Imibanire Ubuzima

Dore umugore mwiza

Muri ibi binyejana isi yose ihagurukiye ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore ndetse no kwerekana ko umugore na we ashoboye ndetse afite agaciro. Ndetse tariki 8 Werurwe buri mwaka ni umunsi mpuzamahanga w’umugore

Ako gaciro ntagahabwa n’isura n’ikimero, ntagahabwa n’uko yisize akinogereza, ibi ni byiza ni na ngombwa ariko kandi imodoka si amarangi isize, imodoka ni moteri. Moteri y’umuntu ni ubwonko bwe.

Reka tugire ibyo tuvugaho kuko byose hano ntitwabivuga ngo tubirangize kandi tutarakomeza tuvuge ko ibigiye kuvugwa hano atari ihame ahubwo ni ibitekerezo bwite, nawe ufite uko ubyumva, ibyo wakongeraho.

  1. Ntashyira imbere gufuha

Wakibaza impamvu aribyo mpereyeho. Nyamara nugenzura uzasanga ko gufuha by’indengakamere bitubaka urugo ahubwo biteza amakimbirane n’intonganya zidashira. Gufuha ni kamere muntu ariko urwego biriho, uko ubigaragaza nibyo by’ingenzi. Umugore mwiza aha umugabo we ubwisanzure n’ubwigenge, inshingano z’umugabo zikaba kudatuma bwa bwigenge afite abuhemukamo byamutera gukurwaho icyizere.

  1. Arangwa n’ibitekerezo by’ubwenge

Umugore mwiza si wa wundi uzagendera ku byo umugabo avuze gusa, ngo abeho atekererezwa akanashyirirwa mu bikorwa. Ahubwo ni wawundi umugabo azana igitekerezo na we akazana ikindi, bagafatanya kubinononsora bagamije iterambere ry’urugo. Iterambere ry’urugo ribyara iry’umuryango, igihugu n’isi yose muri rusange.

  1. Arubaha kandi ni umunyakuri

Umugore mwiza ku isura ariko ugasanga nta mico yigirira ni nde mugabo wamukunda? Hari abo bavuga ngo uriya mwasohokana akaryoshya inzoga ariko si uwo kubana nawe. Ibi ntibikwiye ku mugore mwiza. Umwiza ni wawundi umugabo wese aba avuga ati uriya mugore yararezwe rwose, arubaha kandi nta tunyanga wamusangana.

  1. Ni umunyampuhwe

Uyu ni umuco twese tuziko uranga abagore ariko burya si bose kuko hari abitwa ba GICA. Ugasanga n’abo yibarutse nta mpuhwe abagirira, urumva ko rubanda ho biba ari ibindi bindi. Umwiza we rero usanga ntawe umusanga yikandagira kuko ahorana impuhwe kandi aramira benshi haba mu bikorwa no mu mvugo.

  1. Agira inzozi

Si inzozi za nijoro ahubwo ni imigambi y’ahazaza. Ni abagore bacye wabaza uti mu myaka itanu iri imbere wumva ufite iyihe gahunda ngo bagusubize. Ukoze ishyano arakubwira ati nshaka kuzaba mfite urugo rwiza. Ariko se rwiza gute ? ibyiza ntibyizana biraharanirwa. Kuba watekereza uti nshaka kuzaba mfite boulangerie yanjye, nzaba nujuje inzu, ntibireba abagabo gusa. Kura amaboko mu mufuka, ukuze ibitekerezo ukore gahunda z’ahazaza. Umugabo ufite umugore nk’uyu niyo yajya kure ye aba yizeye ko urugo rutazahungabana ngo ni uko adahari

  1. Aguma ku ijambo

Ibi ariko si ugutsimbarara niyo waba uri mu mafuti, ahubwo ni ukutaba nyamujya iyo bigiye cyangwa kudahindagurika. Umugore mwiza icyo avuze aragisohoza kandi icyo asezeranye kiba ari ukuri. Ntavuga ngo ngiye guhaha isombe ngo atahane inyama cyangwa ngo ngiye gusenga ngo ajye guhaha. Gahunda kuri we iba ari gahunda

  1. Aharanira kugumana umugabo we

Uribuka mukirambagizanya uko witwararikaga, inshuro wamwitaga cheri, n’utundi tuzina twiza? Uribuka iyo wabaga wamusuye uko wamushyiraga impano n’ibindi wamukoreraga byiza? None mumaze kubana uhise ubireka ngo wafatishije. Oya wibeshye umugore mwiza ahora akora ibituma umugabo we abona ko yahiriwe kandi ntawundi mugore wamumurutira.

  1. Aharanira kwiteza imbere

Nari navuze ibisa nabyo ariko hano nshaka kuvuga nti, uyu mugore ntiyumvako ibyo afite bihagije, ntiyumva ko yagezeyo, ahubwo ahora yiga, ahora ashaka inama zamuteza imbere, ikintu yumva ashaka kumenya aharanira kukimenya. Si wawundi ubyukira kuri film bukamwiriraho yitwaza ngo akazi karabuze, ahubwo aharanira kudasaba umugabo buri kimwe.

  1. Si inkirabuheri

Niyo yaba atwaye V8 ntiyishongora ku bagenda n’amaguru kuko aba azi ko ibintu ari ibishakwa kandi bishobora no gushira, azi neza ko ubushongore n’ubwiza bidafite uburere ntacyo bimaze. Kandi koko ni byo ubwiza, ubutunzi n’ubumenyi butarimo umuco n’uburere ntacyo buvuze. Asabana na bose nyamara ntiyiteshe agaciro, ugasanga bose bamwishyikiraho

  1. Afasha umugabo we kuba intangarugero

Umugore mwiza si wawundi utaranga amafuti y’umugabo we, si wawundi ugenda avugako umugabo we nta kigenda mu buriri cyangwa se baburaye cyangwa babwiriwe umugabo we ntacyo amaze. Ahubwo umugore mwiza afasha umugabo we aho yatentebutse, afasha umugabo we kuba mwiza mu mico atavuze byinshi. Atuma umugabo we yimenya akamenya neza impano zimurimo akaba yazibyaza umusaruro. Ni umufasha mwiza mu yandi magambo

Dusoza

Nubwo nibanze ku bagore bashyingiwe abakobwa buriya ntibasigaye, baramenya ibyo bakwiye kureka n’ibyo bakwiye gukora ngo bazabe abagore beza.

Si ihame ngo umugore mwiza agire umugabo mwiza, kuko rwose ushobora kumubera mwiza ariko we akakubera mubi peee. Nyamara wowe urwawe ruhande uba warukoze, niyo byasoza nabi nta mutima uzagucira urubanza ngo nawe nturi shyashya.

Bagabo, umugore nk’uyu biragoye kumubona ariko abaho. Ni ahanyu kubafasha kuba beza mukishimira izo mwubatse.

Abasoma Bibiliya musome Imigani 31:10-31 murahasanga inama zireba umugore wubaha Imana kuko kubaha Imana byo ni ihame (no muri Korowani ntagatifu ntibyaburamo, abayisoma namwe muhibuke)

 

Ibi bitekerezo ni bwite wenda nawe ufite ukundi ubyumva

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s