Inkuru ndende

UMUCUNGUZI Agace ka 29

Haba na Sandrine bari kuganira, nyuma y’ibirori byabaye ubwo mushiki we bamutereraga ivi nako bamusabaga kuba yakemera kubana na Tito

Sandrine: icyakora akantu Tito yakoze nagashimye cyane. Uriya musore azi gutegura rwose. Yabikoze ruzungu ariko nanone yirinda kwigana ngo akubite ivi hasi apfukamire umukobwa

Haba: Noneho nawe uwagupfukamira ntabwo wabyemera?

Sandrine: Cheri sinkubeshye uje kumproposa ugatera ivi nabihakana nivuye inyuma, nubwo naba ngukunda kurenza mama wambyaye. Ibyo se ni ibiki?

Haba: Imana ishimwe noneho disi

Sandrine: Ishimwe se ibiki? Ubwo uraje bakwitege nawe

Haba: Icyakora abasore baranatinyuka, umuntu asaba kubana umuntu baraye bashwanye we? Ari jyewe naba nategereje iminsi ikisunika da

Sandrine: Biriya byerekana kwigirira icyizere bikanerekana urukundo nyarwo. Byerekana ko Tete akunda Tito, kuko mu rukundo gushwana erega ni ibintu bibaho, mukiyunga ubuzima bugakomeza. Ntabwo rero waba wagiranye akabazo n’umuntu ngo nimugakemura mukomeze ibyahise ahubwo muhita mutera urutambwe mugana imbere

Haba: uranteye jyewe rwose hari ibyo mba nitinyiye da. Nako nzagenda mbigiraho buhoro buhoro, kuko nako ahaaa.

Sandrine: ariko se cheri ibyo ni ibiki? Uzi ko wagirango ni ubwa mbere ukundanye ? nako ndibutse ni byo. Nanjye nakundanye rimwe ubu ni wowe wa kabiri dukundanye, gusa jyewe naganiriye na benshi hari notion mfite. None se nteke turye cyangwa uracyahaze inyotse zo kwa boss ?

Haba: Reka duteke nta kibazo. Singufasha se?

Sandrine: yego ndabikunda iyo uri kumfasha. Kandi ndagukunda nawe

Haba: nanjye ndagukunda Igihozo cyanjye. Kandi nanjye nzakubera Umuhoza, ngambiriye kuzakwibagiza ibibi byose wanyuzemo ubundi tukibera mu munezero udashira.

Sandrine: Nanjye nkwijeje kuzakubera inshuti nyayo, nzakurinda kwicuza umwanya wawe wantakajeho. Nzakurinda kurarikira abandi bagore kuko ntacyo uzamburana keretse icyo ntazaba mfite kandi na cyo tuzafatanya kugishaka. Urukundo rurimo gufatanya ruryoha ukwarwo

Haba: Amagambo yawe aryoheye kuyumva yatuma nshinga urugo ntarakura rwose

Sandrine: Mba mbona ukuze ahubwo waragwingiye.

Yabivuze ahita yirukira mu cyumba cye, nuko Haba amwirukaho agikingura asanga undi yamaze kwikuramo imyenda ashaka guhindura akambara indi. Yamukubise amaso ahita asubira inyuma yicara muri salon aramutegereza
Sandrine yarasohotse, amugeze imbere ahita amuhobera, amusoma ku itama

Sandrine: Cheri ntabwo nkwishisha n’ubundi warambonye umunsi wa mbere duhura. Niyo mpamvu winjiye singire ubwoba

Haba: Nasohotse ngo umubiri utandusha imbaraga nta kindi. Kukureba utambaye ni ibintu binzamurira amarangamutima nkumva mbuze uko nifata. Ujye ubindinda pee. Cyangwa se uzankoreshe amakosa ni akazi kawe

Sandrine: Eheee. Sinzongera da. Ayo makosa yawe aba anyitereye ubwoba rwose. Ngaho ngwino duteke ibibanguka ndumva jyewe za burosheti ntaho zankoze rwose.

Bagiye mu byo mu gikoni, barateka

Ku rundi ruhande

Abashyitsi bose bamaze gutaha, hasigaye Tito na Tete

Tito: Cherie ngushimiye ko utankojeje isoni mu bantu. Kuba wemeye kuzambera umugore ni igitego gikomeye ntsinze mu buzima bwanjye.

Tete: Ntabwo nari kugukoza isoni kuko ndagukunda Tito. Kandi nshaka kugusaba imbabazi ku buryo nakwitwayeho ejo hashize, ndetse n’uyu munsi mu gitondo. Nyuma yo kuganirizwa ndetse no kubitekerezaho nasanze nta kosa ufite kuko ikosa ni iryanjye warebye ibitandeba, kandi nkanacyeka ibidafite ishingiro. Gusa nawe wanyumva, mfite ibikomere mu rukundo, numvaga ko ahari nanone byaba bigiye kongera kumbaho. Sinari niteguye ibyambaho nyuma

Tito: ndakumva rwose pee. Kandi humura nta byacitse, ,mu rukundo ntabwo ari inzira igororotse buri gihe ahubwo hanabamo gucika intege, gutsindwa rimwe na rimwe, gushwana no kwiyunga. Kandi bavuga ko urukundo rumaze gusa n’urusubira inyuma iyo ruhagurutse bwa kabiri noneho ruba rufite ingufu zidasanzwe.

