Inkuru ndende

UMUCUNGUZI Agace ka 14

*Boss:* Haba? Eeeh, iminsi myinshi wana

*Habagusenga:* Tito, ni wowe se cyangwa ni uwo musa? Umva burya isi irabika pee. Uri mu bantu ntari ncyibuka pee. Bite se? Wavuye China ryari?

*Boss:* Umva ni amateka. Maze amezi 6 mvuyeyo, nahise mbona akazi hano. None se bite? Muteteri muraziranye?

*Habagusenga:* Ni mushiki wanjye man. Ni we nkurikira neza neza

*Boss:* Yampayinka. Ibaze ni ukuri. Kuba ntari naramenye ko ari mushiki wawe ubu tuba twaramaze kubonana ni ukuri. Urumva naraje guhindura za nimero mbura abantu neza neza. Ibi byanyu bya WhatsApp hariya wagira ngo ntibanabizi, bagira ibindi byabo bakoresha. None se ko uzindukiye hano? Ariko wandangaje sinasuhuza uwo mukobwa. Bite muko?

*Sandrine :* Ni byiza.

*Muteteri:* Boss uyu ni we nari nzanye ngo muvugane ku bya ka kazi, ubwo ibisigaye musaza wanjye arabigusobanurira reka jyewe mbe ngiye mu kazi.

*Boss:* Ah bon. Witwa nde se muko?

*Sandrine:* Nitwa Igihozo Sandrine.

*Boss:* None se Haba, uyu ni we… Cyangwa dutegereze undi?

*Habagusenga:* Tito rwoseee. Wapi uyu ni ho tukimenyana. Gusa mushiki wanjye yambwiye ko mukeneye umukozi ndavuga uwagerageza aya mahirwe. Sinzi niba ufite akanya gato nkabanza nkamukubwira ho gato, ibindi we yaza kubikwibwirira

*Boss:* Ntacyo bitwaye. Sandrine ba ugiye hanze gato mvugane na Haba, ndaguhamagara nyuma

Yahise asohoka abaha rugari ngo baganire

*Boss:* Ngaho mbwira rero. Icyakora nari ngukumbuye wa muswa we.

*Habagusenga:* Uriya mwana w’umukobwa twahuye ku cyumweru ejobundi. Duhura afite gahunda yo kwiyahura ndetse aza no kubigerageza ariko mushakira umuti ntiyagira icyo aba. Ntabwo nzi amakuru ye cyane ariko ku yo namaze kumenya ni uko ubuzima bwamushaririye ku buryo yumvaga akwiye kuva ku isi. Nagerageje kumuganiriza mbona agarutse mu murongo, hasigara ikibazo cyo gushaka uko azabaho. Nagiye kureba sister rero nsanga ahubwo baraziranye ndetse baranigeze gukora hamwe ni we wambwiye ko hano mukeneye planton. Gusa ikibazo nta document n’imwe afite, ubwo sinzi niba muri bukamuhe nta byangombwa adepoje, ariko kwiga ko yarize, ndetse yari ageze no muri kaminuza ni ko yambwiye.

*Boss:* Mbega umukobwa unteye agahinda. Gusa disi bwa bumuntu bwawe warabukomeje. Uri intwari rwose aho ndagushimye. Akazi ko karahari ariko urumva ikibazo kumusinyisha contract birasaba kuzuza dossier. None se aho aba nta bintu bye bihari ku buryo diplome ye na yo yaba irimo?

*Habagusenga:* Ari kubana na Muteteri. Kuriya uri kumubona ni ko twahuye ameze, nta kintu na kimwe yari afite. Aho yabaga yambwiye ko atatinyuka gusubirayo, ubanza baramuhahamuye bidasanzwe.

*Boss:* Okay. Ibyo bindekere ndaje ndashaka igisubizo kirambye. Ibisigaye ni we ndi bubyibarize. None se wowe? Nta kazi ufite?

