Inkuru ndende

UMUCUNGUZI Agace ka 25

Sandrine: Erega ahari urumva ari ibintu byoroshye. Ibaze kujya imbere y’umuhungu wakwihebeye, umusore wagukuye mu menyo y’urupfu akaguha ubuzima, umusore wagukunze nta na kimwe aguciye nawe ugatangira kuvuga amanjwe ngo urabona bamfashe ku ngufu, ngo nakuyemo inda ariko sinabishakaga… ibyo urumva koko byahabwa agaciro? Rwose nawe kubikubwira ni ukugirango musaza wawe nubona tudakomezanyije, ntuzumve ko ari ukumubenga ahubwo ibyambayeho byose kuva namenya ubwenge byanyeretse ko mu buzima kwishima kwanjye kutazabaho nibinabaho ntibizaramba. Mbashimira ko mwamfashije kwiyakira, no gutangira ubuzima bushya, ariko sinshaka kuzababaza musaza wawe. Niyo mpamvu namubwiye ko nzamusubiza nyuma.

Muteteri: Umva nshuti yanjye ndabyumva warababajwe, wagize amateka mabi ari ayo mbashije kumenya, ayo wabwiye musaza wanjye ndetse wenda n’andi tutaramenya tuzagenda tumenya uko ibihe biha ibindi.
Gutereranwa ni ibintu bibabaza cyane cyane iyo bikozwe na wa muntu wari wiringiye ko ari we ukuba hafi, ari we wakagufashije. Cyangwa se igihe wari wimariyemo umuntu ukumva ko umukunze bitarabaho ariko akakwihinduka akakubera rubanda.
Ariko ndashaka kugira ibintu nkubwira, kugirango bibe na byo wenda byakubera impamba mu rugendo rwawe rwo gukunda no mu buzima busanzwe.
Natwe kuba tubaho twishimye cyangwa se tumeze nk’aho nta kibazo dufite si uko burya tuba tutabifite ahubwo ni uko twabashije kumenya isi tukamenya kwiyakira.
Aho kwicuza no kwirengangiza ibyakubayeho, ngo utangire uhishire ko wababaye ahubwo niba uciwe intege, utereranywe cyangwa utewe indobo emera ko koko byabayeho. Izere ko ufite ubushobozi bwo guhangana na byo kandi ko bidateze kugusubiza inyuma.
Nibyo koko gutereranwa biraryana. Nyamara kugerageza kubica ku ruhande no kubyikuramo aho gukemura ikibazo bizarushaho kucyongera ndetse ububabare bwiyongere. Uburyo bwiza bwo guhangana n’ibyiyumviro bibi ni ukubanza kwemera ko byabayeho. Niba ufite ikiniga, wipfukirana ayo marira. Iherere rwose urire, uboroge, uko amarira yoza amaso, aba anacyesha ku mutima. Ni byo wakoze uwo munsi bikubaho, wakabaye rero uwo munsi warahise ubona imbaraga zo kubifata nk’ibintu bibaho, kuko byakubayeho, byaba no kuwundi. Yego ni bibi ariko se ko byamaze kubaho nyine warenzaho iki?

Sandrine: Tete mfite ubwoba ko rwose nimbabura nzasubira uko nari meze. Iyo mungira inama mukanankomeza mba numva rwose nabaye undi muntu ariko iyo ndyamye jyenyine akenshi nsubiza amaso inyuma maze nkibuka ibihe byahise nkibaza niba koko byararangiye cyangwa se nta kindi kibi kizaza

