Imirire Imiti Indwara Ubuzima

Ubuvumbuzi 10 bwa mbere mu byerekeye ubuvuzi

Mu bintu byose habaho ubuvumbuzi bunyuranye. Mu rwego rw’ubuzima na ho ntabwo hasigara inyuma, ubuvumbuzi bugenda bukorwa umunsi ku wundi, haba ku ndwara n’ikizitera, imiti n’inkingo, imikorere y’umubiri n’ibindi binyuranye. Kuba uyu munsi urwara umutwe ugafata paracetamol, si ko byari bimeze mu myaka ya za 1800, kuba urwara malaria ugafata Coartem si ko byari bimeze mu myaka ya za 1900.

Nyamara kandi hari ubuvumbuzi twavuga ko buruta ubundi bwagezweho, muri iyi nkuru tugiye kukubwira ku icumi abahanga bashyize ku isonga y’ubundi, nubwo uru rutonde rushobora guhinduka bitewe n’ibindi bizagenda bivumburwa.

  1. Vitamini

Wakibaza uburyo ku mwanya wa cumi haza vitamini? Nyamara kandi ivumburwa rya vitamini ryagezweho na Frederick Hopkins ryagize akamaro mu kurinda indwara zinyuranye zaterwaga no kubura kwa vitamini zimwe mu mubiri. Ubu zizwiho ko ziri ku isonga mu birinda indwara

  1. HIV

Aka gakoko gatera SIDA kavumbuwe mu 1980 n’abantu babiri ari bo Robert Gallo afatanyije na Luc Montagnier. Ivumburwa ryako ryatumye hagenda higwa uburyo bunyuranye bwo kukirinda, ibaze iyoo kugera ubu kaba kataravumburwa, abantu baba bamaze guhitanwa na SIDA

  1. Urwungano rw’amaraso

Umubiri wacu ugizwe n’inzungano zinyuranye ariko urwungano nyamaraso rwavumbuwe mu 1242 na Dr Ibn al-Nafis nuko mu 1628 rwerekanwa neza na William Harvey. Kuvumbura uru rwungano biri mu byafashije kumenya neza umubiri w’umuntu n’ikorwa ry’imiti n’ubundi buryo bunyuranye bwo kuvura indwara dore ko imiti myinshi inyobwa ari rwo inyuramo ikora.

  1. X-Ray

Ijambo kunyuzwa mu cyuma ushobora kuba atari ubwa mbere uryumva. Ibi ni byo X-Rayon. Nubwo kuri ubu hariho ubundi buryo nka scanner na MRI ariko ivumburwa rya X-Ray ryagize uruhare rukomeye mu gufasha abakoze impanuka harebwa amagufa yaba yangiritse, si bo gusa kuko byanafashije mu guhangana n’igituntu aho harebwaga ibihaha, byose bigakorwa hifashishijwe ubu buhanga bwavumbuwe mu 1895 na Conrad Rontgen.

  1. DNA

Ubu nta mugabo ugipfa kwihakana umwana yabyaye kuko ubu buhanga burifashishwa mu kwerekana isano hagati y’abantu. Si ho bugarukira kuko bunifashishwa mu kuvumbura indwara, kuzisuzuma, kuvura no mu butabera yewe. N’ubu buracyaherwaho harebwa ko havumburwa inkingo n’ibindi binyuranye. Yavumbuwe na Friedrich Miescher

  1. Insulin

Mbere ya 1920 ubwo Frederick Banting yavumburaga insulin, diyabete iri mu ndwara zorekaga imbaga. Kuri ubu, kubera ivumburwa ryayo abarwayi ba diyabete babasha gufata imiti ibafasha guhangana na yo, ikaba itacyoreka imbaga nka mbere

  1. Ikinya

Ibaze kukubaga nta kinya. Biri mu mvugo ikoreshwa bashaka kwerekana ububabare butangaje cyangwa ibyago birenze uba watewe, aho bavuga bati bamubaze nta kinya. Uribaza uko mbere yo kukivumbura babagaga umuntu? Kugusuka inzoga ya vodka ubundi bakabona kukubaga.

  1. Mikorobe

Mbere y’uko umuhanga Louis Pasteur avumbura ko indwara zinyuranye ziterwa na mikorobi, aba kera bakekaga ko indwara zimwe ziva ku bakurambere, imyuka mibi n’ibindi. Aho abivumburiye, ubu byibuze indwara nyinshi hazwi ikizitera bityo no kuzivura bikoroha

  1. Inkingo

Igitunty, imbasa, inkondo y’umura, tetanosi, iseru ni zimwe mu ndwara zorekaga imbaga mbere y’uko inkingo zazo zivumburwa. Ubu ubushakashatsi buracyakorwa hashakishwa izindi nkingo harimo urwa malaria, SIDA, Covid19 n’izindi

  1. Penicillin

Uyu ni umuti uzahora ku isonga kuko ivumburwa ryawo mu 1928 na Alexander Fleming ryashyize iherezo ku mpfu nyinshi zaterwaga n’indwara zikomoka kuri bagiteri. Wari uzi ko washoboraga kurwara igisebe ku kuguru bataguca kikaguhitana? Ariko ubu penicillin yahereweho bakora indi miti inyuranye nka amoxicillin, cloxacillin, ampicillin, flucloxacillin, n’indi haba inyobwa, iterwa n’iyisigwa

Kugeza ubu, ubu ni ubuvumbuzi buza ku isonga ariko si bwo gusa bwabayeho.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s