Inkuru ndende

UMUCUNGUZI Agace ka 11

SANDRINE

Natunguwe no gusanga Muteteri ari we mushiki wa Habagusenga. Ndabizi na we yatunguwe no kumbonana na musaza we, nyuma y’imyaka hafi 4 tutabonana. Uwavuze ko isi ari umudugudu ntabwo burya yibeshye koko. Ni nde wari kumenya ko nzongera guhura na Muteteri koko?

Nahise nihuta mugwamo na we angwamo maze tuvunya ihobe biratinda. Habagusenga yarimo aturebera ubona yayobewe
Twamaze akanya katari gato duhoberana, tukarebana mu maso, tukongera tugahoberana. Amarira y’ibyishimo yarimo atubunga mu maso.
Ibyo birangiye yashuhuje musaza we nuko aduha karibu mu nzu.

*Habagusenga:* None se musanzwe muziranye?

*Muteteri:* Umva bro, ntabwo wakumva ukuntu uyu mukobwa nari naramubuze. Mana weeee. Icyakora Imana ishimwe gusa nta kindi narenzaho.

*Habagusenga:* Ubwo ukaba kandi uransobanuriye? Icyo ngukundira

*Sandrine :* Wimurenganya hari inkuru umuntu abura uko atangira erega.

*Muteteri:* Umva bro, iyo ataba Sandrine ubu mba ndi muri gereza kure cyaneeeee ahantu utamenya.

*Habagusenga:* Gereza gute se? Ko ntigeze mbimenya ibyo bintu?

*Muteteri:* Nagutekerereze Sandrine ndamwemera mu kubara inkuru.

Nahise nseka ukuntu avuze ko nzi kubara inkuru. Nahise nsobanurira Habagusenga uko byagenze uwo munsi.

Uko byagenze

Nakoraga mu kabari, aho uyu Muteteri, na we yakoraga ari manager.
Jyewe sinari umukozi uhoraho nakoraga ndi mu biruhuko ngo ndebe ko nabona udufaranga tw’ibikoresho.
Muteteri abakozi baramwangaga ngo arabakanira cyane agatuma batirira cash z’abasinzi. Ndetse nta mukozi waho wari wemerewe kwakira tip ngo ayibike. Warayazanaga bakayakusanyiriza hamwe nuko bakazayagabanya abakozi bose icyumweru kirangiye.
Abakobwa 2 rero bari mu bahabwaga tip nyinshi kubera akarimi keza no kwambara udukandara ngo ni amajipo byabaryaga buri gihe, uzi kuba wiboneye tip y’ibihumbi nka 5 ukazagabana n’utajya abona n’igihumbi.
Umunsi uwe rero nagiye mu bwiherero ntindamo kuko numvaga mu nda hatameze neza. Nibwo nkirimo numvise abakobwa 2 baje bahagarara aho, batazi ko ndimo batangira kuganira.

*Uwa mbere:* Ariko se mwana urumva koko ibyo bintu bishoboka ?

*Uwa kabiri:* Birashoboka ndetse cyane. Ahubwo niba uri tayari umbwire nkubwire neza uko map nayishushanyije ubundi dukomeshe umuginga

*Uwa mbere:* Mbwira nguteze yombi mwana. Wowe nkunda ko udapfushiriza abaginga

*Uwa kabiri:* Urabizi boss wacu ku ifaranga ni ingona. Tugomba gushaka uko tubigenza manager akagwa manquant kandi ku buryo ahomba menshi ntanabone uko asobanura aho yagiye. Urumva ko boss ahita amwirukana nta bintu byinshi maze nkareba uko abigenza.

*Uwa mbere:* Ako kantu ni ko kabisa. None iyo manquant turayimugushamo gute?

*Uwa kabiri:* Ariko uri akagoryi bigeze aho koko? Ntubizi ko ajya akubwira kumusigariraho nkiyo agiye kwihagarika? Uzahita mu ikayi yandikamo ureba ahari amafaranga atarenga ibihumbi 20, uhite wongeraho zeru imwe gusa. Ibyo birahagije. Nibajya kubara urumva ko hari ibihumbi birenga 100 bazabura kandi mu ikayi byanditsemo. Ubundi wowe nzakwigisha ubwenge kugeza ryari koko?

