Inkuru ndende

BIHEMU: Agace ka 28

LILAS

 

Muntu wasomye iyi nkuru yanjye, ndabizi uranyita Bihemu ariko nanone nushyira mu nyurabwenge uranyumva. Mu kuri ku ruhande rumwe nanjye nishinja kuba Bihemu kuko imyaka itanu yose nayimaranye na Louis naramwemereye kuzamubera umugore, mbihakana ku munota wa nyuma imbere y’imiryango yacu. Iri kosa nanjye rwose ndaryishinja. Gusa ubwo namenyaga ko yari azi ibyanjye na Calvin ariko agakomeza kunyihanganira nasanze na we kubana kwacu yarabishakaga nubwo atankundaga.

Ariko nanone baca umugani ngo uzatinye ikivuzwe n’abagabo batatu. Ari Laura, ababyeyi banjye, Calvin, yewe na Steve ubwe ari we nshuti ya Louis bambwiraga ko umubano wacu ntaho uzagera.

Umwanzuro nafashe natinze kuwufata ariko se ugirango abantu twese dufatira imyanzuro rimwe? Hari n’uwari kubana na we bagatandukana batanamaranye ukwezi, ibyo ni byo bibi kurenza kuva ku bintu igihe cyose umenye ko bitakubereye. Hari igihe uhanyanyaza ariko bikanga.

Ubwo nabonaga Calvin mu cyumba nari gusezeraniramo, ni bwo umutima wanjye wakangutse kuko kumva nshaka kwiruka mukurikiye byanyeretse ko aho ndi atari ho hantu ngomba kuba ndi. Rero umwanzuro ntabwo nawufashe mpubutse ahubwo nawufashe maze kubona koko ko igihe kigeze kugirango numvire umutimanama wanjye kandi mbeho ntuje.

Ubwo Calvin twasubukuraga umubano, uwo munsi nyuma y’amezi ane mpagaritse ubukwe na Louis, uretse kunsoma gusa nta kindi nakoze. Naratashye, ariko nyuma ibintu byagiye bigenda neza kugera umunsi ambajije niba nakemera kuzamubera umugore, nabyemeye ntazuyaje kuko numvaga ko kubana na we ari cyo kintu cyanshimisha mu buzima.

Nyuma y’imyaka ibiri

Ubu imyaka ibiri irashize, ndetse uyu munsi ni wo munsi tugiye gusezerana byemewe n’amategeko nubwo twari tumaze igihe twibanira, dore ko kuri twe nta mpamvu yo kuba ahatandukanye kandi dukundana ndetse twifuza kuzakomezanya ubuzima. Gusa reka mbabwire mu ncamake bimwe byabayeho muri iyi myaka ibiri.

 

Ibyumweu bitatu: Iki ni cyo gihe byatwaye ngo dutongane bwa mbere nyuma yo gusubukura umubano wacu. Twapfaga iki? Louis. Ubwo Calvin yamenyaga ko mfite nimero ya Louis na we afite iyanjye byaramubabaje ndetse biranamuhangayikisha akeka ko amaherezo tuzasubirana.

 

Isaha imwe: Ni cyo gihe byasabye ngo izo mpaka zibashe gukemuka. Nabwiye Calvin ko ari we rukundo rwanjye kandi ntateze na rimwe kuzamureka. Twabiganiriyeho ariko ubwiyunge bwacu bwabereye mu buriri. Ubwo bwiyunge ni umunsi wantunguye ndetse unambera mwiza cyane nubu ndacyabyibuka. Uwo munsi twakoze imibonano nta gakingirizo, ndetse iryo joro yahise antera inda y’umukobwa wacu w’imfura. Nabanje gutekereza iyo nda kuyikuramo ariko mbikojeje Calvin yari anyirengeje. Yansobanuriye ko nta mpamvu yo kuvutsa ubuzima uwo muziranenge, kandi ambwira ko nubwo inda ije itateganyijwe ariko umwana ari umugisha. Nubwo twari tutarabana byemewe n’amategeko ariko muri twe ikiduhuza si amategeko ahubwo ni urukundo dufitanye.

Kugera umunsi nabyaye Calvin yanyitayeho umunsi ku wundi ndetse nabanaga na we birumvikana. Kuvuka k’umwana wacu byabaye ibihe byiza bidasanzwe ndetse byongereye urukundo mu rugo rwacu.

