Inkuru ndende

UMUCUNGUZI Agace ka 19

Narebye iyo myenda yanjye inyangagiye aho hasi, nibuka imvune yo kuvoma amazi amenwa, nibuka uburyo ndi gukora nk’utananirwa nk’aho ntari umuntu, bituma nibuka byinshi.

Nibutse mama wambyaye, nibuka uburyo yanteteshaga nibuka ukuntu yandindaga ishavu n’amarira.
Nahaye inka ubwatsi, ndunda ya myenda nshyira mu ibasi.
Nibukaga amagambo mama yahoraga ambwira, ati ntuzatume uwakubabaje yishima, kuko igihe cyose umweretse umubabaro, akabona amarira yawe aba ageze ku ntego ye. Ayo magambo narayibutse nuko njya mu nzu mfata ijerekani nsubira kuvoma ndaza imyenda ndayunyuguza ndanika.
Ku mahirwe yanjye papa yagarutse kare, nuko bituma musaba uruhushya rwo kujya gusura Agasaro. Numvaga nifuza kujya ahantu nkaruhura umutima, kandi mama wacu yari atuye kure sinari kubasha kujyayo uwo munsi.
Papa na we uruhushya ntabwo yarunyimye, yarandetse ndagenda.
Gusa mu kuri sinashakaga kureba Agasaro ahubwo nifuzaga kuganira na nyina wari usigaye ambereye nk’umubyeyi icyo gihe kuko kuva mama yapfa na mbere yaho, namwisanzuragaho.

Nagezeyo ampoberana urukumbuzi, nkimugera mu gituza nsuka amarira menshi ngo byibuze mbohore umutima. Yabonye ko mbabaye na we arandeka nduhura umutima, akomeza ampumuriza ambwira ihangane mwana wa, humura Imana irahari
Aho gutuza narushagaho gutsikimba no kurira.

Ubwo namaraga gutuza, yanjyanye mu cyumba, Dore ko we nta mugabo yagiraga, anyicaza ku buriri nuko anzanira amata.
Wagira ngo yari abizi ko nta kintu nabashije kurya, maze kunywa aranyitegereza ababaye

Mama Agasaro: Mwana wa, ndabibona urababaye, ngaho mbwira ikikubabaje kandi wirekure ntugire icyo utinya kumbwira. Niyo ntaguha igisubizo ariko byibuze ndabasha kukumva kandi biratuma uruhuka.

Sandrine : Mama sinzi aho mpera gusa kuva naza mu biruhuko ndababaye ndababaye pee. Mukadata sinzi icyo ampora ariko aranyanga pee. Aranyanga bidasanzwe hamwe ampima abishaka, ankoresha nk’umucakara, mbese mbona ahari adashaka ko mba muri ruriya rugo. Nkumbuye mama, icyambwira niba abapfuye babonana nahita niyahura nkamusanga nkabona amahoro nkanayaha mukadata.

Namutekerereje byose uko byagenze kuva ku munsi wa mbere kugera izo saha ndi kumwe na we. Yanyumvaga atuje, akanyuzamo akankorakora mu mugongo, nuko maze kumubwira arandeba.

Mama Agasaro: Mwana wanjye ngiye kuguha irindi somo ryiyongera ku yo wize kandi untege amatwi witonze, utuje. Iryo somo nshaka kukwigisha nta rindi ni isomo ryo KWIHANGANA
Buriya kwihangana bizatuma ubwonko bwawe butagira ikibazo ahubwo bizakwigisha gutuza no kugira amahoro muri wowe. Ahari byakugora kubyemera ariko ugenzuye abananirwa kwihangana n’ababishobora witonze wabibona. Buriya abantu bihangana ntibajya bapfa kubonekwaho n’agahinda gasaze, kwiheba, kuko ikintu cyose kibabayeho babasha kwiyumvisha ko gifite impamvu kandi bakabasha kucyakira. Ni abantu usanga bahorana ibyiringiro kandi niyo yaba ari mu buzima bubi usanga atuje yihanganye. Ibi rero bituma ubwonko bwe bukomeza gukora neza. Mwana wanjye nawe dore niho ugitangira amashuri kandi urabona ko uyatangiranye ibibazo uri guterwa na mukaso. Niba ushaka ko ubwenge bwawe budasubira inyuma, amasomo yawe akarushaho kugenda neza, ndagusaba ubigerageze