Muteteri: Erega nshuti, ntabwo ubuzima ari inzira igororotse. Ntabwo bishobora kugenda neza uko ubishaka igihe cyose. Ubuzima bubamo ibyiza bukanabamo ibibi. Ni cyo kibugira ubuzima nyine. Ushobora gushaka wizeye kubyara ukabura urubyaro. Ushobora kwiga wizeye kuzabona akazi ukamara imyaka n’imyaniko warakabuze. Ese wakicuza icyatumye wiga? Oya ahubwo ukomezanya icyizere uvuga uti Igihe cyanjye kizagera kuko buri wese agira igeno rye, umunsi we, ibimugenewe.
Erega buriya hari ikintu twirengagiza. Ubusanzwe impamvu itera gutereranwa ni uko uba ushaka kwisanzura no kubaho uko ubyifuza. Niba uterese bakaguhakanira, biba byerekana ko wowe wifuzaga uwo muntu. Niba ari akazi ubuze ni uko wagashakaga. Niba ari umugabo cyangwa umugore ugusize wenyine ni uko wamushakaga uko ubyifuza we akabyanga. Mu buryo bwose bigaragaza ko hari uko wifuzaga ibintu ariko ntibibe ariko bigenda.
Rero nubaho utajya ugira igihe utereranwa ntuzabaho uko ushaka na rimwe kuko uko ushaka kubaho bigira uwo bibangamira. Ntuzigera umenya ko uri gusatira ku mbibi z’uburenganzira bwawe igihe cyose uzaba utarasubizwa inyuma ngo utereranwe ndetse ucibwe intege. Nuterwa indobo, ukangirwa akazi cyangwa inshuti n’abavandimwe bakagutererana niho uzamenya ko uri kubaho uko ushaka. Muri macye gutereranwa ntibikwiye kukwereka ko isi itagushaka ahubwo bikwereke ko ushaka kubaho uko wowe ushaka. Sinzi niba amagambo ndi kukubwira uri kuyumva ariko. Ndabona wagirango uri mu iyerekwa

Sandrine: Ariko uzi kuba umaze imyaka 22 wararinze ubusugi bwawe, ugakunda umuntu ukamwimariramo wese uzi ngo ubonye uwo muzafatanya ahazaza hose nuko inshuro imwe muryamanye, nabwo ku ngufu, bikakugendekera uko nakubwiye? Akagutera inda, akagutererana akakugira impuha ukibura? Ni ukuri ni uko agahwa kari ku wundi gahandurika ariko ibyambayeho ahubwo nari naratinze kuva ku isi.

Muteteri: Sandrine rwose nkugire nte. Ni ukuri ndakumva ndetse cyane pee. Birenze uko wowe ubitekereza. Nishyize mu mwanya wawe rwose nanjye nashoboraga kwiyahura wenda icyo gihe, ariko reka twe kurebera mu ndorerwamo y’ahahise, ahubwo turebere mu ndorerwamo na none tunategure ahazaza heza. Ibyo kandi birumvikana kugirango bishoboke, birasaba guhangana na kwa gutereranwa wagiriwe ukabigirirwa n’abakabaye ari bo babikurinda. Umuryango n’inshuti.
Aho kwiyita injiji cyangwa kwipfobya ngo wumve ko ibyateye gutereranwa ari uko uri mubi cyangwa udakenewe ahubwo igirire impuhwe ndetse wikomeze. Iyumvishe ko ari wowe ubwawe wo kwiyitaho no kwimenya, abandi bakaza nyuma. Byaba ari uguhemukirwa n’uwo mwakundanye igihe kinini cyangwa se gutereranwa n’uwo wari wizeye ko ari we makiriro yawe, kwibabaza aho kugusubizamo intege bizarushaho kuguca intege. Inshuti yawe magara ugomba kwizera no kubwira byose ni wowe ubwawe. Komeza wiyumvishe unibwire ibyakubayeho, nibwo uzabasha kubifata nk’ibisanzwe noneho ubashe kubirenga. Twe abandi icyo tugufasha ni ukubasha guhangana na byo, kubivamo no gutera intambwe ugana imbere. Ni byo kuva wahura na musaza wanjye turi gukora. Kandi ibi ndi kukubwira byose si ukugirango ukundane na we, oya rwose pee. Ukundanye na we byanshimisha kuko ntakubeshye mu bo tuvukana bose ni we nshuti yanjye kurenza abandi. Nawe uri inshuti yanjye mu gihe gito twamaranye mu myaka ishize uzi ko twahuriye kuri byinshi kandi byiza. Ariko utanakundanye na we nabyakira kuko urukundo ni amahitamo kandi umuntu ahitamo uwo ashaka ntabwo ahitamo uwo ahitishijwemo. Gusa nshaka ko urenga ibyahise byose byakubayeho ahubwo ukareba imbere.
Niba uwo wakundaga akwanze wikumva ko utari uwo gukundwa. Niba ari umuryango ugutereranye wikumva ko ari imperuka ikugezeho. Niba ari akazi bagukuyeho ibuka ko abanyarwanda bavuga ngo umuntu abura se ntabura shebuja. Uko byamera kose ibuka ko ubuzima bugomba gukomeza kandi ukabaho neza kurenza ejo hahise. Ibi bizatuma uhangana.
Uko abantu bagufata cyangwa uko bakubona sibyo bifite agaciro, ikizima ni uko wowe uri kandi wiyizi. Kuzirikana ko iyo umuryango umwe w’amahirwe ufunzwe haba hafunguwe indi myinshi, bizagufasha. Aho guheranwa n’ibyahise, wowe reba imbere uharanire ko hakubera heza.

