Inkuru ndende

UMUCUNGUZI Agace ka 23

Ijambo Abraham yasorejeho bose baryibajijeho, barabiseka ariko Sandrine agira isoni zivanze n’ubwoba nk’aho koko ari ibintu bigiye kubaho. Gusa na Muteteri wabonaga abitekerejeho cyane. Bose bategereje kumva icyo Haba abivugaho, nuko yifatira akarahure arasoma arabihorera

Haba: Umva niba mudateka mumbwire nitahire mfite udukaroni mu nzu ndutogose nirire dore ejo ni akazi nshaka kwiryamira kare

Abraham: Ese urumva nta kintu watubwira koko? Ndabizi nta we uhitiramo undi uwo bakundana ariko jyewe nunyereka undi fiancée utari Sandrine sinzabyemera.

Haba: Unshakaho iki ariko mwana? Uzi ko mushobora gutuma undi mwana arwara ihungabana kubera amagambo yanyu. Basi murekere aho ayo magambo yanyu duhindure ikiganiro.

Muteteri: Ariko bro, kuki wumva koko wabura icyo uvuga ku cyifuzo cya mugenzi wawe? Ubundi se ko ubitinye uratinya kurya akadobo? Mbega wowe

Haba: Oya si ibyo pee. Basi mubanze munshakire indimu na tangawizi ngabanye inzoga mu mutwe, ibyo ndi buvuge mu kanya mutaza kuvuga ko nabikoreshejwe n’inzoga ndabazi izomera ryanyu sinazabakira

Yarangije kuvuga iryo jambo amazi ashyushye ageze aho ku meza, baba bakamuriyemo indimu kuko tangawizi yo yari itekanye. Yarayanyoye atuje maze amaze kuyanywa afata ijambo, atuje kandi adategwa

Haba: Rero Sandrine, ntabwo nshaka kugufatirana n’uko hari icyo nagukoreye ngo bitume ngusaba urukundo kandi wenda utiteguye. Ndabizi neza ngusabye ko dukundana ubu, wansubiza yego. Ariko twembi twaba dukoze amakosa. Icyumweru kimwe ni gitoya, ntabwo turamenyana bihagije. Hari byinshi byawe ntaramenya, nanjye hari byinshi byawe ntaramenya. Gusa nibyo koko, ndifuza ko wambera inshuti. Inshuti itari iyo kuganira no guseka gusa, ahubwo inshuti twazakomezanya mu buzima buri imbere. Haracyari igihe cyo kubitekerezaho haba kuri jyewe no kuri wowe. Ariko ndagusaba ntuzagire undi musore wemerera urukundo utabanje kumbwira ko ubona jyewe bidashoboka kugirango nanjye nshakire ahandi. Sinzabiguhora kandi kuko urukundo rusanga nyirarwo. Nanjye nindamuka mbonye ahari uko nkwifuza Atari ko ndi kukubona nzakubwira hakiri kare. Ese wanyemerera guhera ubu buri wese agatangira kwiga ku wundi, tukareba niba twazahuza?

Bategereje kumva icyo Sandrine asubiza abanza gutuza akanya gato nuko arabasubiza

Sandrine: Mu kuri ibyo uvuze ntabwo ari bibi kandi ntabwo urukundo ari ikibazo. Gusa sinaguhakanira cyangwa ngo nkwemerere aka kanya nkuko wabivuze nanjye nkeneye akanya ko kubitekerezaho, ntazahubuka nkaba nakubabaza cyangwa nkibabariza umutima. Mu nama mwampaye harimo iyo kubanza nkikunda ariko hanarimo iyo kubaka ubushuti. Mpa igihe mbyigeho neza, nzagusubiza vuba. Kandi nk’uko ubimbwiye hari aba bagenzi bacu bombi nabwo nzagusubiza bahari. Kandi urakoze kunkunda

Igisubizo Sandrine yatanze ntabwo bari bacyiteze ariko bose baragishimye kuko kirimo ubwenge no gukurikiza inama zose yari amaze kugirwa.
Yarahagurutse agana mu gikoni agaruka vuba

Sandrine: None se Haba, ushaka kurya iki ngo tube ari cyo duteka

Abraham yahise amutera inkokora amwicira akajisho ahita amwongorera

Abraham: Umuti wakoze wa kintu we!!!!

