Inkuru ndende

UMUCUNGUZI: Agace ka 2

Yafashe ka gacupa, nuko andeba mu maso. Agacupa yagapfundikiye neza nuko arakabika.

… : Tujye gusura uwo mugenzi wawe urwaye, hanyuma tujye iwawe, nteke spécial, umfate ku ngufu, ubundi unyice. Nutanyica ndabyikorera n’ubundi kuko nafashe umwanzuro ko uyu munsi ntari burare ku isi.

Habagusenga: Ibindi byose birakorwa ariko icyo kugufata ku ngufu ntikirimo. Erega byari ugukuza ikiganiro simfatana ku ngufu. Iyo mba ubikora mba nabikoze nkikubona. Urabibona ko uyu muhanda n’ubu ntawe urawunyuramo nta wari kugutabara. Ariko se wanze kunyibwira koko?

… : Nitwa Sandrine. Ntumbaze irindi

Habagusenga: Urakoze Sandrine. None se wampa ako gakapu nkagutwaza?

Sandrine : Oya di. Utanjugunyira uburozi. Erega isi nayirambiwe nshaka kuyibasigira. Ibyo uvuga byose rero uriruhiriza ubusa.

Twavuye aho turagenda. Nagiye mu nzira nibaza byinshi. Ntabwo ndi umuhanga mu isanamitima no guhumuriza, ntabwo nzi neza icyo nakora ngo menye ukuri kuri uyu mukobwa. Gusa ubwenge burarahurwa. Ndi bwitabaze Abraham wenda ari bunyungure ubwenge.

Mu nzira tugenda nagendaga nganiriza Sandrine, ngerageza kumwumvisha uburyo abantu twese duhura n’ibibazo ariko ko umuti atari ukwiyambura ubuzima, dore ko atari byiza n’imbere y’Imana

Sandrine : Ariko noneho uranshekeje. Ubundi se kubaho ubona bimaze iki? Niko wigeze uhitamo kuvuka? Hari uwo wasabye ngo ari we uzakubyara? Hariho se uwo mwumvikanye ngo uzavukira aha n’aha? Niko, ko umenya ubwenge wisanga ku isi, hari ikindi? None se ari ukurwara ukababaraaaa nyuma ugapfa no kwinywera umuti ugahita upfa ikibi ni ikihe? Byose se si ugupfa?

Habagusenga: Ariko nanone kwiyica si byiza. Kenshi umuntu ahitamo kwiyahura kubera ibibazo runaka byamurenze. Nyamara burya haba hari uwagize ibibazo birenze ibyawe nuko we akabirengaho ubuzima bugakomeza

Sandrine : Ese ntituragera aho tugiye? Ndumva ntangiye kunanirwa rwose

Habagusenga: Ni nk’aho tugezeyo, ni kuri ariya maduka ari imbere. Ni ho tubanza kunyura nkamugurira imiti tukabona kugenda. Hari ikibazo tunyuranyeyo se?

Sandrine : Oya nta kibazo ariko sindi bwinjiremo ndaguma hanze.

Habagusenga: Mbyizere ko ntari busohoke ngasanga wigendeye?

Sandrine : None se iyo mba ugenda Simba nagiye? Nshaka kubanza kurya special nkabona gukora ibyo nkora.

Ariko se uyu mukobwa koko arakomeje? Kwiyahura abigize gahunda rwose idahinduka. Ibyo ari kuvuga byose, ni ukwiyahura. Ndaba ndeba da.

Twageze kuri farumasi ninjiramo mbaha telefoni bavugana na Abraham nuko namubwira imiti bumva yamufasha ndayishyura ndagenda. Nasohotse nzi ko nsanga Sandrine yagiye cyangwa se ngasanga yamaze kunywa bwa burozi ariko nasanze yihagarariye hanze antegereje. Twarakomeje tugera kwa mushuti wanjye Abraham, dusanga akiryamye ndakomanga aza gukingura yiyambariye boxer kuko yari azi ko ndi jyenyine kandi ahantu aba ahaba wenyine njya nanajyayo ngasanga yibereye mu nzu yambaye ubusa buri buri

Yahise asubira mu cyumba bwangu nuko turinjira na Sandrine. Namusize muri salon njya mu cyumba kureba Abraham no kumuha imiti nkanamubwira uko ayifata

Abraham : Ese kuki utambwiye ko uri kumwe n’akucyi koko ntuba usanze niyandayanze nkanakoropa koko?

