Inkuru ndende

UMUCUNGUZI Agace ka 6

HABAGUSENGA

Nakurikiraga ubuhamya bwe ntuje. Gusa uko yagendaga ambwira ubuzima yanyuzemo natangiye kumva ashobora kuba afite ishingiro kuko niba ku myaka 11 yarabuze nyina, ku myaka 13 muka se agatangira kumufata nabi, kandi akaba ari kumbwira ko imyaka yose yabayeho yayibabariyemo, ndacyeka ibikurikiraho ari byo bibi kurenza ibyabanje.
Nakomeje kwibaza icyo nakora ngo ndamire ubuzima bwe ariko nibuka ko mu masezerano twagiranye namwemereye ko ntamubuza ibyo yiyemeje. Ariko se kwemera umuntu ngo apfe koko ubu sinaba nanjye mbaye umufatanyacyaha? Ariko se nanone muhururije akaba afite ibindi wenda ntazi agahita abifata bikamwica vuba?
Ibyo byose byakomeje kundwaniramo, nuko nkomeza gukoresha ubwonko cyane ngo nshake umwanzuro.
Nifuzaga ko yakomeza kubaho byibuze ubuhamya bwe bwazabera inyigisho abandi ubuzima bwabereye bubi bakifuza kuba bakiyahura.
Burya nta mwarimu mwiza nk’uwanyuze mu kintu nyuma akaza kugisohokamo yemye. Ubuhamya bwe bwazaba ikibwirizwa kurenza ibyo twumva mu rusengero.

Nahise musaba kunyihanganira gato nkajya mu bwiherero.
Nageze mu bwiherero nuko mpita mfata telefoni kuko sinari njyanywe no kwiherera gusa ahubwo nashakaga ubufasha.
Nahise nandikira Abraham

*Habagusenga:* Umva man, inzoga zagushizemo ko ngushakaho ubufasha?

*Abraham :* Maze ndi kunywa akandi. None se ka ka baby kamaze kubisoza man?

*Habagusenga:* Nyumvira nukuri. Urumva bishekeje noneho. Ahubwo nshaka ujye kuri pharmacy ubabaze ikintu umuntu yakorera umuntu wanyoye uburozi ngo aburuke. Vuba kandi

*Abraham:* Umva kandi. Ahubwo se ubwo wamushakiye ibituma ahitwa ko ari byo byoroshye. Naho ibituma aruka bishobora gutera ibindi bibazo. Ibyo nanjye ndabifite nabizana rwose.

*Habagusenga:* None se ikibazo. Turabimuha gute rero?

*Abraham:* Ni agafu. Wowe genda umubaze icyo kurya kindi ashaka, ndabizi ubwo yisanzuye ari bukikubwire. Noneho uhite umubwira ko ugiye gutanga commande. Ndahita mbizana nakamennyeho. Ndabizi mu minota itanu araba atangiye kunnya. Ibisigaye biraba kumuha ibyo kunywa, hanyuma mu byo kunywa uzajya umuvangiramo imiti urebe ko adakira. Erega umenye ko niyo yagwa ahandi iperereza rishobora kugufata mwana ugasanga nawe ubigendeyemo

*Habagusenga:* Uretse n’ibyo erega shahu nanjye najya mpora nicuza ko ntabashije kuramira ubuzima bw’umuntu. Reka ngende adakeka ibyo ndimo noneho, ubwo turasubira.

Nahise nsohoka mu bwiherero. Naje meze nk’uwikandagura mu nda ngo njijishe agirengo nari nahezemo kubera impiswi cyangwa impatwe

*Sandrine :* Urwaye mu nda se ko mbona wunamye nk’uri kuribwa?

*Habagusenga:* Yewe sinzi ubundi sinjya mpfa kurwara mu nda. Ariko ntabwo mperuka gufata imiti y’inzoka. Biri bushire ariko nta kibazo. Ahubwo twikomereze ikiganiro. Ese ko ntakubajije. Ubusanzwe wakundaga kunywa iki? Haba mu rugo cyangwa igihe wasohokanye n’inshuti

*Sandrine :* Buriya nikundira icyayi byasaze. Mukaru kandi. Nkanakunda ikivuguto. Naho twasohotse se ubundi buriya sibiterwa n’ugura. Byose ndanywa bipfa kuba bitica. Gusa nkunda ka wine mba numva gahumura neza ukuntu.