Haba yamubwiye icyo akumbuye kurya, maze undi ajya mu gikoni. Abandi basigaye biganirira banica ingwagasi y’icyaka kugera ubwo ibiryo byahiye bararura bararya. Haba na Abraham baratashye nuko Sandrine na Tete basigara baganira ariko Sandrine wabonaga afite ikintu ashaka kubwira Tete

Tete: Ese ko mbona wabuze amahoro bite byawe?

Sandrine: Ni ukuri musaza wawe nanjye naramukunze. Gusa umuhungu duheruka gukundana yarambabaje bidasanzwe ku buryo mfite ubwoba bwo kuba nakongera kubabara. Ndakwinginze mbwira musaza wawe utabikoreye ko ari musaza wawe ahubwo ubikoreye jyewe, ushobora kuzaba muramukazi wawe. Umbwire byose umuziho.

Tete : Musaza wanjye ntabwo yigeze akururuka mu bakobwa, ashobora no kuba akiri imanzi nkurikije uko muzi. Twabanyeho, ariko sinigeze mubonana n’umukobwa. Si uko atari muzima ahubwo muri we yashyiraga imbere ubwisanzure kandi yavugaga ko gukundana bidafite intego ari ukwiyongerera stress muri we. Kuba yeruye akabivuga ni uko agukunda kandi abona igihe kuri we kigeze. Erega coup de foudre ibaho, ashobora no kuba yaragukunze akikubona wa munsi. Rero nta mutagatifu ubaho, sinakubwira ngo ni mwiza kuri byose. Defaut ebyiri muziho, iya mbere ni uko agira gahunda kandi atajya yihanganira umuntu wica gahunda ntanasobanure hakiri kare icyatumye cyangwa ikkiti butume gahunda ihinduka. Gusa nubwo mbyise defaut wasanga ari quality. Indi defaut muziho, arakara vuba. Ariko icyiza cye iyo uvuze ijambo mbabarira gusa, bihita birangira. Ariko utararivuga, niyo wakora ibyiza gute nyuma yaho ntacyo biba bivuze kuri we, nta gaciro yabiha. Ndumva ari uko muzi.

Sandrine : Yooo. Sha ahubwo ndumva maze ari umuntu mwiza bidasanzwe. Rero wowe nubwo wagiye ugira ibibazo mu rukundo nkuko cya gihe wabimbwiyeho, ngira inama. Nzakore nte ngo umutima we nywiharire jyenyine ? kuko rwose nanjye kuva umunsi wa mbere duhura namwiyumvisemo. Ibaze ariko kuba wari ugiye kwiyahura ugakurikira umuntu utazi ? nubwo nageze iwe nkanywa ku burozi burya sinabunyoye bwose ni uko nabigize ibanga. Nanyoye buke buri butume gusa wenda mererwa nabi nkamuva iruhande ariko nari mbizi neza ko ntari bupfe. Nabonaga uburyo yanyitayeho tugihura nkumva nshaka kumenya byinshi bimwerekeye. Nubwo ntari nzi neza aho tuzongera guhurira cyangwa ikizaduhuza ariko muri jye niyumvagamo ikimbwira ko ntagomba gupfa. Rero mpa ubufasha, nzakubere muramukazi wawe mwiza, uzajye udusura wishimye nanjye ngusure nishimye.

