Imibanire Imyororokere Indwara Ubuzima

Kwituma uri kurangiza: Byinshi wamenya kuri iki kibazo benshi bagira ibanga

Mu buzima bwerekeye imyororokere hari bimwe bigirwa ubwiru, ahari kubera isoni cyangwa se kubera ubujiji no kuba watinya kuba iciro ry’imigani. Kimwe muri byo ni uko hari abagore bibaho, mu gihe cyo kurangiza akaba yakituma. Ni ibintu wakumva ahari ko bitabaho niba bitarakubaho ariko ubushakashatsi bwerekana ko 24% by’abagore, byibuze rimwe mu buzima bwabo bibabaho kuba bakituma bari kurangiza. Ese biterwa n’iki? Wabyirinda ute? Wakora iki bikubayeho? Iyi nkuru ni byo igiye kuvugaho

 

  1. Biterwa n’iki?

 

Hari impamvu zinyuranye zishobora kuba zabitera nk’uko hano tugiye kuzirebera hamwe

 

  • Uburyo imibonano yakozwemo

 

Hano turavuga kuri position yakozwe. Position ituma umugabo agutsikamira cyane cyane ku ruhago, umwanya muremure, bituma amara na yo atsikamirwa bikaba byatuma umwanda uyarimo ushaka gusohoka. Na position yatuma umwoyo usa n’urangaye, nko kubikora usutamye, cyane cyane mu gihe wenda cyo kunyazwa wicaye byaba impamvu.

  • Kurangiza

Ese wigeze wumva ko abagore benshi iyo bari kubyara, bashobora nabo kubikora uko? Ibi rero no mu kurangiza bishobora kukubaho cyane cyane iyo urangije bigasa n’ibikurenga, mbese hahandi uba utakibasha kuyobora imikorere y’umubiri wawe. Na bamwe bitabaho, iyo bibabayeho akenshi baba baryohewe cyane kurenza ibindi bihe.

Mu kurangiza bituma umura wikanya, ibi rero kimwe no mu kubyara bikaba byatuma ahandi hafunguka, ukaba wakituma. Iyo uri kurangiza, imisemburo ya prostaglandine irekurwa ku bwinshi, bityo bikakugora kwifata ukaba wakituma, cyangwa se ugasura

 

  • Uko uteye

 

Kuba warigeze gukora imibonano mu kibuno biri mu byakongerera ibyago byo kwituma uri gukora imibonano. Cyangwa se kuba n’ubusanzwe imitsi izengurutse umwoyo idakomeye, ku buryo no mu buzima busanzwe uzi ko udashobora kujya kwituma iyo ubishatse, biri mu byagutera kwituma uri kurangiza.

  • Uburwayi

Kwangirika iyo mitsi wenda warakoze impanuka, kuba ukunze kurwara karizo (hemorrhoids) na byo biri mu byongera ibyago. Impatwe, fistula na byo biri mu byongera ibyo byago. Diyabete, kurwara amara, na byo biri mu byabitera.

 

  1. Ese wakivuza?

 

Bikubayeho rimwe kandi ukaba ubitewe no kwishima bikakurenga, si ngombwa kwivuza. Ariko niba ari ikintu kikubaho igihe cyose ukoze imibonano, ni byiza kugana inzobere mu kuvura bakaba bagufasha. Basanze hari uburwayi bubigutera bagufasha bugakira, kandi basanze hari ikindi kibitera, nabwo baguha inama y’icyo gukora.

 

  1. Ni iki wakora ubwawe?

Bibaye bikubaho kenshi kandi ukaba mu burwayi tuvuze haruguru nta burimo bubigutera, hano hari ibyo wakora bikaba byagufasha

 

  • Icya mbere ni ukubanza kujya ku musarane igihe cyose witegura gukora imibonano. Kuba mu nda nta kirimo, byafasha kuba nta cyasohoka igihe uri mu kurangiza.
  • Bwa kabiri gerageza ifunguro ririmo imboga, unywe amazi, ku buryo mu buzima busanzwe utagorwa no kwituma. Ibi bizakurinda kuba hari umwanda wakibika mu mubiri cyangwa se ngo ube warangara cyane kubera kwikanira kenshi igihe wituma kubera impatwe
  • Siporo cyane cyane iya Kegel ni ingenzi kuko izagufasha kongerera ingufu imitsi yo ku mwoyo bityo ibashe gukomera kandi ibe yakifunga ntiyifungure igihe uri kurangiza
  • Kandi mu gihe urangiza irinde kwikanira, cyane cyane ku bagira amavangingo kuko uko wikaniriye ngo aze cyane cyangwa se ashwararaze cyane byatuma n’inyuma hirekura bikaba byaza imbere n’inyuma.

Soma hano Akamaro ka siporo ya KEGEL ku mugore

  1. Wakora iki bikubayeho cyangwa bibaye kuwo mukorana imibonano?

Niba bikubayeho wikumva ko ijuru riguye, tinyuka ubibwire uwo mukorana imibonano, usukure aho byabereye, mumere nk’aho nta cyabaye ubundi ubuzima bukomeze. Niba binabaye ku wo muyikorana wowe mugabo, wimwuka inabi kuko iyo nabi cyangwa se kurakara si byo biri busukure aho hantu. muhumurize, erega mu rukundo byose twitegura ko byabaho. Mufatanye kureba aho byapfiriye munafatanye gufata ingamba ngo ubutaha ntibizabeho.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s