Inkuru ndende

UMUCUNGUZI Agace ka 13

*Sandrine :* Ndacyeka yakunyuriyemo mu ncamake uko ibyanjye bimeze. Twahuye nta na kimwe mfite uretse ibyangombwa indangamuntu, ikaye nari nanditsemo bike mu bitumye niyahura, nta kindi kintu nifitiye rwose. Kandi ntimungore munsaba gusubira aho nabaga kurebayo dipolome kuko n’ubundi sinagaruka nakomeza gahunda yanjye ndamutse ngezeyo. Erega nubwo nemeye kureka ibyo kwiyahura ariko rwose mwikigora mumfasha kuko ntabwo nabereyeho kwishima maze kubibona neza rwose. Jyewe ibyanjye ni umubabaro gusa kandi ubwo mwanyigishije sinziyahura ahubwo nzemera kuwubamo

*Muteteri:* Ayo magambo ntugakomeze kuyiyaturiraho si byiza na gato. Kwiyumvisha ko nta cyiza na kimwe wageraho, ko nta cyiza wabona mu buzima, ibyo ni ukwiraga umurage mubi kandi si byiza na gato rwose. Wowe ndashaka kukubwira ko ubu wanasanga hari uwifuza ubuzima nk’ubwawe ariko akabubura. Yego ufite byinshi byakubabaje byaba ibyo nzi n’ibyo ntazi, ariko uribuka ko hari n’ibyiza wabashije kubona no kugeraho. Niba warabashije kwiga ayisumbuye ukayasoza ndetse ukaba wari wanatangiye kaminuza, ibuka ko hari undi utarabashije no kwiga abanza, atari uko iwabo babuze ubushobozi ahubwo kuko batamwemereye ayo mahirwe. Ndabizi warezwe na muka so. Hari abarezwe na ba nyina na se, ubu bamugaye cyangwa badafite ibice runaka by’umubiri kubera inkoni cyangwa irindi yicarubozo bakorewe n’abababyaye. Uwo umubwiye ko uko ubayeho byatewe na muka so, yakumva ibyawe byoroheje kuko byibuze wenda nyine ni muka so nubwo kuba muka se w’umuntu bitavuze kumufata nabi no kumutoteza.
Humura Imana izi ibiri imbere kandi nukomeza kuyizera no kuyiringira uzabona ko byose bizagenda neza. Mu byiza no mu bibi dusabwa gushima. Ese kuki musaza wanjye ari we wakubonye akifuza kukugirira neza? Kuki yatekereje kukuzana hano? Imana ni yo yabikoze ngo twongere duhure nkwiture ineza wangiriye. Akazi uzakabona niyo kataba kariya wanabona akandi. Ubu ube hano nka murumuna wanjye, wisanzure. Ntuzagire ikibazo cy’imyenda igihe cyose utarabona amafaranga uzajya wambara iyanjye. Ibindi bisigaye bizasobanuka ejo mu gitondo, ubwo nibidakunda hariya bizakunda ahandi. Ubu nta na ka telefoni ufite?

*Sandrine :* Iyo nari mfite nasize nyitaye muri WC byose na sim cards nta na kimwe nakuyemo. Gusa wowe na musaza wawe muri abantu beza Imana izabiture umutima mwiza mugira. Ariko se, hahandi waje kuhava gute ko nabonaga ubayeho neza akazi ari sawa?

*Muteteri:* Hariya burya byageze nyuma boss ngo ananirwa kwishyura ideni yari yarafashe nuko abonye bazamuteza cyamunara ahagurisha undi muntu. We rero nta gihe twamaranye kuko nabonaga ashaka ko nkora akazi nasabye n’ako ntasabye kareba umugore we ndamuhakanira mbonye akomeje kungendaho ndasezera ndagenda.

*Sandrine :* Yashakaga mujye muryamana se ubwo? Ariko se umwe wa mbere we ngo ntiyaryamanaga n’abakozi siko numvaga bavuga iyo twabaga turyamye, abo asohokana, abo ngo yishyuriraga amashuri…

*Muteteri:* Ngayo nguko ngo ni na byo byamuhombeje. Ukuntu se shahu yari afite umugore mwiza? Harya ntumuzi umugore we?

*Sandrine :* Yego ndamuzi. Si we se wajyaga aza muri contrôle ukwezi kurangiye? Buriya ariko uriya mugore yari yaramuburanye iki? Icyakora jyewe umugabo wubatse ntabwo twaryamana rwose shwiii.

*Muteteri:* Ariko abakobwa muransetsa. Umuntu wese utari umugabo wawe burya niwumva wamuha jya umwihera nasanze byose ari kimwe. Nibe n’uwo mugabo akugirira ibanga wenda wanagira akabazo akagakemura. Uzi umuginga w’umusore kubeshya ngo aragukunda akaba yanemera akakwambika fiançaille kandi muri we yishakira amaturu gusaaaaa ukazabivumbura warabaye ingoroji? Umugabo wubatse iyo yiyubashye rwose nibe na we kuko uba uzi ikimugenza, ukamenya nawe uko witwara.

