Inkuru ndende

UMUCUNGUZI Agace ka 18

Iminsi yakomeje kwicuma kugera ubwo weekend igeze. Nuko Sandrine ahamagarwa na Haba bagirana ikiganiro kitari kirekire

Sandrine : Ndakumva boss wanjye

Haba: Uti boss gose. Niko se ko numva nshaka ko uyu munsi dusubukura aho twagarukirije ubushize, waba ufite akanya?

Sandrine : Yego akanya ndagafite kuko nazindutse ndafura ubu maze kwanika. Sinzi ahubwo wowe igihe ushaka?

Haba: Ndumva nka nyuma y’isaha twabonana. Nze aho, cyangwa uraza hano cyangwa dushake ahandi duhurira?

Sandrine : Byose ni yego. Icyo wumva kitakugoye ari cyo dukora.

Haba: Reka nitegure nze aho. Mu kanya ndaje.

Sandrine : Sawa ni karibu.

Yamaze gukupa Muteteri aba araje

Muteteri: Ni nde uri guha karibu se iki gitondo ?

Sandrine : Ni Haba. Ngo ashaka dusubukure ikiganiro

Muteteri: Eeeh. Ese we sinakubajije. Cya gihe Theo yagutumye hehe?

Sandrine : Wimbwira kariya gasore. Ngo yashakaga kunsaba nimero yewe.

Muteteri: Narabitekereje rwose. Nuko nawe uti ni zeru karindwi umunani…

Sandrine : Ese ubona ndi umwasama koko? Yego ndabizi ayishatse n’ubundi yayibona ariko ntayo namuhaye. Nabaye nkinjira mu biro bye aba arahagurutse ngo aje kumpobera nuko muhereza ukuboko. Ati icara nti oya mumbwire aho mugiye kuntuma ahubwo
Aba arambwiye ngo njye nsirimuka, ngo njye mba mukuru nti ibyo se bihuriye he n’akazi? Ati ariko buriya wampaye nimero nkajya nguhamagara ntanyuze ku bandi ra?

Muteteri: Uhm. Nuko uti iki rero?

Sandrine : Naramubwiye nti ubu se niba unyura ku bandi ushaka kumbwira ibitari ku murongo, noneho uhamagaye iyanjye hacura iki? Nuko mpita nisohokera ndagenda.

Muteteri: Waouuu. Aho waramukomesheje. Ese kuki abasore bumva badufatira aho baboneye, igihe baboneye? Harya ngo babaye bake? Iyo myumvire sinjya nyemera jyewe. Umva ngaho reka dukore ka special bro asange gatunganye ubu yaraye mu kinya ndabizi. Ba utunganya amagi reka nkore amafiriti ibirayi byo namaze kubihata.

Sandrine : Ahubwo se ikawa ko yashize kandi ayikunda kubi

Muteteri: Ese wamaze kumenya ibyo akunda shenge. Incwiii mama

Sandrine yamurebye ikijisho undi arisekera. Bamaze kumenyerana kandi babanye neza kivandimwe.

Biteguye Haba na we ni ruticumugambi nyuma y’isaha yari ahageze nuko asanga bari gutegura ameza, bahita basangira ibya mu gitondo.
Ubwo bamaraga kurya Muteteri yaranduruye nuko Sandrine na Haba bajya kwiyicarira hanze ngo babe baganira.

Haba: Hanyuma se ku kazi bimeze bite? Uri kumenyera nta kibazo ?

Sandrine : Yego ndi kumenyera kandi nongeye kubashimira mwarakoze pee. Sinzi ko nabona icyo mbitura

Haba: Inyiturano si ngombwa, wowe uzagirire neza undi muntu cyangwa abandi bantu ubwo natwe uzaba utugiriye neza, uzab utwituye. Ubushize twari tugeze aho muka so yakubwiraga ko niwibeshya ukagira icyo ubwira so muzagwa miswi. Byaje kugenda bite nyuma yaho?

Sandrine: Nawe uzi ko utajya wibagirwa. Uribuka ko byari mu biruhuko by’igihembwe cya mbere. Ubusanzwe biba bigufi ariko mvuze ko ari ibiruhuko byandambiye sinaba mbeshye.

