Inkuru ndende

UMUCUNGUZI Agace ka 22

Sandrine : Nguteze yombi kandi ndumva niteguye kubyemera

Abraham na Muteteri bahise barebana, batangaye banatunguwe
Haba na we yitonze yaratangiye

Haba: Ntabwo ngiye kugusaba ikintu kigoye gusa nta nubwo ngiye kugusaba ikintu cyoroshye. Ndagusaba ibintu bibiri gusa, icya gatatu nzakigusaba ikindi gihe.
Ikintu cya mbere ngiye kugusaba ni umutima ubabarira. Mu kuri warahemukiwe, wagiriwe nabi n’abakakurengeye, byose bakabikora birengagije ko nawe uri umuntu nka bo. Nubwo ntazi byose bikwerekeye ariko bike maze kumenya, nzi ko uri mu bantu bagize ahahise habi. Rero ndagusaba ngo abo bose, ndetse n’abandi bizabaho, ujye ubababarira. Burya Imbabazi ni cyo gihano gikomeye waha uwaguhemukiye kandi ni na yo mpano ikomeye waha umuntu. Ni ikintu cyibukwa iteka kandi iyo uwakugiriye nabi, uwaguhemukiye, umubabariye, bituma we ubwe yigaya ndetse bikaba byanamutera guhinduka. Rero Imbabazi nizikuranga, biri muri bimwe bizatuma uryoherwa n’ubuzima kandi ugahorana ibyishimo muri wowe, igihe cyose.
Icya kabiri ngiye kugusaba ni ukwiyitaho. Muri iki cyumweru ndabizi neza umaze kubona ko byose mu buzima bishoboka. Ndagusaba wiyiteho, wikunde. Ndagusaba kudahera mu mateka yahise ngo bizitire ahazaza hawe. Zirikana ko ahazaza hawe ntawundi hareba, ibyishimo byawe ntawundi uzabikesha. Bikurimo ubwawe. Twe icyo tugufasha ni ugutuma bibasha kugaragara bikajya hanze, ariko ni umutungo wawe bwite. Rero ikunde, wiyiteho kandi wihe agaciro. Ibyo bizatuma n’undi wese uzakugeraho abasha kukubaha no kuguha agaciro. Rero ntizimbye mu magambo, ibyo nagusaba ni ibyo. Kubabarira, no kwikunda ukiyitaho.
Ndashoje

Bakomye amashyi kubera ijambo ryiza yari amaze kuvuga, aribwira Sandrine.

Sandrine : Ni ukuri kwiyitaho ubu ni cyo nshyize imbere muri byose hamwe no kwikunda. Gusa ntakubeshye, kubabarira mukadata ni cyo kintu numva kizamvuna. Abandi bo birashoboka ndetse biranoroshye, gusa mukadata, uburyo yamfashe yaraje ansanga, bizangora. Gusa ngusezeranyije kuzagerageza kandi nizeye kuzabishobora

