Inkuru ndende

UMUCUNGUZI Agace 24

Sandrine: Allo cheri mbonye wambuze sha nari ndi koga.

Haba: Eeeeh. Nari nyuze aho nashakaga kukubaza niba utarajya ku kazi ngo mbanze ngusuhuze none nakomeje urugendo

Sandrine: Mana wee. Nyine umugisha wa mu gitondo ndawuhombye. Andi makuru se ko ukabije kwitebeza urumva bizatuma urukuta Amerika iri kubaka ruzasenyuka?

Haba: Oya ahubwo bizatuma ntaha Yerusalemu nshya n’amaguru. Hahahaaa. Cherie wanjye uba ubyutse unsetsa rwose nawe. Ngaho jya ku kazi dore amasaha yakuze

Sandrine: Ese ko uri kunyuhura nk’aho ari wowe wampamagaye? Cyangwa ndi kugutesha appétit?

Haba: Ibyo urose biraba mu kanya ntabwo ndagira icyo mfata. Nazindutse nta kintu mfashe byo.

Sandrine: Ngaho reka nitegure ngende bae. Ariko tubonane vuba ndi kumva ibintu byo gukumbura biri kuntera inzoka. Bye rero.

Haba: Bye bye kipenzi.

Ahari wakibaza uti ibi bije bite ko duherukana Sandrine abwira Muteteri akabazo gasigaye gakomeye? Ubanza twari twihuse mu nkuru tudakomeje ngo tuvuge uko byagenze byose, kimwe ku kindi. Ariko si byose da. Ahubwo ni iby’ingenzi. Ubu se tuvuge ko byageze aho Theo agasezera akazi kubera ngo Sandrine yamuteye indobo? Na byo byabayeho kuko yamuterese kenshi hamwe yanamusuraga buri gihe, kenshi ariko undi akamubwira ko Atari mu bantu bakundana. Nako ibyo reka tube tubyihoreye dusubire inyuma ho amezi atandatu, ubwo Sandrine yabwiraga Muteteri ko afite ikindi kibazo ndetse gikomeye.

Muteteri: Ni ikibazo se wumva cyabangamira umubano wanyu cyangwa ni ikibazo cyawe bwite gituma wumva utakundana na we?

Sandrine: Umva ni imvange. Bindiho ariko nanone biri mu byabangamira urukundo rwacu aramutse abimenye, uko nkeka. Kandi ndumva ntiteguye kubimubwira. Muri make byaranyobeye ndetse ni bimwe mu byampungabanyije bigatuma niyanga ngashaka kwiyambura ubuzima.

Muteteri: Ndabizi ushobora kumva ko nimbimenya ubwo na we ari bube abimenye kuko nzabimubwira ariko nshaka unyizere. Niba wumva ushobora kubimbwira, wabimbwira nanjye ndamutse mfite inama naguha nayiguha. Bizaguma hagati yacu gusa

Sandrine: Mbyizere koko ntabwo uzabimubwira? Ndumva nshaka ko atabimenya kuko biteye isoni n’agahinda.

Muteteri: Oya nta kibazo mbwira, nzakubikira ibanga

Sandrine: Ngitangira kaminuza namenyanye n’umusore turakundana. Navuga ko ari cyo gihe nishimye mu buzima bwanjye ariko bikaza gusozwa nanone no kubabara ku gipimo ntabasha gusobanura. Umusore twamenyanye we yigaga mu mwa kane urumva ko yari ari kuyasoza. Umunsi wa mbere amvugisha twari duhuriye muri resitora nuko turicarana turaganira bisanzwe. Namuhaye nimero nuko akajya amvugisha. Yatangiye kuntembereza buri weekend urumva nanjye kuko nari mbonye umuntu byibuze unyereka ko anyitayeho, ankunze, byatumye mwisanzuraho, ndamukunda nivayo. Ntiyigeze ashaka kumenya amateka yanjye yahise, nanjye sinigeze nshaka kuyamubwira kuko nari nishyizemo ko ya mateka ari kugenda arangira. Ni kenshi yagiye ansaba ko turyamana ariko nkamwangira kuko numvaga ntaragera mu gihe cyo kuba naryamana na we. Ariko nyuma y’amezi atandatu dukundana yansabye kumusura iwe. Nari nsanzwe n’ubundi musura, njyayo uko bisanzwe. Nasanze yiryamiye ambwira gufata juice nkanywa, nabikoze nkuko nubundi nageragayo nkisanzura, ndayinywa.
Sinamenye igihe nasinziririye kuko nakangutse ku munsi ukurikiyeho, nkanguka nambaye ubusa, numva ndi kubabara mu gitsina. Nikozeho nsanga amaraso na yo yaje, ndetse hari hari amaraso ku mashuka ndyameho. We ntabwo yari ahari. Narabyutse ndicara ndarira, kuko nari nafashwe ku ngufu. Nafashe telefoni ngo ndebe aho amasaha ageze, nkubitana na SMS ndende yari yanyandikiye

