Inkuru ndende

UMUCUNGUZI Agace ka 12

HABAGUSENGA

Ubwo nageraga mu gikoni nasanze Sandrine yicaye hasi, ari kuruka. Hari havanzemo amaraso. Nibutse ko umuti bampaye ngo muhe ntawumuhaye wose

*Muteteri:* None se uyu muntu wanzaniye ko mbona agiye kungwaho? Reka duhamagaze imodoka tumujyane kwa muganga

*Habagusenga:* Oya kwa muganga si ngombwa ahubwo musindagize umuryamishe ndaje.

*Muteteri:* Ugiye hehe se kandi wowe?

*Habagusenga:* Ndaje yewe. Ndagusobanurira ningaruka mu kanya.

Nahise ntega iyihuse njya mu rugo nzana wa muti nuko mvanga mu byo kurya turamuha nuko tumusiga mu cyumba ngo abe asinziriye tujya hanze ngo tuganire

*Muteteri:* Ngaho mbwira rero. Sandrine muziranye kuva ryari?

*Habagusenga:* Uriya mukobwa twamenyanye ejo munyuzeho njya muri siporo, nuko ndamucokoza. Nibwo namenye ko afite gahunda yo kwiyahura. Buriya kuriya ari kuruka ni ukubera uburozi yanyoye ejo, gusa umuti muhaye uri bumufashe uwawumpaye arawizeye bihagije.

*Muteteri:* Ngo kwiyahura ? None se yakubwiye icyatumye yifuza kwiyahura?

*Habagusenga:* Ni inkuru ndende mugani we, gusa ngo amaze kumbwiraho 20%. Ikintu ubu maze kumenya ni uko nyina yapfuye, nuko se agashaka undi mugore akamufata nabi. Niho inkuru igeze. Ibindi azabimbwira undi munsi. Ahubwo se wowe mwakoranye, ni muntu ki?

*Muteteri:* Mu kazi yari umukobwa utuje utavuga menshi kandi utagendera mu bigare. Mu gihe abakobwa bo mu kigero cye wasangaga basamaye ngo za show, ibigezweho, we yabaga yiyicariye aho yubitse umutwe. Yageze ku kazi iwacu atanywa inzoga, ni jye wazimwigishije kuko nabonaga ahora yigunze. Ni bwo twagiye tumenyerana buhoro. Gusa nta mateka ye menshi yigeze ambwira, wumve ngo no kuba yarigaga nabimenye nyuma ibiruhuko birangiye.

*Habagusenga:* Noneho ni umukobwa mwiza umuntu yanatereta akazashyira mu mago?

*Muteteri:* Ibyo byo sinagira icyo mbivugaho urakuze nawe wakirebera. Gusa ku ruhande rwanjye ntacyo mushinja. Ahubwo se kuki wamuzanye ngo abe hano?

*Habagusenga:* Urumva ntaho afite ajya, kuko yambwiye ko gufata umwanzuro wo kwiyahura ari uko yabonaga ko ku isi ntaho afite yaba. Uraba rero umucumbikiye kugera igihe azabonera ubushobozi akikodeshereza.

*Muteteri:* Ubushobozi se azabukura hehe?

*Habagusenga:* Nasabye konji y’ibyumweru bibiri izarangira nakamuboneye.

*Muteteri:* Ese ubwo wakeruye ukavuga ko wakunze. Erega *coup de foudre* ibaho mwana. Naho ibyo byose ushaka wamfata neza nkabigufashamo rwose.

*Habagusenga:* Ngaho se mwana. Nkunda ko unyumva vuba. Erega wowe umusore uzagushaka azaba aguye ahashashe

*Muteteri:* Ese ubona nzashaka we? Imyaka 32 ntawe uratera ivi koko? Nabuze n’untera inda ngo nashaka ayihakane ariko yayinteye.

*Habagusenga:* Kandi uri idage sis. Erega nta myaka yo gushaka ibaho. Iyo umunsi ugeze, urashaka tu

*Muteteri:* Aho ni ku basore. Ubu umukobwa wa 45 wamushaka kandi aba yaracuze atanabyaye? Mbwira!!

*Habagusenga:* Ibyo si byo twavugaga ariko. Nyibwirira icyo umfasha ku byo twavugaga

*Muteteri:* OK. Icumbi ryo rihoraho ararifite hano, kugera igihe we ubwe azashakira kugenda cyangwa se wenda nkabona unkura ku ishyiga. Akazi, iwacu ku kazi bakeneye planton nabaza boss niba bataramubona ubundi nkamutereta akakamuha. Kandi barahemba kuko uwari uhari yahembwaga 80000 si make ku mukobwa. Kandi nzaba mucumbikiye mugaburira nta kibazo urumva ko yayakoresha yiyitaho. Ubundi se buriya afite imyenda ?

*Habagusenga:* Sha wai urakoze cyane bya hatari. Nzagushyingira nishimye rwose. Imyenda se, kuriya wamubonye ni ko ameze ntakindi kintu afite

*Muteteri:* n’ubundi no ku kazi twarambaranaga, tuzajya twambarana nta kibazo rwose. Reka ahubwo nzane telephone mpamagare boss numve uko bimeze.

