Inkuru ndende

UMUCUNGUZI Agace ka 10

Ubwo twageraga mu buriri, twabanje kuganira nanone ariko noneho bitari ku buzima bwe bwite ahubwo byari ibiganiro rusange, gusa biganisha ku buzima muri rusange.

*Habagusenga:* None se ubundi ntabwo warangije na secondaire ?

*Sandrine :* Na kaminuza nari nayitangiye gusa nyine biranga ndayihagarika

*Habagusenga:* Ibibazo byawe rero bibiri wavugaga hari ibisubizo bigomba kubonerwa bidatinze.
Ku kibazo cyo kubona aho kuba, kare navuganye na mushiki wanjye musaba niba yaba agucumbikiye ambwira ko nta kibazo rwose yaba agucumbikiye. Ubwo mu gihe cyose utarabona icyo gukora uzaba ari ho uri, nunakibona kandi si ihame kuhava. Nushaka uzakomeza kuhaba nushaka uzajya kuba aho ushaka byose ni uburenganzira bwawe.

*Sandrine :* None se mushiki wawe ubwo si ukumugora koko? Erega kubana n’undi muntu wari umenyereye kuba wenyine biravunana bikanatonda. Sinzi niba wabitekerejeho bihagije

*Habagusenga:* Keretse mugiye kubana mu buriri bumwe nibwo wenda byamutonda. Ariko aba mu nzu ifite ibyumba bibiri, icyumba kimwe yagihariye abashyitsi ni cyo uzaba uraramo birumvikana. Rero nta kizamubangamira humura. Naho ku byerekeye icyo wakora, mfite inshuti nyinshi ndaza kuzinyuramo ngushakira akazi. Nizere ko kuri wowe akazi ari akazi udatoranya?

*Sandrine:* Yewe akazi ni akazi rwose niyo naba nkorera inda gusa. Icyo nifuza ni ugutuza no kugira amahoro. Gusa sinzi niba ubuzima nanyuzemo nazabwibagirwa kuko ni ubuzima bubi, busharira kandi bubabaje. Gusa nzakwitura amaherezo kuko ungaruye nari ngiye. Kandi ibi uri guharanira niyo ntakwitura nzi ko Imana ubwayo izabikwitura.

*Habagusenga:* Burya erega umuntu abeshwaho n’abandi. Kandi rwose ndabizi neza ko kubaho kwawe bizabera isomo benshi bikanabera umugisha abandi. Abaguhemukiye n’abakubabaje nibabona ubuzima bwawe bwarahindutse buba bwiza nzi ko bazicuza bakakwifuza.

*Sandrine :* Yewe ntabwo ibyo bizabaho kuko rwose ubuzima bwose nabamo ntacyo byaba bibabwiye.

*Habagusenga:* None se ubundi iyo myenda urayirarana?

*Sandrine :* Uratangiye sasa. Ndaje niryamire ku itapi hasi niba ari ibyo. Maze uze gucunga nsinziriye umfate ku ngufu? Na kare kandi koko wabimbwiye

*Habagusenga:* Ahuiii. Oya mama ntacyo nagutwara. Biriya byari ugukuza ikiganiro. Ariko niba ari bwo wumva uri bube utekanye nta kibazo rwose yirarane. Ngaho reka dusinzire rero.

*Sandrine :* Ejo se uzajya mu kazi ryari ngo mbyuke ngukorere icyayi ?

*Habagusenga:* Mfite konji y’ibyumweru bibiri, ntiwigore uzinduka. Aho ukangukira hose nta kibazo. Ahubwo jyewe ndabyuka nkora siporo, ubwo nukanguka ugasanga simpari ntibigutere ikibazo.

Twahise turyama. Nahejeje inguni na we aheza indi, narabibonaga ko nubwo turaranye ariko adatuje kandi ntagomba kumutera ubwoba.
Gusa nkangutse mu gicuku nasanze yanyegereye yanampfumbase ndetse andengejeho akaguru.
Narahindukiye ndamureba ashobore kuba yari akiri maso.
Namukorakoye mu mutwe buhoro musoma ku gahanga nuko ndamwiyegereza. Sinabikoreye kumwifuza ahubwo narabibonaga ko akeneye umuntu umwereka urukundo n’impuhwe kandi ikintu kimwe mu bihumuriza umuntu harimo kumuhobera no kumupfumbata. Na we yahise ampfumbata, yitsa umutima nuko turongera turisinzirira.
Nakangutse saa kumi n’imwe ndabyuka buhoro ngo ntamukangura nuko nambara imyenda ya siporo ndagenda.