 

Umwaka n’amezi icyenda: Ni cyo gihe byatwaye ngo Calvin noneho yemere ko dusezerana tudakoze ibirori bihambaye. Nari naramubwiye ko ntazemera gusezerana na we nashaka gukora ibirori bihambaye, kuko numvaga nta mpamvu. Kuri jye ngombwa ni ukuzuza ibisabwa, naho n’ubundi abantu bazi ko tubana, siniyumvishaga impamvu yo kongera guhuruza imbaga mu murenge. Icyo gihe yabyemeye, yari yatumiye inshuti nkeya harimo Aaron na Kaylee, Laura na Ashle umukobwa wa Aaron. Ni abo gusa bari bahari hiyongereyeho ababyeyi ba Calvin. Twicaye mu busitani yari yarateye tukimenyana mbere ni bwo yabatangarije ko tugiye gusezerana vuba, ibintu bakunze cyane bakamukomera amashyi bati ubu noneho ubaye umugabo nyawe.

 

Imyaka ibiri: Niyo myaka tumaranye kandi ubu ni umunsi ngiye gusezerana na we byemewe n’amategeko. Ibirori bigizwe n’imiryango yacu ibiri gusa. Ababyeyi bacu, umuryango wa Aaron ndetse na Laura.

Ninjiye ngana aho umutima wanjye uri, urukundo rwanjye yicaye antegereje. Bitandukanye na mbere aho twinjira papa yagendaga ameze nk’unkurura kuko numvaga ntashaka kujya kureba Louis, ubu bwo kuri Calvin ari kugenda ankurura ngo ntamucika noneho kuko ndumva nshaka kwihuta no kwiruka ngahita mbisinyira nti Ndabyemeye

 

CALVIN

Yaje atambuka anyegera yambaye ikanzu nziza y’umweru. Twari twumvikanye ko nta kubigira intambara, nanjye aho nicaye nari niyambariye imyambaro idoze kinyafurika, nta makositimu. Yaramwenyuye ubwo yazaga ansanga nanjye aho nicaye nkumva ari jye munyamahirwe ku isi kuba mfite umugore unkunda nkamukunda, tutitaye ku bindi byose. Ubu hashize amezi atatu gusa mbwiye abantu ko ngiye kubana na we byemewe, ibintu na we yemeye atazuyaje. Ubwo yinjiraga anyegera ari kumwe na se muri jye hajemo akantu ko kwicuza impamvu natinze rwose kuko byari byiza kumubona aje guhamya ko ari umugore wanjye.

Ubwo mperuka kumubona aza aho hantu si jye nari icaye hano, kandi na we ntabwo yari yishimye. Gusa ubu aranezerewe nanjye ndetse ndishimye bihagije.

Ku ruhande rwanjye hicaye mama akikiye agakobwa kacu. Nubwo kavutse tutabiteganyaga ariko kaje kuzuza umuryango wacu, ndetse mu gihe gito tuzagakurikiza akandi bazajye bakina.

Yaraje angera iruhande ansoma ku munwa nuko abari mu cyumba bose bakoma amashyi maze ushinzwe gusezeranya afata ijambo rigufi cyane adusomera amasezerano, nuko imbere y’imiryango n’inshuti nitwa umugabo wa Lilas na we yitwa umugore wa Calvin.

 

IHEREZO

 

Warakoze gusoma iyi nkuru, ndizera ko yakuryoheye rwose, kandi wakuyemo inyigisho nyinshi ndetse nziza.

BIRAMAHIRE Francois Jassu

 

PS: Ushaka kujya usoma inkuru ku gihe kidahinduka, ikiri nshyashya, watwandikira kuri whatsapp 0739623307 tukakubwira ibisabwa.

5 comments

  1. yeah MWe mukomeze kuko Mura Twubaka Nubwo na comment zirenze mubona Mumenyeko Tuba Twasomye.
    Murakoze

    Like

    1. Ushaka inkuru kujya uzibona neza buri munsi wakiyandikisha ukajya uzibona kuri whatsapp, zinyuraho buri munsi. Ni 1000 cyishyurwa buri kwezi. Andikira 0788553260 ubone ubundi busobanuro

      Like

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s