Inkuru ndende

UMUCUNGUZI Agace ka 3

SANDRINE

Sinzi imbaraga ziri muri uyu musore kuko kuva yangera iruhande niteguye kuva kuri iyi si, muri jye nananiwe kumuva iruhande. Gusa ntabwo umugambi wanjye nigeze nywureka ni na yo mpamvu numva ngomba kumubwira byose uko byatangiye byibuze agasigara azi umuntu bahuye uyu munsi bwa mbere na nyuma. Yicaye imbere yanjye gusa mbona afite ubwoba ko ndi bupfire mu nzu ye bikamukururira ibyago, ntazi yuko ibyo nakoze byose mbizi. Ubu burozi nafashe ntabwo bukwica ako kanya, butangira gukora hashize amasaha ubunyoye, ni yo mpamvu nagendanye utunini dusinziriza, two ntabwo azi ko ntufite, ninumva ntangiye kuribwa ndamuva iruhande nigendere, aho ndi bugere ndatunywa ubundi ndibwe nsinziriye ngendanire ko nipfire kuko niba hari umuntu isi yashaririye ni jyewe. Ni jye munyabibazo nkaba umunyamibabaro intimba yishe kuva nkiri umwana kugera ubu, nta kibi kinsimbuka. Ese ubwo ku isi naba mpamara iki? Niba ikuzimu habaho ninshaka ari ho nigira kuko ijuru ryo rifite bene ryo nubwo mbona rizajyamo ngerere nkurikije ibyambayeho kandi bikambaho bikozwe n’abantu.

Habagusenga: Uri gutekereza cyane. Ni amahoro?

Sandrine : Nari ndi kwibaza aho ndi butangirire kuko ni birebire.

Habagusenga: Wambwiye ko uri buhere aho byatangiriye kandi umwanya ndawufite uhagije.

Sandrine : Jyewe ni mugufi kuko mu kanya ndaba mpfuye. Ese ko mbona bitaguteye ubwoba cyane ngo ube wahuruje cyangwa wanyirukanye iwawe ngo ntahagwa?

Habagusenga: Buri muntu agira ibimutera ubwoba n’ibimumara ubwoba. Rero ntabwo urupfu rwawe ruri buntere ubwoba, ibyanteye ubwoba ni byinshiiiiii birenze kubona umuntu yiyahura.

Sandrine : Ese wa musore we uri muntu ki ubundi ? Kuva duhura nabuze imbaraga zikunkuraho, reba isaha aho zigeze kandi sindapfa mu gihe nabyutse niyemeje ko bigera saa tanu ntakiri kuri iyi si. Cyangwa uri muri bya biremwa bitangaje njya numva?

Habagusenga: Ibyo se wizera ko bibaho wowe? Jyewe simbyizera. Ndi umuntu gusa nziko ngira amatsiko cyane, hamwe unanjyanye ku rugamba kureba uko biba bimeze nagukurikira rwose. Ahubwo uri kunyicisha amatsiko, mbwira ntararabirwa.

Sandrine : Reka ntangire noneho, upfa kutarambirwa

Uko byatangiye

Nari ku ishuri, na mugenzi wanjye, inshuti magara umwana twareranywe. Ubwo ariko si vuba, ndi kuvuga mu mashuri abanza. Ni ho umubabaro wanjye watangiriye, ni bwo isi yatangiye kunkaranga.
Ndabyibuka neza nk’ibyabaye ejo. Nigaga mu mashuri abanza, ndi kuyasoza.

Gasaro: Sando bebe, ko mbona uri gusinzira bite?

Sandrine : Sha ntabwo meze neza. Ndumva mu nda hari kundya

Agasaro: ubwo cyangwa urashonje? Waraye uriye?

Sandrine : Uretse no kurara ndiye, naranabwiriwe.

Agasaro: Ngo iki? None se kuki byagenze gutyo? Sha mbwira

Sandrine: Sha ibyanjye ni birebire wa mukobwa we. Reka ahubwo twinjire ndumva basonnye

Agasaro: nidutaha se tunyurane iwacu dusangire? Si byo?

Sandrine : Nta kibazo.

Agasaro yari inshuti magara, ntacyo nashoboraga kumuhisha kandi na we ntacyo yajyaga ampisha. Gusa sinari naratinyutse kumubwira ko iwacu dusigaye turya rimwe mu minsi ibiri nabwo hakaba igihe tubibura. Siko byahoze ariko, ahubwo byatangiye nyuma kuko ubuzima burya buri gihe ntibugenda uko ushaka.
Ubwo amasomo yarangiraga, twarasohotse nuko njyana na Agasaro iwabo ngo dusangire ibya ku manywa. Nubwo batari abakire cyane ariko bari bifashije kandi ntibari abantu bashobora kubura ibyo kurya.

Tugezeyo twasanze nyina yicaye hanze, bwari ubwa mbere ngiyeyo nkahamusanga ubundi twakundaga kujyayo nta muntu uhari. Nkimubona numvise ubwoba n’isoni ntazi aho biturutse ariko nihagararaho ndakomeza musanga ngo musuhuze kuko Agasaro we yari yahise yinjira mu nzu.

Sandrine : Muraho mama

Mama Agasaro: Uraho mwana wa. Ko mbona ari ubwa mbere nkubonye hano ra? Uri uwo kwa nde?

