Inkuru ndende

UMUCUNGUZI Agace ka 5

*Sandrine :* Ari nkawe bibayeho ukagera iwanyu utahaherukaga ukahasanga umuntu utazi yambaye imyenda ya nyoko, so adahari wahyitwaramo ute?

*Habagusenga:* Namubaza uwo ari we nkanamubaza ikimugenza. Cyangwa icyo ari gukora mu rugo rwacu.

*Sandrine :* Aho turahuje rwose ariko ubwo namubazaga uwo ari we, igisubizo yampaye cyarushijeho kunyongerera ikibazo aho kumbera igisubizo.

*Habagusenga:* Mbwira uko byagenze

*Sandrine :* Urabizi ko ari byo ngiye kukubwira kuko inkuru yanjye imeze nka Karuvaliyo neza neza.

Nabanje kwikanga ko ari mama kuko yari anteye ibitugu, nshaka no gusuhuza nibwira ko ari we ariko ndatuza nsuhuza bisanzwe nti Muraho. Yaranyikirije ahindukiye ntiyanigora ampereza ukuboko. Nanjye narakomeje ndatambuka ngana mu cyumba cyanjye ariko wa mugore aba amfashe ukuboko

… : Ko mbona watanya se nk’ujya mu musarane? Uri kujya hehe?

*Sandrine :* Ndi kujya mu cyumba cyanjye.

Yabanje kunyitegereza hasi kugera hejuru ubundi yifata nk’agakombe k’abana

… : Umva muko, ndabona ku ishuri warigiyeyo agasuzuguro ariko ucishe make aha ni iwanjye, unyubahe cyangwa jyewe Mukaruziga nkwereke uwo ndi we

*Sandrine :* Ariko nta kintu nagutwaye. Nari ngiye kubika iki gikapu nkagaruka tukibwirana. Papa se ari hehe

*Mukaruziga:* Sinzi aho agannye. Uramukumbuye cyane se?

*Sandrine :* Yego ndamukumbuye. Erega amezi atatu ntari hano ni menshi. None se uri mwenewacu nkaba ntari nkuzi?

*Mukaruziga:* Umva uraza kumenya so naza. N’ubundi ubu ari hafi kuza.

Nabonaga amfitiye umujinya ndigendera njya mu cyumba cyanjye. Gusa natunguwe no kwinjiramo ngasanga habaye ikiraro cy’inkwavu. None se uburiri bwanjye n’imyenda yanjye byagiye hehe?
Nagiye mu cyumba cy’abashyitsi nsanga ni ho matola yegetse, ivalisi yanjye na yo iteretse ku kameza. Nashyize igikapu hasi, n’umunaniro mwinshi sinzi uko agatotsi kantwaye, ndasinzira.

Nakanguwe n’urusaku rw’uwahondaguraga ku rugi. Naregutse mbona ni Mukaruziga

*Mukaruziga:* Ese ko mbona wagirango wageze muri hotel ko ari ho baryama ibindi byose bakabikorerwa? Ngwino usuhuze so dore ari muri salon

Nabyutse bwangu njya muri salon. Papa akimbona yarahagurutse nuko arampobera. Numvise hari umutwaro ntuye kuko rwose urukumbuzi rwari rwose. Ubwo namaraga kumusuhuza naricaye dutangira kubwirana amakuru.
Nabanje gusubira mu cyumba nzana bulletin ndamuhereza

*Papa :* Erega naribyaye niko njya mvuga. Buriya nuko nazize amateka mabi ariko nanjye narinze ngera mu wa munani nkiba uwa mbere buri gihembwe. Rero ubutaha ndashaka uyu wakugiye imbere na we uzamukureho ubayobore bose. Ndakubona ni wowe uzankiza rwose. Niko se nta duhungu turagutereta?

*Sandrine :* Oya ntawe papa. Erega ndacyari umwana nta wantereta

*Papa:* Imyaka 13 sha si mike mwana wa. Niho ba mucutsumumpe batangirira kubangiza bakabigirizaho nkana mutaramenya icyatsi n’ururo. Ese ubundi ko mbona utishimye bite?

*Sandrine :* Nta kibazo mfite. Ahubwo se uriya muntu ukenyeye igitenge cya mama aba hano

*Papa:* Yewe wamaze kugenda irungu mbona rigiye kuzanyica nshaka uwo kuzajya arimara. Aba hano rero

*Sandrine :* Aba hano? None se ko icyumba cyanjye nasanzemo inkwavu, icy’abashyitsi nkabona nta muntu uheruka kukiraramo aba mu gikoni?

*Papa:* Uyu mukobwa nawe ni agatangaza rwose. Uriya ni umugore nashatse.

*Sandrine :* Ngo iki? Papa washatse umugore utambwiye koko? Ko aho niga ari wowe wanjyanyeyo, ko wansuye rimwe, kuki utambwiye koko? Niba waransuye utaramushaka ariko wenda wari ubifite mu mugambi nabwo wari kubimbwira

*Papa :* Mwana wa ibyo sinigeze mbyitaho rwose. None se kuba narashatse ni cyo kibazo cyangwa ikibazo ni uko yambaye imyenda ya nyakwigendera?

*Sandrine :* Oya byose si ikibazo, ahubwo kuba utarabimbwiye ni cyo kibazo. Papa ni uburenganzira bwawe gushaka umugore rwose nta kibazo na gito mbifiteho pe. Ahubwo icyumba cyanjye nasanzemo inkwavu. Ubu nzaba mu cy’abashyitsi, ese nihaza umushyitsi ?

*Papa :* Reka nta mushyitsi uzadusura ngo arare. Nanaza muzararana naba ari umugabo uzamwimukira usase muri salon

*Sandrine :* Ariko ibintu mwakoze si byiza. Inkwavu umenye ko zicukura. Inzu izasenyuka rwose. Iyo uba warazubakiye mu gikoni byibuze cyangwa ukwazo. Ese inka yaratetse ko nta mata?

