Inkuru ndende

UMUCUNGUZI Agace ka 21

Sandrine yakomeje kureba izo nkwavu, ubona adashaka kuzikuraho amaso kubera gutungurwa. Ibinezaneza byaramwuzuye akomeza kugundira Habagusenga, uyu na we mu mutima yumvaga yishimiye ko byibuze abashije gukora igikorwa gituma Sandrine yishima akanezerwa.

Ni na ko ku ruhande Muteteri yari yabaye paparazzi ari gufotora aturutse impande zose. Wagira ngo musaza we yari yateye ivi kuko yari yabyishimiye rwose.

Sandrine : Mukomeje kuntungura mu buzima sinzi icyo nzabitura pee. Ibi bintu mwabitekereje ryari koko ? ndabizi mwari mubiziranyeho, ahubwo se ko twavuye hano mu kanya, ubu koko bubatse akazu bashyiramo inkwavu ?

Muteteri : Ni ukuri kuri iyi ngingo ndi umwere pee. Nanjye mbibonye ubu ahubwo bro nadusobanurire uburyo yabitekerejeho rwose kuko utu dukwavu no kutureba ubwabyo birashimishije pee.

Haba : Ugirango se jyewe ntibyanjemo uyu munsi. Mu gitondo ubwo wansobanuriraga ukuntu inkwavu ubu ari inshuti zawe, nibajije icyo nakora ngo byibuze ujye uzibona hafi yawe, igihe ushakiye. Nibwo agatekerezo rero kanjemo. Burya cya gihe muri kwitegura ni bwo nagiye guhura na Abraham, wa musore wa cya giheee, duhura bwa mbere. Ni we rero nasabye kubikora ngo baze bakubake bakoresheje imbaho, ni byo numvaga biri bwihute. Naho inkwavu zo zaguzwe nyuma, turi mu kabari cya gihe mwabonaga ngiye kwitaba telefoni ni byo twavuganaga. Byakozwe nanjye ntahari, ariko byibuze nifuzaga ko inshuti zawe zihora hafi.

Sandrine : Ni ukuri urakozeeeeeeeeeeee, urakoze pee. Imana usenga kandi ukunda abe ari yo izakumpembera kandi izakumpere umugisha. Kuko uyu munsi nongeye kubona urukwavu nyuma y’imyaka hafi ibiri nta hantu ndubona. Wumve ko najyaga nemera nkajya kuri Google kureba agafoto kazo, nkumva ndanyuzweee. No muri telefoni yanjye ni zo zari wallpaper, kuko sinzi nako.

Muteteri : Yoo, sha cyakora story yawe ni ukuri uwayikinamo filimi ubanza yabera isomo rikomeye abantu benshi. Nako uwakandikamo igitabo ubanza ahari cyabona abaguzi pee. Hagati aho se, ko nshimye inkwavu zibonetse, zizajya zirya iki ?

Haba : Muhumure byose nabitekerejeho hari umwana nahise mpa ikiraka cyo kujya azana ubwatsi bwazo mu gitondo azindutse, nzajya mwishyura ku kwezi. Azajya abuzana mu gitondo, hanyuma uzigaburire utarajya ku kazi uze no kuzigaburira ukavuyeho. Ubanza ku manywa zidasonza cyane iyo ubwatsi buhagije

Sandrine : Oya nanjye nazahirira rwose nta kibazo. Inkwavu weee, ndumva naza kwirarira hanze nkazirara iruhande. Ni ukuri mungaruriye ikindi cyizere. Munyibukije inshuti nagize zandutiye abantu bamwe barimo mukadata n’abandi batandukanye bangiriye nabi. Ubu koko ni iki jyewe nzakora ngo mbiture

Muteteri : ese ubu wabura ikintu witura umusore koko uretse kwijijisha ? nako nimuze tujye mu nzu

Haba : Ariko uzi ko ntari nzi ko ukiri nyiragasazi neza neza. Gusa hagati aho uyu munsi nawuhariye za surprise n’udushya kuko nubwo nari narasabye konji y’ibyumweru bibiri kimwe nakiretse ejo nzasubira mu kazi kandi nshaka kugira amabanga amwe ndi bumene. Nashakaga kuyamena rero ari uko mbona Sandrine ari muri mood nziza none ndabona nabigezeho.

Muteteri : Ngo amabanga ? ameze gute se kandi noneho ko nawe unyicishije amatsiko ?

Haba : Murayamenya muhumure yewe. Ahubwo mujye guteka ndisonzeye, reka mbaze Abraham aho ageze na ka wine namutumye ngo duserebure promotion ya Sandrine. Ese ubundi Sandrine urumva witeguye gusubukura amasomo cyangwa ntabwo ari ngombwa ?

