Indwara Ubuzima

Byinshi wamenya kuri “endometriose” indwara ifata abakobwa n’abagore

Endometriose ni indwara ibabaza, ikaba indwara ituma inyama zimeze neza neza nk’izo mu mura imbere (endometre) ziza zikamera ahandi hatari mu mura. Henshi zikunze kuza ni mu mirerantanga, imiyoborantanga no mu nyama ziri mu kiziba cy’inda.

Igihe cy’imihango za nyama na zo zikora nk’uko zimwe zo mu mura zibigenza: na zo zirashwanyagurika, zikazana amaraso, nk’uko endometre ibigenza. Gusa kuko aya maraso abura aho asohokera nuko akibika aho ari na byo bitera kwa kuribwa cyane cyane igihe uri mu mihango

Reka muri iyi nkuru tukubwire byinshi kuri iyi ndwara: Ibimenyetso byayo, abagira ibyago byinshi byo kuyirwara, ikiyitera, n’ibindi wayimenyaho

 

Ibimenyetso byayo

 

Ikimenyetso cya mbere ni ukuribwa mu kiziba cy’inda cyane cyane igihe cy’imihango, gusa uburibwe buba butandukanye n’ubusanzwe. Ibindi bimenyetso byayo twavuga harimo:

  • Kubabara uri gukora imibonano
  • Kubabara ugiye kwihagarika cyangwa kwituma cyane cyane iyo uri mu mihango
  • Kugira amaraso menshi uri mu mihango cyangwa kuzana amaraso kandi atari mu gihe cy’imihango
  • Umunaniro, impiswi, impatwe, isesemi, gutumba no kuzana ibyuka mu nda cyane cyane igihe uri mu mihango
  • Kuri bamwe binabatera kubura urubyaro

Gusa iyi ndwara ijya yitiranwa n’izindi bijya guhuza ibimenyetso harimo kubyimba inyama zo mu kiziba cy’inda, kurwara amara, cyangwa ibibyimba mu mirerantanga (ovarian cyst)

 

Iterwa n’iki?

Nubwo impamvu nyayo itera ubu burwayi itaragaragazwa neza ariko hari ibivugwa cyane, harimo:

  • Kujya mu mihango noneho ibyagasohokanye n’amaraso ntibisohoke byose, bigasubira inyuma mu mirerantanga bikihomayo, bigakomeza kurekura amaraso kandi binakura.
  • Imikorere mibi y’umubiri ituma ibyagakuze ari inyama zo mu kiziba cy’inda, bikura bimeze nk’inyama zo mu mura
  • Kuba warabazwe, wenda ubyara cyangwa se hari ikindi bakuvura muri nyababyeyi, nko kubaga ibibyimba byo muri nyababyeyi cyangwa mu mirerantanga, noneho inkovu zikihomaho za nyama za endometre, zikahakurira
  • Kugira ikibazo ku budahangarwa nuko ntibukore akazi bushinzwe ko gushwanyaguza ibyishushanya nka za nyama zo mu mura byose nuko bigakura, bikurira ahatari mu mura

 

Ni ba nde bafite ibyago byinshi

Hari ibintu byinshi bituma uba mu bafite ibyago byinshi byo kurwara iyi ndwara. Muri byo twavuga:

  • Gutinda kubyara
  • Kujya mu mihango ukiri muto cyane (munsi y’imyaka 12)
  • Gucura utinze cyane (hejuru y’imyaka 55 ku muntu wabyaye)
  • Kugira ukwezi kw’imihango kugufi, kuri munsi y’iminsi 25
  • Kugira imihango imara iminsi irenze 7
  • Kugira imisemburo ya estrogen myinshi muri wowe, yaba bwite cyangwa izanwa no kuboneza urubyaro
  • Kuba unanutse cyane, ufite BMI iri munsi ya 18.5
  • Kuba mu muryango harimo uwayirwaye
  • Kuba waragize ikibazo muri kimwe mu bice bigize imyanya myibarukiro y’imbere, kuva ku nkondo y’umura kugera ku mirerantanga

 

Gusa dusoze tuvuga ko iyi ndwara ivurwa igakira neza, iyo wisuzumishije bagasanga ni yo urwaye. Rero igihe cyose ubonye kimwe cyangwa byinshi mu bimenyetso byavuzwe, ni byiza kugana ivuriro, abaganga bakagufasha.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s