Imibanire Ubuzima

Ni urukundo cyangwa ni irari? Dore aho bitandukaniye

Ushobora kuba waramenyanye na we, ukaba wumva rwose umukunda ndetse udasiba kubiubwira cyangwa se na we akaba adasiba kukubwira ko agukunda. Nyamara nanone ukaba uhora wibaza niba koko urwo ari urukundo cyangwa se ari amarangamutima, bamwe bakunze kwita irari.

Ese wamenya ubitandukanya ute? Reka hano tuguhe ibyo uzashingiraho umenya niba koko ari urukundo cyangwa se ari irari, amarangamutima.

 

  1. Urukundo ntiruza ako kanya burya rugenda rukura ahubwo buhoro buhoro. Irari cyangwa amarangamutima byo biza ako kanya, ukumva igishyuhirane kikuzamutsemooooo, mbese ukumva uraruhuka ari uko urikocoye. Ndetse irari ritera ifuhe rikomeye ry’ako kanya ku buryo no kubona avugisha abandi neza cyangwa abandikira wumva warwana, nyamara nta n’icyumweru muramarana
  2. Urukundo rureba ibigaragara rukabirengaho rukanareba ibiri imbere. Iyo ukunda umuntu wifuza kumumenya byimbitse kandi biragora kuruhagarika naho amarangamutima n’irari byo bireba amajyejuru gusa. Imvugo, indoro, inseko, imiterere ni bimwe mu bizagukurura, ibindi ntuzaba ukibyitayeho
  3. Mu gihe urukundo rugitangira uba ubona rutazaramba nyamara nyuma rugashinga imizi, irari ryo iyo ryaje uba wumva uwo muntu nta kizabatandukanya ndetse ukaba wahita umwerekana mu bandi nyamara mu minsi ingahe no kuvugana bigahagarara.
  4. Kuba kure ntibigabanya urukundo niyo byatwara imyaka ruraramba. Irari risaba ko muba kumwe, iyo umwe agiye kure y’undi birarangira cyangwa bigacika ingufu.
  5. Iyo uri mu rukundo, ibyo ukorera mugenzi wawe birikora kandi ntabwo uba utegereje inyungu cyangwa igihembo. Ku irari akenshi ubikorera kumureshya no kumukurura, kumuhembera ibyo yagukoreye, …
  6. Urukundo ntirwiharira ahubwo ruharanira ko mwembi munyurwa naho irari rireba inyungu za nyiraryo gusa, ibitakungukira ntubyitaho.
  7. Mu rukundo ikosa ryose urisabira imbabazi ndetse ugaharanira guhindura. Naho ku irari uhora wiregura werekana impamvu ndetse uhorana inzitwazo
  8. Urukundo iteka rubamo kubabarira no kwibagirwa bigendana no kwirengagiza naho irari ryo ibyarwo ni ugucyurirana no guhorana inzika
  9. Burya nubwo tujya tubyitiranya, ntabwo wakunda abantu barenze umwe ngo ubishobore, keretse iyo ubakunda urukundo rutandukanye. Ariko kurarikira no kugira amarangamutima byo wanabigirira umwana n’umubyeyi we, abavukana cyangwa abakorana, utitaye ku kindi kintu. Aha benshi barahibeshya nyamara gukunda biba ku muntu umwe
  10. Urukundo burya ntabwo rukubuza umutekano nk’irari iyo ryaguturatuje. Uwo ukunda niyo hashira ukwezi utamubona wumva utekanye nubwo urukumbuzi ruba ruhari. Irari ryo rituma unagenda amajoro, uraraguza, ngo wumve ko watuza umugeze iruhande
  11. Urukundo rusaba kwitanga no kugira ibyo wiyima naho irari ntiribikozwa, ukora ibikoroheye hamwe n’ukoroheye, byakomera ukabivamo. Mu rukundo urahangana ugahatana ngo rukomere kandi rurambe ariko irari ntabwo rigutera ibyo rwose
  12. Urukundo rurangwa no kwita ku wo ukunda, kumuguyaguya no kumufata neza niyo waba utari bubikorerwe naho irari iyo ubikoze ni uko hari icyo uba ushaka, hamwe umwoherereza amafranga agahita amenya ko mu kanya umubwira kugusura.
  13. Burya urukundo si impumyi, irari ni ryo mpumyi. Iyo wakunze umuntu ntabwo amakosa ye cyangwa ibibi bye ureka kubibona ahubwo ubyima agaciro mugafatanya kubikosora. Mu gihe irari rituma wumva uwo muri kumwe ari ntamakemwa niyo bakubwira ko ayo muri gusangira avuye kuyiba uhita uvuga uti muramushaka namwe ubwo.

Dusoze twibutsa ko irari rishobora kubyara urukundo, iyo uwarigiriwe afatanyije n’uwarigize kubitwara buhoro buhoro kandi bakagenda barushaho guhana umwanya wo kwigana. Ariko iyo ukomereje mu muvuduko w’irari ntabwo byaramba ndakurahiye.

Soma hano Ibizakwereka ko atari urukundo ari agahararo

Na hano Sobanukirwa amoko 8 y’urukundo

Burya za filimi tubona ziradushuka ntabwo wahurira n’umuntu mu kabari cyangwa mu modoka ngo muhite mukundana ako kanya, mu minsi ibiri mwinjire uburiri, iryo ni irari riba ryabaturatuje. Icyakora nyine, nyuma byaba urukundo cyangwa bigakomeza ari irari nkuko twari tubivuze.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s