Sandrine : Nditeguye kandi ndabishaka ndetse cyane. Ahubwo nagize amahirwe bazatangira mu kwezi gutaha nzaba naramaze kubisoza neza byose. Mwambereye ababyeyi mumbera abavandimwe none mwanambereye abaterankunga sinzi rwose icyo nzashinja Imana kuko ibyayo byose burya koko bigendera kuri gahunda. Ubu ntangiye kwicuza mu mutima icyatumaga nshaka kwiyahura simbabeshye

Haba : Kwicuza ubwabyo rero ntabwo bihagije, uranasabwa kugambirira kureka iyo migambi mibi yo gushaka kwiyambura ubuzima. Burya kwicuza iyo bidakurikiwe no kureka, igihe kiragera ukongera ugasubira muri bya bindi. Benshi bicuza iyo bari muri hangover ati ariko kuki nanyoye nkageza aho mba nk’umurwayi. Nuko yamara gukira za nzoga akaba asubiye kunywa izindi. Cyangwa umukobwa bamutera inda, akayikuramo, akicuza icyatumye abikora nyuma ariko ntagambirire kureka ubwo busambanyi, ibyago byo gutwara indi nda biba bigihari

Muteteri : Ntugatange urugero uganisha ku myanya y’ibanga ndakwiyamye. Kandi mba mbona wowe ukiri imanzi bro. Ubundi ubu Sandrine nako uwo muzakundana azagushobora ?

Haba yahise areba mushiki we ikijisho undi araturika araseka ahita yiruka agana mu cyumba cye. Ni bwo mu kanya gato Abraham yahageze na ya wine bamutumye nuko Sandrine ajya kuzana uturahure two kunyweramo baricara batangira gusangira.

Banyoye baganira bisanzwe nuko uko amasaha yicumaga nibwo Habagusenga yasabye ijambo dore ko iyo yagasomye ahora asaba ijambo. Bararimuhaye maze arabanza arakorora ngo agorore ijwi neza nuko aratangira

Haba: Najyaga numva bavuga ko ubuzima nta formule bugira nkabihakana ariko iki cyumweru gishize cyarushijeho kubinyemeza. Ubwo nari nibyukiye ngiye muri siporo nari namaze gupanga gahunda yanjye yose y’umunsi, sinari nzi ko ndi buhure na Sandrine na we afite gahunda yapanze uwo munsi. Nyamara twembi uwo munsi gahunda zacu zahinduwe no guhura kwacu kuko gahunda yari afite yo kwiyahura, ntiyayikomeje ubu ni muzima muramureba nanjye uwo munsi nta siporo nakoze ahubwo nakoze igikorwa cyo gutabara ubuzima bwa Sandrine. Icyakora simbivugiye kwirata no kwiyemera kuko iyo hataba ubufasha bwa Abraham ntabwo byari gushoboka. Rero surprise navugaga mfite, ni uko ibyabaye kuri uwo munsi byose ari inama n’ubufasha bya Abraham, reka musabe ababwire uko uwo munsi byagenze.

Abraham: Murakoze. Reka mbanze nshimire uyu musore uburyo azi kubana no guha agaciro ikiremwamuntu. Ndibuka nari ndyamye nibereye mu kinya nuko muhamagara mubwira kuza kunzanira utunini. Nihuse mu magambo yangezeho ari kumwe na Sandrine nuko ambwira muri make ko uwo mukobwa ngo afite gahunda yo kwiyahura ariko ko bajyanye ngo amusobanurire ikiri kubimutera. Nyuma nibwo yampamagaye ambwira ko uwo mukobwa amaze kunywa uburozi kandi ko tugomba gukora uko dushoboye tukaramira ubuzima bwe. Twifashishije amakuru yamuhaye y’icyo akunda, nabazaniye burosheti ariko ize nari nasizeho umuti utuma agira diarrhea bwa burozi bukamuvamo. Ni ko byagenze koko, ariko we agakeka yuko ari ukubera ibyo yariye. Nyuma yahoo namuhaye undi muti avanga mu byo kurya ari na wo wari kumukiza ya diarrhea ukanasohora uburozi busigaye mu mubiri. Ni imiti nari nizeye kuko nari narayihawe n’umuntu ubizi neza wabyize. Nguko uko ubuzima bwa Sandrine bwaramiwe, ntabwo ari uko uburozi yariye butakoze ahubwo ni uko twamuhaye umuti mu ibanga. Ngayo nguko, murakoze

Muteteri: Mwa basore mwe muri intwari mukwiye umudari pee. Ni ukuri kw’Imana, ndabishimiye kandi ndabikunze cyane.

Sandrine yari aria ho akanuye ubona yumiwe yanatangaye cyaneee, kugera ubwo Haba amwegereye aramwiyegereza nka kumwe yamwiyegereje umunsi wa mbere bahura. Sandrine amarira y’ibyishimo yamubunze mu maso, nuko ava ku ntebe yari yicayeho apfukama imbere ya Haba

Sandrine: Ni ukuri warakoze kandi icyatumye utabara ubuzima bwanjye kirahari. Imana izaguhembe byiza byinshi, imyaka nshigaje kubaho yose nzahesha agaciro ubwitange rwawe kandi nzaharanira ko wishimira kundokora. Gusa ndatunguwe peee.

Haba: urakoze gushima. Gusa mwese mukiri hano, hari ikintu kimwe nifuzaga gusaba Sandrine, imbere yanyu.

Uhmmmmmmmmm. Icyo agiye kumusaba ni igiki rero? Agace ka 22 ntikazagucike

BIRAMAHIRE Francois Jassu

2 comments

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s