Habagusenga: Icyakubwira ko duhuye iki gitondo. Gusa afite ikibazo gikomeye sinzi niba hari icyo wamfasha

Abraham: Ikibazo kimeze gite se kandi?

Habagusenga: Namusanze ku muhanda ndi muri siporo nuko muganirije numva ngo afite gahunda yo kwiyahura. Na buriya tujyanye mu rugo ngo mugaburire ubundi abone kwiyahura. None nabuze icyo nakora ngo ndebe ko byamuvamo.

Abraham: None se niba mwaganiriye yakubwiye ko ashaka kwiyahura kubera iki?

Habagusenga: Naba nkubeshye. Ntabwo iyo ngingo nigeze nyimubazaho

Abraham: Wowe umutware buhoro ku buryo abohoka akakubwira. Nakubwira ikigiye gutuma yiyahura ntari bube akibikoze kuko uri bubashe kumwereka ko hari andi mahirwe afite imbere. None se byibuze yakubwiye iwabo, uko yitwa n’ibindi bimwerekeye

Habagusenga: Icyo nabashije kumubaza ni izina na ryo yarimbwiye ku wa burembe nyumaaaa. Ibindi sindamubaza natinye ko byaba ari byo ntandaro yo gushaka kwiyahura kwe. Rero nshaka ko ari we ubohoka akambwira.

Twahise twumva akomanze ku cyumba ndasohoka

Sandrine : None se wageze aho ujya nigendere nanjye cyangwa uba hano ukaba utabimbwiye mbere?

Habagusenga: Oya jye mba hepfo hano gato. Nabanje gusobanurira umurwayi uko ari bufate imiti. Noneho twagenda nta kibazo

Nahise nsezera Abraham dukomeza urugendo.

Mu nzira natekereje icyo nza gukora tugeze mu rugo kugira ngo umukobwa arusheho kubohoka no kunyizera akanyisanzuraho numva sindi kukibona neza. Gusa nakomezaga kugendera ku cyizere cy’uko byibuze hari ibibazo byanjye yemeye gusubiza nkumva nitugera iwanjye ari bugere aho akabohoka.

Ubwo twageraga iwanjye twinjiye mu nzu. Murabyumva namwe inzu ya seribateri nta kindi kibamo uretse udukoresho tw’ibanze two mu gikoni, ukongeraho uburiri. Nta kindi.

Habagusenga: Ni karibu wisanzure rwose nta kibazo.

Sandrine: Murakoze. Banza unyereke ubwiherero ndumva nshaka gusoba bya hatari

Habagusenga: Byose mbisoreza mu nzu jyewe sinkina. Injira mu cyumba nta kibazo niho umuryango uri

Nasigaye muri salon nuko mba ntegura amagi, mvana ibirayi aho biri mba nitegura kubihata. Ubwo ariko nategereje uwagiye mu bwiherero iminota itanu irashira mbanza kwibaza icyo yabaye.

Ubwo nasunikaga urugi rw’icyumba nasanze ari gusasa dore ko uburiri bwanjye bwari budashashe uko nakabyutse njya muri siporo.

Naguye mu kantu. Uyu mukobwa icyo mbona cyo yamaze kugaruka ibumuntu nta gahunda yo kwiyahura afite. Ubanza byari byamucanze bisanzwe akaba amaze kugarura morale, ubu rwose ndabizi umuti wakoze.