Uko byagenze

Nyuma yaho, ubuzima bwakomeje kuba bubi niko navuga ariko nkomeza kwiremamo icyizere ko ibyumweru bibiri bizaba birangiye nkisubirira ku ishuri. Gusa umunsi umwe ni bwo nabyutse, ari ku wa gatandatu ndabyibuka. Numvaga nshaka gufura noneho ku cyumweru nkazajya mu misa, nkanahurirayo n’abandi bana kuko mu biruhuko jyewe ntaho najyaga.
Nari naraye mpuye na mama Agasaro mvuye kuvoma, mutekerereje ibyanjye ahita ampereza inoti ya 500 yari afite ati amajerekani 25 uzajya kuyamara musubiye ku ishuri.
Nuko ndabyuka mfata ijerekani njya kuvoma amazi yo kuri robine. Mukadata nari musize ari gutora ibishyimbo byo guteka, nuko mu minota nka 5 abona ndagarutse, nsuka ya mazi mu ndobo ndongera nsubira kuvoma ayandi.
Ubwo nagarukaga nasanze ya mazi yo mu ndobo yamenetse. Ndebye mbona inka ntiyigeze imena ikiraro. Nibaza icyaba cyayamennye biranyobera ndongera nsukamo ayandi, nsubira kuvoma.
Ubwo nagarukaga, mvuyeyo bwa kabiri, nasanze nanone ya mazi yamenetse. Mu mutima nibajije byinshiiiiii. Gusa nanone niga umutwe.
Nasutsemo ayo mvuye kuvoma, ndongera ndagenda ariko noneho sinajya kure ahubwo nahise ngaruka nikinga hafi y’urugo. Mukadata yasohotse mu nzu, ya ndobo ahita ayihirika, nirebera.

Mukaruziga: Ubu rero kagiye kwibambaza mu basore bagaha amafaranga none kari kunyiyemeraho ngo kari kuvoma ku muhanda. Sha uvome nyamena, nuvayo gatanu ndabara ko ubwo waba uvuye mu kabande, ubundi nguhe agahenge. Ngomba kugusyonyora kugera ugendeye munsi y’ibirenge byanjye ubundi umugambi wanjye nkawugeraho neza.

Yabivuze asubira mu nzu. Aho nari nikinze nabuze imbaraga zijya kuvoma n’izijya mu rugo, ikiniga kiramfata. Nibajije ikintu gituma umuntu mutamaranye n’ukwezi agufata atyo biranyobera. Nishatsemo akanyabugabo nuko njya kuzana amazi, urumva ko bwari bubaye ubwa kane. Koko navomye 6 mba ari bwo ngira amajerekani abiri kuko ane yose yayamennye nkuko yivugiraga ko ninjyayo gatanu atayamena. Nasohoye imyenda ndafura, niririmbira ngo nirengagize ibimaze kumbaho byose.
Ubwo namaze gufura ndanika mpita mfata nanjoro njya gushaka ubwatsi bw’inka. Nsohotse nasanze mukadata ahagaze hanze afite isuka n’umufuka

Mukaruziga: Genda ubanze uzane ibijumba byo kugereka kuri ibi bishyimbo ubone kujya kwahira. Ubanguke kandi dore Gaju iri kwabira buriya yashonje.

Nashyize hasi nanjoro mfata isuka njya mu kabande gukura ibijumba. Byose nabikoraga ntacyo ndenzaho kuko nabonaga ko nta mpuhwe amfitiye kandi ibyo akora afite ikimutera kubikora nubwo ntari nzi impamvu.
Nka nyuma y’isaha nari mvuye gukura, nuko nsutse ibijumba hasi mbona yikoreye amaboko yikubita ku matako

Mukaruziga: Niko muko, ugira ubwenge cyangwa nta na buke? Ese ubu nyoko yarabyaye koko cyangwa yasutse umwoyo? Wa cyohe we ibi bijumba ni byo nagutumye? Wigeze ubona duteka Sasagatebo hano? Ibi bijumba sinjya mbirya uw’abandi. Vuba subirayo uhite uzana ibya Mirembe. Kandi ubu so ari mu gutaha uratinda urambona.

Sandrine : Ariko se hari ubwo wari wansobanuriye? Cyangwa byose si ibijumba?

Mukaruziga: Sinkavuge ngo uvuge. Ntunshyogoze wa cyontazi we. Ubundi se ko ubwenge uburushwa n’inka kuki utabajije aho ujya gukura mbere yo kugenda?

Sandrine : None se si ho ubushize twakuye? Si byo twariye koko

Mukaruziga: Wigeze ubona mbirya? Si wowe na so mwabiriye? None ushaka mwongere murye mwenyine? Iruka ahubwo ntararakara nkabanza nkakunyuzamo urushyi.

Ntacyo nari kurenzaho. Baca umugani ngo mwa nyina w’undi ni mwa nyiranyenga, niko byangendekeye. Nagiye gukura bwa kabiri nuko ndaza ndabihata vuba ngo njye kwahira papa ataraza. Naragiye nahirira inka, ubwatsi bwo sinabukuraga kure.
Nuko ubwo nageraga mu rugo mvuye kwahira nsanga imyenda nafuze yose, iri hasi.

Ari wowe wakora iki bikubayeho? Agace ka 19 ntuzagacikwe

BIRAMAHIRE François Jassu

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s