Inkuru ndende

UMUCUNGUZI Agace ka 27

Sandrine : Ese urumva koko naba mpura na data ngo bimarire iki? Ariko se ari wowe urumva umubyeyi gito nk’uwo koko wamujya imbere?

Haba: Yego nahajya rwose, kuko ibyo yakora byose umenye ko ari so. Zirikana ko nubwo wafashwe nabi ariko byibuze yaremeye akurihira amashuri nubwo byabaye ku ngufu ariko yarabikoze. Ntabo uzi se babyanga burundu ku buryo wanamurega akerekana ko nta bushobozi na buke afite?

Sandrine : Ariko ni gute koko umubyeyi yirengagiza ibiri kuba ku mwana we, kugera ubwo asigara ayoborwa n’umugore? Ese niba atarabonaga ibibi nkorerwa byibuze yananiwe kumenya ko hari uburenganzira ngomba guhabwa mu rugo?

Haba: Icyo ndacyemera ariko nawe wemere ko wakoze ikosa ryo kutavuga ibyo ukorerwa na muka so. Wenda byari kugira icyo bivuga kuri so.

Sandrine : Uhm. Ariko se wowe urumva nari guhera kuki mbivuga kandi na we yaranyitwaragaho neza imbere ya papa? Ni na yo mpamvu ibyo yabwiye papa byose yabyumvaga vuba, nanjye nkabura icyo narenzaho rero ngahitamo guceceka.

Haba: Hanyuma se uwo musore we wagufashe ku ngufu, amaherezo ye ni ayahe?

Sandrine : Uwo we winamunyibutsa rwose tunahuye ubanza nashaka uko mwitura ibibi byose yangiriye.

Haba: Rero ndagusaba ikindi kintu. Urasabwa kugerageza kubabarira ni bwo umutima wawe uzarushaho gutuza. Kandi bihere kuri papa wawe. Inzika ntacyo imaze nta n’icyo yakugezaho.

Sandrine : Ubu nzifate ngo ngiye kureba papa, ngo mubabarire, ataranigeze we ubwe ansanga ngo ansabe imbabazi? Ubwo naba nshya narura iki?

Haba: Ntabwo uranyumva neza wowe. Banza wibuke isano ufitanye na we. Icyo ni cyo cya mbere ugomba gushyira imbere. Isano iguhuza na we ni yo ukwiye gushyira imbere cyane. Icya kabiri, ibuka ko byinshi mu byakubayeho, atabizi. Icyo na cyo ni ikindi. Niba wumva udafite intege zo kumubabarira, basi hura na we, umusure nk’umwana n’umubyeyi. Ibindi bizagenda biza buhoro.

Sandrine: Ndabyumva noneho, nzajyayo

Haba: Uzajyayo cyangwa tuzajyayo?

Sandrine : Ese cheri waretse kunkanga koko? Uzi ko watuma ntongera kuvuga? Basi tuzajyayo. Ngaho mbwira umunsi, nzamuteguze.

Haba: Oya kumuteguza si ngombwa, ahubwo uzamusaba muhurire ahantu. Igihe cyanjye cyo kujya iwanyu mu rugo ntabwo kiragera. Byiza twahurira na we ahantu twakicara tukaganira bisanzwe, twisanzuye ariko. Wenda hari ibindi nawe wamumenyaho, utari uzi. Burya hari igihe umuntu akora ikintu na we ubwe atari we ahubwo ari ukugikoreshwa bitewe n’izindi mpamvu.

Sandrine: Nta kibazo, ibyo nzabikora. Kandi vuba ndetse. Ndaza gushaka uko nabona nimero ze, nzamubwire ubwo gahunda. Kandi urakoze kuba uri guharanira ko hari ibyahinduka mu buzima bwanjye.

Haba: Erega ni cyo inshuti ziberaho, kandi wibuke ko jye nawe turi inshuti zihariye. Rero ndifuza ko wagenda ukura mu nzira ibintu byose byatsikamira ahazaza hawe. Na muka so erega hazagera muganire unamenye icyo yaguhoraga. Ubu umaze gukura ntabwo ukwiye kurenzaho cyane, ahubwo ni igihe ngo uhindure byinshi utegure imbere heza. Hagati aho se amasomo bite?

Sandrine : Ni ukuri biri kugenda. Numvaga narabyibagiwe ariko ntakubeshye rwose ndi kwiyumva neza, amasomo ndi kuyumva neza. Kandi byose ni mwe mbikesha, nzahora mbibashimira pee.

Haba: Buriya uzaharanire kugira neza kuko ineza niyo itakugarukira ariko ntabwo izahera. Ese mushiki wanjye noneho bite bye? Uyu munsi ko atasohotse mu cyumba?

Sandrine : Yegoooo, yabyutse iya rubika sinzi ibyo yagiyemo. Ntabwo yambwiye igihe ari bugarukire.

