Inkuru ndende

UMUCUNGUZI Agace ka 33

SANDRINE

Nabanje kubitinya, ariko nanone naramukundaga. Numvaga ko nta kibazo kuba nakogana na we na cyane ko bitari kuba ubwa mbere ambonye ntambaye.

Nanjye numvaga urukundo rwarushijeho kwiyongera, numvaga ubwuzu bwanyuzuye, ndetse nkumva mwishimiye kurenza mbere. Umuntu ubashije kongera kumpuza na papa agatuma twiyunga numvaga ntakwiye kumwishisha

Nabanje kujya mu cyumba nkuramo imyenda, ninjira mu bwogero na we hashize akanya gato ansangamo.

Yaranyegereye ansukaho amazi maze afata isabune atangira kuyinsiga. Nanjye narahindukiye ndamureba nuko musukaho amazi nanjye musiga isabune.

Uko dutsiritana ni ko imibiri yarushagaho kugenda iturusha imbaraga, numvaga ubushake buri kwiyongera na we kandi narabibonaga ko ubushake ari bwose ndetse yashize. Yahise anyegera atangira kunsoma ari na ko ankorakora mu mabere, nanjye sinabaye injiji dore ko byinshi nari naragiye mbyuvana bagenzi banjye. N’ubundi sinkiri isugi ngo ndamwima, cyangwa se ngo mbe hari icyo mwishishaho. Ikindi nari mbizi neza ko nta burwayi mfite kuko nyuma yo gufatwa ku ngufu naripimishije inshuro ebyiri. Gusa nanone numvaga mfite impungenge z’ibyo dushobora kuba tugiye gukora na cyane ko ntari nzi neza aho urukundo rwacu rugana. Yego arankunda ndetse yanambwiye ko atakundana urukundo rudafite intego, ariko se nzi gute niba koko ari byo?
Ibyo narimo ntekereza byatumye nsesa urumeza na we arabibona ariko ubanza yaratekereje ko biri guterwa no gutinda mu mazi

Haba: Cherie ubaye iki ko mbona usheshe urumeza

Sandrine: Cheri ibi bintu simbimenyereye sinkubeshye rwose kandi biri kuntera ubwoba. Urankoraho nkumva ni byiza biranashimishije ariko mfite ubwoba sinkubeshye

Haba: None se ufite ubwoba bw’ibyo naba ngiye gukora cyangwa ufite ubwoba bw’ibyakurikiraho?

Sandrine: Ubwoba bwa byombi. Kuko erega nubwo dukundana ariko sindamenya neza amaherezo y’urwo dukundana.

Haba: Ubwo se utegereje ko nanjye nzaba nka Tito ngatera amavi nako nkaguterura nkakwambika impeta?

Yabivugaga ariko ansatira anshyiraho amazi, nanjye ndongera ndamwoza nuko tumaze koga turihanagura tujya mu cyumba. Twageze mu cyumba arandeba mu maso, ubona ariko yabuze aho ahera

Haba: Mu kuri wambwiye amateka yawe yose ariko jyewe sindakubwira ayanjye. Kimwe nakubwira cy’ingenzi ni uko ari wowe mukobwa wa mbere ubonye ubwambure bwanjye. Ndifuza ko uba n’uwa nyuma kandi, kuko sinigeze nifuza kwirukanka mu bakobwa bidafite gahunda. Urukundo ngukunda runtegeka kubana nawe ubuziraherezo, kandi nawe ndabizi ko ari ko bimeze ari na cyo cyaguteye impungenge. Ibyo nakora byose nibigenda nabi cyangwa neza, ntubigaye kuko simfite uburambe muri byo ahubwo ni ibyo numvanye abandi, ni ukugerageza kubigana.

Sandrine: Erega cheri nanjye sindi umuhanga wabyo, inshuro imwe nabikoreshejwe na bwo simbikore numva, ni iyo gusa nzi. Rero ni ugufatanya kandi ubuhanga nizeye ko buzagenda buza.