Muteteri: Rero nk’uko bro abikubwiye, ubu umeze nk’umwana uvutse. Nanjye ku magambo akubwiye nshaka kukongereraho andi azagufasha. Jyewe ikintu ngiye kukwisabira ni ukugusaba kwibagirwa ahahise hawe, kuko kuhibuka bishobora kugutsikamira bikakubuza kugera ku ntego wiyemeje.
Kuhibagirwa na byo ndabizi ntabwo byoroshye ariko hari uburyo wabasha kubigeraho.
Kimwe mu bigufasha kwibagirwa ahahise ni ukwishyiriraho intego. Ibuka ko ibyabaye bibi Atari ryo herezo ry’ubuzima, ishyiremo ko nta birenze byabaye. Ahubwo noneho ihe ingamba n’intego z’igihe kirekire n’ikigufi. Tangira utekereze uko wa mushinga wumva wazakora wawushyira mu bikorwa, uko amashuri wifuza kwiga wazayiga, utangire utekereze uko uzabona uwo muhuza mu kubana, mbese utekereze ibizima gusa. Nubwo byose utazabigeraho 100%, ariko bizagufasha gukora uharanira kubigeraho, bitume utabona umwanya wo guheranwa n’amateka y’ibyahise, nubwo byaba byari bibi gute. Ishyirireho igihe ntarengwa cyo kuba wesheje umuhigo runaka, uti wenda nyuma y’imyaka ibiri nzaba mfite perimi, nyuma y’amezi atanu ngomba kuba naguze imodoka, nyuma y’imyaka itanu nzaba mfite amashuri runaka, gutyo gutyo. Niho wabipanga ntubigereho ariko byibuze uzaba wagerageje. Ubuzima bufite intego ni ingenzi kandi ni bwiza.
Kandi nk’uko Haba yabikubwiye mu kanya, Iga kubabarira kuko ikintu cyica intekerezo n’amarangamutima ni ukutabasha kubabarira. Kugirira umuntu inzika ni kimwe no kurya uburozi ukumva ko hari bupfe undi muntu. Inzika aho kuducyemurira ikibazo ahubwo itwangiza mu bwonko, tugahora twibuka ibibi byo twakorewe bityo ntitubone umwanya wo gutekereza ku byatugirira umumaro. Niba ushaka kwibagirwa neza, babarira abaguhemukiye, abagukoshereje. Yego biragoye cyane cyane iyo bakubabaje cyane, ariko nugira ubutwari bwo kuvuga uti “ndakubabariye”, uzaba wikuye mu kazu wifungiyemo. Urwango rusimbuze urukundo.
Ikindi nkwisabira, Hagarika kunezeza rubanda. Nyuma yo gufata imyanzuro inyuranye, uzasanga bamwe bavuga ngo wariyemeye, usigaye wirata, wabiciyeho, ngo ntibazi agacu usigaye uhindiramo, nibyo kandi koko kuko urashaka impinduka. Ntawe ufitiye ideni ryo kumusobanurira impamvu uri gukora iki cyangwa utagikora kiriya, kuko ni ubuzima bwawe bwite. Ntawe usaba uburenganzira cyangwa uruhushya rwo gukora ikigufitiye akamaro, cyangwa kureka ikitakagufitiye. Abanyarwanda barayamaze bati ntawe uneza rubanda, kandi koko ntushobora gushimisha bose.
Gushaka kunezeza buri wese ni ikintu dukura twifuza, tukabiharanira ariko NTIBISHOBOKA kuko niyo waba mwiza gute ntuzabura abakwangira uko kuba neza kwawe cyangwa se kuko nyine bumva batakwishimiye. Ba uwo ugomba kuba we, utitaye ngo abandi barabibona gute, upfa kuba gusa uri mu nzira nziza kandi ikunogeye. Ushaka ko mugendana mujyane, utabishaka umureke nawe azajyana n’abandi
Umva nshuti yanjye, ubuzima ni nk’umuntu uri mu isiganwa. Usiganwa aramutse ahetse ibiro ijana, nibyo koko ashobora kugera aho asiganirwa kujya nyamara ntibishoboka ko yatsinda abagiye ntacyo bahetse.Tura uwo mutwaro uhetse w’ahahise, ubuzima burakorohera ubundi intego yawe uzayigeraho.
Jyewe ni zo nama numva nakwihera. Ese Abraham wowe bite ko wajunjamye?

Abraham : Wapi jyewe mu kanya umuntu arantengushye. Nari niteguye ijambo ririmo igihekane NDA none ndaribuze

Bahise bose basekera rimwe gusa Sandrine wabonaga ameze nk’uri mu ishuri kuko yari akurikiye rwose yitonze neza.

Haba: Ubu koko amagambo yose yavuzwe nta gihekane nda kirimo? Cyangwa ushaka kuba nka wa wundi wabwiye abanyeshuri ati mwandike indama bose babyandika uko nuko asubiramo ati mwandike nda ndavuga
Yashakaga ngo ko bandika intama
Winsetsa nisonzeye rwose.

