Inkuru ndende

BIHEMU: Agace ka 26

LILAS

 

Amezi ane arashize uhereye umunsi nakabaye narashyingiwe Louis ariko ngahitamo kumvira umutimanama wanjye ndetse no gukurikiza inama nahawe maze nkabivamo. Uwo munsi ubwo umvaga ntakwiye gusinya amasezerano nasabye Louis ko twajya hanze nkabanza kugira ibyo mubwira, nuko tugeze hanze mubwira ko ntiteguye gushyingirwa maze mpita nihutira kujya ahahoze ari iwanjye kuzinga utwanjye naho Laura asigara asobanurira abatumirwa ko hari ikibazo kivutse gitunguranye.

Ubwo navaga ku murenge nagiye nigaya gusa Laura yakomeje kumbwira ko nubwo mfashe umwanzuro ntinze ariko mfashe umwanzuro nyawo ndetse ukwiye.

Ubwo namaraga kuzinga utwangushye ni bwo nandikiye Louis ibaruwa imusezeraho. Kuva uwo munsi kugera ubu nta makuru ye na make nzi kuko nahinduye nimero, bivuze ko niba yaranagerageje kumpamagara ahari akeka ko nimero yasubiyeho, ariko ntabwo byashobotse.

Numvaga buri wese muri twembi akwiye umwanya uhagije wo kwitekerezaho no gushyira ubwenge ku gihe.

Ababyeyi banyakiriye na yombi ubwo nageraga mu rugo n’amavalisi, mama ambwira ko we yumvaga ahubwo yari kwibwirira gitifu ntadusezeranye kuko yabonaga ndi kujya mu muriro mbireba.

Akazi na ko nahise ngasezera kuko nubwo wenda Louis atari kunyirukanisha ariko se ndamuzi akimenya ko nanze kubana n’umuhungu we yari guhita anyirukanisha rero kuwa mbere nahise njyana ibaruwa yo gusezera kandi nta bundi busobanuro nigeze nigora ntanga.

Nubwo ako kazi nari maze kukamenyera ndetse nsigaye ngakunda cyane ariko numvaga ntagomba kukagumaho. Ababyeyi banjye bakoraga akazi ko gutunganya indabo bansabye gukorana na bo, ibintu byabanje kuntonda kuko nubwo nari nzi amoko yose y’indabo, kumenya uko zivangwa ngo zikore uruvange rwiza ntabwo biba byoroshye. Icyakora nyuma y’ibyumweru bibiri nari namaze kumenyera nta kibazo na kimwe mfite rwose.

Calvin na we nari ntaramubona kuva umunsi mubona ku murenge. Laura yahoraga ambwira ko nkwiye kujya gushaka Calvin kuko nari nzi iwe, ariko naramuhakaniye mubwira ko nkuko yabimbwiye ngomba kubanza kwiga kubaho ntishingikirije ku mugabo ndetse nkumva ko kwishima no kubaho neza buri gihe bitavuga kubana n’umugabo cyangwa kuba ufite inshuti. Namusezeranyaga ko igihe kizagera nkajya kureba Calvin kandi nkamureba bitari ukumushaka ngo angire inshuti cyangwa umugore ahubwo ngo amenye amakuru ko nta mugabo mfite kandi ko ndaho meze neza.

Rimwe kuwa gatandatu ubwo navaga mu kazi nahisemo gutembera mu mugi, kuko amezi ane yose yari ashize nibereye iwacu nta hantu na hamwe ngana.

Nari maze kugenda iminota nka 10 nibwo numvise ijwi rimpamagara. Ijwi namenye nyiraryo nuko ntungurwa no guhindukira nkabona ni Louis. Yaramwenyuye aza angana ngo ansuhuze

Louis: Burya wari mu kuri waravuze ngo ahari rimwe tuzahura. Ngusuhuze gute se? Ngusome cyangwa nguhereze ukuboko?

Lilas: Uko ushaka kose Louis.

Yarampobeye ansoma ku itama.

Yari kumwe na Steve, we yampereje ukuboko nk’aho duherukana nuko ahita abwira Louis ko abaye yigendeye

Louis: Dushake ahantu se dusangire agacupa tunaganireho?

Lilas: Nta kibazo nubundi nta gahunda yindi nari mfite

Twaragiye twicara ahantu muri bungalow nuko dutumiza akantu ko kunywa.

Lilas: None se amakuru yawe Louis?

Louis: Sha ndaho neze neza. Ahubwo wowe bite?

