Inkuru ndende

UMUCUNGUZI Agace ka 32

Yabaye ataramubwira ikibazo gikomeye afite, nibwo Haba yamuhamagaraga

Haba: Cherie waryamye?

Sandrine : Oya twari tukiri kuganira na Tete. Bite se?

Haba: Ni sawa. Nashakaga kukubaza niba uruhushya baruguhaye kuko jyewe bampaye iminsi ibiri

Sandrine : Yego uruhushya ndarufite. Ahubwo numvaga ndi bukuvugishe ningera mu buriri. None se tubipange neza cyangwa mbe nganira na Tete, uraba urindiriye

Haba: Oya reka tubivugeho nonaha kuko nshaka kuryama kare nubwo ejo ntazakora ariko hari izindi gahunda nshaka kuzindukiramo. Ubwo rero wampa gahunda ukurikije urugendo uko rureshya

Sandrine: Tuzahaguruka saa tanu ku buryo saa saba tuzaba turiyo noneho tuveyo nka saa kumi n’imwe. Ndacyeka amasaha ane tuzamarana na we muzaba mwamenyanye bihagije mwanaganiriye byinshi.

Haba: Ese ko numva wowe wikuramo nk’aho nzijyana?

Sandrine: Erega jyewe sinzi niba nabona ibyo nganira na we. Kuko rwose ntabwo ndabona umutima wo kumwakira n’ibyo bankoreye byose. Gusa nzagerageza.

Haba: Sawa noneho, ubwo gahunda ni iyo. Ushaka ariko nawe waryama kare, abakobwa kwitegura kwanyu ndabizi bitwara amasaha kandi uranzi jyewe gahunda ni gahunda. Hagati aho boss wanyu yantije imodoka ubwo ntabwo tuzatega

Sandrine: Ese wagiye uvuga muramu wawe? Wagira ngo nturi proud ye

Haba: Ahaa. Mushiki wanjye sinjya mwizera wabona na byo abivuyemo ntumuzi. Nzabibara mbibonye. Reka niryamire ubwo tuzabonana ejo.

Sandrine: Sawa chéri. Urare neza kandi ndagukunda.

Haba: Nanjye ndagukunda kipenzi.

Yaramusezeye, nuko ariryamira. Bagombaga kujya kureba papa wa Sandrine, nk’uko bari barabivuganye. Kuri Haba byari ngombwa kumenya bihagije uwo bakundana akanamenya byinshi bimwerekeye dore ko burya umuryango uvuze ikintu kinini mu mibanire ya babiri.

Bukeye bwaho, amasaha yo kugenda yarageze nuko Haba aza kureba Sandrine ku bw’amahirwe yasanze yamaze kwitegura nuko bajya mu modoka batangira urugendo. Rwari urugendo rutari rugufi kuko barumazemo amasaha agera kuri abiri. Aho bagombaga guhurira na papa wa Sandrine bo bahageze mbere, nuko baba bicaye baganira bamutegereje.

Gusa ntabwo yatinze na we kuko mu minota itarenze 20 yari abagezeho.
Sandrine ntiyigoye amuhobera yamuhereje ukuboko, ariko Haba we arahaguruka aramuhobera nuko bahamagaza agatebe k’umusaza aricara.
Batumije ibyo kunywa nuko batangira kuganira. Gusa Sandrine yagombaga kubanza gukora presentation birumvikana.

Sandrine: Papa, uyu musore yitwa Habagusenga, ni inshuti yanjye. Haba, uyu ni papa nakubwiraga.

Haba: Nishimiye kumumenya rwose. Muze, iyo se muraturusha iki ko twe mu mugi bihora ari kwakundi

Papa Sandrine : Yewe biragenda buhoro buhoro na zabukuru. Niko se, umukobwa wanjye mwamenyanye ryari ko ntari nkuzi

Haba: Ntabwo hashize igihe kinini cyane ariko amezi aragera mu munani. Gusa uburyo twahuyemo ni bwo bwatumye nifuza kubamenya kuko hari amakuru yampaye nkeka ko mutari muzi.

Papa: Ngo amakuru? Mwahuye mute?

Haba: Umukobwa wawe twahuye agiye kwiyahura. Nagerageje kubimukuramo mbona biremeye, gusa byari bigoye

Papa: Ngo kwiyahura ? Ubwo se yiyahuzwaga n’iki ?

Sandrine : Papa, ntubone naguhereje umukono ngo ubyite gusuzugura, ni uko kugera uyu munsi kuva mama yapfa utamfashe nk’umwana wawe. Wamfashe nka rubanda ugendera mu kwaha kwa mukadata bituma utamenya akaga nanyuragamo. Ibyo simbiguhora wenda ntiwabibonaga ariko umunsi unyirukana iwawe unziza ko nanze kureka ishuri, ni wo munsi nabonye ko koko akabura ntikaboneka ari nyina w’umuntu
Iyo aba ahari ntabwo ibyo byose biba byarabaye.

