Ubuzima

Kuki mu mvura cyangwa mu bukonje umuntu anyaragura?

Ese nawe warabibonye ko iyo hakonje, cyangwa ufite imbeho nyinshi nko mu gihe cy’imvura igwa amasaha menshi, igihe haramutse ikibunda, wihagarika inshuro nyinshi? Wajyaga se wibaza ikibitera n’impamvu yabyo? Reka hano tubisobanure kuko si ibintu bibaho gutyo gusa ahubwo bifite impamvu yabyo n’akamaro ku mubiri.
Iyo hakoje umubiri wacu ugerageza gutuma ubushyuhe bwawo budahinduka, dore ko abantu kimwe n’izindi nyamabere zose ari indahinduranyabushyuhe (bivuze ko haba hashyushye cyangwa hakonje ubushyuhe bw’umubiri buguma ari bwa bundi), ku bize ibinyabuzima ijambo homeotherme na poikilotherme muhise muyibuka. Ibi rero mu kubikora, umubiri utuma imiyoboro y’amaraso isa n’iyifunga bityo bigasa n’ibigabanyije uko amaraso atembera mu mubiri (vasoconstriction). Ibi ubibwirwa nuko iyo ukonje usanga intoki n’ibirenge bisa n’ibirimo ibinya kuko amaraso ahagera aba yagabanyutse.
Kwa gufungana kw’imiyoboro y’amaraso rero bituma umutima wongera umuvuduko usunikaho amaraso kuko wo ingano y’ayo wohereza ntiba igomba kugabanyuka nyamara aho anyura ho haba hagabanyutse kubera kwa kwifunga kw’imiyoboro. Kugirango rero umuvuduko uringanire, bisaba ko impyiko zisohora amatembabuzi asa nk’adakenewe mu maraso kugirango hagabanyuke ubwinshi bw’atembera. Kuko rero impyiko mu gusohora ya matembabuzi ziyahinduramo inkari, iyo zigeze mu ruhago rukuzura uhita wumva ushatse kunyara. Uko niko rero usanga mu bukonje unyara kenshi burya ni uburyo bwo gutuma umubiri wawe ugumana ubushyuhe.

MU BUSHYUHE BWINSHI BIRAHINDUKA

Iyo noneho habayeho ubushyuhe bwinshi nko mu gihe cy’impeshi noneho bisaba ko imiyoboro y’amaraso yaguka amaraso agatembera ari menshi. Ibi uzabibwirwa nuko intoki n’amano bisa n’ibibyimba kuko amaraso aba yabayemo menshi.
Ibi bituma rero utwengehu dufunguka nuko ukabira ibyuya biba bimeze nk’ibije guhoza umubiri kugirango ubushyuhe butaba bwinshi bukarenga ubukenewe.
Gusa twasoza tuvugako nta bushyuhe cyangwa ubukonje runaka ibi biberaho kuko buri segonda buri kanya umubiri uba ugerageza kuringaniza ubushyuhe bwawo mu gikorwa kizwi nka homeostasie (equilibre du milieu interieur) aho ibyo mu mubiri imbere biba bigomba kuba ku gipimo kidahinduka. Iyo bihindutse uba warwaye.
Twibutse ko niba udashaka kunyaragura cyane mu mbeho wakora ka siporo kuko gatuma ubushyuhe bw’umubiri bwiyongera bitarindiriye ko umubiri ubwawo wirwanaho.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s