Inkuru ndende

UMUCUNGUZI Agace ka 16

SANDRINE

Mana, mbanje kugusaba imbabazi z’ibyaha n’amafuti nagukoreye. Ndabizi neza ko uri nyirimbabazi n’impuhwe, ndabizi neza ko ukunda abo waremye. Nananiwe kwizera Ubuntu bwawe, nanirwa kwizera urukundo rwawe bituma niyanga nshaka kuva kuri iyi si. Ariko wakoreye mu bana bawe bituma nsubirana ibyiringiro byo kubaho. Ndagushimira ko watumye nongera kumva mfite abantu bakinkunda, ndagushimira ko watumye nongera kugira icyizere ndetse nkaba ubu ndiho, mfite aho mba kandi mfite icyo gukora. Ariko kandi Mana ndagusaba. Ndagusaba kumpa umutima ukomeye ubasha kwihanganira ibingerageza byose, ndagusaba umutima ubasha gushima haba mu byiza no mu bibi. Ndagusaba umutima ubasha kubabarira abampemukiye bose n’abangiriye nabi mu buryo bumwe cyangwa ubundi kuko rwose ntabwo nabyishoboza. Mana naratotejwe, nagiriwe nabi, naragambaniwe, nishwe urubozo kugera ubwo umutima wanjye uhinduka nk’ibuye. Ndifuza undememo umutima mushya, umpe gukunda abantu no kubishimira kandi umpe kubana na bose amahoro. Ngushimiye ko unyumvise. Amina

Namaze gusenga nuko ndabyuka njya koga ngo njye mu kazi. Ngeze muri salon nahasanze agapapuro kari ku meza sinabyitaho kuko numvaga ubwo ari ibya nyirurugo, Muteteri. Gusa ubwo navaga koga naramuhamagaye ngo yitegure tujye ku kazi numva ntavuga, nkinguye icyumba cye nsanga yagiye. Nibwo nahise nsubira kureba ka gapapuro nsanga ni jyewe kandikiwe. Yari yanditse ati:

Waramutse neza. Nanze kugukangura kuko ndabizi uracyakeneye kuruhuka bihagije. Rero jyewe nazindutse mfite akazi kenshi. Impamvu nkwandikiye ndashaka kugusaba ibintu bitatu gusa. Ikintu cya mbere ngusaba, mbabarira ureke kwigira umushyitsi hano kuko iminsi ibiri uhamaze ni ko ndi kubibona. Sando, twabanye amezi agera muri atatu muri ka kazi, rero wikumva ko hano ucumbikiwe. Isanzure. Kuza mu cyumba cyanjye gukomanga si ngombwa. Niyo naba nambaye ubusa ntacyo nguhisha uri umukobwa nkanjye. Kurindira ko nkubwira ngo akira ujye kugura iki n’iki simbishaka. Umva ko uri murumuna wanjye, wumve ko uri iwanyu. Bizaguha amahoro n’ibyishimo. Icya kabiri rero, nshaka kugusaba ko igihe cyose ugize ikibazo cyaba icyo ku kazi, icyawe bwite se utazajya utinya kumbwira niyo cyaba igisaba amafaranga. Muvandimwe ubuzima buryoha iyo harimo gusangira no gusabana rero ntuzatinye kumbwira cyangwa kunsaba icyo ukeneye, nimba ntagifite tuzafatanya gushaka undi mwanzuro. Hanyuma icya gatatu, tebuka ku kazi ndagukumbuye dore duherukana nijoro.

Nasomye byose amarira ari kuzenga mu maso. Ese ubu koko Mana nzagushimira nte ko biba bindenze. Mana uri igitangaza. Burya koko tutaravuga uba wamaze kumenya ibiri mu mitima yacu.
Nahise nitegura vuba vuba njya ku muhanda gutega, ariko ntarahagera nahise mbona nimero impamagaye, ni Habagusenga.

*Habagusenga:* Bite se waramutse sawa

*Sandrine :* Ni neza cyane. Wowe se waramutse ute

*Habagusenga:* Ni amahoro. Wageze ku kazi se?

*Sandrine :* Oya sindagerayo ubu ndi kujya gutega bus. Ariko Tete we yagiye. Wowe se uri kuki?

*Habagusenga:* Jye ndi muri konji. Nari ndi kurya umunyenga kuri moto mba nyikumbuye. Reka noneho nze ngutware ku kazi ntiwigore utega. Hagarara aho ku cyapa ndaje.

*Sandrine :* Urakoze cyane. Ndagutegereza urahansanga.

Yarakupye nuko mu minota itarenze 3 aba angezeho. Mbega umusore uberwa. Yari yambaye jeans, agapira gafite amaboko maremare, yambaye lunettes za fumée kuko casque nta kirahure yari ifite. Yaparitse moto abanza gukuramo casque ava kuri moto aza ansanga ngo ansuhuze. Ni bwo bwa mbere nari muhobeye. Nubwo hashize iminsi 2 gusa ntamubona ariko numvaga mukumbuye nanjye pee. Naramuhobeye turatindana weee, numvaga ntamurekura pee. Ubwo twamaze guhoberana njya kuri moto maze tujya ku kazi. Atwara moto nta kwiruka, mu bwitonzi kandi twanagendaga tuganira rwose twahuje urugwiro.
Tugeze ku kazi yaparitse moto mvaho, ngiye kumusezera ahubwo amfata akaboko aragakomeza tugendana twinjira aho dukorera. Birumvikana hanakora mushiki we na boss wanjye ni inshuti ye buriya wasanga ashaka kubasuhuza.
Twabanje mu biro bya boss, barasuhuzanya nanjye ndasuhuza, ngiye kugenda boss arampagarika.

