Ubuzima

UMUCUNGUZI Agace ka 7

Nahamagaye Abraham ngo ndebe ko twavugana kuri gahunda zikurikiyeho. Sinigoye njya guhamagarira hanze, namuhamagaye umwanya muto musaba ko dukoresha chat na we ibyo abyumva vuba.

*Abraham :* Ntumbwire ko aka kanya umuti ukoze ariko

*Habagusenga:* Ahubwo nawe ubanza warize ubuganga. Uziko utoroshye wangu. Ubu rwose yinjiye WC sinzi ahubwo niba atari bugwemo.

*Abraham :* Ntacyo aba, ariko buri minota nka 30 azajya ajyayo. Birasaba rero ko aba afite ibyo kunywa bimugaruramo ibyo yatakaje, kuko utabikoze yanegekara.

*Habagusenga:* Turamuha iki rero?

*Abraham :* Sinabonye se ufite blender. Hita ukora juice, reka nanjye nsimbuke nzane umuti noneho ukuramo uburozi mu mubiri, ndabizi neza nyuma y’amasaha abiri araba ameze nk’utabunyoye rwose. Kuko umuganga uba hanze ni we wayimpaye ambwira ko niyo waba wanyoye aside igushiramo.

*Habagusenga:* Gira vuba rero turengere ubuzima bw’umuntu

*Abraham :* Ndi mu nzira maze. Ariko se mwana ubundi uriya mukobwa afite iyihe potential ituma wamwiziritseho? Ubanza atari uyu munsi gusa ahubwo musanzwe muziranye

*Habagusenga:* Oya pee. Nibwo bwa mbere nari mubonye rwose ndetse nari nibereye muri siporo. Ntubyibuka koko?

*Abraham :* Buriya afite rukuruzi tu. Kuko simbyumva nka neza. Ariko ni byo tugomba gutabara tutitaye ku wo dutabara.

Nahise mfata imbuto ndazitunganya ngo nzisyemo umutobe wihuse. Ariko nanahise nshaka uko nakora isosi ngo ajye abivanga ntabwo yatakaje isukari gusa n’umunyu buriya uba uri kubigenderamo. Rimwe anywe juice ubundi ahute agasosi.

Ubwo yavaga mu bwiherero yaje we ari kwandara neza neza. Wagirango amaze ukwezi ari indembe pee.

*Habagusenga:* Niko se ko mbona wanegekaye

*Sandrine :* Umva ndumva neza neza ibyo mu nda bishizemo pee. Ni ubwa mbere ngize diarrhée imeze gutya pee. Ese ni brochete cyangwa ni ya special

*Habagusenga:* Oya ni ya special kuko ari brochette naba nanjye narwaye

*Sandrine :* Umenye ariko ko jyewe nariye zingalo kandi isuku yazo igoye. Gusa sindi kuribwa ahubwo nuko numva mu nda hari guhubangana.

*Habagusenga:* Genda noneho ube wiryamiye, reka nkore ka juice nkuzanire. Ndaje turaganirira mu cyumba nta kibazo.

*Sandrine :* Ariko ubundi ubwo uri umuntu cyangwa uri ikivejuru

*Habagusenga:* Kubera iki se?

*Sandrine :* Nibwo bwa mbere nabona umuntu udatinya pee. Twahuye nkubwira gahunda zanjye zose mbona ntacyo bikubwiye. Urabizi ko bwa burozi nabunyoye, none ngo njye kuryama mu buriri bwawe. Ubu se ndamutse mpfiriyemo wabigenza ute?

*Habagusenga:* Ikintu kiri bukubeho ntacyo wakora ngo ukibuze kubaho. Abanyarwanda urabizi baravuga ngo ntawe urusimbuka rwamuboye. Gusa bakongera ngo bucya, bucyana ayandi. Ibyo rero bituma numva ko ngomba gukora ibikwiye ibisigaye nkabiharira Imana. Ahantu nakugaye ni uko wahisemo inzira yo kwiyahura kuko ni icyaha imbere y’Imana.

