Inkuru ndende

UMUCUNGUZI Agace ka 30

Bukeye bwaho

Sandrine : Cheri byuka bwakeye twitegure tujye mu kazi.

Haba: Mana we ndumva nasaba indi konji tugakomeza tukiryamira. Mbega ijoro ryari ryiza!!!

Sandrine : Koko se? Ni iki se cyagushimishije buriya

Haba: Ni ukuri noneho ntabwo byabaye nka rya joro rya mbere duhura ari na wo munsi twararanye. Ririya joro wari ubabaye, nanjye sinari nakakumenyereye. Rirya joro kandi wari watinye ko nshobora kugukubaganira naho iri joro wari wambwiye ijambo rimwe gusa uti bibe uko ushaka
Byatumye numva ko ntakwiye kuganzwa n’umubiri, ndyama ntuje kandi nyuzwe. Gusa wantunguye sinari nzi ko uzi gusomana kuri ruriya rwego. Merci beaucoup ma puce.

Sandrine: Thank you so much my darling. Nagushimiye agaciro no kunyubaha wanyeretse. Nubwo ntakundanye n’abasore cyane ariko nakuze numva ko nta musore warara iruhande ngo burinde bucya. Gusa wowe wantunguye, nabonye ko burya byose bishoboka rwose. Nzabigukundira nanabikubahire igihe cyose nkiri muzima. Nizere ko bitari ukwihagararaho ntakubangamiye

Haba: Ntabwo niyiziho icyo kintu cyo kwihagararaho. Ibingoye ndavuga jyewe sinzi guca ku ruhande. Umubiri wananiye ukiyambura tugiye mu buriri. Narebye iryo bere riteye nk’ihwa ry’umuko, ndeba icyo gitega cy’umukondo giteye neza, ndeba ayo matako ateye busabo, nkumva umutima umpatira kugusaba kuko wari wanambwiye ngo nkore icyo nshaka. Ariko kuko nanone umutimanama wari wantegetse kutaneshwa ndihangana ndayibwira nti à ta place we nuko inkota isubira mu rwubati, ibitotsi biraza.

Sandrine yarasetse arihirika nuko arabyuka akenyera igitenge, asohoka mu cyumba agiseka. Yagiye mu gikoni gutegura ibya mu gitondo, nuko uko yakabiteguye yumva umuntu amuhobeye amuturutse inyuma.

Yari Haba, akenyeye essuie-mains. Yamusomye ku ijosi, undi ubukirigitwa buramufata ariko arihangana. Haba, niba yari afashwe n’ibiki, yatangiye gukorakora mu mabere ya Sandrine, undi na we aramureka akomeza ibyo yakoraga gusa uko agenda atwarwa ananirwa gukomeza ahagarika ibyo yarimo arahindukira ahobera Haba amureba mu maso

Sandrine : Cheri, wariye umwana unaniwe urutoki koko?

Haba: Ushaka kuvuga iki?

Sandrine: None se ijoro ryose ko nta kintu wigeze ukora, kandi ko ntakimye, ubu koko Ni bwo ubishaka kandi tugomba kujya mu kazi?

Haba: Nashakaga kumenya niba nawe umubiri wawe kuwukoraho byakuzamurira amarangamutima gusa nta kindi. Numvise ko abantu bigeze gufatwa ku ngufu akenshi bagera aho bakarwara ikimeze nk’intinyi.

Sandrine : Erega ibyanjye birihariye cheri. Jyewe nafashwe ku ngufu n’uwo nakundaga kandi yabikoze nsinziriye. Niba narababaye cyangwa ntarababaye nta kintu mbiziho. Urumva rero yuko ntaba nka wawundi babikoreye babanje kurwana yanga kugera ubwo bikorwa. Kandi ndagukunda si ibanga rero umubiri urakora ndetse cyane.
Gusa ibi tubiharire umunsi wabyo, igihe uzabishakira dufite umwanya uhagije tuzabikora rwose. Nanjye nifuza kubikora mbishaka, nkabikorana n’uwo nkunda kandi nishimiye. Uri igisobanuro cy’ubuzima kuri jye, uri ahazaza hanjye kandi unkunda ntacyo unciye. Ntabwo nakubuza kwishimana nanjye kuko nanjye ndagukunda kuruta uko nabisobanura.

Haba: Iyo umbwiye ayo magambo nshimira Imana yatumye ndinda ubumanzi bwanjye ngo ntabutakaza ku muntu tutazarambana. Ubu icyo nakora cyose hamwe nawe mba numva kinoze kandi kibereye mu gihe cyacyo kikanabera ku wo nkunda. Ndagukunda kandi cyane nawe urabizi.

