Ubuzima

Tumenye umubiri wacu: Ingoto

Niba ujya witegereza ku gice cy’umuhogo ku bagabo benshi uzasanga akantu kabyimbyeho, gasa n’agasongosoye. Ni yo twita ingoto. Ni gake uzakabonana abagore

Nubwo ahari wabifataga nk’aho ari akantu gusa kibereye aho, si ko biri kuko burya ingoto ifite akamaro gatuma abagabo bayigira, dore ko itangira kuza igihe umusore ageze mu bugimbi. Muri iyi nkuru reka tugire ibyo tuvuga byerekeye ingoto.

 

Mu ndimi z’amahanga bayita pomme d’Adam/Adam’s apple. Ibi ngo ni uko igihe Adam yaryaga itunda Eva yari amuzaniye atabashije kurimira ryose ahubwo agace kamwe kahagamye mu muhogo, kakahaguma. Gusa ni igitekerezo kitari cyo, kandi nta n’uzi urubuto Adamu yariye urwo ari rwo, kuko twigishwa ko ari igiti kimenyekanisha icyiza n’ikibi kandi icyo giti cyajyanywe na Edeni, ntabwo ari pome mu kuri.

Si ibi tugendereye gusobanura ariko nanone.

Ese nta mugore ugira ingoto?

 

Twabivuze hejuru ko biba ku bagabo gusa. Iyo umuhungu ageze mu bugimbi, igice cyo mu muhogo gishinzwe ijwi (larynx) kiriyongera mu mubyimba. Ibi bituma ijwi rye ryiniga nuko uko rigenda ryiniga bigatuma agace kahegereye kagenda kabyimba bikazabyara ingoto. Muri make ingoto itangira ukiba ingimbi ikagenda yiyongera. Bivuze ko abagabo na bo batagira ingoto ingana. Hari abagira igaragara cyane n’abagira ntoya.

Abakobwa bageze mu bwangavu na bo bagira impinduka mu ijwi ryabo ariko kuri bo ntabwo ari ku rwego rumwe n’abagabo bitatuma bagira ingoto. Kuri bo, umugore wagize ikimeze nk’ingoto akenshi aba afite umusemburo wa testosterone mwinshi, kandi ubusanzwe uba ku bagabo naho abagore bagira muke cyane. Muri make aramutse agize ingoto ntibyagutangaza no kumusangana ubwanwa n’ijwi rinize.

None ingoto imaze iki?

Ingoto ubwayo nta kinini imaze ahubwo ka gace gatuma iboneka ka larynx ni ko kakimaze dore ko gashinzwe:

  • Kuvuga
  • Guseka
  • Kongorera
  • Gusakuza
  • Kuririmba
  • N’ibindi byose byerekeye ijwi

Gusa kugira ingoto ntabwo bivuze ko uzabikora neza kurenza abandi ahubwo bivuze ko larynx yawe ari nini, bityo bigatuma ingoto na yo iba nini.

Icyakora usanga baantu bafite ingoto nini banagira ijwi rinize kurenza abafite ntoya.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s