*Papa:* Yego kooo. Inka yatetse kera. Ese wa mugani ubu ntushonje? Uriya mugore ko noneho yatinze guhisha ra. Genda umumbarize aho bigeze bishya nshaka kwiryamira kare dore ejo mfite uruzinduko

*Sandrine :* Uruzinduko rujya hehe se papa?

*Papa:* Hari mwenewacu ufite urubanza, ni ho nzajya. Ngaho jya kureba ibyo nakubwiye

Nagiye mu gikoni nsanga yamaze guhisha mubwira ibyo papa antumye nuko mpita njya mu cyumba cyanjye ndahatunganya ubundi njya ku meza.

*Papa:* Rero Mukaruziga uyu ni wa mukobwa wanjye nakubwiraga uri mu mashuri. Yitwa Igihozo Sandrine. Ni we mukobwa wenyine mfite narabikubwiye. Nizere ko uzamubera umubyeyi. Nawe Sandrine. Uyu nubwo atari nyoko ariko uzamwubahe. No kuba akuruta ubwabyo birahagije gutuma umwubaha.

*Mukaruziga:* Nambera umubyeyi nanjye nzamubera umwana wigira ikibazo. Kandi na we ndabona akuze ntabwo tuzananirwa kumvikana witinya rwose.

*Papa:* Sandrine hari ikibazo ra?

*Sandrine :* Oya ntacyo papa. Ahubwo ndishimye kuba utaba wenyine. Ku ishuri umva nahoraga mpangayitse mvuga ngo ubu nurwara ni nde uzakwitaho naho burya umukuru aba ari mukuru nyine warebye igikwiye uragikora. Jyewe rero ngiye kuryama ndacyananiwe kubera urugendo. Muramuke.

Nibyo koko nari naniwe ariko nanone sinjya nkunda kwicara aho ababyeyi bari kuganira umwanya munini. Nanze kuba kirogoya.
Nageze mu buriri ndaryama, nahise nsinzira kuko nari naniwe pee. Mu gitondo nakanguwe na Mukaruziga anzunguza

*Mukaruziga:* Ese ubwo uryamye ibiki muko? Urabona izuba ritarashe?

*Sandrine :* Mbese bwakeye. Mbega ibitotsi ngo birantwara

*Mukaruziga:* Byuka rero ukize imyanda singiye gucika umugongo uhari. Hanyuma numara gukubura uhite ujya kuzana amazi uze dushyireho ibishyimbo dore nta n’ikirohwa dufite hano.

Ibyo numvaga koko ari inshingano zanjye nk’umwana mu rugo. Kumbyutsa na byo nta kibazo nabigizeho kuko nari gukanguka rwose izuba ryakambye.
Narabyutse ndihumura nuko nkiza imyanda vuba vuba maze ndangije mfata ijerekani ngo njye kuzana amazi

*Sandrine :* Mumpe igiceri njye kuvoma dore gukubura ndabishoje

*Mukaruziga:* Ngo igiki? Mukaruziga nagorwa cyakora. Niko se muko kuva ryari amazi agurwa? Manuka mu kabande ahubwo ugire vuba uze ujye kuzana ubwatsi bw’amatungo n’icyarire dore so ntahari.

*Sandrine :* Ese ubu koko njye mu kabande kandi ku muhanda amazi ahari ? Igiceri cya 20 koko?

*Mukaruziga:* Ndavuze ngo manuka vuba se. Ibindi ugerekaho ntibindeba. Cyangwa uzabwire so ajye aguha ayo kuvoma ariko jyewe ntayo nzaguha. Ni ibyo mwagiye kwiga rero? Ubunebwe no kurera amaboko?

Ntawe uburana n’umuhamba kandi ntacyo nari kurenzaho. Naragiye koko mu kabande amazi ndayazana, ndangije mpita mfata nanjoro njya gushaka ubwatsi bw’inka kuko icyarire cyo cyari gihari mu gikari.
Ubwo najyaga kwahira ni bwo nahuye na musaza wa Agasaro. Yitwa Mahirwe.

*Mahirwe:* Sandrine wabaye inkumi pee. Uraho?

*Sandrine :* Uraho neza. Bite se? Agasaro ari gukora iki ko ugiye kwahira wenyine

*Mahirwe:* Aracyananiwe. Ubu koko namubyutsa ngo ajye kwahira kandi yaraye aje? Ahubwo birantunguye ukuntu wowe mbona rwose ukataje

*Sandrine :* Maze ubu mvuye no mu kabande kuvoma

*Mahirwe:* Ngo? Ku muhanda se amazi yabuze?

*Sandrine :* Sha urabizi ndambirwa vuba nasanze hari umurongo mbona sinawutonda mpita nigira mu kabande. Buriya nanakoreyemo ka siporo erega.

Twakomeje kugenda tuganira, turahira nuko turataha. Ubwo nageraga mu rugo nasanze papa yicaye hanze, sinzi icyatumye asubika urugendo nuko mukadata akimbona

*Mukaruziga:* Ese muko wariye intumva? Sinari nakubwiye ngo uruhuke koko so naza arazahirira? Ubanza uri nyiramirimo koko.

Nabuze icyo ndenzaho ndumirwa gusa. Nahise njya mu cyumba ndikingirana, nsuka amarira. Uyu ko ari umunsi wa mbere, ejo bizagenda bite? Nibajije uburyo yitanguranywe ambwira ibyo imbere ya papa mbibonamo ikindi kintu.

Uru ni urugamba rukomeye. Agace ka 6 ntuzagacikwe

BIRAMAHIRE François Jassu

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s