Nabaye nihatira ibirayi ariko ndangije guhata icya mbere, ni bwo yasohotse mu cyumba, yambaye ikabutura yanjye n’isengeri. Byari binamubereye shenge. Yahise afatisha gaz aba ashyizeho amavuta, nuko amfasha guhata ibirayi no kubikata ngo dukore ifiriti.

Twarimo twiganirira bisanzwe ubona tumeze nk’abantu basanganywe. Sinigeze nkomoza ku bindi biganiro numvaga gusa ndi bumuvugishe neza amaze kurya.

Gahunda zose nari napanze uwo munsi narazisubitse ngo mbanze ndebe amaherezo y'uwo mukobwa n’aho ibye bigana.

Habagusenga: Nugaruka uzasanga iyo kabutura iteye ipasi. Uzi ukuntu ikubereye

Sandrine : Ngo ngaruka? Urabizi neza se ko nzagaruka koko? Uzi ko ntari nzi ko nawe ubizi ko iwacu iyo umuntu apfuye umuzimu we ugaruka.

Habagusenga: Umuzimu?

Sandrine: None se ntubizi ko uyu munsi ntari burare ndi muzima. Cyangwa wagizengo gahunda yo kuva kuri iyi si nayiretse? Ntabwo nayiretse rwose mfite gahunda yo gupfa nkabasigira isi yanyu mukaryoherwa nanjye nkigira mu yindi si itabamo imibabaro. Uzi ukuntu abaho bahora bishimye sha

Yabivugaga ubona akomeje ariko nanone afite ikiniga mu ijwi rye. Gusa yavuze ibyerekeye abazimu ndikanga. Ese none kaba ari akadayimoni koko twahuye kakaba kiyoberanyije? Sinabihaye umwanya kuko nta dayimoni yagira imiterere neza neza ya kimuntu

Ubwo yamaraga guteka yateguye ameza nuko yitegereza ifoto yari muri salon

Sandrine : Bariya ni ababyeyi bawe?

Habagusenga: Yego ni papa na mama ariko mama wanjye yarapfuye ntabwo akiriho. Wowe ufite ababyeyi?

Aho kunsubiza, yahise arya vuba vuba, ariko amarira azenga mu maso. Yamaze kurya, mbona ahagurutse bwangu mubaza aho agiye ambwira ko agiye kuruka yumva isesemi.

Yahise yinjira mu cyumba nanjye nsigara nicaye aho. Mu gahe gato yarasohotse, yambaye imyenda ye, ahetse ka gakapu. Agacupa yari agafashe mu ntoki, wa muti nako bwa burozi nta burimo. Naketse ko abimennye muri WC nsimbukirayo kureba, nsanga ntabyo yamennyemo kuko nari kumva umunuko wabyo. Nagarutse muri salon nsanga aricaye.

Habagusenga: Ukoze ibiki koko Sandrine ? Ubu koko kuki wiyahuye? Kuki koko uhisemo kwivutsa ubuzima? Kuki warindiriye ibi byose ngo ubone gufata uwo mwanzuro? Sandrine ushaka kugwa hano bakakumbaza?

Sandrine : Ariko byose byari mu masezerano. Ikintu ntakubwiye kimwe utigeze umbaza ni cyo nshaka kukubwira mu masaha nsigaje ku isi, kuko ndabizi ni make nshigaje ngapfa. Kandi ntutabaze kuko nubikora nawe biragukoraho. Nuntega amatwi ariko ninumva ntangiye kuremba ndigendera ngwe ahandi.

Habagusenga: None se icyo kintu ni igiki?

Sandrine : Ese ufite umwanya uhagije nkubwire uko byatangiye cyangwa nkubwire imbarutso?

Ibyo byose yabivugaga ari kurira gusa akanyuzamo akamwenyura.

Habagusenga: Mbwira uhereye aho byatangiriye

Ubu uyu musore ntiyishyize mu bibazo? Ese uyu mukobwa ni iki cyamuteye gufata uwo mwanzuro. Agace ka 3 ntikazagucike

BIRAMAHIRE François Jassu

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s