Imibanire Imyororokere Indwara Ubuzima

Isereri nyuma y’imibonano: Biterwa n’iki, wabyirinda ute?

Wenda wowe ntabwo birakubaho ariko ushobora kuba hari uwo wabyumvanye. Akaba amaze gukora imibonano yashaka guhaguruka akumva isereri ndetse akumva agiye kwikubita hasi. Bamwe binagendana no kumva umutwe udihagura, hari n’abahita bagira agasesemi, kajyana no kuribwa mu nda.

Ese ni iki cyaba kibitera? Ese wabikosora ute? Wabyirinda ute se?

Ni byo tugiye kuvuga muri iyi nkuru.

  1. Kugabanyuka kw’amazi

Iyi ni yo mpamvu nyamukuru ibitera. Cyane cyane ku bagore bazana amavangingo menshi nuko umugabo akizihirwa akivayo sinakubwira. Ikindi ni ukuba wabikora hashyushye cyane cyangwa ugakoresha ingufu nyinshi ukaza kubira ibyuya byinshi, na byo bigabanya amazi. Kubaganyuka kw’amazi bituma umuvuduko w’amaraso ugabanyuka, bikaba isoko yo kugira isereri. No kuba wakoze imibonano ufite inyota, nta mazi wanyoye, byabitera

  1. Gusonza

Gusonza bigabanya isukari yo mu maraso. Ibi rero bikaba uretse gutera isereri byanatera ibindi harimo kuremererwa umutwe, gutitira no kugwa isari. Rero gukora imibonano ushonje, bishobora kugutera isereri urangije

  1. Impinduka mu guhumeka

Akenshi iyo uri kurangiza, cyane cyane ku gitsinagore, bituma uhumeka bidasanzwe, akenshi uba uhumeka insigane, witsa cyane birenze ibisanzwe. Ibi bituma winjiza umwuka wa Oxygen urenze ukenewe maze uwa CO2 wo mu maraso ukagabanyuka. Ibi rero bishobora gutera isereri, kuremererwa umutwe, kureba ibicyezicyezi.

  1. Guhindura uburyo wari urimo

Akenshi kubyuka vuba vuba, guhaguruka vuba vuba ni bimwe mu bishobora gutera isereri no mu buzima busanzwe. Rero kuba wabikoraga wenda uryamye ugashaka guhita uhaguruka ako kanya, cyangwa guhindura positeri udashyizemo akaruhuko, byatera isereri na byo

  1. Impinduka mu misemburo

Mu gukora imibonano hari imisemburo irekurwa. Rimwe na rimwe rero iyi misemburo ishaka gusubira ku bipimo bisanzwe, bikagira ingaruka zo kugira isereri. Umusemburo wa dopamine wiyongera mu gikorwa hagati, ni wo uza ku isonga mu gutera isereri iyo usubiye ku bipimo bisanzwe nyuma yo gukora imibonano. Uyu musemburo uzwiho gutera ibyishimo n’akanyamuneza

  1. Umuvuduko ukabije w’amaraso

Mu gukora imibonano umuvuduko w’amaraso ushobora kwiyongera. Cyane cyane iyo ubikoze umwanya muremure cyangwa amaturu menshi yikurikiranya, hamwe bituma no guhumeka bigorana. Ni na yo mpamvu abafite ubu burwayi basabwa kudakoresha ingufu n’umuvuduko mwinshi mu mibonano

  1. Umuvuduko muke w’amaraso

Ni byo umuvuduko muke na wo ushobora gutera isereri, twanabibonye hejuru. Akenshi imiyoboro y’amaraso iraguka cyane mu mibonano bikaba isoko yo kugenda guke kw’amaraso, kuko aho anyura haba habaye hanini, kandi ingano y’agomba kugenda itahindutse

  1. Stroke

Aha ni hamwe uzumva ngo umuntu yapfuye ari gukora imibonano cyangwa amaze kuyikora. Nubwo ari gake cyane bibaho, ariko birashoboka kugira stroke mu mibonano hagati, aha ni cya gihe amaraso ajya mu bwonko ahagarara kujyayo cyane cyane kuko umutsi ujyanayo ayo maraso wifunze cyangwa uturitse. Abagira ibyago bya stroke mu mibonano kurenza abandi harimo abashaje, abasanganywe ikibazo cy’indwara z’umutima, abigeze kurwara stroke

  1. Indwara z’umutima

Nubwo kugira isereri akenshi ari ibintu bisanzwe ariko bishobora kuba ikimenyetso cy’indwara runaka y’umutima. Cyangwa se indi ifite aho ihurira n’umutima, nk’umubyibuho ukabije, umuvuduko ukabije w’amaraso, izindi ndwara z’umutima. Cyane cyane iyo isereri igendanye n’ibindi bibazo harimo kuribwa mu gituza, gutera indihaguzi, guhumeka bigoranye

Wamenya ute ikibiguteye?

 

Niba bikubayeho, ibaze ibi bibazo, ni bwo uzamenya neza isoko y’iyo sereri yawe

  • Ese nariye ndahaga?
  • Ese nanyoye bihagije, amazi?
  • Ese ndumva ntatekanye kandi nntatuje?
  • Ese hari uburwayi bw’umutima nsanganywe cyangwa hari uwo mu muryango wacu wawurwaye?
  • Ese isereri yarangiye vuba cyangwa yatinze?
  • Ese igihe cyose nkoze imibonano bimbaho cyangwa ni ubu gusa?

Wabyirinda ute? Wabivura ute?

Niba bikubayeho hari ubundi burwayi usanganywe bufitanye isano na byo, kandi isereri ikamara umwanya itarakira, ni byiza kwitabaza abaganga, ntabwo ari ibintu byo kwihererana.

ariko niba nta bidasanzwe wiyiziho, wakora ibi bikurikira byagufasha

  • Niba uri bukore amaturu menshi, hagati y’inshuro n’indi shyiramo ikiruhuko kandi muri icyo kiruhuko ugerageze ushake ako urya, unanywe cyane cyane amazi cyangwa imitobe, inzoga si nziza mu mibonano hagati
  • Ryama urambaraye ugaramye urambure amaguru n’amaboko
  • Urangije imibonano guma muri iyo position akanya gato, kandi ukaguruke buhoro buhoro, utihuta
  • Gereka ukuguru ku kundi, bizamura umuvuduko w’amaraso
  • Hindura izindi pozisiyo, niba iyo umenyereye igutera isereri. Zimwe mu zizwiho kuba zatera isereri ni doggystyle ku mugore, guhagarara umuteruye, ku mugabo cyangwa kunyaza igihe kinini

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s