Inkuru ndende

UMUCUNGUZI: Agace ka 1

Nari naramutse numva nshaka gukora siporo. Ubusanzwe ku cyumweru ni umunsi nahariye kutirirwa mu rugo, kuko iyo mvuye muri siporo mpita nteka namara kurya ngatembera n’amaguru. Akenshi mba nifitiye ecouteur mu matwi, nkabikora amasaha agera muri abiri, ubwo harimo kugenda no kugaruka. Iyo

ngarutse nkunze kunyura ku kabari ngafata kamwe cyangwa ngakina igisoro cyangwa
billard n’abandi ubundi nka saa kumi n’ebyiri ngataha nkitegura akazi kanjye ko
kuwa mbere.

Byibuze saa tatu mba ninjiye uburiri. Nkunze kubyuka akenshi
saa kumi n’ebyiri ngakora udusiporo duto iminota 15 ngafata breakfast nkajya mu
kazi.

Ndi kubaganiriza ntarabibwira di. Nitwa Habagusenga. Ndi
umwana wa 4 iwacu muri bane tuvukana. Sinjya mvuga ko ndi bucura umusore w’imyaka
30 ni gute naba bucura koko?

Nibera jyenyine kuko sinjya nkunda kubana n’abandi basore mu
nzu imwe. Ahari wabyita kuba nyamwigendaho cyangwa kuba ingunge ariko nanone si
ko bimeze. Abantu ntidukunda bimwe. Ushobora gukunda inkumi ukajya uzisimburanya
buri munsi, undi we yikundira byeri akaba ahora yasinze, undi akaba akunda
gusenga ku buryo ahora mu masengesho. Ni ingero ntanze, aba bantu kubana mu nzu
ntihaburamo kubangamirana kandi mu buzima sinkunda kubangama no kubangamirwa

Mba nshaka ibyanjye mbikore uko mbyumva ninshaka ndare
ncanye itara cyangwa ndare numva umuziki cyangwa ndeba filimi, ibyo biba
bindeba. Ntawe mba ndi bubangamire.

Ntabwo ngamije kwivuga ahubwo reka mbabwire ibyabaye uwo
munsi ku cyumweru.

Écouteurs mu matwi, navuye mu rugo nkora siporo. Ubwo
nagendaga ni bwo naje kumva téléphone isonnye, ndabanza ngabanya umuvuduko ngo
nitabe. Yari inshuti yanjye Abraham

Abraham : Bite mwana Haba

Habagusenga: Ariko sinakubujije kujya uhina izina ryanjye?
Cyangwa nawe nzaguhinahine. None se bite ko unyabije iki gitondo ntiwagiye
siporo?

Abraham : Wapi mwana narembye. Niba ari utuyoga naraye
nyoye twamennye, ndi kumva isereri, isesemi ni yose. Nuva siporo man unzanire
utunini

Habagusenga: None se jyewe nagusuzumye ku buryo nakuzanira
ibyo binini? Wenda ni bwa burosheti wariye bwari budafite isuku ihagije. Nako
ndanyura kuri farumasi ubwo, nguhe umuganga muvugane. Niyumva hari imiti yampa
ndayizana, nibyanga ubwo nyine ujye kwa muganga.

Abraham : Nta ribi wangu. Esprit rero vieux wangu.

Nikomereje siporo. Abraham ni inshuti yanjye mufata nka
murumuna wanjye. Dupfa ko akunda inzoga ni yo mpamvu tutabana. Ngo iyo bwije
atayinyoye aba yumva aburaye. Aransetsa cyane rwose.

Uko nakomeje gukora siporo ni ko naje kugera ahantu, dore ko
amatsiko yanjye ari mabi mbona umukobwa wicaye ku muhanda. Yari yubitse umutwe,
ahetse agakapu mu mugongo. Iruhande rwe hari hateretse icupa ririmo ibintu bisa
n’amata.

