Inkuru ndende

BIHEMU: Agace ka 27

Nahagurutse nsanga Calvin ariko akomeza kugenda agana imodoka ye. Nashatse kumusobanurira ariko ntiyampa umwanya ntiyanantega amatwi nuko yinjira mu modoka aragenda.

Mbega umunsi ngo urantungura. Kubona abantu babiri utakekaga ko wabona noneho ukababonera umunsi umwe, ahantu hamwe ariko umwe akanga kuguha umwanya kandi wumvaga ari we ahubwo wakawuguhaye.

Nasubiye aho nari ndi na Louis ngo ndebe ko agihari cyangwa se yagiye nuko nsanga agihari.

Namubwiye ko nshaka kugenda nuko arahaguruka amperekeza ku modoka

Louis: None se bigenze bite ko ugarutse vuba?

Lilas: Ntabwo yigeze ampa umwanya ngo musobanurire

Louis: Ndabizi azagera aho we agushake. Aramutse akuretse gutyo yaba abaye injiji bidasanzwe. Nubwo utabaye umugore wanjye ariko ndabizi uri umugore mwiza umugabo wese yakifuza kandi ndabizi Calvin uramukunda akagukunda.

Natashye ntekerereza Laura kuri telefoni ibyambayeho byose mubwira uko nahuye na Louis n’ukuntu Calvin yadusanganye agahita agenda. We yakomezaga kunsaba guhita njya kureba Calvin iwe ariko nanone numvaga atari wo mwanzuro nagafashe. Uko twavuganaga yageze aho ambwira ko nyirabuja aje kumureba mu kazi, ko ngo hari umuntu uje kumureba nuko ansaba kwihangana akagaruka mu kanya.

Nategereje iminota itari myinsi igera ku icumi nuko aba aranyihamagariye.

Laura: Yewe ga yewe. Uzi ko ari Calvin wari uje kundeba

Lilas: Yashakaga iki se?

Laura: Namubwiye ko utagikorera hano. Ariko yari yataye umutwe ubyumve. Yambwiye ko amaze kukubona mu kanya ariko akaba ari kwicuza icyatumye ataguha umwanya ngo akumve. Muri make arifuza kuvugana nawe.

Lilas: Naho se iby’uko ntashatse umugabo wabimubwiye?

Laura: Wapi mwana ntabyo namubwiye ube ari wowe ubimwibwirira. Yanansabye nimero yawe ndayimwima rwose. Gusa namubwiye gutaha kuko nzi neza ko uri buhanyure ubwo wamubonye

Lilas: Ni nde se wakubwiye ko ndi bujyeyo

Laura: Umva muko, reka kwijijisha turaziranye bihagije. Ahubwo kupa ujye kureba undi mwana umubwire ko ukiri single not searching…

 

Yahise akupa ako kanya. Numvaga mfite ubwoba bwo kujyayo ariko nanone numvaga ngomba kujyayo rwose. Ubwo nageraga iwe yahise akingura, nk’aho koko yari antegereje. Yampaye karibu ninjira mu nzu. Numvaga ngomba kumubwira ko ntashatse umugabo, ibyo birahagije nta kindi.

Lilas: Ese wamaze kubona indi nshuti?

Ikibazo namubajije ahari mwakumva kitari ngombwa ariko kuri jye byari bikwiye. Kunsubiza ko afite undi byari gutuma ntamubwira ko ntashyingiwe, naho kumbwira ko atamufite ni bwo nari kumubwira ibyanjye na Louis

Calvin: Ndumva nakagushubije ko namubonye ngo nawe ubabare nkuko wansize mbabaye ariko sinaba nkawe. Ntawundi mfite. Kuki ubimbajije?

Lilas: Ariko sinigeze nifuza kukubabaza na rimwe rwose

Calvin: Gusiga unyandikiye, unyerurira ko nawe rwose unyiyumvamo ariko ukajya gushaka uwo udakunda, ni gute ntari kubabara koko

Lilas: Ntabwo numvaga ko byakubabaza, nifuzaga gusa ko ubimenya

Calvin: None se kuki uje hano koko? Urabona utari kuzana ibibazo kandi warifuje kubyirinda?

Lilas: Ariko nta bibazo ndi kwishyiramo, Calvin

Calvin: Ushaka wakigendera ugasanga umugabo wawe

Lilas: Ariko ntabwo nashatse umugabo.

Namubwiye gutyo numva muri jye ntuye umutwaro uremereye cyane kandi nanone mbona na we biramutunguye aranatangara cyane.

Calvin: Ushaka kuvuga ko umaze amezi ane yose udafite umugabo ariko ukaba utarigeze unantekereza?

Lilas: Numvaga nkeneye kuruhuka

Calvin: Naho se jyewe byibuze wantekerezagaho?

Lilas: Calvin reka ndeke kukubeshya nabanje kwitekerezaho. Numvaga nshaka kubanza kwimenya ubwanjye nkumva ko nabaho ntategereje ko hari umugabo runaka uzanzanira ibyishimo. Ariko buri gitondo na buri mugoroba nagutekerezagaho nkanifuza kuzongera kukubona, umpfumbase, unsekera, unganiriza utuje. Narabishakaga kuba ndi kumwe nawe ariko rwose nashakaga kubanza kwiyitaho ubwanjye.

Yabanje kwitsa umutima, amfata mu biganza arandeba

Calvin: Byibuze iyo uba warambwiye ko ushaka umwanya wo kwitekerezaho, ariko byibuze nkaba mbizi ko utashyingiwe

Lilas: Numvaga nawe nshaka kuguha umwanya ariko. Ugasubiza amaso inyuma mu bihe twanyuzemo byose ukareba niba koko nkiri umukobwa ukubereye cyangwa se wanashaka undi. Ni na yo mpamvu nabanje kukubaza niba waramubonye

Calvin: Lilas, ntawagusimbura mu mutima wanjye sinigeze nanahirahira mbitekerezaho. Ni wowe nkunda kandi nagukunze ntahubutse, nagukunze ntabiteganyaga ariko ndagukunda bizira uburyarya.

 

Yahise ampobera nanjye mwegama mu gituza numva noneho ndaruhutse.

Twaricaye tuganira byinshi ambaza impamvu nahinduye akazi, aho nsigaye mba mbese ibyabaye mu mezi ane yose. Nanjye namubajije byinshi nanamenya noneho ko ubu yazamuwe mu ntera bityo atagikora weekend, ibintu byanshimishije ari jyewe ari na we. Byibuze ubu nzajya musura ntikandagira, nzasohokana na we umutima utancira urubanza. Ndumva ndi aho ngomba kuba ndi, noneho.

Ese buzataha cyangwa hari ikindi kizabirogoya? Agace ka 28 ntuzagacikwe

BIRAMAHIRE Francois Jassu

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s