*Boss:* Ese wowe ntabwo wakira abashyitsi? Genda ukore ikawa uzanire umuvandimwe ubone kujya mu kazi.

*Sandrine :* Yego murakoze. None se nshyiremo amata cyangwa uyikunda yonyine? Isukari cyangwa ubuki?

Nabazaga Habagusenga, mbimubaza mureba mu maso.

*Habagusenga:* Icyo kibazo ntuzongere kukimbaza jyewe. Iyo wumva nawe wanywa ari yo unzanira. Nako reka tujyanirane mbanze nsuhuze sister.

Yahise yicira akajisho boss nuko turasohoka. Yagiye mu biro bya mushiki we nanjye mpita nkatira aho dutegurira icyayi n’ikawa.

HABAGUSENGA

Amagambo nabwiwe na Tito ubwo duherukana nayatekerejeho bihagije. Sinzi neza uko ibintu bimeze ariko rwose ndabona bikwiye ko nunga ubumwe na Sandrine. Kandi nanampakanira sinzabigira intambara, afite ibikomere byinshi ku mutima ndabizi. Gusa indoro andeba iyo turi kumwe na yo ubwayo irankurura nkumva birandenze neza neza. Niba nzabimubwira ryari rero simbizi dore ko ari n’ubwa mbere ngiye mu rukundo. Ninjiye mu biro bya Muteteri nsanga arahuze bidasanzwe. Naramusuhuje nicara akanya gato.

*Muteteri:* Ko utuzindukiye se bite

*Habagusenga:* Nari nzanye umukozi wanyu ku kazi. Nuko nanga kugenda ntabasuhuje

*Muteteri:* Umukozi wacu? Usigaye utwara abakozi ba hano se?

*Habagusenga:* Oya. Ni Sando nari mpaye lift munyuzeho ateze ndi kuri moto.

*Muteteri:* Ese ubona ngana nawe koko? Ubundi iyo umuntu yakunze hari byinshi bibigaragaza. Rero nawe warakunze ahubwo sinzi ikibura ngo ubikure mu mutwe ubigaragaze. Umenyeko Théo na Patrick bamureba bakarabya indimi ukomeze wigire inzanga kazi yako. Nyamara uriya mwana shahu….

*Habagusenga:* Ese uyobewe ko ibintu byo gutereta atari ibintu byanjye? Rwose nanjye ndabishaka ariko sinzi aho nzahera mubwira. Ngaho se nshushanyiriza neza ikarita nkwereke

Yabaye ataransubiza mbona Sandrine araje

Yasuhuje Muteteri

*Muteteri:* Ko udasuhuza se Habagusenga ?

*Sandrine:* Namusuhuje kare. Si we se wanzanye

*Muteteri:* Ese mama niyo mpamvu wageze hano kare. Ibyanyu sinabyivangamo da. Waraye neza se? Shahu iyo myenda irakubereye. Izo hips noneho ba basore barata inkonda

Yabivuze andeba, mbona ko ari ukunshotora. Sandrine na we yahise yubika umutwe kubera isoni gusa byo yari aberewe pee.

*Sandrine :* Nari nje kubabaza niba ikawa muyifatira hano cyangwa mu biro bya boss

*Haba:* Yizane hano ari ho nyifatira nta kibazo. Aba boss baba bafite akazi kenshi n’ubundi.

*Muteteri:* Ni jyewe ubonye noneho udafite akazi? Uzi ukuntu ahubwo kambanye kenshi.

*Haba:* None se wabwiye Sandrine akagufasha? Ko wanasanga abikurusha?

*Muteteri:* Ariko urampinga shahu.

*Haba:* Ba uretse naza umubwire kimwe agufasha urebe ko atabikora nko kubipa. Ndabizi erega mwize bimwe, kandi yari umuhanga cyane. Ayo makuru ntayo uba ufite wowe.

Na we ntiyatinze kugaruka, azanye ikawa yanjye n’iya Muteteri. Agiye kugenda yahise amuhagarika amwereka akantu kamucanze undi aba afashe souris ya mudasobwa, iminota itarenze ibiri aba amweretse uko bigomba kugenda.
Mushiki wanjye yahise akanura amaso, mbona aratunguwe. Nanjye nibwo nahise nemera ubuhanga bwa Sandrine.

Sandrine yahise asohoka akomeza ibye, nuko nsigarana na Muteteri. Nabanje kwitonda ngo nshake neza uburyo mubazamo ikibazo cyanjye.

*Haba:* None se sister, Tito mubanye mute mu kuri? Mubanye nka boss n’umukozi cyangwa inyuma y’akazi hari undi mubano mufitanye?

Ngaaaho. Nyamara amata azabyara amavuta impande zombi. Agace ka 17 ntikazagucike

BIRAMAHIRE François Jassu

1 comment

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s