Bakomeje guterana imitoma ari na ko bitegura kujya buri wese mu kazi ke. Haba yari yaraye kwa mushiki we kuko Sandrine yari yamubwiye ko afite ubwoba bwo kwiraza mu nzu ya wenyine. Undi na we yabyumvise vuba bajya mu buriri bararyama ariko yirinda kuba yamukubaganira kuko mu mahame Haba agenderaho yavuze ko atazakorera imibonano ahantu hatari iwe.

Ubwo bamaraga kwitegura bagiye buri wese aho akorera, nuko ubwo Sandrine yageraga ku kazi, yasanze boss yamaze kugera mu biro dore ko yahageze akererewe ho iminota mike. Yabanje kunyura mu biro kumusuhuza, gusa yari afite isoni n’ibimwaro kuko bwari ubwa mbere akererewe akazi. Noneho yibukaga icyamuteye gukererwa, agacyeka ko abandi na bo bashobora kuba babizi cyangwa se bari kubibona.

Sandrine : Mwaramutse boss

Tito: Bite Sandrine? Uyu munsi ko wakererewe noneho watinze kubona bus? Cyangwa sha Tete ni we wakubyutsaga? Ubu singufashe?

Sandrine: Maze byose si byo boss. Nagize akantu kantindije naho nabyutse ku gihe rwose. Gusa mumbabarire ntabwo bizongera.

Tito: Reka nta kibazo. Ubwo ndabyumva nako igendere mu kazi. Unzanire ikawa nka nyuma y’isaha ariko. Nubwo utakiri planton ntibikubuze kunyubaha ndakuruta.
Sandrine yarasetse nuko asohoka mu biro ajya aho akorera. Yasanze Tete yubitse umutwe ku meza ari guhondobera

Sandrine : Cherie bite ko usinzira mu masaha y’akazi?

Tete: Sha ndananiwe sinaraye nsinziriye neza. Bite se wowe ko wakererewe?

Sandrine : Si musaza wawe se wantindije. Ariko mvuye kwa boss kwirega. Ese ko ambwiye kumukorera ikawa uhari ubundi bite bye?

Tete: Uriya mugabo arihariye. Yambwiye ko akazi katagomba kuvangwamo urukundo. Ngo keretse company ari iyacu. Naho ubundi hano ni akazi, ibindi bikaza nyuma y’akazi. Byabanje kuntera ikibazo ariko ubu ndumva nta kibazo rwose.
Reka nkwereke ibyo uba ukora njye kuyitegura umushyire

Sandrine : Umva nizere ko nidutaha umpa amakuru pee. Kuko akanyamuneza ufite ntabwo Kari ku busa

Tete: Ndayaguha rwose atariho ivumbi humura.

Bateguye ikawa ya boss nuko Sandrine aramushyira. Akazi karakomeje, Sandrine si we warose bataha maze bageze mu nzu ahita yirukira mu gikoni azana ka divayi

Sandrine : Ngo nta bantu baganirira ku busa. Ngaho zimpe neza. Nabonye unyoherereza SMS ngo twitahire wowe urarara, ndavuga nti haraza gushya tu

Tete: Rero ntabwo ubeshya koko haje gushya. Ubu se mbihere hehe koko ko ari birebire.

Sandrine : Nutambwira nanjye sinkubwira ukuntu musaza wawe ari umwana mwiza

Tete: Ntumbwire ko mwararanye ntakurongore! Yaba anshebeje pee. Najyaga numva ngo ibiremba bitereta kubi none koko ni ibyo bye ?

Sandrine : None se ikiremba kirashyukwa?

Tete: Eeeeh. Ubwo ni bimwe bye ngo ntiyabikorera ahatari iwe da

Sandrine : Koko se? Wasanga ari yo mpamvu. Kuko mu gitondo habuze gato, jyewe numvaga ngiye kumubwira akayishyiramo ariko nyine bimwe byacu mubwira ko turi bukererwe.

Tete: Nubwo ari wowe navuga ko akunze biri deep, ariko tukibana hari umukobwa wajyaga amusura hano akanarara ni we wambwiye ngo musaza wanjye ni ikiremba. Mbibajije Haba ati sinakora imibonano ahantu hatari iwanjye. None koko wasanga ari ukuri

Sandrine : Ariko se ko uri kunyuza ku ruhande utambwira uko ibintu byagenze wowe bite?

Tete: Uri kuvumba ayo wengewe. Reka mbanze nitere utuzi nze nguhe full story.

Reka dutegereze twumve uko byagenze natwe. Agace ka 31 ntikagucike

BIRAMAHIRE François Jassu

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s