Imirire Ubuzima

Ese vitamini C ni yo gusa yakongerera ingufu ubudahangarwa?

Kubera icyorezo cya Covid-19 byatumye abantu benshi bitabira gukoresha ibibonekamo Vitamin C kuko bizeye ko yabafasha kongerera ingufu ubudahangarwa bwabo.

Gusa ikibazo kiragira kiti: Ese iyi vitamin C ni yo gusa ifasha umubiri guhangana n’indwara, yongerera ingufu ubudahangarwa?

Igisubizo kuri iki kibazo ni cyo tugiye kurebera hamwe muri iyi nkuru.

  1. Ese vitamin C ni yo gusa yongerera ingufu ubudahangarwa?

Kuri iki kibazo, igisubizo ni OYA. Ntabwo iyi vitamini ari yo yonyine yongerera ingufu ubudahangarwa, icyakora ni yo iza ku isonga mu kongerera ingufu ubudahangarwa. Icyakora icyo ukwiye kumenya ni uko atari ihame gufata nyinshi kuko n’ubundi ntabwo umubiri uyibika, iyo umunsi urangiye isigaye idakoreshejwe isohoka binyuze mu nkari. Ku bagabo gufata 90mg zayo, ku bagore gufata 70mg zayo ku munsi birahagije kubongerera ubudahangarwa, uretse ko no gufata itarenze 2000mg ku munsi ntacyo bitwaye.

Amafunguro aza ku isonga mu kubonekamo vitamini C harimo indimu, poivron, inkeri, amacunga, amashu mu moko yose, urusenda, imbuto muri rusange, kandi bigafatwa bidatetse kuko umuriro wangiza vitamini C

 

Reba iyi video umenye uko byagenda uramutse ufashe vitamin C irenze 2000mg ku munsi

  1. None se ni izihe vitamini zindi zongerera ingufu ubudahangarwa ?

Uretse iyi vitamini C hari izindi vitamini zagufasha mu kongerera ubudahangarwa ingufu.

Izo vitamini iziza ku isonga twavugamo vitamini B6 na vitamini E.

Vitamini B6 ituma ibikorwa mu mubiri bigendanye n’ubudahangarwa bikorwa neza, bityo ikaba na yo ingenzi mu kongerera ingufu bwa budahangarwa.

Amafunguro ibonekamo ku bwinshi harimo inyama y’inkoko, amafi ya salmon na tuna. Inaboneka mu runyogwe, no mu mboga nka epinari

 

Kanda hano urebe ahandi iyi vitamini iboneka Aho wasanga vitamini B3, B5 na B6

Naho vitamini E ikaba izwiho gufasha umubiri gusohora imyanda n’uburozi, no kuwufasha guhangana n’indwara. Amafunguro ibonekamo cyane harimo avoka, ubunyobwa, utubuto muri rusange na epinari

Ahandi iboneka wahasoma hano Ahakomoka vitamini C, D, E na K

 

  1. Nta bindi se wakora bikakongerera ubudahangarwa ?

Yego hari ibindi ukwiye gukora mu kongerera ingufu ubudahangarwa bwawe. Muri byo twavuga :

 

  • Kurya ifunguro rikungahaye ku mbuto n’imboga
  • Gukora siporo kandi buri munsi
  • Kwirinda no guhangana na stress aho yaturuka hose
  • Kugira ibiro bigendanye n’uko ureshya
  • Kunywa mu rugero
  • Kuruhuka bihagije, ukaryama amasaha byibuze 7 ku munsi
  • Kwirinda indwara bishoboka, aho usabwa kwita ku isuku mu buryo bwose no kwirinda ibindi byose byagukururira indwara

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s