*Habagusenga:* Ndagafite ahubwo ndi muri konji.

*Boss:* Biroroshye noneho. Rero reka nkoreshe ka interview gato uriya mukobwa ubwo nsigira nimero turi buvugane mvuye mu kazi dufate akantu tunaganire dore imyaka yari ibaye myinshi.

Habagusenga yarasohotse nuko Sandrine arinjira.

*Boss:* Wambwiye ko witwa Igihozo Sandrine. Akazi dushaka gutanga ni ukuba planton. Ese waba uzi planton akazi aba ashinzwe cyangwa akazi akora?

*Sandrine :* Yego. Ni ukumutuma ahantu hanyuranye haba mu kigo no hanze yacyo, akaba yanagira ibindi akora biri mu bumenyi n’ubushobozi afite mu gihe bibaye ngombwa nko gufotora impapuro, kuba yategurira abandi bakozi breakfast…

*Boss:* Rekera aho utaza kuvuga ko anahanagura inkweto za boss. Ni byo urabizi. Hanyuma dushaka umuntu wize amashuri yisumbuye. Waba warayarangije se

*Sandrine :* Yego nararangije na kaminuza nari nayitangiye

*Boss:* Waouu. Byiza cyane. Nyereka noneho dosiye yawe nyisuzume

*Sandrine :* Yewe uretse indangamuntu gusa nta kindi cyangombwa mfite. Ubuzima bwari bwanshaririye kandi numvaga nta kintu na kimwe nzakenera nimpfa, nta na kimwe nzi aho kiri ubu rwose.

*Boss:* Nta hantu se waba byibuze warigeze kudepoza ukoresheje email?

*Sandrine :* Uretse njya kwiga kaminuza nibwo nabikoze.

*Boss:* Ibyo biroroshye noneho. Mbwira email yawe noneho turebe muri sent mails dushobora kubona iyo copy yayo

*Sandrine :* Ni igisando@gmail.com naho password ni..

*Boss:* Oya password ni ibanga ryawe ntawe ukwiye kuyibwira wundi. Ni na yo mpamvu yitwa *umubare w’ibanga*
Ubwo se waba uyimbwiye unyizeye kuki gute koko?

*Sandrine :* None se ko nta kintu kindi kiriho numvaga ubwo ntacyo bitwaye

*Boss:* Oya ntuzabikore na rimwe. Abantu barahinduka burya ashobora kuba ari mwiza uyu munsi ejo akakubera mubi. Ngaho akira andikamo password yawe turebe ko tubona iyo diplome yawe

Yayanditsemo nuko boss areba muri mails zoherejwe, aza kuyibona. Yakoze download yayo nuko akora printing arayitegereza yitonze.

Yayirebye akanya kanini, akayireba akazunguza umutwe. Birangiye ahita amusaba indangamuntu na yo arayifotora, amukorera CV byihuse anamufasha kwandika ibarwa isaba akazi. Byose birangiyeee

*Boss:* Nusohoka, utambike iburyo ku muryango uri bugende urebana na wo winjiremo ni ho Muteteri akorera. Aragusobanurira ibisigaye, akazi ko uragahawe

Sandrine ibinezaneza byaramwishe, ashaka gupfukama ngo amushimire ariko boss aramubuza

*Boss:* Ibi ngukoreye mbikoreye bariya bantu babiri. Mu buzima uzaharanire kugira neza, nutayiturwa ubwawe, iziturwa uwawe. Ndabizi bambwiye ibyawe, warababaye ni byo, ariko kugera kure si ko gupfa. Humura hano uzahagirira amahirwe menshi nukomeza kwitwara neza kandi rwose ibyawe Imana ibirimo. Ngaho genda ubu akazi karatangiye.

Sandrine yaragiye asanga Muteteri na we akazi yagatangiye

*Muteteri:* Ko mbona wishimye biciyemo se?

*Sandrine :* Biciyemo cyane rwose. Ahubwo aranyohereje ngo nze umbwire akazi nzakora. Ubwo ni wowe mabuja nyine.