*Sandrine :* Uti ni icyaha. Ubu se ni cyo cyaha kiremereye kurenza ibindi byose abantu bakora? Mujye musigaho. Nibe nanjye ntawundi nishe ni jye gusa ngiye. Abica abandi se?

*Habagusenga:* Ariko kuko abikora we agakomeza kubaho aba agifite amahirwe yo kongera kwihana. Urumva ko bitandukanye rero n’uwiyahuye. Ngaho ba ugiye kuryama ndaje.

Yaranyumviye asubira mu cyumba nanjye nguma muri salon ndi gutegura juice. Abraham na we ntiyatinze kungeraho nuko ubwo yangeragaho ampereza iyo miti ananyereka ibipimo ndi bukoreshe. Yari imiti ibiri. Harimo uvura uburozi ari na wo nagombaga kubanza kumuha, hakabamo n’uvura impiswi. Wo yambwiye kuwumuha avuyeyo bwa kane. Yanyijeje ko biri bukore, gusa ko biri busabe ko umurwayi akomeza kuryama kubera gucika intege.
Nibutse ko hari ku cyumweru kandi ngomba kubyuka njya mu kazi. Uyu mukobwa se araba yafashe agatege byibuze? Ahubwo se bwo abaye yafashe agatege, ari bubone uburozi butakoze ashake ubundi. Ngomba kumuba hafi rero nkamuhumuriza nkanamwereka ko ibyiza biri imbere.

Namaze gutegura juice nyimushyira mu cyumba ariko nsanga ntaryamye, bivuze ko yasubiye mu bwiherero.
Gusa imyenda yari yambaye nayisanze ku buriri. Arabe atambaye ubusa buri buri noneho kwihangana sinzi ko nabibasha, kandi aranirwariye.
Uko nagatekereje yasohotse mu bwiherero agendera ku gikuta. Sinitaye ku kuba yambaye ikariso gusa nahise mpaguruka ndamufata musindagiza muzana ku buriri. Naramwicaze ndamwiyegamiza nuko muha juice aragotomera. Ayimaze yansabye indi, nuko nsuka indi kuko nari nakoze nyinshi ndongera ndamuha. Yariruhukije, nuko araryama ndamworosa.

*Sandrine :* Ese none bwaba ari bwa burozi buri gukora ? Waretse nkajya kugwa ahandi koko? Ko wangiriye neza, wanyitayeho, waretse singushyire mu bibazo?

*Habagusenga:* Sinakubwiye ko jye nizera Imana? Nta na kimwe kibaho itabyemeye burya. Rero nd gukora inshingano zanjye nk’umuntu sinitaye ku biri bukurikireho.

*Sandrine :* Basi umbabarire kukwambarira ubusa, sinari nzi ko waje mu cyumba. Nizere ko ntakubangamiye

*Habagusenga:* Oya wigira ikibazo rwose ntabwo wambangamiye. Ahubwo reka ngukorere agasosi gashyushye uhute, utaza gupfa uhubangana mu nda bakazanavuga ko wishwe n’inzara. Si byo Igihozo ?

*Sandrine :* Ko nakubwiye Sandrine gusa iryo rindi urikuye hehe?

*Habagusenga:* Disi ntabwo uri kwibuka ibyo wanganirije. Ibuka umbwira papa wawe aguhuza na muka so. Wambwiye ko yamubwiye amazina yawe yombi, Igihozo Sandrine.

*Sandrine :* Sinabyibukaga rwose. Ahubwo se ko numva agatotsi kamfashe.

*Habagusenga:* Nta kibazo waba usinziriye reka mbe nkuretse noneho nanjye mbe ngira ibyo ntunganya.

Nasohotse mu cyumba njya muri salon.

