Inkuru ndende

UMUCUNGUZI Agace ka 28

Haba: Ibyo bintu si ibyo kuvugira kuri phone shaka uko tubonana.

Tito: Mbwira aho duhurira basi kuko nshaka ko ibi bintu birara bikemutse rwose. Naho ubundi ntabwo byazoroha.

Haba: Niko bimeze. Ngaho ngwino duhurire muri Ten Zone ndumva ari ho hagati. Ntuzane imodoka utege akamoto ni ko kanyaruka mbona jam z’iwanyu zihoraho

Tito: Moto koko? Nako nta kibazo ndumva kwihuta bikenewe.

Mu minota mike bari bamaze guhura, baricara ngo baganire.

Tito : Nyemerera tuganire nk’inshuti, ntituganire nka musaza wa Muteteri. Nibwo wenda uri bunyumve neza ukanangira inama nyayo. Naho ubundi ibi bintu ntabwo byakoroha.

Haba: Ntabwo nabogamira ku ruhande na rumwe. Ndumva ibyawe ariko na we nzashaka uko numva ibye. Ni bwo nzamenya neza ukuri

Tito: Erega wijya kure. Kuko ntabwo twapfuye ibyo namubwiye cyangwa ikindi kintu. Ni telefoni yanjye yarebyemo, kandi chats yasomye sinazisibye. Akira nawe irebere hanyuma umbwire icyo gukora.

Yamuhereje telefoni undi asoma izo chats zateye ikibazo mushiki we. Uko yazisomaga akazunguza umutwe, ukabona mbese ntabwo ari kubyiyumvisha neza. Amaze kuzisoma amusubiza telefoni nuko aramwitegereza

Haba: Tito tumaze igihe kingana gite tuziranye?

Tito: Ubu imyaka irarenga 10

Haba: Mushiki wanjye rero we imyaka tumaze tuziranye ikubye 3 iyo maze nziranye nawe. Navutse musanga, nakuze mureba. Urumva ko muzi kurenza uko nkuzi

Tito: Ushaka kugana hehe ubwo ko numva utangiye igereranya?

Haba: Aho ndi kugana nshaka kujya hagati. Sindi bugushyigikire ariko na we simurengera. Ufite amakosa abiri, we afite ikosa rimwe gusa. Urumva ko dukoze ikinyuranyo, ari wowe wasigara uri umunyamakosa.

Tito: Ubu ndi mu biganza byawe mbwira ayo makosa yanjye niteguye kuyakosora

Haba: Ikosa rya mbere wakoze, ni ugutendeka. Gusa aha ntiwigore wisobanura, kuko uri bumbwire ngo byari ukubagarira yose. Kuba muri chat nta hantu nigeze nsoma ijambo ndagukunda biranyereka ko wenda wishakiraga jigijigi gusa cyangwa se bikaba ubushuti busanzwe, gusa na byo ntabwo ari byiza. Aho ndi bukumve nk’umusore mugenzi wawe, gusa numara gufata umwanzuro ku cyerekezo cy’ubuzima ujye uva mu bindi kuko ntacyo byakumarira uretse kugutesha umutwe, umwanya, no kuba byagusenyera.
Aho ubanza uri kunyumva

Tito: Ni ukuri aho ndakumva pee. Kandi nk’uko ubivuze rwose nta rundi rukundo. Niuo jigijigi uvuga ntayo. Ni kwa kundi uba ufite umuntu mwisanzuranaho ukamubwira ibyo ushaka, nta kindi ugamije. Uko ni ko kuri.

Haba: Aho ndakumva cyane rwose. Hanyuma rero ikosa rya kabiri, ni gute utunga telefoni itagira password muri iki kinyejana koko? Erega niyo ataba we yanaba undi wayirebamo kandi ndahamya ko hatabuzemo andi mabanga wenda anajyanye n’akazi. Za emails na documents zinyuranye. Ibyo byose bigusaba kugira password. Telefoni ni umutungo wawe bwite, ntabwo ukwiye kuwandarika uko ubonye.

Tito : Aho ndakumva rwose. Iri ryo ni isomo mbonye. Ubusanzwe sinajyaga mbyitaho kuko numvaga ko ubwo nta muntu tubana, mu biro mba ndi jyenyine nta mpamvu ya password. Ariko ubu noneho mbonye ukuri ibi ngiye kubyitaho, ntibizongera.

Haba: Urakoze cyane. Rero mushiki wanjye ikosa yakoze nubwo ari rimwe ariko ni we wakoze iriremereye. Ni gute afata telefoni yawe utabimuhereye uburenganzira? Niyo mwaba mwarabanye rwose iryo kosa ni ribi cyane. Ubundi se buriya we ufashe iye wasanga ari umwere? Reka ngusabe umuhamagare, natitaba turajyana kumureba. Niyitaba umubwire ibikuri ku mutima.

Tito: None se ko mu rugo mfiteyo abantu nari niteguye kumusaba ko twazabana, ubu koko iri joro birakunda cyangwa mbisubike?

Haba: Biraturuka ku buryo muri buvugane. Niho uhera ufata umwanzuro.

Yahise afata telefoni ahamagara Tete.

KU RUNDI RUHANDE

Sandrine yasigaye wenyine ubwo Haba yamubwiraga ko agiye kureba Tito. Na we yegereye Tete, undi abonye ko Sandrine ari wenyine aramureka aramwegera baraganira. Gusa ntabwo yari yishimye uko byagaragaraga.