Sandrine : Sinzi niba uri bumumenye, papa yitwa Karinganire. Nigana na Agasaro

Ako kanya Agasaro yahise asohoka amfata akaboko twinjira mu nzu. Nasanze yamaze gutegura ku meza

Sandrine : None se kuki unzanye ntaribwirana na mama wawe?

Agasaro: Uriya mureke ni indondogozi yakubaza n’akasongoye ihwa. Uraba umwibwira banza urye dore urisonzeye.

Twarariye, tunaganira. Gusa numvaga ntatekanye muri jye, kuko numvaga umubyeyi wa Agasaro twamusuzuguye. Turi kurya nibwo Agasaro, niba yarabyibwiye simbizi, yarasohotse agaruka ari kumwe na nyina.

Agasaro: Mama uyu mwana nabonye ashonje ngo aheruka kurya ejobundi nuko ndamuzana ngo dusangire ibya ku manywa.

Mama Agasaro: Oya nta kibazo mwana wanjye ahubwo zana n’amata umuhe. Unamuhe ayo ari bujyane mu rugo. Maze uwo mutima uzawukurane shenge. Niko se mwana wa, buri gihe ni ko bigenda? Iwanyu byagenze bite?

Nagize ikiniga. Yaranyegereye nuko anyicara iruhande aranyiyegamiza

Sandrine : Erega natwe twahoze dufite ibyokurya. Ariko kuva mama yarwara twarabibuze.

Mama Agasaro: Nsobanurira neza

Sandrine : Nyine mama yarwaye indwara y’amayobera. Papa ntako atagize ngo amuvuze, ntaho atagiye amuvuza. Ibyo byose niko byatwaraga amafaranga. Yagurishije amatungo, ariko byose nta na kimwe biratanga. Kugera ubu hashize amezi 6 mama arwaye, buri munsi tuba dutegereje ko apfa. Kurya rero ni rimwe mu minsi ibiri kandi maze kubimenyera.

Agasaro: Ese niyo mpamvu no mu ishuri wasubiye inyuma. Mama uyu mukobwa ubundi ni we wabaga uwa mbere mu ishuri ariko ejobundi yabaye uwa 20 mbura icyo mvuga biranyobera. Naho ni ibyo bibazo byose.

Mama Agasaro: Hanyuma se abandi muvukana bo bite?

Agasaro: Mama nawe. Uyu mwana ni ikinege ntawundi muntu bavukana.

Sandrine : Nibyo navutse jyenyine. Nyuma yanjye mama ngo yatwaraga inda zikavamo bagiye kwa muganga ngo sinzi ibintu byo mu maraso bapimye basanga ngo niba we adahuje na papa. Bavuga ko ubwo ntakundi kubyara bazatahira jyewe gusa.

Mama Agasaro: Cyangwa nibyo byabaye intandaro yo kurwara kwa mama wawe?

Sandrine : Simbizi jyewe ibyo kurwara rwose nabonye afatwa batangira kumuvuza.
Ahubwo murakoze reka ntahe ubu papa yambuze yayobewe aho nagiye.

Mama Agasaro: Nibyo ubu arahangayitse. Hanyuma buri ku manywa uzajye uza kurya hano mwana wa. Sibyo? Kandi uhumure mama wawe azakira. Ngaho naguherekeze, usuhuze papa wawe.

Sandrine : Murakoze mubyeyi

Nyuma y’amezi 6 nibwo nari nongeye kubona umuntu ungirira impuhwe, umuntu unyereka ko ankunda kandi anyitayeho. Ubwoba nari mfite nkimubona bwarashize busimburwa no kwisanzura no kumva agahinda mporana kagabanyutse. Agasaro yazanye akajerekani kuzuye amata nuko aramperekeza, angeza ariko hafi kuko nyina yashakaga kumusiga ku rugo.

Ubwo nageraga mu rugo nasanze papa yataye umutwe mbona ari gufata ikintu ubundi akakireka, nkabona ari kwivugisha

Sandrine: Uraho papa. Ko mbona wataye umutwe?

Papa: Ese utangiye kwigira akarara muko? Ushaka kunanira koko ari wowe gusa mfite? Izi saha wari ukiri hehe?

Sandrine: Papa ntabwo ari uburara. Ni umwana twigana nabwiye ko nshonje nuko tujyana iwabo, dore banampaye amata ahubwo nawe zana igikombe unyweho. Nibyo byaguhangayikishije se papa?

Papa: Ntukagende ubunza inzara aho ubonye hose batazakugira nka nyoko. Erega nyoko mbona ari amarozi arwaye. Ahubwo gira vuba ukuremo iyo myenda dore uvuye kugemura avuze ko nyoko ngo yagutumyeho ko agushaka tugire tugende. Sinzi ariko ndumva ibikoba biri kunkuka.

Nahise nkuramo imyenda y’ishuri nuko tujyana na papa kwa muganga aho mama arwariye. Ubwo twahageraga twahuye na blancard imujyanye mu kindi cyumba, umurwaza avuga ko yari yatangiye guhumekera hejuru bakaba bagiye ngo kumwitaho bidasanzwe.
Twicaye aho hanze turindira ko bamukura muri icyo cyumba. Nyuma y’isaha nibwo muganga yasohotse acuritse umutwe aduhagarara imbere

Muganga: Nimwe barwaje Mukandori?

Arabe ataje kuvuga ko ashizemo umwuka. Agace ka 4 ntuzagacikwe

BIRAMAHIRE François Jassu

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s