*Uwa mbere:* Eeeh. Ako kantu weee. None se kuki uvuze ngo nzarebe ahari atarenze ibihumbi 20?

*Uwa kabiri:* Sasa? Uko ubizi hano tujya ducuruza amafaranga agera mu bihumbi 300 ku munsi? Ibaze rero wongeye zeru ahanditse ibihumbi 50? Urumva bitahita biba 500 se bagahita bavumbura ko byabaye kwibeshya umugambi wacu ukaba uburiyemo? Tugende ahubwo kwakira abantu nabonye ka kagoryi ngo ni Sandrine ntazi iyo karorongotaniye.

Ni uko bagiye ariko bagenda imigambi bacuraga yose namaze kuyumva. Narindiriye akanya gato mbona gusohoka mu bwiherero.
Nibwo nagiye kureba Muteteri rero mutekerereza ibyo numvise byose

*Muteteri:* Urabihamya neza koko wabumvise babivuga?

*Sandrine :* Ariko se urumva naba mbabeshyera ngo binyungure iki? Nabyumvise rwose, ubwo urye uri menge umenye ko baguhagurukiye.

*Muteteri:* Ubu se ko ntasiga ikayi nyifungiranye koko, mbigire nte? Erega kuba ari we nsigaho si ubushake bwanjye ni boss wabintegetse. Naho nanjye sinakabaye musigaho. Ngaho mbwira uko wumva nabigenza ndumva binyobeye jyewe

*Sandrine :* Ibyo biroroshye ariko. Wowe shaka umuntu ashyire camera hejuru yo kuri caisse, kandi azabikore nta muntu wundi uhari uzabe ubizi wenyine. Hari camera zimeze nk’amatara ku buryo utarabukwa. Noneho uko byamera kose we azabikora amashusho yibike. Umunsi muzaba muri kubarana na boss, uzagwa manquant, ubundi mushakishe ahantu haba hari zeru yongeweho, ari ho uzahita ureba ya mashusho uyereke boss maze urebe ngo umutego urashibukana uwawuteze.

*Muteteri:* Ko boss azahita amwirukanisha se koko kandi nkaba ntashaka ko hari umuntu wazirukanwa kubera jyewe?

*Sandrine :* Ubanza uri umutesi cyakora. Reka nigire kwakira abakiriya ibisigaye birakureba.

Nahise ngenda musiga byamucanze ariko birumvikana ko nta yandi mahitamo yari afite. Kwirukanwa ntabwo byari kuba igisubizo ahubwo we yari guhitamo icyo ashaka bakaba ari cyo bakorera uwo mukozi.

Ese inkuru ko itarangira ubundi? Reka nsimbuke ngere ku munsi wa hatari
Boss yatumije inama atubwira ko abakozi twese adushaka, ari abakora ku manywa n’abakora ijoro. Twaricaye ubwo byari mu masaha y’igitondo

*Boss:* Ntabwo njya nkunda guca ku ruhande murabizi mwese kandi iyo ntumije inama itunguranye murabizi ko ubwo hari ikosa riba ryakozwe. Ni yo mpamvu n’ubu mbatumije mwese rero. Naraye mbaranye na Muteteri ariko uko twabaraga yaje kugwa manquant y’amafaranga ibihumbi 153. Ntabwo yabashije kunsobanurira aho ayo mafaranga yagiye, ni yo mpamvu ntumije iyi nama ngo mbabwire mwese ko mu gihe atabasha kumpa ubusobanuro bw’aho yagiye ahita yirukanwa kandi akazayishyura. Bidakozwe ku bushake nzabijyana mu rubanza. Muteteri ijambo ni iryawe

Ubwo nahise nibaza niba koko Muteteri atigeze asobanurira boss cyangwa se babyumvikanye ko bigenda gutyo.