Sandrine : Ahubwo se nguciye mu ijambo, abandi muvukana bo barashatse cyangwa na bo babaye nkawe ?

Muteteri : Barashatse bo uko ari babiri. Hasigaye jyewe na musaza wanjye. Gusa natwe mbona igihe cyacu kigiye kugera. Buriya ni uko bitaremezwa neza ariko Tito tubyumva kimwe. Gusa ntabwo nshaka guhubuka nemera, niyo mpamvu nawe amahitamo yawe ndi kuyumva rwose. Ibintu byo gukunda no kubana bisaba kubyitondera iyo uhubutse ushobora kwicuza.

Sandrine: Rata narabiketse ukuntu avuze ngo akazi ukora ni kenshi ukeneye ugufasha, naho ni ugushaka kutivunishiriza umukunzi. Ntacyo ariko nanjye mbyungukiyemo da. Ubu ngiye kwiyandikisha nirangirize amashuri wenda nimumara kubana uzahita uba muka boss nanjye ngusimbure burundu

Muteteri: Erega wagirango iriya company ni iye. Wapi sha nzakomeza nkore. Naho ku byo twarimo tuvuga reka nguhe akantu ka nyuma tujye no kuryama dore amasaha arakuze. Umuntu ukomeye mu mutwe iyo atereranywe ahita yibaza icyo bimusigiye nk’isomo. Aho guhangana no kurwanya uburibwe ahubwo abubyaza umusaruro ndetse n’amasomo yo kubasha gukomera mu buzima buzaza. Buri uko utereranywe ukabikuramo isomo, bigufasha gukomera no kutanyeganyezwa n’ibizaza nyuma. Uwahemukiwe n’uwo yashatse abasha kwihanganira guhemukirwa n’umuturanyi kurenza uwo bitabayeho.
Rero niba watereranywe, bikuremo imbaraga n’isomo bigufashe kuzabasha guhangana n’ibizaza.
Gutereranwa bishobora guturuka n’ahantu utacyekaga ndetse ugahemukirwa n’uwo witaga inshuti magara, umuvandimwe ndetse n’umubyeyi. Urungano rushobora kugutererana ariko icy’ingenzi menya ko wowe ubwawe ari wowe ufite ubuzima bwawe muri wowe. Baho uko wumva bikubereye byiza, gusa wirinde nawe kuba wabangamira abandi nubwo rimwe na rimwe kubaho uko wumva ushaka bigira uwo bibangamira.
Icy’ingenzi ni ukumenya ko abantu bahinduka, ugutereranye uyu munsi ejo ashobora kugaruka akaba ari we mufatanya mu byiza wagezeho. None se akabazo k’amatsiko. Nyuma y’ikiganiro tugiranye ufashe uwuhe mwanzuro?

Sandrine: Umwanzuro nawufashe kandi mwiza. Musaza wawe nemeye gukundana na we, no matter what. Kandi nta na kimwe nzamuhisha kuri past yanjye, n’ibi nkubwiye nzabimubwira, ndetse nzamubwira n’ibisigaye bindi ku buryo nzatangirana na we ubuzima bushya.

Ese abimubwiye yabyakiriye ate, ko byabaye mu mezi 6 ashize? Agace ka 26 ntuzagacikwe

BIRAMAHIRE Francois Jassu

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s