Nagabanyije umuvuduko nuko mugeze iruhande ndahagarara ngo
muvugishe. Izi saa kumi n’imwe za mu gitondo uyu mukobwa ashobora kuba afite
ikibazo

Habagusenga: Bite se ko wicaye ku muhanda iki gitondo ni
amahoro?

Umukobwa aho kunsubiza yarandebye ahubwo mbona akuruye ka
gacupa ariyegereza. Gusa kubera kugaterura kakazungurikana nahise numva umunuko
w’umuti wica ibinyenzi n’imperi n’utundi dusimba.

Uyu mukobwa none yaba ashaka kwiyahura nabigira nte?

Natekereje kumwambura ako gacupa ariko nkeka ko kitaba ari
igitekerezo cyiza aka kanya kubera ko ashobora ahubwo guhita agotomera nkaba
nduhijwe n’ubusa.

Habagusenga: Ese witwa nde?

….: Ese wakomeje ibyo urimo ukandeka?

Habagusenga: Siporo se ugirango n’ubundi sinyishoje.
Ahubwo nyibwirira uko witwa ibindi byihorere

…: Ndumva uri kurushywa n’ubusa uri no guta igihe cyawe
rwose. Ushaka wamva iruhande

Bambwiye ko umuntu ushaka kwiyahura iyo umuvugishije akemera
kukuvugisha biba biri mu nzira zo kuba wamutabara. Ni bwo niyemeje gukomeza
kumucokoza ngo wenda ndebe ko ibiri mu mutwe we byamuvamo.

Naciye bugufi iruhande rwe ndicara

Habagusenga: Jyewe nitwa Habagusenga. Wowe se ni nde?

…: Ntaryo nkubwiye

Habagusenga: Sha jyewe ndi muri siporo. Numvaga ninyisoza
ntaha ngateka ariko umushuti wanjye umwe ambwiye ko arwaye ndajya kumureba. Ese
waza tukajyana kumureba ? Tukanasangira tuvuye kumureba

…: Hanyuma?

Habagusenga: Twamuganiriza tukamuhumuriza ubundi tugataha
nkajya kukwereka aho mba, nkagukorera icyayi tukaganira turushaho kumenyana.
Byibuze nawe ukambwira akazina kawe.

…: Cyangwa ukamfata ku ngufu ahubwo

Habagusenga: Ahoo. Uvuze ingingo. Nagusaba ubundi wanyima
nkagufata ku ngufu twamara kubikora ukagenda urakaye washaka ukaniyahura. Byaba
bimbwiye iki se ko ibyo nshaka naba nabigezeho. Ariko wowe wakiyahura ugapfa
ukibagirana.

…: Ntabyo ubonye rero urwo sizarupfa. Ngaho mva iruhande
icyo wacyishe.

Habagusenga: Erega singenda utambwiye izina ryawe. Niba
ushaka ko ngenda, mbwira izina ryawe ubundi nigendere

…: Ninkubeshya se?

Habagusenga: Numbeshya umurambo wawe uzaribwa n’imbwa
nyine.

…: Ngo umurambo ? Imbwa?

Habagusenga: None se niba atari ibanga iryo cupa ririmo
iki? Nabibonye ushaka kwiyahura kandi sindi bukubuze. Ariko byibuze nimba nzi
izina ryawe nzarivuga baje gutwara umurambo wawe hano uri bube wapfiriye ubundi
batumeho iwanyu baze batware umurambo bawushyingure

…: Icyo wacyishe rero kuko muri kano gakapu harimo
ibyangombwa byanjye. Hari ikindi ushigaje kuvuga se ubundi ukamva iruhande ?

Uyu mukobwa biraboneka yamaramaje kwiyahura rwose. Gusa ubwo
ari kumvugisha reka nkomeze ndebe ko wenda yagera ubwo abohoka umutima
akamvugisha.

Habagusenga: Ese buriya ukunda irihe bara?