Ndabizi uri bundakarire ndetse ushobora no guhita unyanga. Gusa ibyo nakoze sibyabaye kubera ko nkwanze ahubwo nabikoreye kugukunda kandi numvaga ngushaka. Imiterere yawe ihora inkurura. Nagiye kumama nubyuka urebe icyo urya. Ufunge nujya gutaha urunyuze munsi y’urugi, mfite izindi mfunguzo. Turavugana nimpuguka

Nasomye iyi SMS amarira arongera arashoka. Ese niba koko ankunda kuki atigeze ambwira ko kwihangana byamunaniye cyangwa ngo ambwire basi ikindi nakora akareka kunyifuza. Narabyutse ndoga, sinigeze nigora ngo ndashaka ibyo ndya ahubwo nasubiye iwanjye nkomeza kuririra mu buriri. Uwo munsi wije atampamagaye, buracya nabwo ntiyamvugisha. Numvise ntangiye guhangayika. Nubwo yampemukiye ariko nanone naramukundaga. Naramuhamagaye icamo ntiyanyitaba. Narongeye bwa kabiri nabwo ntiyitaba. Kuva uwo munsi igihe cyose namuhamagaraga ntiyitabaga.
Nageze aho niyemeza kujya iwe kumureba ngezeyo, natunguwe no gusanga undi mukobwa akenyeye igitenge cyanjye cyabagayo, atetse. Naramusuhuje ndijijisha mubwira ko nayobozaga nuko nsubira inyuma, ndabizi neza uwo musore ntabwo yari yambonye kuko numvaga ari kuvugira kuri telefoni mu nzu. Natashye mbabaye, nicuza icyatumye ampuma amaso nkemera gukundana na we. Uwo munsi nibwo nongeye gusubira inyuma mu buzima bwanjye, mbona ko ntabereyeho kwishima ahubwo ndi uwo kubabara. Nibajije amaherezo y’ubuzima bwanjye ndayabura.
Gusa narihanganye, ndakomeza ndiga ariko igihe nakaboneye imihango ubwo cyageraga ntiyaje. Nakubise agatima kuri wa munsi mfatwa ku ngufu n’uwo nitaga umukunzi wanjye. Nahise njya kuri farumasi ngura testeur nuko nsanga ndatwite. Aha ho sinigeze mbitekerezaho nahise nsaba umwe mu nshuti yanjye niba yandangira umuntu umfasha gukuramo inda. Kuko uwayinteye sinari nkinamuvugisha na nimero ye nari narayisibye ubwo navaga iwe ngasanga hari umukobwa, kandi no kuba kuva yantera inda nta kintu yigeze ambwira. Numvaga ko nanamubwiye ko yanteye inda nubundi yangira umusazi. Inda nayikuyemo, ariko nyuma yo kuyikuramo mu mutima wanjye mbura amahoro neza neza. Nahoraga ndota uruhinja rundirira iruhande, ubundi nkarota ndi kurya umwana mubisi, ibintu byanteye ihungabana, nibwo nafataga umwanzuro wo kwiyahura, ni na wo munsi nahuye na musaza wawe. Mu kuri ubu namaze kwiyakira, nakoze ikosa koko ndabyemera, ariko inkuru yanjye nibaza ko musaza wawe ayimenye atankunda. Niyo mpamvu nagusabye kumbikira ibanga.

Muteteri: Mbega ngo urakubitika wee. Gusa humura. Buri wese agira amateka ye, kandi ntabwo umuntu yaguhora ahahise hawe. Sinzi niba musaza wanjye ibyo yabiha agaciro ariko ndagusaba uzagire imbaraga na we ibi ubimubwire, ahari hari ikintu kinini byazamara mu mubano wanyu. Isi razenguruka wenda uwo musore hari igihe mwazahura waramaze no kubana na Haba. Ese urumva kuzabimubwira nyuma y’igihe ari bwo byakumvikana kuruta kubimubwira ubu? Ibanga nzarikubikira humura, nunabimubwira sinzigera mubwira ko mbiziho.

Ese yageze aho arabivuga cyangwa aracyabitse ibanga? Agace ka 25 ntuzagacikwe

BIRAMAHIRE Francois Jassu

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s