*Sandrine :* Ariko uzi ko uba uri guca inyuma umugore w’abandi? Ubwo se ari uwawe wakishimira ko abikora? Aho nawe uganiriye nabi

*Muteteri:* Disi ka gaterme ndakibutse. Uti uganiriye nabi. Umva icyo kiganiro ntabwo twacyumvikanaho. Kuko imyaka 32 ngize, sinakubeshya ko ndi isugi. Ubu se abasore twaryamanye bari hehe? Bose ntibashatse abagore? Barambeshyaga ngo ni za true love? Nkwereke fiançailles mbitse? Eshatu zose sha. Ubu nafashe umwanzuro nashaka azabe azanjyana mu murenge ejo, nta musore nzongera kuryamana na we ambeshya urukundo. Nimbishaka numva kwihangana byananiye uzansaba nzamuha nta rukundo tubeshyana twese turi gushaka gushimisha umubiri. Gusa ibyo ni ibyanjye ntuzanyigane wowe uracyari muto. Uzi ko nageze aho nkumva nakibyarira umwana nkamurera jyenyine ngatuza. Nako sinzi. Umva reka mpamagare musaza wanjye ahubwo mubaze niba ejo yazaza tukajyana akadufasha gutera amasomo boss akazi kakaboneka bitagoranye. Nako reka muhamagare mubwire aze arare hano, wowe turararana cyangwa murarane n’ubundi mwararanye. Ese ubundi buriya nta kuntu ra?

*Sandrine :* Sha musaza wawe aritonda ni imfura cyane. Nabanje kuryama mfite ubwoba ariko nyuma ndamupfumbata da. Gusa yampaye ihumure mu buzima numva ndatuje nsinzira nk’agahinja

*Muteteri:* Nyamara mba mbona jyewe musaza wanjye arwaye. Ubwo naba ndi we nkararana umukobwa bugacya? Niyo waba urembye navumbika da.

*Sandrine :* Yego disi we. Ariko uzi ko ugitera urwenya nka kera. Ako se ka *disi we* ko wakibukaga?

*Muteteri:* Umva uzanyibutsa byinshi wowe ahubwo. Ibindi niganiriraga da. Ngaho reka muhamagare ubwo ari muri konji ubu ndabizi ari mu mayoga.

HABAGUSENGA

Navuye kwa mushiki wanjye numva muri jye noneho ntuje buhoro. Rwose uyu mukobwa sinzi impamvu nkomeje kumva muhangayikiye kandi mwifuriza ibyiza gusa.
Ubwo nageraga mu rugo nanuye ibyo yasize afuze ndabizinga mbishyira mu ivalisi nuko ndirambika ngo nduhukeho. Ahubwo se ko ashobora kubona akazi, iyi konji ubu nzayikoramo iki? Nkwiye gushaka ikintu gishya niga muri ibi byumweru bibiri rwose kuko ndabona ari byinshi. Ntazashiduka nsigaye nibereye mu kabari buri munsi kuko sinakicara mu rugo umunsi wose ngo n’ejo nongere gutyo gutyo… Oya da. Naba mbeshye rwose pee. Ariko nanone ngomba no kujya njya kuganiriza Sandrine agakomeza akangezaho ubuhamya bwe kuko na bwo agomba kubutanga bukarangira akabohoka. Gusa burya ku isi hari abantu bahashavuriye ni ibyo tuba twivugisha ngo twarakubiswe. Ahaa.

Ubwo nkiri kwibaza ibyo, nibwo mushiki wanjye nabonye ampamagaye nditaba

*Habagusenga:* Allo sisiteri mwiza

*Muteteri:* Tabara hano byakomeye wa muntu we

*Habagusenga:* Bigenze bite se kandi noneho? Reka mfate moto nihute nze.

*Muteteri:* Ndagufashe sha. Nyamara, nako ntacyo mvuze. Umva ejo nshaka uzaze tujyane ku kazi umfashe kwigisha boss ngo ahe akazi Sandrine kuko nta documents afite. Nako ngwino ngo umuraze arumva adashaka kwiraza

*Habagusenga:* Uri seriye se man cyangwa ni bimwe byawe? Ngo kumuraza? Akazi ho nta kibazo tuzajyana.

*Muteteri:* None se niba ufite cash ntiwamugurira agatelefoni niyo kaba aka 10000 akaba akifashisha? Sim swap yo turayikorera hano hafi. Sibyo bro w’iniga?

*Habagusenga:* Nta ribi mama wanjye. Ndaje mu kanya rero.

Yahise akupa. Nshimishijwe nuko na we koko ashaka gufasha uyu mwana Sandrine kuva muri ibi bibazo. Nahise neguka nshyira mu gakapu imyenda nzambara bukeye nuko ngana kwa mushiki wanjye.

*Bukeye bwaho*

Twabyutse ku gihe cyiza nsanga Sandrine ari kunterera ipasi, namubonye akenyeye agatenge mu mabere nibuka ijoro arara iwanjye nuko intekerezo zijya ahandi

Mushiki wanjye yasohotse mu cyumba araza aranyongorera

*Muteteri:* Amaso yawe ari kukuraburiza aho hasi. Nyamara uyu mwana ndabona harimo akantu tu.

Narirebye mbona ibendera ryazamutse. Nahise njya koga nuko ndaza ndisiga turambara turagenda.

Tugeze ku kazi kwa Muteteri dore ko ari n’ubwa mbere nari mpageze, nabaye ngikubita amaso boss we mpita mpindukira vuba na bwangu

Kuki ahindukiye? Boss amutwaye iki se? Hari ikindi baziranyeho se? Agace ka 14 ntuzagacikwe

BIRAMAHIRE François Jassu

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s