Indwara Ubuzima

Bimwe mu byo ushobora kuba wibeshya kuri diyabete

Diyabete ni indwara muri iki gihe yugarije isi n’abantu benshi cyane muri rusange, kubera ko ari indwara idapfa kugaragaza ibimenyetso, akenshi abayirwaye bashobora kuyigira ntibanamenye ko bayirwaye.

Abantu batandukanye bibeshya kuri iyi ndwara, bitewe n’amakuru cg ubumenyi buke, ubushashatsi bwakozwe bwerekana ko 25% y’abarwaye diyabete batamenya neza ko bayifite.

Dore bimwe mubyo benshi bakunda kwibeshya kuri diyabete.

Ibyo bamwe bibeshya kuri diyabete

  1. Kurya isukari bitera diyabete

Isukari urebye ntitera diyabete, nubwo aha bitoroshye kubivuga, kuko isukari nyinshi ishobora gutera umubyibuho ukabije nawo ukaba wakongera ibyago byo kuyirwara. Ubwoko bwa 1 bwa diyabete buterwa n’akoko ndetse n’ibindi bitazwi, mu gihe ubwoko bwa 2 buterwa n’akoko ndetse ahanini bikaba imibereho yawe ya buri munsi.

Umubyibuho ukabije kimwe no kudakora imyitozo ngorora mubiri ni byo bya mbere bishobora gutera uburwayi bwa diyabete. Si ibi gusa kuko hari n’ibindi ugomba kuzirikana nko kuba mu muryango hari undi warwaye diyabete kimwe n’imyaka ufite.

Gusa nubwo tuvuze ko isukari ubwayo atari yo itera diyabete ariko iri mu bikongerera ibyago byo kuyirwara

  1. Diyabete ni indwara itagize icyo itwaye

Kutivuza diyabete, nubwo benshi bayifata nk’indwara yoroheje cg se itazahaza abantu, ariko ikunda gutera izindi ndwara zikomeye nk’indwara z’umutima, iz’amaso, n’izindi zizahaza umubiri. Diyabete ihitana benshi ku isi kurusha SIDA na kanseri y’ibere byose biteranyije.

  1. Mu gihe urwaye diyabete ugomba kurya indyo yihariye

Indyo yuzuye kandi iboneye ni ikintu cy’ingenzi ku muntu wese atari ngombwa gusa urwaye diyabete. Ugomba kurya ibirimo amavuta macye, umunyu n’isukari nke, ukarya poroteyine zitariho ibinure ndetse n’imboga n’imbuto nyinshi. Ibiryo by’abarwayi ba diyabete ntaho bitandukaniye n’iby’undi wese muzima wifuza kurya neza. Gusa mu gihe ubyishakiye ushobora guhindura imirire yawe, ugira ibyo wirinda n’ibyo wibandaho cyane

Soma hano Amafunguro usabwa kwibandaho mu gihe urwaye diyabete

  1. Diyabete ni indwara y’abakire cg ababyibushye

Muri iki gihe diyabete ni indwara iri kwiyongera cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere cyane cyane afurika n’aziya ahabarizwa abakene kurusha ibihugu byateye imbere. Abarwayi ba diyabete abagera kuri 20% baba bananutse.

Ntuzatinye cg wumve bitakureba kwisuzumisha niba unanutse cg wumva utari umukire cyane.

  1. Guterwa inshinge za insulin bivuze ko ubuzima burangiye

Guterwa inshinge za insulin bifasha abarwayi ba diyabete gukomeza ubuzima n’imikorere myiza y’umubiri. Nubwo izi nshinge uzitera igihe cyose ntibivuze ko utongera kurya ibiryo nk’ibya bandi cg se gukora ibyo abandi bakora.

Nubwo diyabete ari indwara ikomeye ariko ushobora kuyirinda, bimwe mubyo wakora mu kwirinda:

  • Cunga buri munsi niba ibiro byawe bijyanye n’uburebure, aha wirinda umubyibuho ukabije (cg obesite)
  • Kora sport byibuze iminota 30 ku munsi, iminsi 4 mu cyumweru
  • Menya ibipimo by’isukari yawe mu maraso kenshi gashoboka

Kwisuzumisha diyabete ni ingenzi cyane mu kumenya uko isukari mu maraso ihagaze, nyarukira ku kigo nderabuzima cg irindi vuriro rikwegereye nawe umenye ingano y’isukari ufite mu maraso, ushobora no kwigurira imashini zipima iyi sukari muri farumasi ikwegereye.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s