Ikindi kandi gerageza kwihangana unabere inshuti nziza abaturanyi ndetse n’uwo mukaso ntukamwiture inabi yakugiriye. Mu mibanire n’abandi usanga umuntu wihangana avamo inshuti nziza ndetse iyo muturanye usanga ari umuturanyi mwiza. Ni wa muntu usanga ahora akwihanganisha nawe atarambirwa, nka kwa kundi umusaza akubwira inkuru buri munsi ukamwereka ko ari nshyashya kuri wowe. Kandi bababarira byoroshye, boroshya ubuzima, baba abajyanama beza. Ikibitera ni uko kuri bo, uko imvura yagwa kose ni hahandi irahita, uko ibibazo byaza kose bigera aho bikarangira hakaza ibisubizo, icya ngombwa ni ukubiha igihe cyabyo, kiragera bikarangira. Iri somo na ryo urishyire mu yandi

Ibuka kandi ko kugirango ugere ku cyo wiyemeje bitwara igihe ndetse uwo muhanda ntabwo ugororotse ahubwo ugenda uzamuka umanuka. Iyo utihangana rero hari igihe kigera ukabivamo iyo ibyo wifuzaga utabibonye ku gihe washakaga. Burya abarangwa no kwihangana usanga gahunda zabo zose bazikora bitonze kandi niyo wamuca intege ko umushinga we uzahomba, utamweretse ingingo zifatika akubwira kumureka akagerageza, kugeza igihe bizakundira. Usanga abihangana iyo bageze ku ntego bibashimisha cyane kandi bikabatera umwete wo gukora cyane kurenza abatihangana, bisaba umutima ukomeye koko ariko iyo ubigerageje biremera. Nk’ibyo wakoze uyu munsi ni ikimenyetso nyacyo. Wemeye uvoma izo nshuro zose, ariko imyenda wafuze nubwo yayitaye hasi, wongeye uyisubiramo. Ni intsinzi kuri wowe kandi ntuzacogore
Kandi mwana wanjye hari umuganga watubwiye ko abantu barangwa no kwihangana badakunze kurangwaho n’indwara ziterwa na stress cyangwa depression nk’umutwe, ibiheri, ibibyimba, impiswi n’umusonga n’izindi zifitanye isano n’ibibazo byo mu mutwe. Kubura ibitotsi kuri bo ntibikunze kubaho. Kwihangana bivura stress ariko biranayirinda nanone bikanarinda ingaruka zizanwa na yo. Ibi bintu nubasha kubigeraho, ndabizi neza azagera aho abone ko arushywa n’ubusa aguhe amahoro.

Sandrine: Erega mama, ibyo bintu uvuga byose ndbayumva ndanabyemera, ariko se ubu koko nzabibasha kugeza ryari ko numva ntangiye kunanirwa? Ariko uzi umuntu ukugirira nabi akanagushyiraho iterabwoba? Ndabizi ninibeshya nkabibwira papa noneho ubanza azantwika burundu

Mama Agasaro: Ndabizi ntabwo byoroshye pee. Ariko reka nguhe ingingo zizagufasha gukomeza kwihangana kukurimo.

Ibyabaye bifate mu yindi shusho

Kenshi kutihangana biba iyo hari udutindiye cyangwa akadutinza cyangwa se akaduhemukira mu buryo bumwe n’ubundi. Gerageza noneho niba ari uwagukerereje uwo mwanya atarakugeraho uwubyaze umusaruro. Ushobora kuba usoma igitabo, ikinyamakuru se, kandi yanakugeraho ntumwuke inabi ngo yatinze, kuko ashobora no gutinda bitamuturutseho, ariko ntibikubuze kumucyaha no kumucyebura. Niba ari ibyokurya mu rugo batinze guhisha, waba ugiye gusura umuturanyi, kuba uganiriza abana cyangwa ubakoresha umukoro, mbese uwo mwanya ugitegereje ube ufite ibindi uri gukora kandi bifite akamaro kurenza kwijujuta no kurakara. Kwihangana bikubashisha kwiyobora no kudafata imyanzuro uhubutse. Ku ruhande rwawe wibona ko ari kukugirira nabi cyangwa se ari uko akwanga ahubwo ishyiremo ko ashaka ko ukunda umurimo ndetse wiga guca bugufi no kwihangana. Bizatuma ibyo agukorera byose utabibonamo kugutoteza ahubwo ubifate nk’ishuri uri kwiga kandi ndabizi uzaritsinda.