Lilas: Nanjye ndaho. Ndabizi warandakariye

Louis: Bikimara kuba narakurakariye ariko uko iminsi yagiye ihita nagiye mbyakira ahubwo ndumva nari nkwiriye kugushimira. Nanjye naje kuvumbura ko burya twembi tutaremewe kubana, ikosa twakoze ni uko twatinze gufata umwanzuro kuko narabibonaga ko umubano ukubangamiye ariko nanjye nkikunda singuhe amahitamo

Lilas: Ikosa si iryawe kuko nubwo nabaga mbangamiwe ariko sinigeze nerura ngo mbivugeho. Numvaga ngufitiye umwenda kandi nkumva ko naba nkwituye neza nkubereye umugore, byatumye ntitekerezaho ngo ndebe ahazaza

Louis: Ndabizi. Gusa nanjye umbabarire ku byo nakoze mbere y’ubukwe byo kugukangisha akazi wakoraga ko wanakabura witwaye nabi. Numvaga ntifuza kukubura na rimwe bituma mvuga amagambo aremereye cyane mu gihe kidakwiye. Gusa kuba warasezeye akazi nanjye narakugaye kuko kaguhembaga neza

Lilas: Numvaga nkeneye impinduka kandi nashakaga ikintu cyose cyampuza nawe kukigendera kure

Louis: None se ubu ubayeho ute?

Namubwiye mu ncamake amakuru yanjye mu mezi ane ashize yose na we ambwira ko ubu yimukiye hafi y’akazi, asigaye abana na Steve. Ubu noneho asohoka uko ashaka atitaye ku wamubaza icyatumye atinda gutaha cyangwa ngo amubwire ko atazabona amafaranga yo gukora ubukwe, n’ibindi…

Lilas: Nizere ko ubu ariko wamaze kubona undi mukobwa mubyumva kimwe?

Louis: Rimwe nasohotse nahuye n’umukobwa ariko kugera ubu nta birenze turaganira. Ntabwo ndashaka kujya mu rukundo rufite gahunda, kubaho jyenyine birandyoheye rwose ubu nzaba mbijyamo nyuma. Naho se wowe?

Lilas: Nanjye ntawe. Nshaka kubanza kwiyitaho no kubaho jyenyine nkimenya nkanikunda. Ibindi bizaza nyuma

Louis: None se Calvin?

Yavuze izina Calvin mpita numva umutima urasimbutse, nibaza uko amuzi, igihe yamumenyeye, ibyuya bitangira gutemba.

Lilas: Umuzi ute?

Louis: wararaga umurota kenshi uvuga izina rye. Rimwe nabonye SMS y’umuntu wakubwiye ko agukumbuye ariko hariho izina ry’umukobwa. Nari mbizi neza ko umukobwa ushobora kugukumbura ari Laura, kandi si we wari wakwandikiye. Nahise mbona ko Calvin mufitanye umubano wihariye

Lilas: Mbabarira Louis. Nukuri mbabarira. Ese kuki utigeze unyereka ko ubizi koko?

Louis: Niyumvishaga ko nubwo waba ufite undi muhura mukishimana ariko n’ubundi ukiri uwanjye. Kandi nari mbizi ko nta mwanya nguha uhagije, nta byishimo nguha. Nkavuga nti byibuze niba ufite aho ugera ukishima, ukagaruka hano, nkumva nta kibazo. Yego jyewe sinigeze nguca inyuma ariko iyo nabaga nasohotse na Steve sinaburaga kuganiriza abakobwa no kubatereta nubwo byarangiriraga aho.

Lilas: Yewe nta kosa wowe ufite rwose kandi ibyo ni ibyahise reka tubyihorere

Louis: None se nta makuru ye nyine?

Lilas: Kuva burya sindamubona. Kandi birumvikana nahinduye nimero, na we aho ari azi ko ubu namaze gushyingirwa, urumva ko nta birenze.

Twaganiriye umwanya muremure, twibukiranya ibya kera, ibya mva he na njya he, byinshi cyane. Twanageze aho muha nimero nsigaye nkoresha, kuko ubu byibuze buri wese yamaze gutuza ntabwo byajya bitubuza kuganira.

Gusa tukiri aho nabonye umuntu ari kunyitegereza ndebye neza mbona ni Calvin. Amaso yabaye nk’amvuyemo ku buryo Louis yayobewe ibibaye

Louis: Bigenze bite se kandi?

Lilas: Yewe mbonye Calvin.

Calvin yabonye ko namubonye ahita asubira inyuma

Louis: Mukurikire umusobanurire, amahirwe ya kabiri atagucika.

Ese Calvin ubasanganye kandi aheruka bari mu murenge ari bwemere koko ko batabana? Disi Louis na we yabonaga bidahura ariko akabura aho ahera. Agace ka 27 ntuzagacikwe

BIRAMAHIRE Francois Jassu

2 comments

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s