SANDRINE

Mvuze ko Habagusenga yankuye mu mva sinaba mbeshye. Ntabwo nzi neza ibyambayeho niba abandi bibabaho gusa muri gahunda zanjye nakabaye ubu napfuye ariko dore ndi mu buriri bwiza ndyamye iruhande rwe. Nibajije mu mutima igituma ndi kumwishisha nuko ndamwegera ndamupfumbata ndetse murenzaho akaguru. Ntabwo ari ubushege cyangwa kumwishinzaho ahubwo ni ko menyereye gupfumbatana. Gusa ubwo yakangukaga agahindukira nibwiye ko agiye kumbagira ibisiga ariko si ko yabigenje ahubwo yarampfumbase numva umutima uratuje bwa mbere mu buzima bwanjye nyuma yo kubura mama. Ibitotsi nasinziriye byari biryoshye gusa ubwo nakangukaga mu gitondo nasanze yagiye, asiga anseguye neza ananyoroshe. Narabyutse nanjye ndeba amashuka aho yayashyize ayo nari naraye ndutsemo ndayinika ngo nyafure ndeba n’imyenda ye idafuze ndayisohora ndayifura. Nanafuze iyanjye naje nambaye, gusa nanone nkomeza kwibaza niba nzahera mu mwenda umwe, kandi rwose sinshaka kugora uyu muvandimwe kuko ibyo amaze kunkorera birahagije.
Nafuze vuba vuba kuko gufura ni ibintu byanjye ntibijya bingora nuko maze gufura no kwanika ndakoropa.
Narangije gukoropa na we ahageze avuye muri siporo.
Nahise mfatisha vuba ngo mutekere icyayi nuko ntegura ameza dufata ibya mu gitondo.

*Habagusenga:* Aka kazi kose wakoze koko urwaye urabona utihuhuye wowe?

*Sandrine :* Oya si ukwihuhura imbaraga ndazifite pee. Ahubwo nta byo naba nibagiwe gufura? Gufura biri mu kazi nakoze kenshi na cyane kandi ntabwo njya mbyinuba na rimwe.

*Habagusenga:* Oya iyo wafuze ni yo yari yanduye gusa. None se urumva witeguye ute gutangira ubuzima bushya uhereye kuri zeru?

*Sandrine :* Biragoye ariko nzagerageza.

*Habagusenga:* Buriya ikintu cyose gishya kiravuna. Ariko iyo ufite intego, ufite icyo wiyemeje kandi wifuza kugeraho biremera. Noneho iyo ufite hafi yawe abantu bagushyigikiye ndetse bakwereka ko bakwitayeho ibintu birushaho kugenda neza cyane. Mushiki wanjye ni umwana mwiza ndabizi muzashobokana kandi muzabana neza. Ese nagusaba ngo mukomeze kubana uzabyemera?

*Sandrine :* Ntabwo nabyanga kuko no kuba jyenyine byangora. Sinshaka ikintu cyatuma mpora nsubira mu ntekerezo za kera hahise kandi kuba jyenyine rwose byatuma nongera kwitekerezaho bikabije. Ubundi se turajyayo ryari?

*Habagusenga:* Ndaje noge tugende ni ho dufata ibya ku manywa hanyuma ndagusigayo njye guhura na bamwe mu bo nshaka kugusabira akazi. Sinzi ahubwo igihe tuzongera kuganira ku mateka yawe ugasubukurira aho wari ugejeje umbwira.

*Sandrine :* Gahunda ni iyawe aho uzabonera umwanya nzaba mpari nzakubwira rwose.

*Habagusenga:* Nzashaka akanya mbere y’uko ubona akazi. Buriya kuvuga ibyakubayeho na byo biri mu byomora ibikomere bikanaruhura umutima. Ngaho jya kwitegura tutaza kugera yo dutinze ndamuzi agira gahunda rwose turebye nabi twasanga yariye tukitekera ibyacu.

Naragiye koga ndangije ntunganya imyenda yanjye dore ko hari haramutse akazuba maze nyitera ipasi.
Mu gihe ndi kwisiga na we yari koga nuko ashoje kwambara turasohoka turagenda. Yabanje guhamagara mushiki we amubwira ko tuje.
Ubwo twageraga kwa mushiki we, agisohoka kutwakira, namukubise amaso na we ankubise amaso ahita yikorera amaboko nanjye bigenda gutyo.

Bivuze ko baziranye. Ese baziranye mu byiza cyangwa mu bibi? Agace ka 11 ntuzagacikwe

BIRAMAHIRE François Jassu

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s