Haba: Uko byamera kose ariko buriya ni amahoro.

Ku rundi ruhande

Tito ari kumwe n’abandi bantu, bari kuganira ariko banafite ibindi bintu bari gutegura. Hashize akanya gato aba ahamagaye Haba, amusaba niba yaba afite akanya ngo aze amubwire ndetse anamusaba kuzana na mushiki we ndetse na Sandrine.
Amubwira ko mushiki we atazi aho yagiye, gusa agiye kumuhamagara akumva aho ari ubundi bakazana kumureba.

Yahamagaye mushiki we ariko telefoni ye igacamo hakabura umuntu uyitaba. Byabateye ikibazo kuko batari bazi aho yagiye, uwo bari kumwe cyangwa se ibyo yaba yagiyemo.

Yabwiye Tito ko telefoni ya Sandrine ntawe uri kuyitaba, nuko undi amubwira kwiyizira akamwihorera, ko ubwo wenda ahuze cyane.

Ubwo Haba na Sandrine bavuye mu rugo bajya gutega ngo bajye kwa Tito ariko ubwo bageraga ku muhanda batunguwe no gusanga Tete ari ho yiyicariye, wenyine. Bibajije ibyo arimo, icyatumye atitaba telefoni birabayobera.
Baramwegereye ngo bamuvugishe ariko arabahunga. Ntiyashakaga kubavugisha.

Bayobewe icyabaye, bibaza ko hashobora kuba hari ikibazo afite wenda afitanye na Tito cyangwa se afite bwite.

Haba yahise ahamagara Tito, amusaba kujya ku ruhande bakavugana ari wenyine. Undi yarabyemeye nuko bagirana ikiganiro kuri telefoni

Haba: Haba hari ikibazo ufitanye na mushiki wanjye?

Tito: Oya nta kibazo na kimwe rwose pee. Kuki ubimbajije?

Haba: None se ko ari kuduhunga, kuko musanze hahandi ku muhanda kuri ka kazu bacuruza fast food. Tumwegereye ngo tumuvugishe, araduhunga. Nabajije Sandrine ambwira ko badaheruka no kuvugana. None se ubwo ikibazo yaba afite ni ikihe?

Tito: None se Sandrine baherukana kuvugana ryari byibuze? Kuko ejo twari kumwe twatandukanye bugorobye gato, kandi ntabwo twigeze tugirana ikibazo na gito. Ariko, ba uretse gato. Reka nze ngire icyo ndeba ndaje nguhamagare.

Yarakupye nuko yihutira kureba muri telefoni ye, amaze kurebamo ahita ahamagara Haba, undi aramwitaba.

Tito: Mana yanjye wee. Sha impamvu ndayibonye, ariko se ko atari ibintu bya danger kuki yarakaye bigeze aho koko?

Haba: Usanze ari iyihe mpamvu se?

Tito: Sha ni danger mwana. Reka nkubwire

Uko byagenze

Twari twicaye, twasohokanye ngo dusangire, tunaganire. Nibwo twaje kugirana ikiganiro cyimbitse ku byerekeye ahahise hacu ndetse na gahunda dufite mu hazaza. Yagize ibyo ambaza nanjye ngira ibyo mubaza.

Sandrine : None se waba uteganya gukomeza amashuri cyangwa warashoje byararangiye?

Tito: Jyewe byararangiye ibyo kwiga ubu ikijya mbere ni ukwitegura gushinga umuryango no kuwitaho. Icyakora igihe nikigera mbona byose maze kubitunganya nshobora gusubukura. Wowe se bite ibyo kwiga?

Tete: Jyewe ibyo kwiga mbona nararekeye aho, umunsi nabaye umugore nzita ku rugo rwanjye. Nizo nshingano z’umugore erega burya.

Tito: Ese ubona nakubera umugabo wifuza cyangwa uracyanyigaho? Ko numva nifuza igisubizo cyawe?

Tete: Ndagukunda rwose ntugashidikanye. Ibyo kubana byo ni igeno ry’Imana.

Twavuganaga rero hari ibindi ndi kwandika. Umuntu yaje kumpamagara njya kumwitaba, ubwo nagarukaga nasanze afite smartphones yanjye ari kuyirebamo. Mpageze yayirambitse hasi, ndebye mbona yarimo areba amafoto. Twakomeje kuganira ariko ntitwatinda yahise ambwira ko atashye kuko ari we uri buteke iri joro.

Nguko uko byagenze

Gusa maze kureba historique mu kanya, nsanga yanagiye muri chat, bivuze ko hari message yasomye zikamutera umutima mubi. Kandi nari nateguye gahunda yo kumwambika fiançaille uyu munsi. Ubu koko mbigenze nte? Mbwira nawe?

Ubu se aramenya aherera ku ruhe ruhande? Ni iyihe chat se yateye Tete umutima mubi? Agace ka 28 ntuzagacikwe

BIRAMAHIRE François Jassu

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s