*Habagusenga:* Ndumva duhuje ku byo kunywa. Urabona hariya ko tangawizi wagirango ndacuruza. Buriya nywa icyayi kirimo tangawizi ku buryo rwose. Naho se iyo wasohotse ukunda kurya iki? Umbwire ari muri resto unambwire ari mu kabari

*Sandrine :* Ese ko wagirango uri gutereta kandi wowe? Gusa ubanza uwo watereta wamufatisha bitakugoye. Kubitwara buhoro ukabanza ukamumenya rwose ni ubuhanga abasore benshi batagira. Jyewe iyo nasohokaga nabaga ngiye kurya brochette cyane cyane ka zingalo, cyangwa se pizza. Ngibyo ibintu bituma ntarya mu rugo.

Ubwo nahise numva ko pizza ishobora gutuma nanjye ndyaho kandi sinaba nzi uruhande ruriho umuti. Ubwo kuri brochette avuze zingalo jyewe navuga ko nkunda umubiri, aho nta waza kurya inyama y’undi.

*Habagusenga:* Uvuze burusheti uranyibutsa ahubwo. Reka dutange commande batuzanire tube tuganira tunarya dore speciale jye ndumva yanshizemo

*Sandrine :* Oya wikigora si ngombwa nubundi sinzakwitura dore mu kanya umuti uraba utangiye gukora. Ahubwo uratuma ngenda utumvise ubuhamya bwose

*Habagusenga:* Oya nta kibazo nanjye byibuze uzamvuganira nugerayo. Nta n’impamvu yo gupfana inzara erega. Ahubwo reka mbabwire bazane vuba twirire.

Nahise mfata telefoni mpamagara Abraham

*Abraham:* Umukire tuziranye bite se

*Habagusenga:* Ni sawa sawa. Ese nabona brochette ko numva mu nda byivanze mwana?

*Abraham:* Ntabwo wazibura urabizi wowe niyo zaba zashize nagutangira commande ahandi.

*Habagusenga:* Noneho nkorera zingalo ebyiri n’imibiri ibiri unzanire fasta fasta.

*Abraham:* agasenda se boss?

*Habagusenga:* Ukihorere ndakifitiye hano. Ahubwo wowe gira vuba.

*Abraham :* nta gatoki se cyangwa ibirayi boss?

Nahise mbaza Sandrine ambwira ko arya igitoki kimwe gusa.

*Habagusenga:* Shyiraho igitoki kimwe n’ikirayi kimwe

*Abraham:* Boss ariko ufite umutoto? Ndabizi wowe nturya ibitoki ubwo igitoki ni icy’umutoto tu. Nako na zingalo ubwo ni ize.

*Habagusenga:* Wa kirezi we uramfite. Niko bimeze rwose ntaho wibeshye. Zingalo ntuzishiririze cherie atambenga mwana. Ukore nk’uwikorera. Ubwo nuza umbwire rero reka mbe nganiriza umushyitsi.

Narakupye numva mu mutima ndiruhukije ho gato. Igisigaye ni ugusenga ngo ndebe ko gahunda yagenda neza naho ubundi uyu mukobwa apfuye naba ndi indangare pee.

*Sandrine :* Aho hantu utanze commande ubanza bakuzi bihagije rwose pee. Bazi ibyo urya byose?

*Habagusenga:* Yego. Jyewe sinkunda kuvangavanga utubari. Erega iyo wakennye baranagukopa iyo uri umukiriya w’imena. Ngaho twisubukurire ikiganiro. Mu kanya warimo umbwira uburyo muka so yahise yigira nyoni nyinshi ngo so atamenya ko ari we wakohereje kwahira.