Uyu mwana nubwo yababajwe n’isi ariko nanone afite ubuntu muri we, araganira, atera urwenya, ahubwo ibyamubayeho byarenze intekerezo ze. Akeneye umuntu umuba hafi, akamuhumuriza akamwereka ko nubwo ibibi bibaho ariko n’ibyiza bishobora kubaho. Akeneye umuntu umwereka ko nubwo wababara gute ariko kugera kure atari ko gupfa. Akeneye kandi umuntu umwereka urukundo abandi batamweretse, umuntu umuba hafi kenshi, umuntu yisanzuraho akamubwira byose bimubabaje. Akeneye umuntu umubera hose akamubera byose, inshuti, umujyanama, umuvandimwe, umunyamabanga, umubyeyi.
Kandi umwanya wanjye urabaze, siniyumvamo kuba namubonera icyo gihe. Ahubwo se ko ntaramenya byose bimwerekeye aramutse bwo ahonotse uru rupfu yajya kuba hehe? Ibi na byo ko bimbereye ingorabahizi koko?

Ariko byose birashoboka.

Nahise mpamagara boss wanjye ku kazi

*Boss:* Ubu umaze kunywa zingahe sha Haba?

*Habagusenga:* Uretse icyayi cya mu gitondo gusa nta kindi ndanywa boss

*Boss:* None se kuki umpamagaye muri weekend bite? Ubundi nkuziho kumpamagara iyo kakugezemo Uri kumbwira uburyo unyemera. Ariko Habagusenga usinda neza gusa. Buriya ujya untangaza rwose wowe ntubaho.

*Habagusenga:* Hahahhh. Boss rwose. Nyine boss nahuye n’ikibazo gikomeye kitanyemerera kuza ku kazi ejo. Nashakaga kubasaba uruhushya rw’ejo.

*Boss:* Urabizi ko jyewe ntawe njya nima uruhushya. Noneho wowe ndakuzi usaba uruhushya ari ibintu bikomeye bibaye rwose. Niba unashaka wafata agakonji icyumweru wenda iminsi wemerewe yaba iri kugabanyuka.

*Habagusenga:* Koko se boss? Noneho reka mfate konji mbikore nitonze. Urakoze cyane rwose boss.

*Boss:* Ariko rero ibyo wikoza byose uyu mwaka nshaka kukubona wambaye impeta cyangwa uzavuge niba urwaye tugukubite amatovu.

Yabivuze ahita akupa. Boss wanjye ndamukunda rwose ni inshuti y’abakozi be. Mukundira ko atwemerera tukamwisanzuraho kandi ntajya afata nabi abakozi be.

Ubwo iki kiracyemutse hasigaye kimwe. Uyu mukobwa sasa araba hehe? Nahise ntekereza guhamagara mushiki wanjye nkurikira akaba ari we ngisha inama. Yitwa Muteteri

*Muteteri:* Noneho ukeneye amafaranga angahe se?

*Habagusenga:* Ariko warambonye nawe. Umva nshaka kugusaba ikintu wo kabyara we ukakinkorera

*Muteteri:* Niba atari cash rwose ndemera vuba vuba

*Habagusenga:* Hari umukobwa nshaka ko uba ucumbikiye iminsi mike. Niba bitakugoye yaza ejo, noneho nkazagusobanurira ibye tugeze aho kuko ni birebire

*Muteteri:* Ahooo. Musaza wanjye yateye inda tu. Ariko se ubwo iyo uteye inda utaratera ivi, biba bimeze bite?

*Habagusenga:* Ni icyo mpfa nawe. Umva reka ngire ibyo ntunganya nzakureba ejo. Urakoze kandi kubyemera.

*Muteteri:* Nta kibazo bro. Urabizi ndakwemera cyane ntacyo nakwima.

Nahise noneho ntegura isosi ngo njyane mu cyumba. Ngikingura icyumba ibyo nabonye byanteye ubwoba ku buryo agasorori k’isosi kahise kancika kakikubita hasi yose ikameneka.

Ni ibiki yikanze? Ese yizeye ko Sandrine ari bwemere kujya kubana na mushiki we? Agace ka 8 ntuzagacikwe

BIRAMAHIRE François Jassu

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s