Gerageza siporo zo gutuza nka yoga na meditation ugerekeho gusenga ubudasiba

Izi ni siporo akenshi zidakoresha ingufu ahubwo ukoresha ubwonko bwawe. Aho waba uri hose birashoboka kuba wakora meditation yoroshye aho usabwa kwinjiza umwuka mwinshi noneho mu kuwusohora ukawurekura gahoro gahoro. Ibi bituma ubasha gutuza bityo ukabasha kwihangana ndetse binacubya uburakari. Niba ugiye kuvuga nyuma yo kubabara no kurakara banza ubikore iminota ibiri, uzahita wumva ibitekerezo byawe bicyeye bityo uze kuvuga ibikwiye, utavugishijwe n’umujinya. Kandi igihe cyose bikunaniye ubona ugiye gutsindwa jya wibuka kwiyambaza Uhoraho ndabizi azaguha imbaraga wowe utari kubona kandi agufashe gutsinda urugamba kuko ubwawe utabyishoboza

Ba umuntu ushima

Gushima ibyo wakorewe, wahawe se cyangwa se gushimira umuntu uko akwitwaraho, uko mubana se na byo biri mu bintu bitera kwihangana. Akantu kose ukorewe kabe gato cyangwa kanini, gahe agaciro kandi ushimire ugakoze bizakuzamurira amarangamutima y’ukwihangana mu bihe bizaza. Na we nanagukorera ibiri mu nshingano ze ntukabure kumushimira. Nakugaburira ushimire, nagira ikindi agukorera ushimire. Kandi ubikore bikuvuye mu mutima, ntubikorere ijinyori cyangwa kumunnyega.
Ndabizi amagambo nkubwiye ku myaka yawe araremereye ariko uko ukura uzagenda uyasobanukirwa. Kandi wabaye intwari kuba utabyihereranye wari guturika umutima. Ngaho ngwino tujye mu cyumba nkuragize Imana, hanyuma utahe dore butangiye kugoroba.

Sandrine: Mama, amagambo umbwiye ntabwo ahabanye cyane nayo mama yajyaga ambwira, ahubwo urushijeho kuyashimangira. Gusa nari nacitse intege numva nanatoroka nkigendera ariko utumye ndushaho gukomera. Urakoze cyane.

Twagiye mu kindi cyumba akunda gusengeramo aransengera maze nsubira iwacu.

Gusa ubwo nageraga iwacu nasanze papa adahari. Nagiye mu gikoni ngo mfashe mukadata gutegura ibya nijoro, ambwira ko ndi burye ibyo nari kuba nariye ku manywa.

Mukaruziga: So yabonye akazi gatunguranye mu mugi, azaza nyuma y’iminsi itatu. Hanyuma rero genda utunganye muri cya cyumba kibamo inkwavu, nako cya cyumba cyawe kuva kera, ube ari ho usasa kuko ejo murumuna wanjye azaza hano kandi sinshaka ko muzajya murarana utazamutera indwara.

Sandrine : None se sinajya ndara muri salon ko ari ko papa yambwiye ko igihe haje abashyitsi nzajya mbimukira nkaba ari ho ndara?

Mukaruziga: Nzagusubiriremo kangahe ko utagomba gushyogoranya nanjye? Ahreee. Ese ubona jyewe hari impuhwe ngufitiye?

Nagiye muri cya cyumba nta jambo ndengejeho, ndahakubura neza nsohora amahurunguru n’ibyo zashigaje uwo munsi kuko n’ubundi buri gitondo narahakuburaga, buriya zinagira ifumbire nziza. Ndangije nzana uburiri nsasa ku gitanda zari zaranyariye na zo zajyaga zurira zikakiryamaho, bumaze kwira ndagenda ndarura ndarya, ubundi njya kuryama.
Iryo joro naraye nikinira n’inkwavu, zabaye inshuti zanjye za mbere muri urwo rugo, buriya sinshobora no kurya urukwavu kuko mba numva ndiye inshuti yanjye. Nta joro ridacya, na ryo ryarakeye

Haba: Umva mbabarira ube ugejeje aho, ndumva ntazi uko mbaye muri jye. Uzankomereza ibyawe ikindi gihe kuko ndumva ntazi pee. Mana yanjye weee.

Kurara mu nkwavu, inzu wavukiyemo, kwa so. Ese ubu buzima busharira butya wowe wabwihanganira? Agace ka 20 ntuzagacikwe

BIRAMAHIRE François Jassu

4 comments

  1. ISOMO RY’UMUNSI:

    uko imvura yagwa kose ni hahandi irahita, uko ibibazo byaza kose bigera aho bikarangira hakaza ibisubizo, icya ngombwa ni ukubiha igihe cyabyo, kiragera bikarangira. Iri somo na ryo urishyire mu yandi

    Like

  2. Murakoze Cyane kubwiy’inama Jassu:

    Iyo utihangana rero hari igihe kigera ukabivamo iyo ibyo wifuzaga utabibonye ku gihe washakaga. Burya abarangwa no kwihangana usanga gahunda zabo zose bazikora bitonze kandi niyo wamuca intege ko umushinga we uzahomba, utamweretse ingingo zifatika akubwira kumureka akagerageza, kugeza igihe bizakundira.

    Like

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s