Inkuru ndende

UMUCUNGUZI Agace ka 20

Sandrine : Kubera mwamaze kungaruramo icyizere cyo kubaho, ubu ibi mbivuga nta kibazo mfite ku mutima. Gusa iyo biba mbere nari kuba ndi kurira amarira yenda kunshiramo. Ko mbona se ugize ikibazo nkubwiye bike, ugirango ni ibyo gusa? Ibaze kuba ibyo byarabaye mfite imyaka 13, none nyuma y’imyaka 10 nkaba ari bwo nari mfashe umwanzuro wo kwiyambura ubuzima. Gusa byose wa mugani biberaho kutwigisha. Nibwo nsubiye guha agaciro amagambo ya mama na mama Agasaro. Bari abahanga rwose pee.

Habagusenga: Ariko se niba ntaguciye mu ijambo, ushaka kuvuga ko muri iyo myaka 10 yose utigeze ugira ibihe byo kwishima no kwibagirwa ibyo bibi byose?

Sandrine : Sinavuga ko bitabayeho kuko sinari kugeza ubu nkiriho. Ariko rwose sinkubeshye ni nka kwa kundi ikirahure cyuzuye amata unazemo igitonyanga cy’amaraso bihita bihinduka amaraso byose ukaba utanayanywa. Nanjye nageze ubwo mbona ahari ntararemewe kwishima, ni ko gufata umwanzuro wo kuva kuri iyi si. Gusa nongere ngushimire, mwarakoze kunsubiza mu buzima. Iki cyumweru maze ndi kukibonamo ibyiza kandi nizeye ko bizanakomeza.

Habagusenga: Sinkubeshye iyo aba jye nari guhangana na we, yashaka akankuramo umwuka. Naho rwose ibyo bindi uri kuvuga simbizi. Sinari kubishobora. Nkavoma amena nkamesa anaga mu itaka, nkarara mu nkwavu? Umva, nako sinzi tu. Ubu nari nzi ko ngiye gutanga commande y’agakwavu bakakazana tukakavovora, none ntukoraho?

Sandrine : Hari inkuru numvise sinzi niba byarabayeho cyangwa se ari ibihimbano. Ngo hari umugabo bakatiye urwo gupfa ariko akazicwa bamujugunyira imbwa zimaze iminsi 3 zitarya ubundi zikamutanyaguza. Aho yari arindiriye ko za mbwa zimurya, yasabye umurinzi we ko yamwemerera akajya za mbwa ari we uzitaho, akazisukura muri iyo minsi 3 ategereje ko azijugunyirwa zikamurya.
Ngo yarabyemerewe nuko abigenza uko mu minsi itatu gusa. Umunsi wo kumwica ugeze bamushyira mu kibuga maze umwami n’abandi baricara barekura za mbwa ngo zize zimutanyaguze. Imbwa zaraje zimugeze imbere aho kumurya ngo zitangira kumurigata no gukina na we. Kuko zari zamumenye yari yaramaze kuba inshuti yazo. Nanjye rero ni byo byambayeho. Indi minsi najyaga mu cyumba cyazo zambona zikiruka zihunga niyo nabaga nzishyiriye ubwatsi. Ariko kuva iryo joro, narinjiraga zigahita ziruka zinsanga, zinshimashima n’inzara zazo ku maguru, naruterura ntirunwigire ahubwo nkabona ruratuje. Ndetse ijoro rya nyuma nararanye na zo zose naraziteruye zijya ku gitanda zinkikije, sinigoye niyorosa kuko ubwoya bwazo bwari buhagije kumara imbeho, nsinzira neza kugera bukeye. Rwose sinzarya urukwavu, oya naba ndiye inshuti yanjye.

Haba: Noneho ndakumvise, kandi rwose ibyo uvuga bifite ishingiro. Erega ni uko ibiremwamuntu twiyemera ngo ni twe tuzi ubwenge ariko mbona hari igih kigera amatungo cyangwa inyamaswa bikaturusha urukundo pee. Nubwo bavuga ngo umuntu witwara nabi yitwara kinyamaswa sinzi aho baba bashingiye, hari ibintu inyamaswa itanakora. Ariko akabazo k’amatsiko nubwo wenda ndi bube nihuse cyane. Papa wawe aracyariho? Niba ariho se muherukana ryari ?

Sandrine: Papa ariho rwose. Nta makuru ye menshi nzi, ariko duherukana imbonankubone ndangije secondaire. Urumva ko imyaka hafi 4 ishize. Gusa aracyariho byo ndabizi.

Habagusenga: Nkomeje kubaza naba ndi kuvumba ayo nengewe. Ubu se muka so babyaranye kangahe? Ni amatsiko, ibindi nzabimenya uko uzagenda unkomereza inkuru.

Sandrine : Bafitanye abana babiri gusa. Uwa mbere yavutse ndi mu wa 2 undi avuka ndangije secondaire.

Habagusenga: Rero uyu munsi ntabwo muri buteke, tubwire Muteteri mwitegure mbasohokane. Ubuzima ntabwo bwabamo guhora tuvuga ibyahise gusa tugomba no kunyuzamo tukishimira uko tubayeho. Si ko bimeze?

Sandrine : Ntabwo nabihakana rwose boss. Ariko akandi kabazo nanjye. Kukwita boss urabyanga kandi no kukwita Haba ukabyanga. Njye nkwita bro? Cyangwa mbwira irindi zina ryawe basi numve ko ari rigufi. Habagusenga rirarambirana kurivuga.

Haba: Kuki se utambajije niba utajya unyita cheri? Hahahahaaa. Rata nitwa Fidèle.

