Inkuru ndende

UMUCUNGUZI Agace ka 8

Uko yakaryamye, yari yarutse inkaba y’amaraso imbere ye, kandi nabonaga n’ubundi agisinziriye. Ese bibaho ko umuntu yaruka asinziriye?
Nabanje kumwitaho sinitaye ku gasorori kamenetse.
Nahise nshaka icyo guhanaguza ibyo birutsi birimo amaraso, na we muhanagura ku munwa. Gusa niba ari amazi yamukonjeye, yahise abumbura amaso arandeba. Gusa nta kabaraga byabonekaga ko afite, andeba mu maso amarira azengamo.
Naramubyukije aricara. Nahise muhereza isengeri ngo yambare kuko yari yambaye ubusa hejuru maze ndicara nanjye ndamwiyegamiza

*Habagusenga:* Urumva umerewe ute?

*Sandrine :* Uretse ko numva nshaka kujya ku bwiherero ariko ahandi ndumva nta kibazo. Ahubwo se nijye narutse aho?

*Habagusenga:* Yego ni wowe waharutse. Urumva se wabasha guhaguruka? Cyangwa nta mbaraga ufite?

*Sandrine :* Imbaraga zo ndumva ntazo pee. Mu nda n’ubundi hari guhungabana rwose. Ahubwo mfasha njye kwiherera.

Naramuhagurukije mukenyeza essuie-main nuko ndamusindagiza ajya mu bwiherero.

Nahise nanjye nkuraho amashuka nsasa ayandi na hahandi hahindanye ndahatunganya.

Ubwo yavaga mu bwiherero yari yaniyuhagiye nuko ansaba ko namuha ibyo kuba yambaye. Namuhereje ikabutura n’umupira arambara maze aricara muzanira agasosi ngo abe ahuta. Aka kanya ariko noneho namuvangiyemo wa muti, sinari kurindira za nshuro zose. Naramuhereje ahutaho buke buke, nkomeza kwibaza mu mutima niba koko agikomeje gahunda ye yo kwiyahura cyangwa yabivuyemo. Numvise umutima umpatira kumuvugisha no kugira ibibazo mubaza maze nkamenya aho mpera mubwira cyangwa mwihorera agategereza gupfa agaheba.

*Habagusenga:* None se uri kumva umerewe ute? Uri kwiyumva ute

*Sandrine:* Ndi kumva uretse kumva mu nda nta kintu kirimo ariko ubundi ndumva nta kindi kibazo mfite.

*Habagusenga:* None se ubundi uburozi wafashe uzi neza uburyo bukoramo cyangwa wapfuye kunywa gusa?

*Sandrine :* Nkurikije uko nari mbizi ubundi ubu nakabaye nacitse intege, mu nda hatangiye kundya. Nibyo bimenyetso bya mbere. Ibyo iyo bivuyeho hakurikiraho rero gucika intege mu ngingo hose, ubundi guhumeka bigatangira kuba ikibazo. Nibwo nyuma rero umuntu apfa. Gusa ndabona ahari jyewe byanze gukora, sinzi.

*Habagusenga:* None se wumvaga witeguye kuza kwihanganira ubwo buribwe cyangwa wumvaga wowe utari buribwe? Kuko ndumva amakuru yose wari uyafite mbere yo kwiyemeza kuba ari bwo buryo uhitamo gukoresha wiyahura.

*Sandrine :* Byose nabyiteguye kandi nari mbizi ko ndi buribwe iminota itarenga 20, iyo nari kuyihanganira ibindi byari kuba ntabyumva kugera umwuka ushizemo.

*Habagusenga:* Sobanura neza aho sindi kuhumva.

*Sandrine :* Ahubwo se waretse nkajya gushaka ubundi burozi nkinywera ko mbona ubwa mbere bwanze gukora. Nkanagusezera nkagenda dore butangiye kugoroba nawe ukomeze gahunda zawe. Ibindi uzabyumva mu makuru kandi uzaze gushyingura.

*Habagusenga:* Muri make uramaramaje urumva ugomba kuva kuri iyi si uko byagenda kose

*Sandrine :* Kugera uyu munota ndumva nta ngingo n’imwe inyemeza gukomeza ndi muzima. Ngomba gushaka uburyo bwose bushoboka mva kuri iyi si nkayisigira bene yo.

*Habagusenga:* Ese uramutse ubonye izindi mpamvu ziguhatira kuba muzima indi myaka, wahagarika iyo gahunda yawe?

*Sandrine :* N’ubundi se ko namaze gufata uburozi izo mpamvu ndumva ntacyo zaba zivuze rwose imbere yanjye. Rero nta mpamvu numva yakuraho umugambi wanjye

*Habagusenga:* Ndi kuvuga uramutse usanze uburozi wanyoye butakoze, impamvu zatuma utongera gushaka kwiyahura.

Yarabanje yitsa umutima andeba mu maso.

*Sandrine:* Ubundi isi tuyibaho kugirango tunezeranwe n’inshuti n’imiryango. Igihe cyose abo bose bamaze kukwereka ko ntacyo uvuze mu buzima bwabo, igihe ntacyo utakoze ngo muhuze ariko bikanga bikananirana, urumva koko waba usigariye hehe?

