Inkuru ndende

UMUCUNGUZI Agace ka 4

Ubwo muganga yatubazaga niba ari twe turwaje Mukandori, mama wacu wari umutwaje yahise agwa igihumure bataranavugana. Ahari kubera kumurwaza igihe kinini, yari abizi ko ashizemo umwuka.

Muganga: Murihangana ntako tutagize ariko umurwayi wanyu ntabwo twabashije kumuramira. Yashizemo umwuka, dukeneye ko mudusinyira ubundi akajyanwa mu buruhukiro.

*Papa: * Oya muga. Mujye mukinisha ibindi ariko ntimugakinishe gupfa. Umugore wanjye Mukandori ntabwo yapfa! Ntabwo yapfa weeee.

Yahereye ubwo aboroga, jyewe niba ari ubwana cyangwa kuba igiti, nta rira na rimwe ryigeze rishoka. Gusa nicaye hasi nubika umutwe. Amezi 6 yose arwaye numvaga ahubwo gupfa ari byo byiza kuruta ko yabaho.

Nubwo adusize mu bukene budasanzwe ariko byibuze abashije kuruhura umubiri.

Ubwo papa yamaraga gutuza yaraje arasinya nuko turataha twitegura ibyo gushyingura. Wabaye umunsi watangiye urugendo rwanjye rwo gushavura no kubabara, kandi ibyambayeho byose nyuma yo gupfa kwa mama bifitanye isano no gupfa kwe kuko iyo adapfa simba nanjye mfashe uyu mwanzuro wo kuva ku isi.

*Habagusenga:* Nibyo koko birumvikana kubura mama wawe ukiri muto bingana bityo, birababaje ariko urabizi hari benshi banabaye imfubyi bakiri impinja ariko ubu bariyakiriye ubuzima burakomeje. Sinzi wowe icyabiguteye kugera ubu

*Sandrine :* Erega ntabwo inkuru irarangira. Ni inkuru ndende niyo mpamvu nagusabye kuba ufite umwanya. None se mama ko yapfuye mfite imyaka 11 nkaba niyemeje kuva ku isi mfite 22, urumva muri iyo myaka yose nta bindi bigeragezo nahuriyemo na byo?

*Habagusenga:* Niyo mpamvu nanjye nemeye gusubika ibindi nkagutega amatwi. Ariko banza unyemerere basi dushake imiti ikubuza kuba wapfa nyuma yo kunywa ubwo burozi. Kuko nubwo ubuzima wanyuzemo bubabaje ariko umwanzuro si ukwiyahura. Erega natwe si uko tubayeho ubuzima dushaka ahubwo urakomeza ugahatana.

*Sandrine :* Uhatana iyo ubona utera intambwe ikagenda. Ese ubu uri mu ishuri ukabona 45% ukiyemeza gusibira noneho ubutaha ukabona 40% wakongera akaba 35% wakomeza ugasibira ngo uzimuka cyangwa wamenya ko kwiga atari ibyawe ugaharira abandi? Nanjye rero imyaka 11 nayimaze ndi guhanyanyaza
none byananiye ndayamanika reka nisangire mama aho ari, ubu yanamaze kuntegurira ndabizi neza ndagerayo nisanga.

*Habagusenga:* Oya wivuga utyo ahubwo komeza umbwire urugendo rwo kubabara kwawe kuko ndumva ari inzitane kandi rubabaje cyane.

*Sandrine :* Reka ngukomereze nta kibazo rwose.

Nyuma yo gupfa kwa mama birumvikana haje umunsi wo gushyingura no gukura ikiriyo. Ikibazo cyaje kuvuka ubwo mama wacu yashakaga ko tujyana nkaba iwe nkakomeza amashuri naho papa akavuga ko atandeka ngo ngende kandi ari jye gusa afite avuga ko yakicwa n’irungu kandi ko atareresha
atananiwe kwirerera ndetse akiriho.

Byabaye ngombwa ko inama y’umuryango iterana ariko abari bafite ijambo cyane ni papa na mama wacu

Inama yanzuye ko nguma iwacu kuko papa yababazaga icyo bashingiraho bashaka kunjyana bakakibura. Yavugaga ko ubushobozi atabuze mama arwaye atari bwo azabura amaze kwigendera. Ibyo kuvuga ngo kurera umwana w’umukobwa biragoye yavuze ko bitazamugora kuko ari umwana we azaba arera atari rubanda.

Niko byagenze rero, dukomeza kuba mu buzima bugoye na papa ariko koko ntiyantenguha andera neza, kwa kurya rimwe mu minsi ibiri byaje kuvaho tukajya turya buri munsi ku manywa naho nijoro tukinywera igikoma gusa.

Iwabo wa Agasaro baje kuragiza papa inka, na yo irororoka ndetse iza kubyara tubona amata, ifumbire sinakubwira.

Ubwo nari ngeze mu wa 6 birumvikana nagombaga gukora ikizami gisoza amashuri abanza nagitsinda nkajya mu mashuri yisumbuye.

Gusa hagati aho, ndibuka umunsi mbona imihango bwa mbere nabuze aho mpera mbibwira papa nuko negera nyina wa Agasaro mba ari we mbibwira. Aho kugira icyo amfasha yaramperekeje tujyana iwacu.

*Papa:* Ko ushoreranye na mukobwa wanjye se ni amahoro?

*Mama Agasaro:* Ni amahoro ahubwo nari nje kukubwira ibyo yatinye kukwibwirira

Papa yahise andeba ikijisho, nubika umutwe. Kumva ko hari ikintu ntamubwiye nkakibwira undi muntu ubanza byaramubabaje ariko ntabwo yari yakamenye icyo ari cyo.

