Inkuru ndende

UMUCUNGUZI Agace ka 26

Turi kubwirwa ibyabaye mu mezi atandatu ashize, gusa nanone tukanyuzamo tukabwirwa ibyabaye mu myaka itambutse, byabaye intandaro yo gushaka kwiyahura kwa Sandrine.

Kubera akazi, bakundaga kubonna no kuganira mu minsi ya weekend kuko nibwo babaga bafite umwanya uhagije.

Haba: Nkwibutse ubushize aho twagarukiye se?

Sandrine : Ndahibuka wana nanjye. Ni igihe ndarana n’inkwavu.

Haba: Noneho reka ngusabe gato duhindura. Umpe incamake kuko ndabona kubera umwanya muto dusigaye tubona inkuru yawe yazarangira warameze imvi

Sandrine : Nanjye ko guhinahina mbizi ra. Ubwo ndakubwira iby’ingenzi.
Uwo munsi naraye mu nkwavu, bukeye bwaho nakomeje ubuzima nk’aho nta cyabaye. Gusa ba bashyitsi ntabwo bigeze baza, ubanza yarabikoreye ubushake gusa, simbizi.

Haba: Nuko papa wawe aza kuza agusanga mu nkwavu

Sandrine : Oya daa. Si ko byagenze. Buri bucye akagaruka, mukadata yansabye gusubira mu cyumba cy’abashyitsi yitwaje ngo arabona baramubeshye batakije ariko urumva ko byari ukugirango papa atazazinsangamo. Rero yaragarutse asanga ubuzima ni ubusanzwe.

Haba: None ushaka kumbwira ko ibyo byose n’ubu so atabizi?

Sandrine : Mukaruziga yari indyarya kubi. Iyo papa yabaga ahari byabaga ari cira aha nikubite. Ahubwo icyakubwira ko naje kuva mu rugo nirukanwe, mbese nk’aho ari jye munyamakosa. Ni bwo nagerageje kuvuga ukuri ariko data aranzibisha, ndanuma

Haba: None wirukanwe iwanyu ushinjwa iki?

Sandrine : Urumva kubera ko nigaga, narihanganye naba ndi mu biruhuko nyine nkaba nzi ko ngiye mu rugamba. Ibiruhuko binini nanyuzagamo nkajya kwa mama wacu byibuze nkaba nduhutseho. Rero ndi mu wa gatatu ni bwo Mukaruziga yaje kubyara. Yasabye data kunkura mu ishuri nkamufasha kuko atari kwishoboza urwo ruhinja nuko papa koko arabyemera abinkojeje ndamutsembera. Namubwiye ko ntashobora kuva mu ishuri hejuru y’umwana, numvaga nanjye naramaze gusa n’uwiheba nanyuzagamo nkabaha ukuri. Papa yambwiye guhitamo ibintu bibiri. Kuva mu ishuri nkicara nkafasha mu mirimo yo mu rugo cyangwa nabyanga nkamuvira mu rugo.

Haba: Nuko uhitamo kuva mu rugo. Wahise ujya kuba hehe?

Sandrine : Naratekereje nsanga ntaho mfite ho kujya. Kwa mama wacu nari kujyayo nkaba mbateranyije na papa, kwa Mama Agasaro na ho byari kuba ikibazo. Nahisemo kureka ishuri, ngo byibuze amahoro ahinde.

Haba: Ntabwo ndi kubyumva neza. None se ko mu makuru mfite wigaga na kaminuza, amasomo waje kuyakomeza ute?

Sandrine : Burya iyo ikintu ari icyawe ntaho kijya. Namaze icyumweru mu rugo, gusa nari narabiganirije mama Agasaro byose. Nuko rimwe turi mu rugo haza abantu ngo bashinzwe uburenganzira bw’umwana basaba papa guhitamo kundeka ngakomeza kwiga cyangwa se agahitamo gushyikirizwa inkiko. Birumvikana ubwoba bwaramwishe arandeka nsubira kwiga ariko akajya ahora ancyurira ngo nari ngiye kumufungisha, rimwe aza kunyerurira ambwira ko nintamuvira mu rugo nzahasiga agatwe. Papa ndamuzi bihagije, yari kuzabikora kuko nari nsigaye nkora n’agakosa gato inkoni zikarisha. Rero nabonye ntayandi mahitamo muvira mu rugo.

Haba: Nuko ujya kuba hehe?

Sandrine: Nagiye kwa mama wacu. Ariko buri gihembwe cyatangira nkajya kumwaka minerval, yatangira kuvuga ko ntayo nkamwibutsa ko gereza ifunguye, nari nsigaye nanjye mpanganye na we mparanira uburenganzira bwanjye. Yahitaga ayampa nkagenda, ndiga ndinda ndangiza ayisumbuye. Kuva ubwo kuko ntacyo nkimushakaho sindongera kumubona.

Haba: Ko nabonye se ufite diplome nziza, wakoresheje irihe Banga ngo ibyakubayeho ntibiguhungabanye koko?