Sandrine : Izina ni ryo muntu kandi rwose ndabibona. Icyakora nanjye nimbyara umwana namaze guhitamo amazina nzamwita. Keretse papa we niyanga kumpa ubwo burenganzira bwo kwita izina imfura yanjye. Umva reka mbwire Tete yitegure tugende noneho.

Yaragiye undi na we ahita aboneraho akanya ko guhamagara inshuti ye Abraham.

Abraham: Iyo umpamagaye mba mbizi ko agacupa kabonetse. Niko se nze turisomere hehe

Haba: Ariko mwana izo nzoga wazaziretse koko. Uzi ko wowe n’inzoga wagirango mwateye igikumwe cyo kutazahemukirana. Jya unyuzamo mwana unasibe unywe ka soda cyangwa juice. Umva nagushakaga ahubwo byihuse.

Abraham: Ni amahoro se? Ko unshaka aya masaha?

Haba: Yego. Nshaka umufundi wihuse hano kwa sister, hari akantu nshaka ko anyubakira ku buryo saa munani kaba kuzuye. Ubwo nyine wowe uraba ucunga chantier. Sinzi rero niba uri tayari tugahura nkakubwira uko bimeze n’ibyo yubaka kuko birihutirwa

Abraham : N’ubu mpagaze hahandi ku muhanda rwose dore ku ndege baracyahari byayobeye. Aze yitwaje iki se

Haba: Ni inyundo ikenewe. Ibindi arabigura. Imisumari, imbaho na vidange yo gusiga imbaho, n’amabati. Nako reka nze duhure nguhe na cash hanyuma ubikore vuba.

Abraham : Sawa tebuka. Ntabwo naba gapita ngo mburemo aya byeri. Mba nabimenye wowe uhamagara harimo akantu.

Yahise agenda guhura na Abraham, nuko bamaze kuvugana ibyo umufundi ari bukore ahita na we ajya kureba mushiki we na Sandrine asanga bamaze kwitegura. Yashyize mushiki we ku ruhande bongorerana ibintu, baraseka maze bava mu rugo baragenda.

Mu nzira bagenda ni bwo yoherereje ubutumwa bugufi Tito agira ati:

Ubu tuvuye mu rugo, ubwo tuhahurire

Bageze aho bagombaga gusohokera birumvikana bahahurira na Tito, ibintu byatunguye Sandrine na Muteteri kuko batari bazi ko na we bari buhahurire.

Barasuhuzanyije, nuko baricara batangira kuganira no gusangira. Byari ibiganiro rusange bitari ibyo mu matsinda mato mato, nuko ibiganiro bigeze hagati Tito aza guhindura ikiganiro.

Tito : Hanyuma se Tete, numvise ari ko bakwita ntunyikubitire, akazi ubona kameze gute? Karagenda neza?

Muteteri: Karagenda rwose nta kibazo gusa hari igihe kambana kenshi namwe murabizi boss

Tito: Reka ntunyite boss hano, ubu ndi Tito. Sando wowe se bite? Akazi umaze kukamenyera

Sandrine : Yego naramenyereye nta kibazo gusa hari igihe bantuma aho bantumye nkajya kuhamenya nta nkuru. Uyu mugi nubwo ari muto ariko urajijishije.

Tito : Noneho uwaguhindurira akazi ntiwabyemera ?

Sandrine : None se ko atari jye wiyobora, ntabwo nabyanga.

Tito: Rero ejo naganiriye n’umuyobozi mukuru, mugezaho igitekerezo nari mfite na we ntiyacyanga agiha umugisha rwose. Ubu rero guhera kuwa mbere Sandrine Ntabwo uzakomeza kuba umu planton. Sinzi niba waranyitegereje ubwo narebaga diplôme yawe nabaye nk’uwikanze kuko nasanze uri umuhanga cyane. Niyo mpamvu ugiye kunganira Muteteri mu kazi ke, tuzashaka undi planton. Ubwo n’umushahara uziyongera. Inama naguha ni uko wahita usubukura amasomo ya kaminuza, kuko ayo uzahembwa yabigufashamo.

Sandrine : Mana yanjye. Murakozeeeee murakoze pee. Sinzi icyo nakora ngo mbashimire.

Tito: Burya nugira neza ntuzategereze gushimwa, kuko niyo iyo neza utayiturwa iba hari undi wawe iziturwa. Kandi ibi nkoze ntabwo birenze, kuzamura umukozi mu kazi bibaho

Muteteri: Jyewe mbuze icyo mvuga. Murakoze gusa ntihagije, ahari igihe kizagera nyacyo dushimire.

Bakiri muri ibyo, Haba yarahamagawe arabitarura gato ajya kwitaba, nuko amaze kuvugana n’umuhamagaye aragaruka. Barakomeje kuganira no gusangira kugera batashye.
Ubwo bageraga mu rugo, Haba yakuye agatambaro mu mufuka, abwira Sandrine Ko agiye kumupfuka kuko amufitiye surprise. Undi yaremeye baramupfuka nuko baramurandata bagera mu rugo mu gikari dore ko cyari igipangu babamo bonyine we na Tete. Bageze mu gikari baramupfukuye.
Agikubita amaso akazu karimo inkwavu enye ibinezaneza byaramurenze ahita asimbukira Haba aramuhobera cyaneeeee.

Waouuuu. Ariko se inkwavu mu mugi, zizahirirwa na nde? Gusa ibyiza biri kwiyongera. Agace ka 21 ntuzagacikwe

BIRAMAHIRE François Jassu

1 comment

  1. Urakoze cyane kuri iy’inama:
    Burya nugira neza ntuzategereze gushimwa, kuko niyo iyo neza utayiturwa iba hari undi wawe iziturwa

    Like

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s