Inkuru ndende

UMUCUNGUZI Agace ka 15

Dusubiye inyuma gato, Ku kazi kwa Muteteri

Abakozi bari mu kiruhuko, ni bwo basabwe guhurira hamwe ngo babereke umukozi mushya waje.

*Boss:* Ngirango murabizi ko hashize igihe nta planton dufite, bityo uyu munsi tukaba twabashije kubona undi. Niyigire imbere abibwire, ubwo araba ashyize agatebe mu biro bya Muteteri uzajya akenera ko hari ibyo amufasha cyangwa se ukeneye kumutuma azajya ahamagara nimero yo mu biro kwa Muteteri amubwire. Ikindi, ntabwo azajya akora akazi katari ukumutuma. Ibindi mujye mubyikorera. Ngirango birumvikanye. Nako nta n’impamvu yo kumugora yivuga yitwa Igihozo Sandrine. Ibindi muzabaza Muteteri. Inama ubwo kandi irarangiye.

Abakozi bahise bagenda bajujura ariko ku ruhande hari abasore babiri bagiye baganira. Yari Theo na Patrick

*Theo:* Yewe ga Patos mwa. Niko uriya mukozi batuzaniye ko azacumuza abagabo?

*Patrick :* Uhm. Uzibeshye se uzane ibyo gutereta urebe ngo urirukanwa. Buriya wowe nta kintu ubonamo kweri?

*Theo:* Ikintu kihe se? Ushaka se kuvuga ko boss ari we uzajya agira uko yigenza cyangwa ushaka kuvugako ari mushiki we?

*Patrick :* Ese buriya wowe ni iki utabona? Wigeze ubona undi mukozi apresenta kuriya? Abandi bakozi ntibaduhaga number wamukenera ugahita umuhamagara? None uriya ntabwo ahari twemerewe no gutunga nimero ye. Ubwo urumva adafite umwihariko se?

*Theo:* Nkunda analysis zawe cyakora. Uba amakuru wayakuruye bucece nuko ukabigeraho. Icyo kintu uvuze nibwo ngitekerejeho. Nta kuntu rwose hataba harimo akantu tu. Niba atari mwenewabo wasanga ari agashuti ke ashaka kumenyereza ibya hano tu. Ariko se akamugira planton?

*Patrick :* Bitwaye iki se hari ubwo ari akazi kavunanye? Byanatuma erega amenyerana n’abakozi noneho yazamuzamura mu ntera tugakorana neza anazi neza icyo akora. Burya abakire benshi iyo ashaka umuntu kumwinjiza mu bye ntamuzana ngo ahite amuha umwanya wo hejuru arabanza akamushyira ku mwanya wo hasi akamenyera neza akazagenda amuzamura buhoro buhoro. Kwanza ibyo ntacyo byanatwungura tujye kurya bitarahora.

Baragiye kurya ariko aho bicaye barya bakomeza kumwitegereza cyane, bakongorerana. Aho Sandrine na Muteteri bicaye barabyitegereje bararebana baraseka

*Muteteri:* Icyo nzi cyo uzanye ikosora hano. Uzi ko abantu bose bambazaga niba uri girlfriends wa boss. None na bariya basore ndabona bakurebye amaso agiye kubavamo. Ese ubundi ibyangombwa byawe byaje kuboneka ko ntakubajije uko bakoze arrangement ngo ubone akazi.

*Sandrine :* Sha hari mail nigeze kohereza niyandikisha muri kaminuza ni yo twarebye ayikuraho ibindi yamfashije kubyuzuza. Gusa boss wanyu ni umwana mwiza cyane pee

*Muteteri:* Ko wikuramo mbese nk’aho ubu atamaze kuba boss wawe nawe. Rero yab mwiza yagira, burya umukoresha wawe muhuzwa n’uko ukora akazi akaguhemba, ibindi biza nyuma. Igihe cyose rero akazi utagatunganya uko bikwiye, ntabwo ubwiza bwa boss wongera kububona. Gusa uwacu byo ni umwana mwiza nanjye namugushimira, kuva ngeze hano rwose nta kibi ndamubonaho. Araganira, arasetsa, mbese byose ni byiza pee. Ukuntu yanze ko utanga nimero ni byo byanshekeje cyakora. Disi buriya aba abona ukiri akana ntashaka abagutesha umutwe bagutereta

*Sandrine :* Ubundi se jyewe nabumva? Sha ubuzima nanyuzemo ni amateka akomeye, ni ishuri rikomeye nize. Hari ibyo ubu utaza umbwira rwose niyo wagira ute. Nako reka nceceke ntibuka byinshi wa mukobwa we. Uvuga aba atarabona

