Inkuru ndende

UMUCUNGUZI Agace ka 9

Ibibazo bibiri bitabonerwa igisubizo? Nibajije ikintu kibaho kitagira igisubizo numva ntikibaho. None se niyo waba ufite ubwandu bw’indwara idakira, kwiyakira ubuzima bugakomeza cyo si igisubizo? Ahubwo abantu ubanza batarumva igisobanuro cy’ubuzima.
Numvise nta mpamvu yo kubyibazaho kandi uwo kubibaza ahari, nuko ndamubaza

*Habagusenga:* None se niba atari ibanga wambwira ibyo bibazo bibiri by’ingenzi wumva bitabonerwa igisubizo?

*Sandrine :* Ariko mbanze nkubaze ubu umukobwa watereta yagucika? Uzi ko ubaza na nyamubaze ikaza peee. Ubundi ni jye wakwiteje njya kugusubiza mu gitondo. Iyo nkwihorera ubu nari kuba nipfiriye kareeeee.

*Habagusenga:* Uwakubwira ukuntu ahubwo ntinya abakobwa ntiwabyemera. Nawe sinzi icyanteye kukuvugisha, ariko ni uko nabonaga uri mu bibazo, ngakenera kumenya byinshi. Nyibwirira ibyo nakubajije ibindi ube ubyihoreye.

*Sandrine :* Buriya hari ibintu ukora kuko ubona ari wo mwanzuro wa nyuma ufite mu buzima bwawe. None se ko uko wambonye ari ko mpagaze koko, icya mbere singira aho mba, kuko n’aho nari ndi nahavuye ntemerewe kongera kuhasubira. None urumva naba kuri iyi si mba hehe? Njye kuba mayibobo nanjye njye ndara munsi y’ikiraro? Njye gusaba amacumbi mu bantu hanyuma bazangire nk’uko aho navuye bangize? Icyo naragihakanye ntabwo bikwiye kongera kumbaho. Hanyuma icya kabiri, uku umbona nta dipolome ngira, nta mafaranga ngira. Ubwo buzima uvuga urumva nabutangiza iki? Njye kuba umuyede? Urabona izi mbaraga zaterura ihene? None se bwo naba ntaha hehe niyo ako kazi nakabona? Rero winshuka ngo nkomeze mbabarire kuri iyi si, narababaye narababaye bihagije sinshaka kongera kubabara rwose peee. Mbabarira undeke ibyanjye mbikemure uko mbyumva ibindi bizaza nyuma.

*Habagusenga:* Noneho ndakumvise. Ariko niba bavugango Imana na nyuma ya zeru irakora, ntabwo ari amakabyo y’abarokore. Kandi se niba banakabya, baramaze. Hari ibihamya byinshi dufite by’ababonaga ubuzima bwanze burundu ariko ubu bakaba babayeho neza. Nzi benshi babaye abanyonzi ariko ubu bubatse imiturirwa. Hari mwarimu wanyigishije kaminuza ariko batubwiye ko yigeze kubaho karyarugo. Igihe cyose ukiri muzima ibintu byose biba bigishoboka. Umuririmbyi umwe yaririmbye ko igishoro cya mbere ari imbaraga. Kuba uzi ibintu ni ikintu kimwe no kuba uri kugikora ni ikindi. Kuba utarize ntabwo bivuze ko isi yarangiye kuko na Bill Gate ntiyarangije kaminuza. Kuba udafite aho kuba si ikibazo kuko niba waracumbikiwe n’abantu babi mbere ntibivuze ko abantu beza batakiriho. Jyewe mfite byinshi nakubwira ariko iki si cyo gihe cyo kubikubwira, nshaka kubanza kukumva ahari wanasanga ibyawe bidakomeye kurenza ibyanjye. Sandrine, ndamutse nkujyanye aho nkomoka ukahareba, ukanareba uko mbayeho ubu wabona ko mu buzima ibintu byose bishoboka. Jyewe nambaye inkweto bwa mbere ngiye secondary School. Ni na bwo naryamye kuri matela bwa mbere. Nagiraga uniform imwe nayifuraga nijoro nkayanika bugacya nkayambara. Ariko ubu urabona ko ghetto yanjye idasebetse, muri make hari aho maze kugera. Sinshaka kukwiyemeraho ahubwo nshaka kukwereka ko bucyana ayandi. Yego siko twese bucya bigenda neza sinabyirengagiza ariko nanone ntabwo kuba uyu munsi byagenze nabi bivuga ko ubuzima buhagaze. Ikintu bita icyizere ni cyo gituma turyama tugashyira réveil muri telefoni kuko tuba twizeye ko bucya amahoro. Nyamara hari abaryama ari bazima bugacya bapfuye. Kuba twinjira mu modoka tukabwira abo dusize ko nitugera aho tugiye turi bubabwire si uko tuyibewe ko hari abagenda ntibagereyo kubera impanuka.
Ni ingero nyinshi naguha. Kuba umuntu adepoza ashaka akazi bakamwangira ejo akadepoza ahandi ni uko aba yizeye ko azakabona nyamara bitabujije ko hari n’umara imyaka 5 akigashaka atarakabona. Ibyo byose rero ni ibikwereka ko ubuzima mu busanzwe nta formule bugira ahubwo cya cyizere ni cyo gituma dukomeza kubaho, dukomeza gukora imishinga, dukomeza gukunda, bakagutera indobo ejo ugakunda undi ntucike intege. Icyo cyizere ni cyo nifuza ko wigaruramo. Wikumva ko ubuzima bwawe hari undi bureba, ngo nagutenguha wumve ko isi irangiye ushake kwiyambura ubuzima. Sandrine uracyari muto. Imbere yawe hari amahirwe menshi cyane utazi. Hari ibyiza byinshi bigutegereje. Kuba wakora iki kikanga wagerageza kiriya rwose. Ntabwo kwiyambura ubuzima ari umwanzuro wa kigabo uwo ndawugaye rwose. Ese ubu twese bigiye bituyobera tukiyahura isi yasigaraho nde? Umugabo bamuca inyuma akiyahura, umukobwa bamufata ku ngufu akiyahura, umusore bamutera indobo akiyahura, umuhinzi yarumbya akiyahura, umucuruzi yahomba akiyahura, umunyeshuri yatsindwa akiyahura, urumva amaherezo isi yasigaraho nde? Erega kuba ubuzima butagira formule ni byo bituma buryoha. Kuba ukunda umuntu ejo mugashwana ejobundi mukiyunga nibwo umenya uburyohe bw’urukundo. Kuba uyu munsi wubatse ejo imvura ikagusenyera ejobundi bituma wubaka ibikomeye kurenza ibya mbere. Bituma ubwenge bukora, bituma isi ikuryohera. Sinzi niba disikuru yanjye uri kuyumva.