Yahise ajya mu nzu kuzana telefoni. Nasigaye nsengera mu mutima ngo bikunde kuko rwose uyu mukobwa ndumva muhangayikiye. Nanjye sinzi niba ari urukundo cyangwa se ikindi kintu gusa ndi kwiyumva muri jye harimo igishyika, imbamutima zidasanzwe.

MUTETERI

Ni ubwa mbere nabona musaza wanjye ashishikajwe no gufasha umukobwa. Nsanzwe mbizi ko gufasha abantu ari utuntu twe ariko ku bakobwa ntacyo aba yitayeho. Sinzi noneho rukuruzi yamufashe. Gusa nanjye ndi we ntabwo Sandrine yancika. Amezi hafi 3 twakoranye yambereye imfura, inyangamugayo. Ese kuki abantu beza baba rimwe na rimwe bafite ibikomere koko? Kwiyahura kweri? Ni muka se se wabimuteye cyangwa ni rubanda? Nako azatubwira buriya uko byagenze byose ngo afate uwo mwanzuro kuko kwiyahura ni umwanzuro udahubukirwa.
Ngomba gukora uko nshoboye kose uyu mwana w’umukobwa akabona akazi. Kuba muri iki kizu jyenyine na byo byari bimaze kundambira kuva aho musaza wanjye afatiye umwanzuro wo kwigendera kwibana.

Nafashe telefoni ndasohoka ngo mpamagare boss ndi kumwe na bro.

Na we ntiyatinze kwitaba

*Boss:* Bite se ko umpamagaye kandi uyu munsi uba waruhutse?

*Muteteri:* Boss mperuka mukeneye planton usimbura uwagiye. Mwaramubonye se?

*Boss:* Oya sha. Ntabwo araboneka ariko ndi kumushaka. Kuki ubimbajije se?

*Muteteri:* Hari inshuti yanjye twaherukanaga kera, none angezeho ambwira ko ubuzima bwanze ari gushaka akazi. Muramutse mumfashije mukakamuha mwaba mukoze rwose

*Boss:* Ibyo biroroshye. Nizere ko ari umunyamurava nkawe. Sinkunda abanebwe urabizi

*Muteteri:* Rwose ni umukozi ndamugushimiye pee

*Boss:* Rero nari ndi gutunganya amadosiye, reka ejo muzazane uje ku kazi hanyuma mvugane na we. Azaze kandi yitwaje ibyangombwa kugirango nitwumvikana ahite asinya contrat

*Muteteri:* Murakoze cyane rwose. Mugire akazi keza.

Namaze kuvugana na we numva muri jye ndatuje noneho

*Muteteri:* Tujye kurya mwana ubu byahoze kwakundi ukunda. Harya ngo ibishyushye bitukuza ishinya? Uransetsaaaa

*Habagusenga:* Ntubizi se wowe? Uzi uramutse winywera akavuguto buri gitondo? Ishinya ihinduka umukara ku buryo wajya useka bagakangarana kubera inseko yawe nziza. Ndanashonje byo rero. Gusa urakozeeeeee, urakoze pee. Sinzi uburyo nakubwiramo ko ungiriye neza rwose. Ubu nari guhata inzira amaguru nshakisha akazi ka Sandrine none uranduhuye

*Muteteri:* Ese ntukabe bashimira mu iriro. Reka babanze babonane bakamuhe uzabone gushimira. Ngaho vayo wiyarurire rero sinkwarurira ntiwanshatse. Uranyumva neza.

*Habagusenga:* Ndakumva mabuja. Nanjye nugaruka iwanjye sinzakwarurira ubimenye.

*Muteteri:* Uzibeshye se. Imyaka 2 nkurusha ujye unyubaha.

Twararuye turarya. Tukiri kurya Sandrine na we yarabyutse ubona ameze neza rwose. Yaraje na we yarura ibye nuko aricara turarya. Twaganiraga bisanzwe kugera ubwo musaza wanjye asezeye gusa abwira Sandrine ko azagaruka ejo kumureba bagasubukura ikiganiro.

Amaze kugenda twaranduruye nuko tujya koza ibyombo

*Muteteri:* Musaza wanjye yambwiye ibyawe mu ncamake. Humura hano wumve utuje utekanye kandi rwose wizere ko ubuzima bugiye guhinduka buba bwiza. Sinkwijeje ko buzaba bwiza 100% ariko nutita ku byahise ukitegurira ahazaza, uzishimira ubuzima. Hagati aho akazi hari ako nakuboneye, gusa bambwiye ko mu gitondo ugenda witwaje ibyangombwa byose ubwo harimo na CV na copie ya diplome. Nizere ko bizaboneka?

Ubu se barumva abifite koko? None byatuma abura akazi akongera kwanga ubuzima ? Agace ka 13 ntuzagacikwe

BIRAMAHIRE François Jassu

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s