Imibanire Ubuzima

Igisobanuro cy’urukundo

Urukundo ni rimwe mu magambo akoreshwa kenshi na benshi ariko usanga buri wese abyumva ukwe, akenshi agendeye ku byifuzo bye n’amarangamutima ye, ubundi akagendera ku buryo abayeho n’izindi mpamvu zitandukanye.

Reka hano ngutere inkuru imwe na yo iri bukwereke ikindi gisobanuro cy’urukundo.

Umugabo umwe, w’umuhinzi, ndetse utari ubayeho neza, rimwe yarakugendeye ajya guhinga ndetse ashonje cyane dore ko icyo gitondo yabutse nta n’agakoma anyoye.

Uko yahingaga yaje kureba mu giti cy’umwembe cyari hafi ye nuko abonamo umwembe arurira azi ko wenda asangamo myinshi ariko asanga ni wawundi umwe gusa urimo.

Yarawumanuye arawurebaaaaaa, yibuka ko umugore we akunda imyembe byasaze, maze aho kuwurya arawubika ngo aze kuwuha umugore we, abikora yirengagije inzara iri kumubaga.

Ubwo yageraga mu rugo yasanze umugore yagerageje gushaka ibyo kurya nuko umugabo amuhereza wa mwembe ati akira urubuto ukunda urenze ku byo kurya.

Umugore yaramushimiye nuko aho kurya wa mwembe ahubwo ajya kuwubika gusa yagiye abwiye umugabo ko ari buwurye mu kanya, ariko aho kuwurya na we yibutse umwana we wagiye ku ishuri yumva atarya uwo mwembe afite umwana, arawumubikira.

Ubwo umwana yavaga ku ishuri, nyina yamuhaye wa mwembe amubwira ko ari uwo yamubikiye, ntiyigeze amubwira aho waturutse.

Umwana arebye uwo mwembe yibuka imvune za se abashakira ibyo kurya, amushakira amafaranga n’ibikoresho by’ishuri nuko ahitamo kuwubikira se ngo aze kuwumuha nk’impano.

Nijoro bari ku meza umwana yabwiye se ko hari impano agiye kumuzanira nuko yihina mu cyumba cye azana wa mwembe awuhereza se amubwira ati Akira papa, iyi ni yo mpano naguteguriye

Umugabo n’umugore bararebanye, amarira azenga mu maso kubera ibyishimo maze umugabo atuma umwana icyuma, wa mwembe barawugabana, bose banezerewe.

ISOMO: Urukundo ni ugutanga nyamara ugatanga utarebye ku nyungu uzabona, kandi icyo utanze mu buryo bumwe cyangwa ubundi kirakugarukira. 

2 comments

  1. urukundo utanze nirwo rukugarukaho,ikindi mu rukundo habamo kwigomwa ibyo wumva nawe byakugirira akamaro

    Like

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s