*Muteteri:* Ariko se ibyo ni ibiki? Ubuzima erega bubamo byose. Ntabwo wavuga ngo ntuzongera gutega imodoka kuko yahitanye umuntu wawe. Ntuzi ko umuntu akora impanuka abagiye gushyingura na bo bakagenda mu modoka? Urumva ko rero ubuzima nta formule bugira. Ahubwo uba ugomba kwishinja buri munota ubayeho, ukawufata nk’aho ari wo wa nyuma ufite kuko isaha n’isaha uba uzagenda kandi ntuba uzi ngo ni ryari. Ntabwo byakubuza guteganyiriza ahazaza nanone ariko burya rwose ubuzima ni uko bigomba kubaho ntabwo wahindura ibyabwo. Ndumva ntari no guhaga reka njye kwiyongera. Ese wowe ntabwo ujya urya ko mbona utwo waruye tukiri twose

*Sandrine :* Biba byancanze wa mukobwa we ndeka. Gusa iminsi itatu imbereye isomo rikomeye kuruta kaminuza. Burya koko hica umunsi. Ukuntu muri gahunda zanjye nakabaye ubu naratangiye kubora none ubu ndi umukozi hano! Nako ni byinshi. Gusa Imana izabiture kuko jyewe ubu biba byandenze

Bakomeje kurya baza gusoza basubira mu kazi. Saa munani n’igice ni bwo boss yabahamagaye abaha lift arabatahana, na we ahita ajya kureba Habagusenga aho bagombaga guhurira

Dusubire ku kabari

*Habagusenga:* Ngo yaguteye ubwoba? Gute se ubwo?

*Tito:* Uriya mukobwa ni umuhanga biteye ubwoba. Dipolome ye uzi ko amasomo yose yabonyemo A gusa? Nimvuga Ngo yose wumve ngo yose udakuyemo na rimwe. Ntabwo asanzwe pee. Kumugira planton ni uko ari ko kazi gahari ubu ariko rwose nzagerageza mushakire umwanya ujyanye n’ubwenge afite.

*Habagusenga:* Uravugisha ukuri se koko cyangwa uri gushaka kunyumva gusa? Ngo A? Umuntu muka se yajujubyaga atyo se ni gute yabashaga gutsinda amasomo bigeze aho koko?

*Tito :* Hari abantu burya bagira ubwenge karemano ku buryo niyo wagira Ute nta somo rimutsinda. Ahubwo ndibaza ikintu cyaba cyaramuteye kugera aho ashaka kwiyahura sinkibone pee. Kuko uko byamera kose siniyumvisha icyaba cyaramuteye ibyo byose. Ese yaba yarakubwiye byose?

*Habagusenga:* Oya nta makuru ahagije yambwiye gusa mu biganiro yanyemereye ko azambwira byose ngo amaze kumbwira bike cyane. Nzajya mureba buri mugoroba akavuyeho numve kugera igihe byose azabimbwirira

*Tito:* Nyamara uzafatireho anakubwire ibindi bijyanye n’urukundo kuko uriya mukobwa ni mwiza ateye neza, afite ubwenge sinumva ikindi waba ushaka ubwo utamugize inshuti pee. Cyangwa sha wabaye ikiremba ntitwabimenya

*Habagusenga:* Uwakubwira ibyambayeho umunsi duhura bwa mbere sha. Ninjiye mu cyumba nuko asohoka muri WC yiyambariye agakariso gusa kuko ntabwo iyo winjiye mu cyumba umuntu uri muri WC abyumva. Naramurebye nawe urabyumva uko byangendekeye, gusa yari yimereye nabi. Iryo joro twarararanye ndihangana ndashinyiriza burinda bucya.

*Tito:* Uravugisha ukuri wararanye n’umukobwa buracya utanamusomye koko? Rubanda murihangana pee. Jyewe rwose sinkubeshye iryo joro ntiryari gucya. Rero kuba waramwitwayeho gutyo na byo ni iturufu izatuma umufatisha. Erega shahu turakuze.

*Habagusenga:* Gukura byo turakuze sha. Burya 30 umuntu aba akwiye gutangira kugira icyo yibwira. Uzi kubyara ushaje sha ntuzamenye ubusore bw’abana bawe kuko bakura warapfuye. Ni ukubyigaho tukikubita agashyi.

*Tito:* Ahubwo nshaka umpe amakuru kuri mushiki wawe.

Ngaaahooo. Ashaka kumwiyongoza se cyangwa ni ibindi ashaka? Agace ka 16 ntuzagacikwe

BIRAMAHIRE François Jassu

1 comment

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s