*Muteteri:* Murakoze boss. Mu kuri murabizi kuva nakora hano ntabwo nigeze ngwa manquant n’igiceri cya 50. Iyo mba uwiba mba naribye menshi ngatoroka kuko urabizi na za miliyoni ujya uzimpa ngo nzijyane kuri konti. Rero ibyabaye nshaka kubisobanura ariko ndasaba DJ yatse projecteur ngire amashusho mbereka ni yo ari bubahe ubusobanuro bw’uko ibintu byagenze.
Nubwo abakozi bandi batari babizi ariko kuri caisse haba camera. Ni yo yamfashije kumenya byose rero.

DJ yakije projector nuko Muteteri acomekaho telefoni ye maze twese twibonera amashusho, Queen (uwabikoze) afungura ikaye yandikamo akantu gato nuko arongera arayizinga.

*Boss:* Biriya bihuriye hehe n’amafaranga yabuze?

*Muteteri:* Biriya aho bihuriye ndabasaba mufate ibihumbi 153 muteranyeho ibihumbi 17 murahita mubona ibihumbi 170. Rero Queen yafashe ikaye, ahari handitse 17000 yongeraho 0 bihita bihinduka 170000 ari yo mpamvu naguye manquant ya 153000. Niba mubeshyera anyomoze.

*Boss:* Queen ijambo ni iryawe ukadusobanurira icyabiguteye

Queen disi ibyo yavuze byabanje kunsetsa nyuma birambabaza. Burya mbere yo kumva inama duhabwa tuba dukwiye kubanza gushungura tukareba niba ari nziza cyangwa se ari mbi

*Queen:* Nyine ni jye nako ni Hope wambwiye kubikora. Rata boss ntubizi ko ndi umwana mwiza. Rero Hope yanshutse kubikora ngo kugirango wirukane Tete (ni ko bahinaga Muteteri). Mumbabarire rwose

*Boss:* Ikosa si jye ryakorewe. Muteteri ni we ufite ijambo rya nyuma ubundi abajya kuryama mukagenda abajya mu kazi mugakomeza akazi.

*Muteteri:* Sinzi icyo yabikoreye ariko jyewe ndamubabariye. Nakomeze akazi gusa ntazongere kwegera caisse na rimwe. Nasabaga ko mwanyemerera Sandrine akaba ari we uzajya ansimbura igihe ntahari. Naho ubundi igihe cyose nkiri hano nta mukozi uzaruta undi cyangwa ngo abone inyungu zirenze iz’undi. Niba ari cyo yanzizaga amenye ko niyo yabona tip y’ibihumbi 100 azayigabana n’abandi bakozi kuko aba yakiriye uwo abandi na bo bari kwakira abandi. Murakoze boss

*Boss:* Mujye mu kazi. Sandrine guhera uyu munsi ujye usimburana na Muteteri nkuko abyifuje.

Nguko uko byagenze, nyuma rero nasubiye ku masomo aho ngarukiye nsanga Muteteri ntakihakorera, ubu ni bwo twongeye kubonana.

Ni uko byagenze

*Habagusenga:* Mbega mbega. Jyewe rwose nta mbabazi nari gutanga uwo munsi. Sinshobora rwose na rimwe. Ibyo se ni ibiki? Umva sis ndisonzeye kandi nshaka no kugenda.

*Muteteri:* Sindanateka maze. Umva Sando ngwino umfashe musaza wanjye ndamuzi rwose ubwo ashonje mu kanya yanarira. Za bucura ndazizi.

Namukurikiye mu gikoni nuko dufatanya guteka. Ntiyigeze yigora ambaza byinshi uretse kumbaza gusa amakuru y’iminsi, kuko musaza we yari yamubwiye ko ari bumusobanurire byinshi.
Gusa tukiri mu gikoni, isereri yaramfashe numva ngiye kwitura hasi mfata igikuta ndamanuka ndicara ntangira kuruka, na bwo harimo amaraso
N’ubwoba bwinshi yahise asohoka azana musaza we.

Ubu burozi buzamushiramo ryari koko? Agace ka 12 ntuzagacikwe

BIRAMAHIRE François Jassu

1 comment

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s