*Habagusenga:* Wenda umuryango wo ntiwawuhindura ariko nemera ko inshuti zacu ari twe tuzirema. Iyo mudahuza urayireka naho iyo muhuza ukayishyira imbere akaba ari yo mukomezanya. Niba inshuti zaraguhemukiye zikagutererana uracyafite umwanya n’amahirwe byo kuba warema izindi nshuti.

*Sandrine:* Impamvu uri kuvuga ibyo ni uko kugera ubu uzi nka 20% by’ubuzima bwanjye. Inzoka zatumye ntabasha gukomeza kukubwira, none ndabona bunije. Rero nyihorera ibyanjye ndabizi.

*Habagusenga:* kwiyambura ubuzima benshi babikora kubera ubuzima bwabashaririye ariko nanone ntabwo burya aba ari bo bushaririye gusa, jye mbyita ibya wa mugabo mbwa unyagiranwa n’abandi akavuga ngo we yaboze. Rero simpakana ko ibibazo bitabaho ndetse ntabwo mpakana ko abantu batakujujubya ukumva umwanzuro ari ukubahunga, ariko se aho ikuzimu uri kubahungira, usanzeyo nde? Ese uzi hariyo iki? Abariyo se uzi babayeho bate niba hanabaho koko? Ushobora kwiyumvisha ko ushyize iherezo ku bibazo ariko siko kuri. Ibuka ko nubwo abantu bashobora kukwanga, kugufata nabi, kukwitwaraho nabi, ariko hari n’abandi niyo yaba umwe cyangwa babiri bagukunda kandi bifuza kukubona. Ese urumva nta kimungu uzaba usize mu mitima yabo?
Reba nkanjye twahuye uyu munsi, twaganiriye nubwo bitaraba byinshi ariko byibuze hari uburyo twahuje imyumvire. Ejo nze kugushyingura. Urumva nta gikomere nzasigarana ku mutima? Imana yemeye ko uburozi butinda gukora cyangwa se wenda bwananze gukora burundu. Kuki utakumva ko ari umugambi wayo wo kwifuza ko ukomeza kubaho ngo uzabe umwe mu bahamya ko burya na nyuma yo kwiheba no kwigunga ubuzima bushobora gukomeza?
Sandrine, niba wemera ko umuntu ashobora kuremba hafi yo gupfa banamubitse ariko nyuma akazanzamuka akabaho imyaka ikisunika, kuki utumva yuko nawe Imana yahindura ubuzima bwawe, ibyari ibibazo bigahinduka ibisubizo?

Nabonye muri we atangiye guhinduka, mbona ko ahari ingingo ndi kumutera ari kuzumva nuko nanjye nkomeza kumutera ingingo zimutsinda ngo byibuze umuti twamuhaye nukora uburozi yanyoye bukamuvamo, ntazongere guhirahira yiyahura bwa kabiri.

*Habagusenga:* Sandrine, ngusabe ikintu?

*Sandrine :* Yego ndakumva.

*Habagusenga:* None se Imana iramutse ikoze igitangaza, uburozi wanyoye ntibukwice, wanyemerera ntushake uko unywa ubundi, ahubwo ugatangira ubuzima bushya niyo wahera kuri zeru?

Yabanje gutekereza, andeba mu maso.

*Sandrine :* Kubaho kwanjye waba ubifitemo iyihe nyungu ku buryo wansaba ikintu gikomeye gityo? Erega kwiyahura sinabyutse ngo mbitekereze ahubwo ni ibintu maze igihe kinini ntegura. Kuki wumva ko nahita mbihindura aka kanya?

*Habagusenga:* Ndakumva ko atari ibintu wahubukiye kandi rwose wabitekerejeho bihagije. Ariko nk’uko umbajije inyungu mbifitemo, inyungu yo irahari kandi nyinshi. Inyungu ya mbere nzabaho nishimiye ko byibuze hari ubuzima nabashije kurokora. Inyungu ya kabiri nzaba nishimiye ko kuba nasubitse gahunda zanjye zose uyu munsi bitapfuye ubusa. Simba kandi ndi bube mpombye kuko ndaba nungutse indi nshuti mu buzima bwanjye. Erega bajya guca umugani ngo inshuti iva ku nzira, ni ibi bavugaga. Ndahamya ko guhura kwanjye nawe atari impanuka ahubwo ni ibintu Imana yemeye ko bibaho kuko yabonaga ko inzira urimo, umwanzuro wafashe bidakwiye.

*Sandrine :* Umbabarire kuguca mu ijambo ariko sinkubeshye amagambo uri kumbwira ndi kumva yumvikana. Gusa hari ibibazo bibiri mfite kandi bidashobora kubonerwa igisubizo aka kanya. Niyo mpamvu nshobora kuba ndi kukumvira ubusa, umbabarire.

Ese ibyo bibazo bindi ni ibihe? Agace ka 9 ntikazagucike

BIRAMAHIRE François Jassu

1 comment

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s