Papa: Ese ni ibyo byaguteye kwiyahura?

Haba: Papa, si ibyo gusa ariko nibyo mbarutso. Ubuzima yanyuzemo avuye aho avuka bwabaye bubi, kugera ubwo abona ko byose birangiye akwiye kuva ku isi. Ese byibuze ibyo muka se yamukoreraga waba warabibonaga cyangwa nyine wariturije uzi ngo umwana afashwe neza?

Papa: Bana banjye munyemerere mvuge akandi ku mutima, kuko uyu munsi nari narawutegereje igihe kinini. Imana ishimwe yo yarinze umukobwa wanjye ntapfe tutavuganye nanjye ikandinda, ubu rwose niyo nakigendera natabaruka ntuje mfite amahoro ku mutima

Sandrine : Ushaka kuvuga iki papa ?

Papa: Bana banjye, buriya mu buzima iyo utigiye ku bikuzengurutse, wigira ku makosa wakoze. Nashatse umugore nzi ko mbonye uzanduhura kurera jyenyine ariko aho kunduhura yanzaniye umuruho anca ku mwana nibyariye none ubu turi kurebana ay’ingwe.
Mwana wanjye si uko muka so ibyo yagukoreraga ntabyitagaho cyangwa ntabibonaga kandi si uko ntari nitaye ku buzima n’uburere bwawe.
Wenda hari ibyo ntazi ariko igihe cyose najyaga ncunga uko wirirwa, uko mu maso uba umeze, gusa nkavuga nti ubwo ari mu ishuri, azajya aba yo ahahungire ibyo muka se amukorera. Kuba mu biruhuko bikuru naremeraga ukajya kwa nyokowanyu, byabaga ari ugushaka amahoro yawe no kugirango ube uruhutse imvune.

Sandrine: None se papa kuki wabibonaga ntugire icyo ukora?

Papa: Si uko nabaga nabuze icyo nakora. Ahubwo nakubonagamo umukobwa ukomeye ushobors kubyikuramo. Ahubwo natunguwe no kumva ko byageze aho bikurenga ukiyahura. Iyo narebaga indangamanota yawe nkabona uracyabajya imbere bose, numvaga ko ibikubaho bitaguhungabanya. Niyo mpamvu nahisemo guceceka, nizera ko igihe kizagera ukava iwanjye ukabaho ubuzima bwawe bwite, udahangayikishwa cyangwa ngo ujujubywe na muka so.

Sandrine : Papa koko ntabwo wigeze unyanga? Kuki se wajyaga wanga kwishyura minerval?

Papa: Ntabwo byari ukubyanga, nabaga nshaka amahoro mu rugo. Byibuze ngo muka so abone ko mushyigikiye. Gusa ndicuza byose kuko n’ubundi ayo mahoro nashakaga sinayabonye. Mwana wanjye nshaka gusaza mu mahoro. Aho nakubabaje ngusabye imbabazi kandi nshaka kubana nawe amahoro

Sandrine : None se papa, amakuru ya Mukaruziga? Abavandimwe se bo bari aho?

Papa: Mwana wa, nageze aho umwanzi agira ngo awa ubu imitungo hafi ya yose yarayitwaye, nako ni birebire mwana wa. Gusa ndi muzima, ibintu birashakwa.

Haba yarebye Sandrine, ukabona ashaka kumubwira kubabarira se. Sandrine na we yaribwirije arahaguruka, ajya imbere ya se. Barahoberanye, amarira ashoka ku matama ya Sandrine, abwira se ko amubabariye.

Bakomeje kuganira, banyuzwe bose, umuryango wongeye kunga ubumwe.
Isaha zigeze baratashye, ariko noneho ntibanyura kwa Tete ahubwo bajya kwa Haba.
Ubwo bageragayo, binjiye mu nzu, nuko babanza kwicara muri salon

Sandrine: Burije rero, reka nsubire mu rugo. Ubu Tete arantegereje.

Haba: Numvaga nagusaba ukarara, kuko urukundo nagukundaga rurushijeho kwiyongera, kuba ubashije kubabarira so.

Sandrine: Noneho wumvaga narakubeshye ?

Haba: Oya si ko nabyumvaga ahubwo ni uko ntifuzaga kuzabana nawe ugifitiye inzika papa wawe.

Sandrine: Urakoze cyane. Ngaho reka njye koga noneho sinaryama ntakarabye

Haba: Ndumva nshaka ko twogana. Urabyemera?

Uhm. Sawa tu. Nibogane. Ubwiyunge nibwubahwe ku isi. Agace ka 33 ntikazagucike

BIRAMAHIRE François Jassu

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s