Ubuzima

Ngizi intambwe 15 zagufasha gukomera mu mutwe

Gukomera mu mutwe si ibintu uragwa n’ababyeyi kandi si ibintu wiga mu ishuri. Ni umwitozo bwite, ni umwanzuro wawe bwite kandi kugirango ubigereho hari byinshi usabwa. Mu gihe akenshi buri ntangiriro z’umwaka usanga tugena imigambi tuzagenderaho uwo mwaka wose, ni gake usanga uzirikana kuri wowe ubwawe kandi burya ibuka ko bihera mu mutwe. Kugirango ube ukomeye mu mutwe, hari ibyo utagomba kwirengagiza. Ni byo tugiye kuvugaho.

 

  1. Imenye

Ahari wavuga uti ndiyizi ariko burya wasanga utiyizi uko bikwiye. Kugirango wimenye neza usabwa kwibaza ibi bibazo: Ndi nde? Ndava he? Ndagana he? Nshaka kugera ku ki? Ndabigeraho nte? Ibisubizo kuri ibi bibazo bizaguha kumenya mu kuri uwo uri we kandi bizahita bikwereka ko utandukanye n’abandi, uri wowe wenyine, bwite

  1. Iyiteho

Kwiyitaho ntabwo bigarukira mu kurya, kunywa no kwambara cyangwa kwirinda no kwivuza indwara gusa ahubwo binarimo kumenya guseka, kwishima, gusabana n’abandi. Aha uba uri gutunganya ubwonko na roho.

  1. Hora ugenzura inshuti zawe

Ubuzima akenshi bushobora gutuma uwari umukunzi uyu munsi ahinduka umwanzi ejo. Ni ingenzi rero guhora ureba ubushuti bwawe niba koko bukiri mu murongo wifuza, abo ubona mutakigendana ukabakura mu mubare, abo ubona bari mu murongo ukabongeramo. Ubushuti si uruziga rufunze ngo wumve ko abarimo batavamo cyangwa wumve ko abashya batazamo

  1. Zirikana ko udashoboye byose

Ni byo koko hari ibyo ushoboye. Ariko se urebye ubona byose ubishoboye koko? Oya ahubwo ufite aho ubasha kurenza ahandi, aho ugerageza n’aho udashoboye na gato. Ibi kubizirikana bizakurinda kwistressa bya hato na hato no gucika intege mu gihe hari ibyo utagezeho.

  1. Gira igenamigambi

Mu gukoresha umutungo uko waba ungana kose ni byiza kugira igenamigambi ndetse bikaba akarusho ufite aho wandika. Ukagira iry’igihe kirekire n’ikigufi. Si byiza guhura n’umwenda ngo uhite ugura kandi wavuye mu rugo utabitegenyaga. Si byiza gusengerera abo muhuriye mu kabari kandi wagiye uvuga ko unywa rimwe ugataha. Izi ni ingero z’ibitubaho kenshi ariko bitari byiza

  1. Ibagirwa ahahise, urebe ahazaza

Ahahise, niyo rwaba urupfu rw’uwacu cyangwa uwo dukunda, ntihakwiye gutsikamira intekerezo zacu kuko bihungabanya intekerezo. Yego kwibuka ni ngombwa ariko ntuheranwe na byo ahubwo bikaguha ingufu z’ahazaza

  1. Ha agaciro ibyo uvugwaho

Mu kubiha agaciro uzite ku bintu bibiri: Ese baramvuga uko ndi? Ese barambeshyera? Niba uvugwa uko uri, kandi ari nabi, haranira guhinduka. Niba uvugwa nabi nyamara wiyiziho kubeshyerwa, shakisha aho wabateye kukwibeshyaho cyangwa uwabateye kukubeshyera ugire ibyo uhindura zaba inshuti cyangwa imyitwarire yawe

  1. Ihutire kumva utinde kuvuga

Baravuga ngo n’umusazi arasara akagwa ku ijambo. Ikintu ubwirwa jya ugiha agaciro kuko nta jambo rivugirwa ubusa burya, wakuramo isomo cyangwa inama

  1. Gira igihe uruhuke imbuga nkoranyambaga

Ni nziza kuko ziduhuza na benshi mu gihe gito. Ariko se koko ziduha inshuti nyazo? Ni bangahe muziranye kuri izo mbuga, muganira kenshi na byinshi ariko mutarahura imbonankubone? Ese wumva bifite akamaro karambye kurenza guhura mukaganira imbonankubone? Gerageza ufate igihe runaka udakoresha izo mbuga, ni bwo uzamenya inshuti nyazo, ni bwo uzamenya byinshi wibeshyaga kandi hari icyo bizasiga bikwigishije

  1. Ganira n’umuremyi wawe

Tutagendeye ku myizerere ya buri wese, isengesho cyangwa ubundi buryo wakoresha nka meditation cyangwa ubundi ni ingenzi mu gutuma intekerezo zawe zijya ku murongo kandi ukabasha gusabana. Bigerageze ubigire akamenyero bizagufasha

  1. Rya neza

Burya turi ibyo turya. Kurya neza, indyo yuzuye kandi iboneye ni ingenzi mu gutuma ubuzima bwo mu mutwe na bwo bugenda neza. Irinde ibyangiza ubuzima ariko nanone ureke kwiyicisha inzara

  1. Kunda umurimo

Ubushakashatsi bugaragaza ko indwara zo mu mitekerereze zikunda kwibasira abatagira icyo bakora. Niba udashoboye kubona akazi gahoraho washaka ibiraka, kandi burya si ihame kuba wakora ibyo wize gusa wanakora ibindi upfa kuba ubishoboye. Ibi ugerekeho kubyuka kare

  1. Siporo

Iyi yo ni ingenzi mu gutuma ugira amagara mazima kandi mu mutwe ntabwo hakomera mu mubiri hatameze neza. Uretse kukurinda indwara hari n’izo izakuvura

  1. Nyura mu bikomeye

Wowe ubwawe gerageza wihe ikintu gikomeye uhangana na cyo kandi wihe intego yo kugishobora. Niba utabasha kwiha intego yo kugenza amaguru ibirometero nka 40, ariko ushobora kwiyemeza kumara ukwezi udasomye ku nzoga, kumara ukwezi udakoresha imbuga nkoranyambaga, kukumara utariye ku nyama cyangwa ikindi ukunda, mbese wigerageze kandi utsinde. Bizatuma urushaho kumva ko n’izindi ngorane wazicamo bigashoboka.

  1. Menya guheba

Icyagiye kiba cyagiye, uwagiye aba yagiye kandi igihe cyatakaye ntabwo wakigarura. Ibi jya ubizirikana bitume utizirika ku byahise, utaba nka cya kirondwe kiguma ku ruhu inka yarariwe kera cyangwa wa mubyeyi ukomeza guheka ingombyi gusa umwana yahise. Niba ibintu byagiye, ukaba ntacyo wakora ngo ubigarure, heba nyine ushake ibibisimbura, ubuzima bukomeze

1 comment

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s