…: Nkunda orange

Naratunguwe. Ni gute yanze kumbwira izina rye ariko akaba
yemeye gusubiza iki kibazo cy’amafuti koko?

Nahise nuririraho ngo ndebe ko nakomeza nkamubaza n’ibindi

Habagusenga: Ubwo bivuze ko unakunda kurya amacunga, za
karoti, ibintu nyine bisa na orange?

… : Oya simbikunda cyane atiko iryo bara ndarikunda tu.
Ese ubundi ibyo urabimbaza birakumarira iki?

Ikibazo cye naracyirengagije ahubwo mubaza ikindi

Habagusenga: Ese nk’ubu tugeze iwanjye nkagusaba guteka
wahita uteka iki

…: Byaterwa n’igihari

Habagusenga: None se byose biramutse bihari

…: Nakora ka special rwose ni ko kanyaruka. Nta bindi.

Uyu mukobwa ari mu kigero cy’imyaka 20 kugera kuri 23
nkurikije uko mubona. Sinibaza icyatera umukobwa nk’uyu gufata umwanzuro wo
kwiyambura ubuzima. Ndi gushakisha uburyo namukuramo amakuru ariko ndi gutinya
kuba namubaza ibimwongerera ibibazo cyangwa agahinda n’uburakari bikaba byamutera
guhita agotomera uyu muti kuko n’ubundi twavuganaga afashe agacupa ke mu ntoki.
Niyo mpamvu nahisemo gukomeza kumubaza ibibazo bidafashe

Habagusenga: Hagati aho wambaye akajipo keza. Wahagurutse
nkareba uko kakubereye se?

… : Eleeee. Wa musore we ubanza uri umuhehesi byahamye.
Ibyo se birakumarira iki nimbikora?

Habagusenga: Biri bunshimishe. Ubu se nishimye byaba
bigutwaye iki?

Yarahagurutse, ibintu byantunguye. Yifata mu mayunguyungu
nk’ushaka kwifotoza, arahindukira, arikaraga bimwe byo kwisanzura nyine. Uyu
mukobwa ko mbona ari umwana mwiza, agiye kwihora iki?

Habagusenga: Reka ngufate udufoto nka dutatu basi. Uzi
ukuntu ifoto y’izi saha iryoha

… : Ubwo se chérie wawe ayabonye ntimwaserera? Reka
byihorere n’ubundi ntacyo byakumarira.

Habagusenga: Ubu se hari agafoto bafite bazashyira ku mva
yawe nibagushyingura? Cyangwa wibagiwe ko ugiye kwiyahura? Nanjye nzajya
nzireba nibuke ko hari umukobwa twahuye isi imukaranze agahitamo kuyivaho.
Nzajya nibuka yuko hari umukobwa twahuye akanga kumbwira izina rye ariko
nkagenda nzi yuko akunda ibara rya orange ndetse akanakunda guteka special.

Nzibuka yuko hari umukobwa ukiri muto wari ufite amahirwe
menshi imbere mu buzima ariko ibyamubayeho muri kahise bikamurusha imbaraga
bikamurenga agatakaza icyizere cy’ahazaza nuko agahitamo kwiyambura ubuzima.

Nkomeze cyangwa izo mpamvu zirahahije ngo wemere ngufotore?

Nta jambo yambwiye yahise afata pose zitandukanye
ndamufotora. Namweretse ayo mafoto yose maze kumufotora, ayo adashimye
ndayasiba. Nuko mpindura ikiganiro

Habagusenga: Mpa WhatsApp yawe nyakoherereze rero.
Uranambwira password ya phone yawe kugirango uzayisigarana ntazigore
ayiformata.

…. : Nta telephone mfite nayisize mu rugo kuko n’ubundi
ntacyo nari kuyikoresha. Ahubwo uri kuntinza. Igendere ndangize ibyanjye

Yahise afata ka gacupa, arahumiriza nuko….

Nuko aranywa? Tuzabireba mu gace ka kabiri

BIRAMAHIRE François Jassu

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s