Sandrine : Tete, wabaye iki koko ko mbona wahindutse?

Tete: Ndeka muko. Burya abantu ntukababone bagenda baba buzuye ibibi byinshi. Ubu rero ngo yabonaga nshaje akumva ko mbabaye umugabo akikomereza ibyo ashaka atazi ko nzamuvumbura. Namuvumbuye rero ayo yigira yose. Ereeeeeee weeeee. Ariko abahungu babaye bate koko? Umuntu nka DG koko agatereta agakobwa katampaye agaciro? Ubanza kanakora mu kabari si gusa. Ahree we. Gusa muvumbuye kare sha

Sandrine : Umva nsobanurira neza, ngo byagenze bite ko witotomba gusa? Mbwira ikibazo ufite

Tete: Umva ejo nasohokanye na Tito, byari biryoshye pee. Gusa uko tuganira nkabona ari no kuri chat. Sinzi uwamuhamagaye rero ajya kwitabira ahatari urusaku nuko mfata ya telefoni yakoreshaga chat ndasoma. Nibwo navumbuye ko nta rukundo ahubwo ari umuhehesi karundura.

Sandrine : Sindi kubyumva neza. None se wasanze agutendekaho undi mukobwa

Tete: Umwe se ko ari ifamu ahubwo. Sha nako bireke. Ubu byarangiye nabivuyemo singiye kuzazanirwa abakeba

Sandrine : Ariko aho waba wihuse. Mutanabiganiriyeho?

Tete: Tuganira ibiki ko namwifatiye? Ikindi naba nshaka ubwo cyaba ari iki koko

Sandrine : Basi tuza nkubaze utubazo dutatu, mbone kugira icyo nkubwira. Akabazo ka mbere. Wigeze usoma ijambo ndagukunda muri izo chat?

Tete: Oya ntaryo nasomye ariko se wachatta n’umukobwa mudakundana?

Sandrine: Aho ndakwihoreye. Ikibazo cya kabiri. Wigeze ubona mo ngo uzampe?

Tete: Oya wee. Singiye kubeshya pee

Sandrine : Aka gatatu, wigeze ubona Ngo ni wowe tuzabana?

Tete: Nabyo sinabibonye

Sandrine : None se uretse ko no kuba warebye muri telefoni ye ari ikosa, ubundi ubwo ushingira kuki uvuga ko aheheta? Niba mu biganiro byose wasomye ayo magambo atatu nta na rimwe wasomye ahubwo ndumva urwaye mu mutwe. Ese urumva ari wowe mukobwa rukumbi azajya avugisha? Ubu se ku kazi hari abakobwa bangahe? Aho yize kaminuza se? Secondaire, primaire? Aho yakoze handi? Aho atuye cyangwa aho asengera? Abo bakobwa Boseba bavugana na we ubifitemo ikihe kibazo koko? Nushaka undakarire ariko ushobora kuba kugumirwa kwawe ubifitemo uruhare. Ufata imyanzuro utabanje gutekereza rwose. Reka nanitahire ibisigaye birakureba uzabage wifashe. Urambonera koko? Ese ubwo ntubona ko imyaka iri kugusiga? None uracyigira nk’agakobwa ka 17 kabonana umusore bateretana n’undi mukobwa kagataha karira kakifungirana? Gukundana n’umuntu ntibikuraho kuganira n’abandi

Tete: None se ubu mbigire nte koko? Ubu se koko nakosheje?

Sandrine: Gukosa gusa se ahubwo ko binakabije.

Yabaye akiri kumutonganya babona Tito arahamagaye.

Tete: Dore ahubwo aranampamagaye. Ubu se nitabe koko

Sandrine : Mwitabe nyine. Uririrwa ubaza?

Tete: Oui alloooo

Tito: Cherie ko wiriwe wabuze ni amahoro ?

Tete: Yego ni amahoro numvaga nshaka kuba ndi jyenyine, nkitekerezaho

Tito: Noneho ndakurogoye?

Tete: Oya nta kibazo mbwira

Tito: Nta Sandrine uheruka kubona se ko namushakaga?

Tete: Turi kumwe reka muguhe niba umushaka

Tito: Oya si ngombwa. Ahubwo nashakaga muzane mu rugo hari akantu nifuzaga ko mumfasha. Byakunda?

Tete: Yego nta kibazo byakunda. Turaje mu kanya.

Akimara gukupa, Tito na Haba bahise burira moto byihuse batanga ba Sandrine na Tete mu rugo. Bateguye ibyari bisigaye gutegurwa, nuko Haba yigira hanze ngo mushiki we naza aze kuba amujijisha. Ubwo bahageraga yarabashuhuje ubundi areka Sandrine arinjira naho Tete babanza kuganira gato, nuko bakiri kuganira babona mu nzu hasohotse abasore batatu, inyuma yabo hari Sandrine naho inyuma ye hari Tito. Yaraje yegera Tete, aramuhobera, aramuteruraaaa bagenda bagana mu busitani abandi babakurikiye. Baricaye, ariko nta ntebe ya Tete yari ihari. Tito yaramukikiye, nuko akora mu mufuka w’ipantalo akuramo impeta ayereka Tete aramubaza ati

WILL YOU MARRY ME?

Yasubije ate? Agace ka 29 ntikazagucike

BIRAMAHIRE François Jassu

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s