Tete : Mana yanjye ndumva ibisazi bimfashe kubera ibyishimo. Sha nabera noneho nemeye ko ibitubaho byose biba bifite impamvu kandi ari Imana ibigena. Disi Imana yashatse kuguhuza na musaza wanjye ibinyuza muri ubwo buryo.
Rero mfite inama naguha, ni nyinshi ariko ubashije kuzubahiriza nzi ko waba umufite dore ko akiri mushya mu rukundo, hashobora no kuboneka undi abenguka cyangwa udukobwa tumwishinzaho akajya mu rungabangabo

Sandrine: Nyine zimbwire winyicisha amatsiko

Tete: Burya kugirango umurima were, bisaba ifumbire no kuwitaho. Kugirango umwana akure bisaba kumwitaho no kumugaburira indyo iboneye. Urukundo na rwo kugirango rubashe kugera ku ntego bisaba kurubagarira, kurushyiramo ibirungo.
Icya mbere, bitware buhoro. Ibuka ko iyihuse ibyara ibihumye. Hari igihe wimwa urukundo kuko wihuse nyamara iyo ugenda buhoro byari gukunda. Niba ari uwawe koko, niyo byatinda uzamutsindira. Rero wikiruka ahubwo igihe nikigera bizakoreka.

Gusa mu byo ukora byose, ibuka gushyiraho imipaka hakiri kare. Umenye ibyo wemera gukora n’ibyo udashobora gukora. Unabwire uwo ushaka ko mukundana uko uteye, ibyo wemera n’ibyo utemera kandi ugume muri uwo murongo. Guhuzagurika byica umubano. Uzirinde kwishushanya cyangwa ngo wigire uwo utari we mu gushaka gushimisha umukunzi wawe. Kwiyongerera amashuri, kwigira umutunzi runaka, muri macye kwigira uko umukunzi yifuza ngo ukunde umutsindire, si byiza. Ahubwo gerageza ube uwo uri we, nabigukundira agukunde nabikwangira akwange.

Ntuzashake guhorana na we ngo umubuze amahwemo n’umutekano. Na we akeneye kuba wenyine, kuba kumwe n’izindi nshuti, ubwisanzure n’ubwigenge. Nk’uko ushaka kwigenga na we akeneye kwigenga. Si ngombwa kumenya abo bavuganye, abamwandikiye, ayo akorera ku kwezi, uko ayakoresha. We abyibwirije nta kibazo ariko umucunga kuri buri kimwe si byiza. Burya n’abashakanye hari igihe biba ngombwa ko buri wese agira umwihariko we.

Uzagerageze inzozi zawe zibe impamo. Niba waramubwiye uti nshaka umwaka utaha kuba ntangiye iki cyangwa nshoje iki, biharanire kandi ubigereho. Niba bitanakunze musobanurire aho byapfiriye, inzitizi n’ingorane zavutsemo. Zirikana ko umubano, urukundo ari nkenerwa mu buzima ariko nanone ibuka ko atari ikintu utera mu wundi ngo agukunde. Ni ubushake ni amahitamo. Wowe rero kora ibituma aguhitamo, wimuteramo kuguhitamo Urukundo rwanyu ruhe igihe. Igihe, umwanya, impano, kwitanaho, birimo guhamagara no kwandika, ni ingenzi mu rukundo. Shaka uko rero wowe umuha ibyo, na we uzabisubizwa. Nkuko agusabye ngo mugerageze, mugerageze mukora aho kwiyicarira ngo mutegereze ko bizikora. Urukundo ni ukwitanga, ni umwanya, ni ibikorwa. Nta nzika mu rukundo. Ahubwo wowe ujye ufunguka umubwire akakuri ku mutima, umubwire ibyo umwifuzaho. Wimuzamura ngo umumanike wigendere. Wimuzana mu muhanda ngo uwumusigemo. Oya ahubwo mukunde wese kandi umuhe urukundo rutavangiye. Aka nyuma nakubwira, mujye mugira igihe cyo kwidagadura. Nta gutuma ibintu bihora bikakaye. Yego ni byiza kudakinisha urukundo ariko nanone igihe muri kumwe muganira, munyuzemo mutere urwenya, mukine. Bizatuma ibyo bihe mwagize mutazabyibagirwa.
Ese ugirango si ibyo

Sandrine: Ibyo bintu umbwiye nibagiwe kubifata amajwi kuko rwose ni inama zikomeye kandi nziza. Gusa hari akabazo kamwe nsigaranye kandi gateye ubwoba.

Akahe kabazo se kandi? Disi Haba akundanye na Sandrine. Ese bizabahira? Agace ka 24 ntuzagacikwe

BIRAMAHIRE Francois Jassu

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s