*Sandrine :* Ndi kukumva kandi ndi kumva amagambo yawe ari kugenda angaruramo icyizere. Gusa nanone sinaguhisha ko n’ubu nkiri kwibaza uburyo nabaho. None se nabaho ntagira aho mba ntanafite icyo nkora? N’ubundi nazicwa na depression ni hahandi.

*Habagusenga:* Urumva se mu nda bimeze gute?

*Sandrine :* Erega ndumva ndi mutaraga. Imana usenga ubanza idasanzwe kuko rwose yumvise gusenga kwawe.

*Habagusenga:* Noneho ngwino dutembere gato Imana ndabizi iraduha igisubizo

*Sandrine :* Ko hakonje se kdi akajipo kanjye ari kagufi ubu sindi butitire?

*Habagusenga:* Aho muri valise harimo training mushiki wanjye ajya yambara iyo ari hano. Kandi murangana rwose. Yambare uze tugende. Reka mbe nsohotse uhindure.

Nasohotse mu cyumba. Mu mutima wanjye numvaga ndi kwishima bidasanzwe. Ubanza ari ubwa mbere nkoze igikorwa cya kigabo rwose. Gusa ni inshingano nishyizeho zikomeye. Muri ibi byumweru bibiri nahawemo konji ngomba gushakira uyu mukobwa icyo akora, imyenda yambara, aho kuba kuko wenda mushiki wanjye ashobora kudashobokana cyangwa guhuza na we, byose birashoboka. Ariko ntacyo bitwaye kuko handitse ngo *blessed is the hand that gives*
Sinshaka kumva ko umuntu namenye uyu munsi yakiyahura kubera jyewe rwose. Naba mbaye furafura hobyohobyo rwose, gafifi mubi, ikigwari.

Ubwo yasohokaga mu cyumba mu myenda ya mushiki wanjye, naratangaye yari akeye rwose kandi ubona yishimiye ubuzima bitandukanye na mugitondo duhura kuko yari yijimye mu maso rwose.

Twagiye dutembera, tuganira ibiganiro bisanzwe. Sinashakaga kongera kumubaza ibyatumye afata umwanzuro wo kwiyahura ahubwo nashakaga ko abona uburyohe bw’ubuzima. Twagiye muri resitora imwe nzi ikora pizza nziza nuko dutanga commande turasangira. Ubwo twasangiraga namwerekaga abantu bicaye aho, abanyura mu muhanda, nkamwereka ko abo bose atari uko bagezeyo, ahubwo ko ubuzima bugirwa n’ibyiza n’ibibi ari na byo bituma buryoha kurutaho.
Ubwo twamaraga kurya amasaha yari akuze, nuko turataha. Twatashye dufatanye agatoki ku kandi, rwose twishimye wagirango ni abasheri basohokanye.
Twageze mu rugo mbanza koga, nuko mubwira ko tugiye kuryama ibindi tukabiganirira mu buriri.

*Sandrine :* Nizere ko utameze nk’abandi?

*Habagusenga:* Abandi gute? Sinsobanukiwe icyo ushaka kuvuga

Arijijisha ari kubyumva. Iri joro se riracya cyangwa haraba akantu ? Agace ka 10 ntuzagacikwe

BIRAMAHIRE François Jassu

1 comment

  1. Umugabo bamuca inyuma akiyahura, umukobwa bamufata ku ngufu akiyahura, umusore bamutera indobo akiyahura, umuhinzi yarumbya akiyahura, umucuruzi yahomba akiyahura, umunyeshuri yatsindwa akiyahura, urumva amaherezo isi yasigaraho nde? Erega kuba ubuzima butagira formule ni byo bituma buryoha. Kuba ukunda umuntu ejo mugashwana ejobundi mukiyunga nibwo umenya uburyohe bw’urukundo. Kuba uyu munsi wubatse ejo imvura ikagusenyera ejobundi bituma wubaka ibikomeye kurenza ibya mbere. Bituma ubwenge bukora, bituma isi ikuryohera. Sinzi niba disikuru yanjye uri kuyumva.

    IZINAMA NINZIZA CYANE

    Like

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s