Sandrine : Uretse ko ahari nanavuga ko Imana yahabaye, ariko umwaka wa kabiri ni wo nsa n’uwatsinzwe kuko numvaga nanjye nariyanze. Gusa nagiye mpumurizwa n’inshuti zinyuranye nkabasha kwakira ibyo, ubuzima bugakomeza. Gusa ku rundi ruhande byagendaga byibika mu mutwe maze nabyibuka byose ibiri kumbaho nkabona ntakwiye kubaho kuko nabonaga mbereyeho kubabara gusa.

Haba: Sha cyakora warakubititse basi. Noneho watangiye kaminuza uba kwa nyokowanyu?

Sandrine : Ugirango se ho narahatinze. Nahabaye umwaka umwe, nza kuhava ari kunshinja ngo nshaka kuzamutwarira umugabo. Kandi ntakubeshye umugabo we nanamutinyaga kubi. Sinzi niba we yaranyifuzaga ariko najyaga kujya ku ishuri akampa argent de poche ifatika kandi buri kwezi akaza kunsura ku ishuri. Nabifataga nk’uko yasura umwana we, ubwo rero undi sinzi uko yabibonaga ahitamo kunyirukana. Nari maze gusa n’uca akenge, nuko mu biruhuko nkaza ino gushaka akazi ko gukora mu kabari, amahirwe sinajyaga nkabura. Ibiruhuko byarangira ngasubira ku ishuri. Ni ho namenyaniye rero na Tete, kandi boss waho yahise anyemerera ko nzajya nza gukora igihe cyose nje mu biruhuko. Ni ko nakomeje kubaho kugera ndangije nkanatangira kaminuza. Gusa ngeze muri kaminuza ni bwo numvaga bigiye koroha ariko ni bwo byabaye bibi cyane.

Haba: None se dusubiye inyuma gato, muri kwa gukora mu kabari, ko abanywi mbazi, nta byakubayeho bibi? Cyangwa utinye kubimbwira?

Sandrine : Oya ntabyo. Burya ahenshi basahindira abakozi iyo bamaze gusinda. Jye rero nakoraga kenshi shifts za ku manywa. Burya ku manywa ni bake basinda cyangwa se bakaba basohokanye abagore babo, abakobwa se ku buryo atatesha umutwe umukozi wo mu kabari.

Haba: Icyakora ako kantu uvuze ni ko. Nanjye ndakazi. Uhm, ngaho komeza umbwire. Nyuma byagenze bite ugeze kaminuza.

Sandrine yamusubiriyemo ya nkuru yose yabwiye mushiki we. Haba yayikurikiye atuje, gusa yanyuzagamo akimyoza, ubundi akazunguza umutwe, kugera ubwo inkuru irangiye.

Haba: Ni yo mpamvu duhura wavuzemo ibyo kugufata ku ngufu?

Sandrine : Yego. Ni yo mpamvu. Kuko numvaga ari cyo kintu mperuka kibi. Gusa ubu nibaza niba nzabyara kuko igihe cyose mbyibutse ni cyo kintu agatima kagwaho. Sinzi niba Imana izambabarira pee

Haba: Humura Imana irababarira kandi ntabwo ireba uko twe tureba. Ni byo warakosheje, ariko jyewe sinakuveba kuko birumvikana ko nta yandi mahitamo wari ufite.

Sandrine : Koko se urumva nta kibazo?

Haba: Yego. Erega ibyo ni past kandi ni ibintu wakoze ufite ishingiro. Ndetse ni uko wabikoze utazi neza, wari no kunyura ku muganga ukamusobanurira uko byagenze, uwo musore akanakurikiranwa nawe iyo nda bakayigukuriramo. Gusa ubwo utahagiriye izindi ngorane, nta kibazo.

Sandrine : Ko utangiye kwayura se? Ngwino tujye mu nzu ubu Tete yahishije ndabizi.

Haba: Ndashonje byo rero. Ese ko ndeba uri kureba ku isaha?

Sandrine : Hari surprise ngufitiye, ndi kureba ko isaha zigeze ngo ngutungure

Habagusenga yarisekeye barahaguruka bajya mu nzu. Inkuru y’ubuzima busharira Sandrine yanyuzemo yose bari bamaze kuyimenya. Bageze mu nzu Haba atungurwa no gusanga Abraham ahari Dore ko barimo baganirira mu gikari, hamwe hubakiwe inkwavu

Barariye baganira, nuko bamaze kurya ni bwo Sandrine afashe ijambo

Sandrine : Ubushize Haba yansabye ko namubera inshuti. Mwari muhari mwese. Rero uyu munsi ndumva noneho igisubizo ngifite kandi ni igisubizo cyiza. Nemeye kumubera inshuti. Murakoze

Bose bakomye amashyi, barishima cyane, Tete ahita azana wine banywamo kubw’urukundo rwa Haba na Sandrine.

Kuva uwo munsi batangiye ubuzima burimo gukundana. Kugeza ubwo Haba abwiye Sandrine

Haba: Ndumva nshaka guhura na papa wawe. Tuzajya kumureba ryari?

Ese azemera bajyeyo? Agace ka 27 ntuzagacikwe

BIRAMAHIRE François Jassu

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s