwe twageraho mu buzima.
Nsoze nshimira mwese, nshimire kandi umugabo wanjye udahwema kunyereka urukundo ndetse akanamba hafi muri byose. Imbere yanyu nongeye kubihamya ko nzamugandukira ndetse nkamubera umugore yishimira mu buzima bwe bwose.
Murakoze

IHEREZO

Ndagushimira umwanya wawe wafashe ugakurikirana iyi nkuru kuva itangiye kugera ishoje. Ndizera ko hari byinshi wayigiyemo, haba kugira neza utitaye ku kuba wazayigirirwa ndetse no kudatakaza icyizere, ntukihebe ugihumeka kuko iyo isaha igeze Imana ikora ibyayo.

BIRAMAHIRE Francois Jassu

3 comments

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s