*Papa:* Mbwira nguteze yombi

*Mama Agasaro:* Umukobwa wawe yabonye imihango. Sinzi niba uri kumva icyo bivuze ku buzima bwe bw’imyororokere.

*Papa:* Erega nubwo ntabashije kwiga cyane ngo ngere kure, ariko ibyo ndabisobanukiwe. Ibyo ni byo yatinye kumbwira se koko? Akumva se ari nde azajya asaba amafaranga yo kugura bimwe mwambara iyo mwayigiyemo? Reka bireke ndaza kumusobanurira. Gusa nanone kuba atabyihereranye na byo ndabishimye byibuze kuba afite umuntu yisanzuraho biranshimishije cyane.

*Mama Agasaro:* Ariko buriya hari n’ibindi bireba abakobwa akwiye kumenya ujye umunyoherereza mwigishanye n’uwanjye dore hari ibyo utavamo. Ndacyeka ibyo mvuga ubizi

*Papa:* Niba ari ibyo guca imyeyo ndabizi ariko nyine sinabona uko muha urugero wa mugani. Aho ho ndayamanitse ajye aza ariko ibindi ubindekere ndabyitaho.

Papa yavuze ibyo guca imyeyo numva isoni zinyishe kuko nari maze umwaka ntangiye kuyica, nari narabyeretswe na Agasaro ambwira na we ko yabyigishijwe na nyina.

Mama Agasaro yarasezeye nuko nsigarana na papa, aho yahise adaca ku ruhande.

*Papa:* Mwana wanjye rero kubona imihango ni ikimenyetso cy’uko wakuze. Gukura ku mukobwa bivuze ikintu kinini. Ubu uzajya ubona impinduka zitandukanye ku mubiri wawe, ijwi rihinduke ryorohe cyane, amabuno yiyongere n’amabere akomeze gukura. Ibyo bizajya bigendana no kuba imisemburo yawe iri gukura no gukora ku buryo uramutse wibeshye ugakora imibonano mpuzabitsina byoroshye guhita utwara inda. Rero umenye ubwenge ntuzankoze isoni dore nakuruhanye jyenyine nanze ko urerwa na bene wanyu. Urumva?

*Sandrine :* Ndakumva papa. Rwose sinzakora ikosa.

*Papa:* Nugira icyo wifuza ujye ukinsaba dore abakobwa bangana nawe bashukishwa utuntu tunyuranye. Sindi nk’abandi ngo nkubuze gushaka inshuti, icyo nkubujije ni ugukururana n’udusore. Baba abo mungana cyangwa abakuruta jya umenya ibyo muganira n’igihe muganirira n’aho mubiganirira. Bizakurinda kugwa mu bishuko byabo.

Ngaho jya gukuramo iyo myenda woge usubiremo amasomo.

Uwo ni umunsi wa mbere papa yambwiye amagambo akomeye. Indi minsi yabaga ari ukuntetesha no kumfasha kwibagirwa mama.

Cya kizamini navugaga naje kugikora, ndetse nitwara neza ndagitsinda nemererwa kujya kwiga muri internat. Byari ibyishimo kuri jye na Agasaro twakundanaga kuko twoherejwe kujya kwiga ku kigo kimwe.

Birumvikana bwari ubuzima buzabanza kudutonda no kutugora. Gusa kubera ko nabaga ndi kumwe na Agasaro Dore ko banadushyize mu ishuri rimwe, ntabwo nagize irungu cyangwa ikindi kibazo.

Ndibuka umunsi umwe ubwo twari mu kizamini gisoza igihembwe cya mbere, iruhande rwanjye hicaye umusore wigaga mu mwaka wa gatatu, atangira kuncokoza. Yabanje kumbwira ko yitwa Gatare

*Gatare:* Bite se sister.

*Sandrine :* Ni byiza

* Gatare:* Mwana rero njye baranzi ndi umuhanga bya hatari nihagira ikibazo kikunanira umbwire ngufashe. Sibyo se

*Sandrine :* Yego ndakubwira nta kibazo. Ariko burya nanjye sindi umuswa cyane

*Gatare:* Umva kadage ra. None se nigeze mvuga ko uri umuswa. Mwana ntawe umenya byose kandi gashobora kuza gucika nyamara nkakurwanaho. Ushaka wagabanya igati.

*Sandrine:* Dore surveillant arinjiye ahubwo rekera aho kuvuga.

Yaranyumviye arekera aho kuvuga nuko dukora ikizami. Cyaranyoroheye ku buryo ntigeze mubaza ahubwo we nabonaga buri kanya ari gutera agatoki asobanuza, abaza, ubanza byari byamuyobeye. Ni amirariro y’abasore urabyumva nawe.

Ubwo igihembwe twaragishoje duhabwa indangamanota ntahana iya kabiri mu bana 35 twiganaga naho Agasaro atahana iya gatanu.

Numvaga ibyishimo ariko nanone nari mfite intego ko nzatahana iya mbere ubutaha kandi na Agasaro nkamufasha akava ku mwanya wa gatanu yashaka akananza imbere cyangwa akankurikira.

Gusa ubwo twatahaga, nageze mu rugo nkinjira mu nzu nsangamo umugore ntazi, akenyeye kimwe mu bitenge byahoze ari ibya mama.

Ese uyu mugore ni nde? Arabe atari muka se, nanaba we azamubere mwiza. Agace ka 5 ntuzagacikwe

BIRAMAHIRE François Jassu

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s