Namubwiye ayo magambo nuko aba aransatiriye, atangira kunkorakora mu mabere nanone, ari na ko ansomasoma, nanjye ngenda mukorakora, ngera ubwo ntinyuka mufata igitsina.
Cyari cyamaze gufata umurego, nuko nkora ibyo numvanye abandi. Uko nakabikoze yatangiye gusa n’uniha, akajya asa n’ushikagurika, birangira mbonye amasohoro aje. Byarantunguye sinari nzi ko umuntu yasohora nta mibonano akoze. Na we nabonye bimuteye ikibazo n’isoni gusa nahise nzana essuie-mains ndamuhanagura nuko muryama iruhande

Sandrine: Cheri ikimenyetso ko wari ukiri imanzi koko ndakibonye. Gusa wigira ikibazo, bizagenda biza ubimenyere

Haba: Ubu se koko bizabaho ko mbikora nkamara iminota nk’abandi bagabo ko njya numva bavuga ngo hari n’abamara isaha?

Sandrine: Cyane rwose bizabaho kandi neza. Wowe igirire icyizere wumve ko bizakunda.

Nakomeje kumukorakora, nuko mbona igitsina kirongeye gifata umurego.

Ni bwo na we yankorakoye, akoresheje intoki numva muri jye hamaze gutoha no koroha, maze aba aregutse, nuko ndagarama aba angiye hejuru. Uko ashyiramo numvaga mbabara, kuko ni ibintu navuga ko nari nkoze bwa mbere.
Icyakora yamaze iminota nk’ibiri nuko numva ibintu bishyushye bingiyemo ahita acika intege andyama hejuru, gusa buhoro ku buryo atamvuna.
Birangiye twagiye koga turaza turihanagura turiryamira

Iryo joro nasinziriye nishimye, kuko ni bwo nari mbikoze bwa mbere ni ko navuga kandi nari nejejwe n’uko mbikoranye n’umuntu dukundana.

Bukeye jyewe nari bujye ku kazi, nuko ndabyuka nditegura na we anjyana ku kazi mu modoka ya boss.

Twageze ku kazi dusanga abakozi bamwe bari mu kibuga, bareba uko dusohoka mu modoka tugana mu biro bya boss. Naramusuhuje nuko musigamo njya kureba Tete mu biro byacu.

HABA

Iryo joro nararanye na Sandrine navuga ko ari ryo joro rya mbere ryanejeje mu buzima bwanjye. Ni bwo bwa mbere nakoze imibonano kandi nezezwa no kuba narayikoranye n’umuntu dukundana ndetse dukundana urutari urumamo. Namujyanye ku kazi numva nishimye kandi numvaga mfite kwiyemera muri jye ku buryo twavuye mu modoka tukinjira kwa Tito dufatanye agatoki ku kandi.
Ubwo yasohokaga ni bwo nasigaranye na Tito, na we andeba mu maso ahita aseka

Tito: Icyo nzi cyo wararanye umutoto tu. Nizere ko utabaye injiji noneho

Haba: Umva mbese. Wowe se ko wararanye mushiki wanjye? Uranyumvira sha

Tito: ese ntukabe igifura mwana. Biba ari ukuganira shumi yanjye.

Haba: Humura nanjye simbigira intambara. Gusa sha nari nsebye habuze gato. Wari wasohora utarongoye ? sha kuba imanzi byari bindaburije habuze gato

Tito : Nkubwira ngo ujye uza nguhe trainings ugapinga ngo biriya bintu birizana. Umva mwana nubwo byizana ariko udu tekinike tunyuranye utwigishwa n’abandi. Jyewe ni uko wenda mushiki wawe atabikubwira ariko nzi ko namukoreye ikosora ku buryo ubu nizera ko niyo hazan de atamunkuraho

Haba : Ese buriya koko kubikora neza bifite aho bihurira no gukomera k’urugo ?

Tito : Uhm. Ujye usenga umugore wawe ntazagire undi bahura ngo amukosore. Ni bwo wamenya neza ko uburyo imibonano ikorwamo bigira uruhare mu kubaka urugo. Gusa si byo gusa ariko birafatanya n’ibindi byose. Niko se, wowe urapanga ubukwe ryari, ko jyewe namaze kwiyemeza itariki ?

Haba : Ntabwo nakora ubukwe mbere ya mushiki wanjye. Nimumara kubukora ni bwo nzapanga itariki, nanjye. Mwebwe se ni ryari ?

Tito : Ndumva ari mu mezi atatu ari imbere. None se ko nta bindi nitegura, naba mbuzwa n’iki kubikora ? Gusa hari condition ntegereje ko ikunda mbere yo kwemeza itariki y’ubukwe.

Condition? Ubwo ni iyihe se kandi? Agace ka 34 ntuzagacikwe

BIRAMAHIRE Francois Jassu

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s