Imirire Imiti Ubuzima

Akamaro ka bicarbonate n’indimu

Indimu ukwayo izwiho kuza ku isonga mu kongerera ingufu ubudahangarwa bw’umubiri wacu, gusa inazwiho gufasha mu igogorwa cyane cyane mu gihe watumbye nyuma yo kurya cyangwa uri kuzana ibyuka mu nda.

Ku rundi ruhande, uretse kuba bicarbonate bamwe bayifashisha mu guteka, inagira akamaro ko kugabanya acide mu gifu, n’ibindi binyuranye.

Rero kuvanga ibi byombi, bizagirira akamaro kanyuranye umubiri wacu nk’uko iyi nkuru igiye kubivuga.

1.    Kuringaniza pH yo mu mubiri

Ku ruhande rumwe, indimu irimo acide, izwi nka citric acid. Naho bicarbonate ni umunyu kuko irimo sodium. Kuvanga byombi rero bituma kubinywa biringaniza pH yo mu mubiri kuko iyi pH ni ingenzi mu mikorere yawo cyane cyane imikorere y’inyama zo mu nda harimo n’igifu.

2.    Uruhu rucyeye

Umutobe w’indimu uzwiho gusohora imyanda n’uburozi mu mubiri. Naho bicarbonate ukwayo ikaba izwiho kurwanya kwangirika k’uruhu biturutse ku zuba. Uruvange rwa byombi rero rukaba rufasha mu kurinda no kurwanya ibiheri, bikaba akarusho hano iyo utabinyoye ahubwo ukoze mask yabyo ukayisiga mu maso. Gusa no kubinywa ni ingenzi mu kurwanya iminkanyari, utubara tuzanwa no gukira uduheri, no kwangizwa n’izuba

Soma hano ibya mask ya bicarbonate n’indimu Uko wakora mask (igipondo) ya bicarbonate, n’akamaro kayo

3.    Gusukura igifu

Ubusanzwe umutobe w’indimu unafasha ubwawo mu gusohora indi myanda, umunyu udakenewe mu mubiri dore ko kuwunywa bifasha mu kunyara no gusohora amazi mu mubiri.

Ibi bikaba byiza ku mpyiko, igifu ndetse n’uruhago aho bibifasha gukomeza gukora neza kandi bituzura ngo bikomeze bibike ibyuzuyemo

4.   Gucyesha amenyo

Ubu imwe mu miti y’amenyo isigaye ivangwamo bicarbonate ndetse benshi banayikoresha ukwayo mu gucyesha amenya, bikarushaho kuba byiza cyane iyo ukamuriyeho indimu maze ukogesha amenyo icyo gipondo. Ushobora no kwiyunyugurisha amazi bivanzemo, bizasukura mu kanwa nyuma yo koza amenyo

Gusa hano usabwa kutabikoresha buri munsi, kandi ntubikore ukimara kurya cyangwa kunywa ibishyushye kuko byakangiza amenyo yawe. Ubikoresha rimwe mu minsi 3, indi minsi ugakoresha umuti usanzwe wogesha amenyo

5.    Gufasha mu igogorwa

Ku bagira acide nyinshi mu gifu, abarwara ikirungurira, abagira ibyuka mu nda, uru ruvange ni rwiza kandi ni ingenzi kuri bo. Uretse ibi kandi binakiza kumva wagugaye mu nda, ibiryo byaguhezemo se ndetse binagirira akamaro inzira y’igogorwa muri rusange.

6.    Umutima

Kunywa uru ruvange kandi bifasha mu kuringaniza cholesterol aho bigabanya ubwinshi bwa cholesterol mbi. Ibi bikurinda indwara z’imitsi, stroke ndetse n’izindi zinyuranye zafata umutima.

7.    Kuringaniza ibiro

Uru ruvange rutuma umubiri ukorana ingufu bityo bikagira uruhare mu gutwika ibinure. Ikindi ni uko uru ruvange rwongera ingufu mu gukora siporo ntunanirwe vuba na byo bikagufasha gutwika bya binure. Niba ushaka kugabanya ibiro, uru ruvange ntirukabure iwawe

Bikorwa bite?

 

Mu gukora uru ruvange biraboneka ko ukeneye amazi, bicarbonate n’indimu.

  • Teka amazi abire
  • Yatereke abe akazuyazi, ariko abe agishyushyemo
  • Mu kirahure cyayo vangamo akayiko gato ka bicarbonate
  • Niba indimu ufite ari nini, koresha igisate cyayo ukamurire umutobe wayo muri ya mazi, niba ari ntoya yikoreshe yose
  • Vanga hanyuma unywe

Icyitonderwa

Nubwo uru ruvange tubonye ibyiza byarwo ariko hari ibyo kwitondera mu kurukoresha.

  • Kugirango bikore neza usabwa kubinywa nta kindi urashyira mu nda, kandi nibura ukarindira iminota 30 ngo ugire ikindi urya cyangwa unywa
  • Kuko harimo sodium abafite uburwayi bw’umuvuduko w’amaraso, abarwaye izindi ndwara zidakira, abagore batwite n’abonsa abana batarageza amezi 6 ntabwo bemerewe kubikoresha
  • Niba hari imiti uri gufata banza usobanuze niba kubivanga bitatera ikibazo
  • Niba ushaka kubikoresha igihe kirekire, bikoreshe ibyumweru bibiri, wirenze ibindi bibiri utabikoresha, gutyo gutyo.

Mu gusoza, hari uburyo wakoresha uru ruvange ukongeramo ikindi kintu kimwe bikagufasha kugabanya mu nda. Tuzabikora ukwabyo, ntuzacikwe

1 comment

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s