Abraham: Jyewe rero ndongeraho utuntu tubiri gusa. Aka mbere nshaka kukwisabira kugerageza kubana neza n’abandi. Simvuze ngo uzabe nka bamwe duhimba City Radio, ariko mu ruhande rwawe ugerageze ubane na bose amahoro. Ahari wakibaza uko wabigeraho. Akantu ka zeru nkunda kubwira abantu, menya aho uri, uwo uri we, abo muri kumwe, igihe urimo. Mu gifaransa babyita situer dans le temps et dans l’espace bikaba bituma ubasha kubana neza.
Ikindi ni ukubasha kugenzura amarangamutima yawe. Usanga kenshi amarangamutima ashobora kudukoresha ibitari ngombwa. Ugasanga urarakaye uranduye inzuzi, cyangwa ukishima ukagabira abantu ijuru. Aha uba wananiwe kugenzura amarangamutima yawe. Kenshi kutabasha kugenzura amarangamutima yawe bituma utabasha guha agaciro ay’abandi. Ntawe utagira amarangamutima ahubwo uburyo tuyagenzura nibyo bitandukana. Kubasha kuyagenzura bigufasha mu mibanire yawe n’abandi.
Ikintu kindi gerageza wubahe abo mudahuje. Abo mudahuje idini, mudahuje uruhu, ururimi, imyumvire, imitekerereze, ubushobozi, amashuri, imyaka… abantu bihita bigaragara ko hagati yawe nabo harimo itandukaniro, bibubahire. Bashobora bo kutabikubahira ariko wowe kora uruhande rwawe, ubarekere urwabo. Niyo yaba umuyaya cyangwa umuboyi wawe, mwubahire akazi agukorera, nawe azakubahira umushahara umuha.
Uretse ibyo kandi mu byo ukora byose, gerageza gusabana
Mu gihe uri mu bandi, gira uruhare mu kiganiro ariko utari kugitoba ahubwo banza utege amatwi witonze ibyo abandi bavuga, nawe umenye aho uhera. Niba bari gusingiza ubuhangange bwa Arsenal, ukabona bose barabyumva kimwe wihita uzanamo Chelsea. Aho uba uhise ubyica. Wica abandi mu ijambo, tegereza uvuga arangize nawe utange igitekerezo cyawe kandi ugana mu cyerekezo kimwe n’abandi keretse niba ari ikiganiro mpaka niho ushobora kuvuga ibinyuranye n’iby’abandi.
Aka nyuma igira ku bakuzengurutse
Abazi kubana n’abandi bahera hafi yabo bikazagera ku bandi nyuma. Abo muvukana, abana bawe, uwo mwashakanye, abo mukorana n’abo muturanye banza umenye amarangamutima yabo, ubashe kuyagenzura no kuyaha agaciro.
Uko byamera kose kubasha kubana n’abandi si ikintu gihita cyizana nubwo kuri bamwe bishoboka ugasanga abantu bose baramukunda kandi bamwiyumvamo. Nyamara nawe wabishobora uramutse umenye ko umutungo wa mbere ari abantu. Nushyira imbere imibanire myiza ukareka kwikunda no kuba nyamwigendaho nta kabuza uzabigeraho.
Murakoze ijambo ryanjye ryari iryo.

Sandrine : Ushigaje kimwe wari wavuze bibiri. Gusa utarakivuga reka mwese mbashimire kuba mungiriye inama nziza, inama ntahawe na data cyangwa abandi, nkaba nzihawe namwe tutaranamarana igihe kinini. Binyereke ko muri inshuti nziza kandi zose nzazikurikiza rwose. Ngaho nyibwirira igisigaye

Abraham : Sha icya kabiri ndacyihoreye rwose urampe kubaho. Shwiiii. Ahubwo nimuteke nirire nanjye ndarya aha uyu munsi. Gusa ntababeshye ndumva nifuza kubona couple ya Haba na Sandrine. Umva ko ntataha ubukwe ubu nabutaha. Irya kabiri ndarikocoye.

Si ngaho aramuvugiye. Agace ka 23 ntikazagucike

BIRAMAHIRE François Jassu

1 comment

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s