*Sandrine :* Hari igihe abantu bavuga ngo muka so akubera mubi kuko wamunaniye ariko uwanjye yambereye mubi umunsi wa mbere akimbona. Ubusanzwe jyewe umurimo wose wo mu rugo nawukora, ntiganda kuko ni iwacu kandi nta bushobozi bwo gutunga abakozi twari dufite. Uretse n’ibyo kandi, sinari gusigana na we ku kazi ko mu rugo birumvikana. Ubwo rero nagiye mu cyumba ndikingirana ndarira. Sinarizwaga n’imirimo nakoze ahubwo narizwaga no kuba atangiye kumbeshyera kuri data nta kosa nakoze. Nibazaga uko bizagenda noneho niharamuka habayeho ikosa kuko sindi umutagatifu nashoboraga gukosa.
Uwo munsi bwagorobye papa nta hantu agiye, njya mu gikoni gufasha mukadata akazi ko guteka dore ko na byo nageragezaga kubimenya.
Nageze mu gikoni arandebaaaa

Uko byagenze

*Mukaruziga:* Niko se muko izi ni zo saha abandi bari bagira guteka ra?

*Sandrine:* Ariko nari naniwe nabanje kuruhuka kandi ntabwo burira cyane. Ahubwo mbwira ibyo ngufasha hanyuma duteke vuba ubwo papa nta hantu yagiye buriya ari busonze vuba

*Mukaruziga:* Are wee. Icyakora ubanza wamenya guhakwa no guhakirizwa. Iminsi maranye na so ndamuzi bihagije. Ubu ubwo atagiye niyo nahisha bugiye gucya nta kibazo yagira. Kandi nkwihanize uramuka umubwiye ko ari jye nakohereje kwahira uvuye kuvoma uzabona akaga.

*Sandrine :* Ese ubundi kuki wambeshyeye koko? Kubwira papa kuriya ubundi nari nsanzwe ntajya kwahira na mbere hose?

*Mukaruziga:* Umva ntushyogoranye nanjye cyangwa nkwase uyu mwuko. Numara kumenya ko ntacyo uvuze muri uru rugo ni bwo uzaceceka. Nako ndaza guhangana nawe kugeza igihe uzamenyera ko nako reka nceceke.

Nguko uko uwo munsi byagenze

*Sandrine :* Iryo joro naraye nibaza byinshi muri jye nibaza icyaba gituma anyitwaraho gutyo ariko nta gisubizo cyabyo nari kubona

*Habagusenga:* None se ubundi ubwo ntabwo wari warigeze umubona na mbere yaho?

*Sandrine :* Oya namubonye bwa mbere uwo munsi rwose mvuye ku ishuri.

*Habagusenga:* Ntabwo se byibuze wigeze ubaza papa wawe ibye?

Yabaye ataransubiza mbona Abraham arampamagaye mpita mpaguruka njya hanze kwakira commande kuko sinashakaga ko umukobwa abona ko ari wa musore wa mu gitondo. Namubajije niba yabikoze neza ambwira ko nta kibazo rwose kandi ko ninkenera ubufasha bwe ari bube ari hafi.

Narinjiye nshyira ku meza nuko nzana amakanya n’urusenda

Twarariye turya twiganirira ibindi bisanzwe, tuba dusubitse ibyo kumbwira ku buzima bwe.

Gusa ubwo twamaraga kurya nabonye yifashe mu nda

*Habagusenga:* Bite se ubaye iki?

*Sandrine :* Ndumva mu nda handiye ahubwo reka njye mu bwiherero ndi kumva nshaka kwituma bidasanzwe. Ubu izi nyama ntizari zirwaye koko?

*Habagusenga:* Ubanza ari ya spécial ahubwo ibiteye. Nanjye kare ntuzi ko byambayeho. Genda ahubwo utabisoreza mu myenda

Yahise ajya mu bwiherero nanjye mpamagara Abraham ngo tugambane ibikurikira.

Ese biri bukunde cyangwa biratiza umurindi uburozi? Agace ka 7 ntuzagacikwe

BIRAMAHIRE François Jassu

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s