Indwara Ubuzima

Sobanukirwa ibitera kuribwa mu gice runaka cyo ku nda

Akenshi iyo umuntu avuze ko mu nda hari kumurya, iyo bitari igifu aba avuga imihango. Nyamara iyo havuzwe kuribwa mu nda si ibyo gusa biba bivugwa.

Inda, ni igice twagabanyamo ibice 8 by’ingenzi. Hari inda muri rusange, hakaba iburyo muri rusange, iburyo hejuru, ibumoso muri rusange, ibumoso hejuru, iburyo hasi n’ibumoso hasi ndetse n’igice cyo mu nda hagati

Kuribwa muri buri gice runaka bifite uburwayi bwihariye biba bivuze, gusa ubumenya neza wisuzumishije.

Muri iyi nkuru reka tukubwire indwara zinyuranye zishobora kugutera kuribwa mu nda, buri gice.

  1. Kuribwa inda muri rusange

Niba uburibwe budafite agace runaka bwihariyemo, bishobora kuba bituruka kuri imwe muri izi ndwara:

  • Appendicite (kubyimba kwa appendice)
  • Indwara ya Crohn (kubyimba inzira y’igogorwa)
  • Gukomereka
  • IBS (irritable bowel syndrome, indwara ifata amara manini igatera kuribwa, impiswi, ibyuka mu nda…)
  • Ubwandu bw’umuyoboro w’inkari
  • Ibicurane
  1. Kuribwa mu nda yo hasi

 

Iyo uburibwe buri mu nda yo hasi, hakunze kwitwa mu kiziba cy’inda, byo bishobora guturuka kuri imwe mu mpamvu zikurikira:

  • Appendicite
  • Kwangirika amara
  • Gutwitira inyuma y’umura
  • Imihango
  • Ibibyimba muri nyababyeyi
  • Ibibyimba mu mireratanga
  • Ubwandu bw’umuyoboro w’inkari
  1. Kuribwa inda yo hejuru

Igihe uburibwe buri hejuru y’umukondo, bishobora kuba bituruka kuri imwe mu mpamvu zikurikira

 

  • Utubuye mu gasabo k’indurwe
  • Uburwayi bw’umutima
  • Uburwayi bunyuranye bw’umwijima (hepatite)
  • Umusonga

 

  1. Kuribwa mu nda hagati

Niba uburibwe uri kubwumva ahazengurutse umukondo, bushobora kuba buturuka kuri:

 

  • Appendicite
  • Igifu n’amara mato
  • Gukomereka
  • Imyanda mu maraso
  1. Kuribwa mu nda yo hasi ibumoso

Niba uburibwe uri kubwumvira ibumoso ariko ahagana hasi, imwe mu mpamvu zikurikira irashoboka:

 

  • Crohn’s disease
  • Kanseri
  • Impyiko
  • Ibibyimba mu mirerantanga
  • Appendicite
  1. Kuribwa ibumoso hejuru

Mu gihe uburwayi ubwumvira mu nda ariko igice cy’ibumoso, hejuru, byaturuka:

  • Kubyimba urwagashya
  • Gukomereka
  • Umutima
  • Kanseri
  • Kurwara impyiko
  • Kwirunda k’umwanda ugakomerera mu mara ntusohoke ugasa n’uwumiyemo
  1. Kuribwa iburyo hasi

Ibi bishobora kuva ku mpamvu zikurikira:

 

  • Appendicite
  • Hernia
  • Kurwara impyiko
  • Kanseri
  • Ibicurane
  1. Kuribwa hejuru iburyo

Niba uburibwe uri kubwumvira iburyo ejuru, byaturuka kuri:

 

  • Hepatite
  • Umusonga
  • Appendicite
  • Gukomereka

Mu gihe kuribwa mu nda bidakabije akenshi birijyana. Ariko niba kuribwa biri kugendana na kimwe cyangwa byinshi mu bimenyetso bikurikira, ni byiza kujya kwa muganga:

 

  • Kwituma ibirimo amaraso
  • Umuriro
  • Kuruka hakazamo amaraso
  • Isesemi idashira no kuruka bisanzwe
  • Uruhu guhinduka umuhondo cyangwa amaso akazamo umuhondo
  • Kubyimba imba ikanatonekara
  • Guhumeka insigane
  • Kunyara ukababara
  • Impatwe idakira
  • Ikizibakanwa
  • Kunanuka bidasanzwe

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s