*Muteteri:* Ndumva icyihutirwa ari ukukwereka abandi bakozi, nkabaha nimero yawe, ubundi nkanakwereka biro zose ziri hano. Ibindi ni buhoro buhoro.

Ku rundi ruhande

HABAGUSENGA

Mu buzima burya nubwo bavuga ngo isi ni umudugudu ariko ubanza bitari ukuri neza. Ni gute koko ntamenye ko Tito ari we ukoresha mushiki wanjye? Disi yabaye umusore. Tito ndamwibuka cyane twiga secondaire, nako ni byinshi nibuka kuri we. Gusa hari amasomo ndi kugenda nigishwa n’isi, kugira neza no kugira nabi ni ibintu amaherezo bigira ingaruka. Niyo mpamvu umuntu wese yari akwiriye kugerageza kugira neza kuko amaherezo ineza iragaruka kandi n’inabi iragaruka.

Nageze mu rugo mba nirebera filimi ntegereje ko Tito ampamagara. Na we rwose ntiyishe gahunda kuko saa kumi zuzuye yahise ampamagara mubwira aho duhurira.

Nahageze mbere ye gato kuko hari hafi y’aho ntuye. Ubwo yazaga yatse icyokunywa nuko turicara dutangira kuganira

*Tito:* Niko se, uracyari umuhanga nka kera? Kandi wasanga ubu nta masters uribikaho

*Habagusenga:* Wapi sha. Masters se nishyure iki koko

*Habagusenga:* Wowe se wakishyura ? Baguha bourse ahubwo bakwinginga. Gusa nahoraga nibaza aho nzagukura ngo ngushimire. Urabizi kubona dipolome kwanjye ubifitemo uruhare runini cyane. Inkunga wanteye unsobanurira, ukambyutsa igicuku ngo nkore étude, byatumye nkunda ishuri. Gusa nshaka kuzagutungura nkagushima byihariye.

*Habagusenga:* Ishimwe rya mbere nararibonye. Buriya ineza ishobora kutugarukira mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Mushiki wanjye yambwiye uburyo wamuhaye akazi utamugoye, none nabonye ari wowe boss we ndavuga nti burya mu buzima uzagire neza. Sandrine se byarangiye bite?

*Tito :* Akazi yagatangiye. Ariko se koko ntakuntu buriya hagati yanyu? Uriya mukobwa umupfushije ubusa waba ubaye ikigwari. Keretse niba waramaze guhitamo. Kandi akazi nakamuhaye na byo nk’ishimwe nguhaye kubwo kungirira neza kwawe. Ibyo wavugaga rwose ni byo, kugira neza nta cyiza nka byo.

*Tito:* Sha wakoze cyane. Naho guhitamo se shahu ntubizi ko tukinigana abakobwa nabagenderaga kure? N’ubu ni ko bikimeze rwose. Gusa nanjye uriya mukobwa ndamureba nkumva roho iraje ariko haracyari kare, reka mbanze mumenye mumenyere nzaba ndeba

*Tito :* Ako gatekerezo bakaguhere icupa rwose. Ikindi rero. Nabonye dipolome y’uriya mukobwa ndikanga.

Kuki yikanze? Imeze ite se? Agace ka 15 ntuzagacikwe

BIRAMAHIRE François Jassu

2 comments

  1. Umwanditsi courage iyi nkuru irimo isomo Tuge tugiraneza twigendere wamugani uvuga ugira neza ineza ukayisanga imbere

    Like

  2. Nibyo rwose:

    Gusa hari amasomo ndi
    kugenda nigishwa n’isi, kugira neza no kugira
    nabi ni ibintu amaherezo bigira ingaruka. Niyo
    mpamvu umuntu wese yari akwiriye kugerageza
    kugira neza kuko amaherezo ineza iragaruka
    kandi n’inabi iragaruka.

    Like

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s