Tete: Ngushimiye ko ibyo ubizi, ikosa rindi nakoze nifuza ko ritazongera, ni ukwirinda kwica communication. Iyo mba nemeye kuvugana nawe mbere hose cyangwa se nkaba narahise nkubaza ibyo nshidikanyijeho simba nageze aho mera nk’uwenda guturika umutima. Gusa wakoze, ku cyizere wangiriye ukansaba kuzakubera mama w’abana, umugore wawe iteka. Nabyemeye ntawe ngishije inama, nabyemeye mbikuye ku mutima.

Tito: Ngwino tujyane mu cyumba ngire akantu nkwereka. Ubundi se nturi burare?

Tete: Simbona se ufite inzu nini? Ndarara mu cyumba cy’abashyitsi nta kibazo. Nizere ko udashaka kurya ubukwe bubisi ?

Tito : Oya sibyo nshaka, ngwino mu cyumba wowe.

Undi yarinjiye, maze Tito ashyushya amazi macye, ashyira mu ibasi ayinjirana mu cyumba.
Yasabye Tete gukandagiramo, nuko akandagiramo, umusore wawe amwoza ibirenge buhoro buhoro, arangije amuhanaguza agatambaro, maze amusaba kwicara arambije, ari ku buriri.
Yafashe amavuta amusiga aho yogeje, amukorera ka massage koroheje ku birenge ari na ko amuganiriza, undi na we akumva ari kuruhuka neza, aratwarwa.
Yamusabye kuryama yubitse inda, undi abyumva vuba maze amwicara hepfo gato y’ikibuno, amukorera ka massage ku bikanu, buhoro buhoro, akanyuzamo akamusoma buhoro ku itama.
Ibyo abirangije yaricaye, nuko Tete areguka aramwitegereza

Tete: Cheri urakoze cyaneee. Ndumva nduhutse noneho neza. Ibi bintu wabyigiye hehe se?

Tito: Reka ntibigombera ishuri ahubwo ni kwa kundi nyine umuntu aba azi guha care umukunzi. Maze nuko nanze ko ubifata nabi mba ngukoreye massage no mu mugongo. Nacyetse ko nimvuga ngo wiyambure ucyeka ko nshaka kuryamana nawe

Tete: Cheri humura sinagutekereza gutyo. Ngaho ntiza essuie main njye muri salon nkuremo iyi kanzu sha unkorere massage mu mugongo naho numve uko bimera. Ntiwumva ko kugukunda ari ukwiteganyiriza

Yamuhereje essuie-main undi aragenda akuramo ikanzu. Tito na we yatoheje indi essuie main abanza gusa n’umuhanagura amavuta yari yisize, maze atangira kumukorera massage. Uko amumasa ni ko baganiraga, maze amasa umugongo wose, undi yubitse inda, ariko hepfo hatwikiriye kuko essuie main yari ndende. Uko amumasa niko yakomeje kumanura agana ku kibuno, akamasa asa n’umanura ikariso, umukobwa aratuza kuko yari yatwawe, maze arasimbuka agana ku maguru hepfo, akamasa asubiza ruguru ariko hatwikiriye, uko amasa amatako, akabona umukobwa ameze nk’ushigutse, byo kuryoherwa no gutwarwa, maze atangira kuzamura agana ku ikariso neza, agenda akuraho cya gitambaro buhoro buhoro, kugera ubwo yatangiye kubona ibara ry’ikariso yambaye

Tito: Cherie wambaye ikariso iri mu ibara nkunda, inateye ukuntu nkunda cyane.

Tete: Koko se? Urakoze. Ubwo se uyibonye ute kandi nari nahatwikiriye wowe. Uri umwana mubi. Ubwo se iyo iba icitse koko

Tito: Nkubaze akabazo kamwe Cherie

Tete: yego mbaza nta kibazo

Tito: Uranyizera?

Tete: Urabizi ko nkwizera iyo ntakwizera sinari kuba ndi hano

Tito: Ngaho hindukira nkumase no mu gituza n’ibibero.

Tete: Cheri ko ntashaka ko umbonera amabere koko?

Tito: Ntiwavuze ko unyizera se? Uratinya iki? Ntunkunda se ahubwo. Ikindi se ntubizi ko n’ubundi amaherezo nzajya nyabona ndetse nkanarara nyapfumbase ?

Tete: Yego, ariko mfite ubwoba

Tito: Koko mbyizere cheri? Erega nubwo nakundanye nkaba naranagize ba ex batatu, ariko rwose ibintu nk’ibi simbimenyereye pee. Urabizi ko kuva dukundanye ari bwo bwa mbere nje iwawe, none ngiye no kurara. Umbabarire icyizere ngufitiye ntikiyoyoke ukinyambika impeta

Ubu se koko buracya cyangwa hagiye gushya? Haba se we ari butahe cyangwa ararara kwa mushiki we? Agace ka 30 ntuzagacikwe

BIRAMAHIRE Francois Jassu

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s